Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Amateka ya Rev .RWIBASIRA Vincent umushumba mu itorero rya Bethesda Holy Church

Rev RWIBASIRA Vincent umushumba mu itorero rya Bethesda Holy Church ni inararibonye amaze imyaka 41 akijijwe , akaba n’ impugucye mu bya Bibiliya byumwihariko mu bijyanye n’ amateka y’ igihugu cya Israel […]

Rev RWIBASIRA Vincent umushumba mu itorero rya Bethesda Holy Church ni inararibonye amaze imyaka 41 akijijwe , akaba n’ impugucye mu bya Bibiliya byumwihariko mu bijyanye n’ amateka y’ igihugu cya Israel n’ icyo Bibiliya ikivugaho

Rev RWIBASIRA Vincent umushumba mu itorero rya Bethesda Holy Church
Rev RWIBASIRA Vincent umushumba mu itorero rya Bethesda Holy Church yavutse mu mwaka w’ 1960 yakira agakiza anabatizwa mu mazi menshi mu mwaka w’ 1977 mu itorero rya ADEPR yagiye ayobora amatorero atandukanye abarizwa mu turero dutandukanye yo mu itorero ry’ adepr nko mu Ntara y’ I Burasirazuba Yakoze umurimo w’ ivugabutumwa mu buryo bugaragara bwatanze umusaruro ukomeye kuko abantu benshi bakiriye agakiza.

Nkuko twababwiye ko ari impugucye mu bijyane na Bibiliya ,Nyuma y’ amashuli ye asanzwe yze amashuli ya Tewologiya mu Rwanda ahitwa ku gisenyi ndetse na Tanzaniya muri Kaminuza yitwa Sanjalanda Bible College ahavana impamyabumenyi yo murwego rwa B+, yize kandi mu ishuli rya International school of Ministry ahavana impamyabumenyi yo mu rwego rwa Diploma nyuma yaje kwiga muri centre de formation de cadre I Gitarama aho yigiye ibyo guhugura no kwigisha ibijyanye na bibiliya.

Yakoze kandi imirimo yo guhugura abakozi b’Imana, aba n’ umuporofeseri mu ishuri rya bibiriya (E.T.D) Kigali.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kgd - 18/02/2018 saa 15:28

nange ndamwemera rwose
Kanda hano umusubize

Alphonse - 28/01/2018 saa 12:40

None se ko yize akamenya byinshi yasomyemo uko yagombaga gutatanya abana b'Imana. Kubahuza....mu mazi menshi, kuvuga ubutumwa muri ADEPR , kuyobora amatorero menshi, none afite irye Bethesda. Ubwo wenda wabona ari gutekereza ku rindi. Aho yarangiye se yabonye atakihakwiriye, baramwanze, yabaye munini cg?? Abihuza ate n'isengesho rya Yezu ngo bose babe umwe...(Yohani 17:21)
Kanda hano umusubize

ukuri - 30/01/2018 saa 10:49

Alphonse nakugira inama yo kuzamushaka akaguha ubuhamya ukuntu ADEPER yamwirukanye ariyo yamukuye i Kibungo bamuhimbiye ibinyoma akagirira ibibazo by'Ubukene muri Kigali aho yabaye munzu nka 20 yimuka atagira aho kuba nabana 8 n'umugore ADEPER baramutaye kandi yarakoze umurimo kuva yashaka icyo gihe bamwimura buri munsi ariko Imana y'amahoro yari yaramusezeranyije isohoza ibyo yamuvuzeho imwereka aho guhembukira Umubyeyi Bishop Rugamba aramwakira bakorana umurimo none aguwe neza aratuye aritwara aratwigisha tugafashwa turamukunda.
Kanda hano umusubize

Bobo - 7/04/2018 saa 01:11

Ndashaka gusubiza uyu muvandimwe.Uravuze ngo ADEPR yarameirukanye imukura i Kibungo, bamuhimbiye ibinyoma agirira ubukene muri Kigali.Ibi si ukuri kuko yavuye i Kibungo aza kuba Umushumba wa Paroisse ya ADEPR Remera hariya imbere ya Stade Amahoro (kuri demarrage).Uru ni urusengero rwa 2 muri Kigali nyuma yo mu Gakingiro, rwahembaga neza abashumba ku buryo buri mushumba muri ADEPR aba yifuza kuhayobora.Aha niho Rugamba yakuye Rwibbasira kuko we yayoboraga Bibare, amusaba ko batangizanya Bethesida, atwara ba Pastor Kayitare, ndetse atwara na 70% ya Korali Hoziana arayitwara ahereye kuri Rushema wari President,Dieudonne wari Dirigeant bose bisanga Bethesda (aba baje kugaruka nyuma).Simpakanye ko ari gukorera Imana ukurimo mwiza aho iwanyu,ariko mujye mureka gusebanya.Ntiyagiye kubera inzara ahubwo yagiye kubera ibyo Rugamba yari yabijeje kuzabaha we n'abandi bose yari yakuye muri ADEPR atangira Bethedsa.
Kanda hano umusubize

Bobo - 7/04/2018 saa 01:12

value - 6/02/2018 saa 01:04

BARAKA UWAJENEZA ANDRE
Kanda hano umusubize

value - 6/02/2018 saa 01:04

BARAKA UWAJENEZA ANDRE
Kanda hano umusubize

- 27/01/2018 saa 10:33

Uyu numubyeyi wacu twese abachristo ba bethesta dukunda .lmana iguhe gukomeza inzira nziza watangiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X