Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Dore amwe mu manyanga abapasteur bakoresha bagamije kwaka abayoboke babo amafranga y’umurengera ba babeshya ko bakora ibitangaza

Hashize igihe kinini abantu b’ingeri zose bibaza ku bitangaza bamwe mu bapasiteri barimo gukora n’aho imbaraga zibibahesha ziba zavuye. Bamwe bemeza ko ari Imbaraga z’Imana, ariko abandi bakavuga ko ari imbaraga za Sekibi.Uwavuga ko bose baba bafite ukuri ntiyaba abeshye, kuko hari abakozi b’Imana n’aba Sekibi.

Nk’uko tubikesha isange.com ngo amayeri akomeye abantu batari bamenya, aho abapasiteri bakora ibitangaza bikomeye basigaye bariize uburyo bwo kujijisha mu rwego rukomeye nk’uko muri Kenya no muri Nijeriya bikorwa. Isange.com imaze igihe icukumbura aya mayeri, ikaba yaraganiriye na zimwe mu nkoramutima z’aba bapasiteri bakora ibitangaza, inaganira n’umwe mu babikoreweho (witabiriye uyu mukino) Muri iri sesengura, turaza kureba uburyo uyu mukino uba uteye ndetse n’ibihembo bihabwa uwemeye gukorerwaho igitangaza. Amagare y’abafite ubumuga n’imbago zikorerwaho ibitangaza biba byaraguzwe n’aba bapasiteri.

Ese bikorwa gute? Aba bashumba bohereza abadiyakoni bizewe cyane mu maguriro y’imbago ndetse n’amagare y’abafite ubumuga, bakabizana bikabikwa mu nsengero cyangwa se ahantu hizewe baba baziranyeho. Aba bapasiteri baba barashyizeho irindi tsinda rishinzwe kujya gushaka abantu mu ntara zitandukanye bakora “IBIRAKA” byo gukorerwaho ibitangaza.

Bumvikana amafranga bazishyurwa ari hagati ya (100,000 kugerza ku 200,000) by’amafranga y’u Rwanda ku muntu umwe wakoreweho igitangaza. Aba baba bemeye gukorerwaho igitangaza bahabwa imbago cyangwa amagare y’abafite ubumuga, bagahagurukira ahantu hatandukanye batorezwa (hagirwa ibanga rikomeye) maze bakaza mu iteraniro bigize indembe.

Iyo bageze mu Iteraniro, baba babiziranyeho n’abo bapasiteri. Baba bazi ibibazo bari buze kubazwa ndetse n’ibisubizo batanga hagati mu iteraniro. Ikigaragaza ko aya magare n’imbago biba ari iby’Itorero, ni uko iyo witegereje neza imbago n’igare ryakoreshejwe n’uwakoreweho igitangaza, maze ukongera ukabyitegereza n’ubutaha (ku wundi munsi ukurikiyeho) usanga bisa neza n’ibyakoreshejwe ubushize (Ku munsi wabanje) icyerekana ko biba ari bimwe, ni uko iyo uyu mukino urangiye abakoreweho ibitangaza batashye, ya magare ndetse n’imbago babisubiza ha hantu h’ibanga, bikonegera kubiikwa kugira ngo ubutaha bizahabwe abandi bazaza gukina ubutaha. Niba ushaka kubigenzura uzajye muri bene aya matorero cyangwa se ujye ku mbuga za interinet zayo ndetse no ku mavideo yayo aba kuri Youtube,usazanga ibyo tuvuze ari ukuri (uzasanga amagare n’imbago byose bisa kandi iminsi yakoreweho ibitangaza itandukanye).

Hari amakuru yizewe yigeze kugera ku kinyamakuru isange.com y’umwe muri aba bakoreweho igitangaza mu Itorero rimwe muri Kigali ariko nyuma y’ikiraka yari yahawe ntiyishyurwa amafranga ye 200,000 maze atanga ikirego mu nzego zibishinzwe. Umupasiteri watanze iki kiraka yarahamagajwe ariko kubera ubwoba yagize, ahita yishyura uwo muntu ikibazo kikiri kibisi, ibimenyetso birasibanganywa, dosiye irabikwa. Hari abandi batozwa kwambara neza nkaba VIP bakazanwa mu materaniro kugira ngo bigaragare ko yitabirwa n’abantu bakomeye mbese badaciriritse.

Aba bapasiteri ngo bagura amakositimu menshi ahenze, bakayabika ahantu hizewe hatandukanye na ha handi habikwa amagare n’imbago maze hagashakwa abasore beza bakambwikwa ya ma kositimu bakitwabwaho ku nyogosho ndetse bagahabwa n’ibindi bintu byose bishoboka mu kubarimbisha, ku buryo iyo bageze mu Iteraniro bihita bigaragara ko iryo Torero ribamo abantu bakomeye VIP, bambara neza bigatuma abarizamo babona ko ari Itorero rikomeye ku buryo badashidikanya ku bihakorerwa.

