Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

ADEPR Nyarugenge: Abajura Bahagurukiwe Mur’uyu Mwaka Wa 2018

Nyuma y’ubujura bw’amaterefone abakiristo bongeye kwibutswa kuba maso bagahangana na benengango mu gihe bari gusenga bakajya bafata amaterefone n’amasakoshi yabo.

Bimaze gufata indi ntera aho abajura cyangwa bene ngango biyambika umwambaro w’abakiristo ku mutima w’ubujura bakaza gusengera kuri ADEPR Nyarugenge mu gihe abandi bari mu mwuka basenga aba benengango bakabacuza utwabo nk’amaterefone n’amasakoshi,abakiristo bakaba basabwe kuba maso muri 2018.

Alexis NSABIMANA ni umuvugabutumwa akaba ari we muyobozi wari uhagarariye urusengero rwa ADEPR Nyarugenge kur’uyu wa 3/1/2018 akaba yakanguriye abantu kuba maso bakamenya ko isi itandukanye n’ijuru.

Yagize ati:”turabibutsa kuba maso mu gihe muri gusenga,mukajya mwibuka ko mugomba gucunga umutekano w’ibyanyu niba ari ugusenga mukajya musenga ukuboko kumwe gufashe ishakoshi ukundi gufashe telefone,kuko hano haba harimo n’abandi bantu batarakizwa”.

Mwarimu Alexis yakomeje yibutsa ko nubwo mu rusengero haba hari abacunga umutekano ariko bitoroshye kuba umuntu yacunga umutekano w’abantu ngo acunge n’umutekano w’amatelefone n’amasakoshi yabo akaba ariho byavuye kubaha inama yo kujya bafashwa bafashe n’ibyabo.

Icyi kibazo cy’ubujura cyongeye kugarukwaho nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2017 umuntu yafatanwe telefone amaze kuyiba bakamusohora muri taxi akaza akayisubiza nyirayo akarekurwa akigendera,nyamara ariko hakaba hakomeje kwibazwa uzavugutira ikibazo cy’ubujura kimaze gushing imizi no mu nsengero.

Christian N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

samuel - 7/01/2018 saa 11:17

wowe,wiyita Gisagara idini yawe ko Yabayehova ko ntawe ujya uyijora,waretse amatiku kumadini nam a torero yabandi,naragukurikiye incuro nyinshi uri umunyamatiku,wagirango ufite akazi ko kwirirwa usebya abo mudahuje imyizerere.Wa mugabo we cg Mugore gabanya itiku kereka niba ariko musigaye mubwiriza,ariko ura kabya pe.
Kanda hano umusubize

- 6/01/2018 saa 13:04

Hahaha bos barasekej p Sabiyitangoniza ba Christu Sabajura bosenikimw urumvawabwira abantu gt Nibaja gusenga ngukubokokumw guftat isagoshi ukund4 gufat telefone urumva atarakamaramaza emw isiigezekur Wumva ivyimana vyakwinjira gt?IVYIMAN Ntabwobijana Nibirimumasakam cank mmaterefon Ntaworimisha inka arabinyuma
Kanda hano umusubize

Gisagara - 5/01/2018 saa 08:23

Ni byiza ko kurwanya ABAJURA.Ariko ADEPR ikwiriye no kurwanya abayobozi bayo biba amafaranga y'itorero.Nubwo urukiko rwarekuye abayobozi ba ADEPR,ntabwo zabahanaguyeho icyaha cyo kwiba 3 billions/milliards.Abantu bose biba,ntabwo bazaba mu bwami bw'imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.ADEPR ikwiye kureba ukuntu bareka ibintu bibi byaranze idini ryabo kuva ryabaho: Gukunda ibyisi,kuronda amoko no kwivanga muli politike.Imana isaba abakristu nyakuri kugira ubumwe no kudakunda ibyisi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X