Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Dore Ibikorwa Nabiyita Abasatuzi Bakora Deriverance Bikwiye Kwamaganwa N’Amatorero

Muri iyi minsi hari ibintu bigenda byaduka mu matorero hirya no hino bikorwa nabayoboke b’itorero runaka,akenshi bikabera mu byumba byabantu iwabo mu rugo cyangwa ahandi biherereye.

1.gusengera igitsina gore umukorakora kumubiri wose, akenshi ababikora usanga bafite irari ryubusambanyi ariko bagashaka kwikururira abantu banyuze muburyo bw’amasengesho bitwaje impano bafite, birababaje kubona bikorerwa abantu bagaceceka ngo n’umukozi w’Imana kandi yaramaze kuvangirwa kera.

2. Kwaka umuntu amafaranga yo kujya kumusengera mubutayu, bamwe mubasatuzi bafatirana abantu mubibazo bafite bakabaka amafaranga angana niminsi azamara amusengera, iyo urebye usanga ayarya ntanajyeyo.
3. Kubwira abantu amagambo yo kubashyushya ngo ibibazo bikemuke, urugero simbuka karindwi ibibazo byose biragenda, hinduranya icyicaro na mugenzi wawe imigisha yiwe irahita ikujyaho nibindi byinshi bivugwa ariko bidahuje nijambo ry’Imana.
4. Kubeshyera Imana ngo yavuze kandi ntacyo yavuze, ubuhanuzi bubaho kandi buzima, ariko hari nabahanuzi bibinyoma babwira abantu ubutumwa Imana ibahaye kandi uwo abibwiye bidahura, ingero ninyinshi, kubwira umuntu ko azashyingirwa nundi uwo babana yarapfuye, kumubwira ko abana be hari urwaye kandi atarabyara. Nibindi byinshi tutarondoye nawe wareba abo wahuye nabo baragupfunyikiye amazi.

5. Ingeso yo guciririkanywa amafaranga yo kujya kubwiriza cyangwa kwigisha, iyi ngeso mbi abavugabutumwa benshi bamaze kuyigira iturufu kuburyo bimaze kwangiza benshi mubavugutumwa bacuruza impano Imana yabahaye.
6. Kwambara imyenda idakwiriye umukozi w’Imana ugiye kwigisha cyangwa kuririmba, imyambaro ibafasheho cyane kumubiri irangaza abamureba, cyangwa nawe ikamwambika ubusa akagaragara wese.
7. Guhindura imvugo bakazigoreka kuburyo umuntu avuga ijambo ukayoberwa icyo avuze, abajya gusenga mubya mubyumva, ugasanga arigana imvugo yarunaka akoresha.
8. Hari abahanurira abo badahuje ibitsina bahoberanye kuburyo budasanzwe ndetse binatandukanye no guhoberana gusanzwe, cyangwa akamuheka kumugongo ibyo bikorwa bikwiye kwamaganwa namatorero kugirango abantu bagire ubukristo bwiza.
9. Guhanura ubuhanuzi bw’imigisha ,amazu,imodoka,visa, nibindi byiza ariko butarimo kwihanisha ibyaha, umugisha wambere ni ukwihana ibyaha ibindi bikaza bibikurikiye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bonus Faces - 29/01/2018 saa 06:04

Ijambo ry'Imana muri bible riti:"Mujye mwigishanya kandi Muhanane Mubibwirijwe na Roho mutagatifu"abobantu biyita abahanuzi bajye bareka kubeshyera umwuka wera cyangwa ROHO MUTAGATIFU
Kanda hano umusubize

Twagirimana Désiré - 28/01/2018 saa 12:54

Birababaje rwose. Imana izaza ntizaceceka kuko itazagumya kurebera.
Kanda hano umusubize