Kwamamaza Ni iki kizakwereka ko ibitangaza bikorerwa muri aya matorero ari ibya “PIRATE”? Ubundi iyo turebye neza mu bantu bazwi haba muri Bibiliya kimwe n’abandi bagiye bakorerwaho ibitangaza bizima, ni uko iyo umuntu agikoreweho ahita agira amarangamutima, akiterera hejuru, akaba yanagwa igihumure kubera ko biba bimurenze, mbese atabyiyumvisha nkuko muri Bibiliya tugenda tubisangamo. Muri bene aya matorero siko bigenda ku bantu bakorerwaho ibi ibitangaza bya PIRATE kuko nyine baba baje ku kiraka. Iyo bakoreweho igitangaza, nta marangamutima bagira, ndetse n’iyo babyishatsemo, ubona harimo ikintu kimeze nk’umukino. Niba ushaka kubigenzura neza, uzajye muri aya matorero witegereze neza reaction (uburyo umuntu yifata) nyuma yuko igitangaza kiba kimaze kumukorerwaho. Uzasanga ari ibintu bitamurimo ugereranije n’umuntu watungurwa n’ikintu cya nyacyo cyari kimubabaje ku mubiri we akakibura nka nyombeeri. Hakodeshwa imodoka zihenze kugira ngo zihagarare muri Parikingi maze byemeze abaza gusengera muri ayo matorero.

Muri bene aya matorero, uzasanga hakunze kuba haparitse amamodoka ahenze cyane y’amoko atandukanye ku buryo uhageze wese ahita yumva ko ayo matorero akomeye kuko aganwa n’abakomeye. Ibi bibasha kugira ngo n’abandi bantu bakomeye bijya bibakurura bityo bakwe amafranga. Iyi ni iturufu ikomeye ituma amaturo yisukiranya avuye muri aba bakire baba baje kureba ibitangaza kuko nabo babikeneye ariko bikabasaba kubanza gutanga “IMPONGANO” kugira ngo nabo ibitangaza biremereye bibagereho.

Ni gute ikiganiro kiba giteye hagati y’umupasiteri n’umuntu ukorerwaho igitangaza? Ba bandi baba baje bari Smart akenshi nibo bahamagazwa mu iteraniro, bakabwirwa ibyabo byose “KURONDORWA” bakabwirwa amazina yabo ndetse n’indimyirondoro yabo itangaje ku buryo buri muntu uri mu iteraniro atungurwa no kumva umuntu asomewe umwirondoro we wose uko wakabaye.

Nta gitangaje kirimo kuko uyu mwirondoro uba waragejejwe kera ku mupasiteri ukora ibitangaza kuko aza awuzi neza mu mutwe ku buryo aba azi neza aho wa muntu uri burondorwe yicajwe. Hari urugero rw’umuntu wigeze guhagurutswa gutyo abwirwa ko mu modoka ye yasizemo ibirozi ndetse anabwirwa ubwoko bwayo, ibara ryayo na Plaque zayo. Uwo musore yahise yemeza atazuyaje (nta marangamurima – emotions) agaragaje, yemeza ko ibirozi abifite koko.

Yahise ajya kubizana maze iteraniro ryose rirahaguruka rihimbaza Imana, ariko ntiryamenya ko ari umukino w’ikinamico urimo kuba. Iyo umukino urangiye abakoze ikiraka bahabwa akayabo. Muri iyi mikino yose iba yakozwe, aya matorero aba agomba kwishyura abakinnyi bafashije kwinjiza amaturo. Nkuko twabivuze haruguru bahabwa amafaranga angana na 100,000 kugeza ku 200,000 ku gitangaza cyangwa se ku wemeye gukina nk’umu VIP. Aya mafranga ni make cyane kuko usanga buri cyumweru hatuurwa byibuze amafranga atari munsi ya Miliyoni 3 zisaaga z’amafranga y’u Rwanda.

Niba hakinishijwe abakinnyi 5 hagakodeshwa imodoka 5 usanga bose hamwe bahabwa atageze no kuri miliyoni 1 ku munsi wabereyeho umukino. Hari abapasiteri bagiye bafatirwa muri iyi mikino. Mu bihugu twavuze hejuru birimo Kenya na Nijeriya, usanga iyi mikino yarateye imbere. Hari abapasiteri bagiye bakina nabi bakayifatirwamo biturutse ku makuru aba yaratanzwe n’abakoreweho ibitangaza ariko nyuma bakaza kumena ibanga biturutse kubyo baba batumvikanyeho nyuma y’umukino bityo bakabarega bazanye ibimenyetso byakoreshejwe, nk’uko mu minsi mike ishize byari bigiye kugendekera umwe mu bakoresha ubu buryo hano mu Rwanda ariko twahisemo kugira ibanga uyu munsi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dove - 22/01/2018 saa 07:48

buri wese aravugira aho aba, ariko ikigaragara ni business. Baragura V8 Yezu ataragiraga ni kabutura.
Kanda hano umusubize