Twagirimana Désiré - 28/01/2018 saa 12:54

Birababaje rwose. Imana izaza ntizaceceka kuko itazagumya kurebera.
Kanda hano umusubize

hilly - 27/01/2018 saa 12:53

Njyewe numva ntakibazo kuko nubundi babeshya abataravutse bwa kabiri kuko bashaka ubuhanuzi ntibasha YESU barashaka ibiri mu kiganza cy'IMANA ntibasahaka IMANA nibamenya ukuri kuzababatuta ikibazo bakwirengagiza ariko nukurikiza bible ukayisoma ukagwiza ijambo ntamudayimoni wakwegera nitwezwe amamdoka tuzayasiga hano nibitizanyo byose
Kanda hano umusubize

- 31/01/2018 saa 17:51

Aliya ni amadini yibinyoma ahubwoll
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 27/01/2018 saa 04:55

ESE KWAMAGANA IKINYOMA NI UGUSEBANYA, NI UGUCA IMANZA ? Ibi tubyumva kenshi cyane, aho umuntu umwereka amakosa ye, akakuka inabi ngo: "URANCIRA URUBANZA nkande ? " "URANSEBEJE". Si ni bya vuba aha, ahubwo ni IBYA KERA CYANE. *Itang.19:6-9: «LOTI ajya ku rugi, arasohoka... Arababwira ati"Bene data, ndabinginze NTIMUKORE ICYAHA kingana gityo. ... Baramusubiza bati"Have tubise!" Bati"Uru rugabo rwaje rusuhuka, none RWIGIZE UMUCAMANZA... » >> ROTI gucyaha ab'i Sodomu, bararakaye cyane, babibonamo KUBACIRA URUBANZA. * Yesu ari hano kw'isi NTIYIGEZE NA RIMWE AJENJEKERA ABANYABINYOMA. Imvugo ye turayimenyereye, nk'iyi Mat.23:13: « "Ariko mwebwe banditsi n'Abafarisayo, MWA NDYARYA MWE, MUZABONA ISHYANO ...» >> Ese Yesu YARASEBANYAGA ? YACAGA IMANZA ? * 2Kor.11:13-15: «Bene abo NI INTUMWA Z'IBINYOMA, ni abakozi bariganya ... Kandi ibyo si igitangaza, kuko na SATANI ubwe YIHINDURA nka marayika w'umucyo. ... ntibyaba igitangaza kugira ngo ABAKOZI BE na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: IHEREZO RYABO rizahwana n'imirimo yabo.» >> Aha ni Pawulo YAMAGANA ABIGISHA B'IBINYOMA bari batangiye kwaduka mu gihe cye. >> Ese Pawulo YARASEBANYAGA ? YACAGA IMANZA ? >> Niyo twafungwa, cga twakwicwa, tuzakomeza kugera ikirenge mu cya Yesu, mu cya Pawulo: UMUNYABINYOMA, UGOREKA IBYANDITSWE,... tuzakomeza kumwita gutyo, buri kintu mu izina ryacyo.
Kanda hano umusubize

eddy - 26/01/2018 saa 14:34

woe wiyise nduwayezu niba udakunda abahamya urabangisha abandi haruwagutumiyemo ???? uzabireke urebe ko abahamya batabaho cg ko Yehova adasengwa ntasoni urihandagaza ugasebya imyizerere yumuntu !??ubwo se ibyo wizera byo ubikurahe woe wigeze uhura nimana stop kubahamya ujyuvuga ibikureba uca imanza nkande woe ???
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 27/01/2018 saa 03:12