Ernest dukuze - 20/01/2018 saa 13:23

Simon, mbwira amateka by'uwahimbye idini ry'abayohova
Kanda hano umusubize

salama - 18/01/2018 saa 12:38

Hahaahaaaaaaa badukiranye iyi nibisines nkabumuntu peee ariko ndunva arigishoro aha imodoka amakoti imbago amagare byose bikarara birujwe ayo babiguze sha imisi irabaze reta izabahagurukire pe ubwo nubujura batumaze nikigari nibyo gvsa rata ntangare sha imana izabotsa

Mutabazi Deo - 17/01/2018 saa 16:41

Wenda birashoboka ark nagirango mbabwire ko atari amatorero yose kuko Imbaraga z"Imana zirakora mwitorero Abacunguwe kwa Innocent Rugagi jye ndi umutanga buhamya w ukuri kuko jye byabaye ku mwana wanjye,.
Kanda hano umusubize

Rwema - 18/01/2018 saa 10:25

Yego shenge! Uzatinye umuntu uhera mu gitondo akageza nimugoroba avuga ibitangaza atarabwiriza ubutumwa bwo kwihana ibyaha!
Kanda hano umusubize

KARAKE - 17/01/2018 saa 09:43

Murakoze cyane IMIRASIRE.COM.Mbashimiye mbikuye ku mutima.Mutumye abantu benshi bamenya AMAYERI Pastors bakoresha.Niba bakoraga ibitangaza koko,ntitwabura umuntu n'umwe wamugaye hano I Kigali,bahagurukije agakira burundu.Ndavuga umuntu Kigali yose izi neza.Igihe cya YESU n'Abigishwa be,iyo bakizaga umuntu waremaye,umujyi wose warabimenyaga ukabyemera,kuko babaga bazi uwo muntu neza.Urugero,igihe Petero yazuraga TABITA mu mujyi wa YOPA,abawutuye bose barabimenye barishima.Bisome muli Ibyakozwe 9:42.Kimwe n'igihe Intumwa FILIPO yakizaga abamugaye "benshi" mu mujyi wa SAMARIA.Umujyi wose warishimye kuko bari bazi neza abo bantu.Bisome muli Ibyakozwe 8:7,8.Ndasaba abantu kumenya ubwenge.Pastors biyita "abakozi b'imana",nyamara bagamije ifaranga gusa,Bible ibita "abakozi b'inda zabo".Soma Abaroma 16:18.Abakristu nyakuri,uzababwirwa nuko bakora umurimo w'imana ku buntu,nkuko Umwami wacu YESU yasize abidusabye muli Matayo 10:8.Uretse abahamya ba Yehova gusa,nta rindi dini nari nabona ribwiriza abantu ku buntu.Nta cyacumi basaba mu nsengero zabo.Nyamara aribo bonyine bigana YESU,bakajya mu mihanda no mu ngo z'abantu kubwiriza kandi ku buntu.Usanga ari nabo bonyine bativanga muli politike.
Kanda hano umusubize

simon - 17/01/2018 saa 11:54

nshuti uwibwira ko ahagaze aririnde atagwa.uzakurikirane amateka y,uwahimbye inyigisho z,ibinyomauwashinze idini ry,Abayehovaaho ari ubungubu,uzambwire. Naho abo bakozi basatani bibwirako bakorera Imana nibatihana bazabona ishyano kumunsi w,amateka.
Kanda hano umusubize

Mukristo - 22/01/2018 saa 10:27

Mbega uwitwa Simon!!!!!!!!!!!! Ube se uvuze iki? Wunguye iki se abasomye iyi nkuru? Uwashinze idini y"Abayehova se ubu umuvuzeho iki ngo natwe tubimenye, tumenye ibyabo??? Niba ubizi bitubwire.
Kanda hano umusubize

simon - 17/01/2018 saa 11:55

nshuti uwibwira ko ahagaze aririnde atagwa.uzakurikirane amateka y,uwahimbye inyigisho z,ibinyomauwashinze idini ry,Abayehovaaho ari ubungubu,uzambwire. Naho abo bakozi basatani bibwirako bakorera Imana nibatihana bazabona ishyano kumunsi w,amateka.
Kanda hano umusubize

simon - 17/01/2018 saa 11:55

nshuti uwibwira ko ahagaze aririnde atagwa.uzakurikirane amateka y,uwahimbye inyigisho z,ibinyomauwashinze idini ry,Abayehovaaho ari ubungubu,uzambwire. Naho abo bakozi basatani bibwirako bakorera Imana nibatihana bazabona ishyano kumunsi w,amateka.
Kanda hano umusubize

simon - 17/01/2018 saa 11:56

simon - 17/01/2018 saa 11:57

nshuti uwibwira ko ahagaze aririnde atagwa.uzakurikirane amateka y,uwahimbye inyigisho z,ibinyomauwashinze idini ry,Abayehovaaho ari ubungubu,uzambwire. Naho abo bakozi basatani bibwirako bakorera Imana nibatihana bazabona ishyano kumunsi w,amateka.
Kanda hano umusubize

simon - 17/01/2018 saa 11:58

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X