Mwenedata mukundwa EDDY. Kuvuga ukuri, WAMAGANA IKINYOMA kivugwa n'abantu runaka , no KWANGA abo bantu, ni ibintu bibiri BITANDUKANYE cyane. Ese iyo ABAHAMYA mwandika hano buri gihe ko " ABAKA ICYACUMI ARI ABAGARAGU B'INDA ZABO", tuvuge ko MUBA MUBAFITIYE URWANGO ? * Kuki MUNENGA ibibi bikorwa n'abandi, mwebwe BANENGA IBIBI MUKORA, MUKARAKARA NGO NI UKUBANGA ? * Kuki abo mwita " ABAKOZI B'INDA ZABO" ntari nabona babasubizanya UBURAKARI, bavuga ko MUBANGA ? * Ese KWIKUNDA ni umuco wa Gikristo ? >> Iyo uba umunyakuri ntiwari kunyuka inabi mwenedata nkunda, Ahubwo wari KUNYOMOZA : uti urabeshya, ibyo wanditse ntibajya babyandika. Cga se ukerekana ko imirongo batanga koko ivuga ibyo baba bavuze. * NI NDE WARUSHA ABAHAMYA KUNENGA ANDI MADINI ? >> Niba KUNENGA ibyigishwa n'idini runaka ari UKWANGANA, Abahamya baba ahari ARI ABA KABIRI KURI NJYE, niba atari aba mbere, njye nkaba uwa kabiri. Imana iguhe umugisha Mwenedata Mukundwa Eddy.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana - 25/01/2018 saa 04:11

Shut ibyerabyose Samata 1 ibyowahanurirwabyos udafite Umwami Yesu ntubibona ariko iyahar bibabihar mugiramahor
Kanda hano umusubize

kuzara - 27/01/2018 saa 16:24

umva mbabwire ibihe turimo nibyanyuma harahantu muri bibily ngo bazahanura bibe ark ataribyo hazabaho amidininshi habe intambara zamadini?
Kanda hano umusubize

kuzara - 27/01/2018 saa 16:24

umva mbabwire ibihe turimo nibyanyuma harahantu muri bibily ngo bazahanura bibe ark ataribyo hazabaho amidininshi habe intambara zamadini?
Kanda hano umusubize

uwiragiye - 24/01/2018 saa 08:42

bariya bantu barabeshya birwa barya abantu amaf ahubwo police ijye ibakurikirana naho ubundi baratera abantu ubukene
Kanda hano umusubize

Gahinda - 23/01/2018 saa 11:00

Inshuti yajye KARAKE ndagusuhuza ibyo wanditse ni byiza,ariko haraho wibeshyeho gato Kandi byatuma ugwa mumutego Ikitwa umunyabinyoma Ongera usome neza Matayo 10 : 8 hanyuma wibaze ??? Mukize abarwayi,muzure abapfuye,mukize ababembe,mwirukane amadayimoni !! Matayo 10 : 8 ukoriki muribyo ???? Bitekerezeho hanyuma ukosore Comment yawe harimo agakosa ugiramahoro.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 24/01/2018 saa 10:40

Ese wowe NIBWO WABIBONA ? Aba bantu biyita Abahamya ba Yehova, Bafite TEKINIKE y'ubuyobe yo KUVUGISHA IBYANDITSWE ICYO BITAVUGA. Dore ingero zimwe bakunze kwandika ku Imirasire.com no ku Igihe.com: .1. Bati: "Yesu yavuze ko tugomba KUBWIRIZA ku buntu: bisome muri Mat.10:8" >> KANDI SI BYO BIHANDITSE ! .2. Bati: " Yesu yavuze ko abamwizera bose bagomba KWIRWA MU MIHANDA babwiriza: bisome muri Yoh.14:12" >>KANDI SIBYO BIHANDITSE ! .3. Bati: " Yesu yavuze ko abibera mu by 'isi BATAZAZUKA: bisome muri Yoh.6:40 cga 1Yoh.2:15-17" >> KANDI SIBYO BIHANDITSE ! >> ABA NI ABAKOZI BA SATANI BERUYE: Abantu batinyuka KUVUGISHA IBYANDITSWE ICYO BITAVUGA: BAZABONA ISHYANO riruta ayandi, kuko bibwira ko babona, kandi ari impumyi.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 23/01/2018 saa 09:05

ESE ANTIKRISTO YARAJE cga NTIYARI YAZA ? Igice-2- GUHISHURWA KWA ANTIKRISTO NO KUGARUKA KWA KRISTO, N'IKI CYAGOMBAGA KUBANZA ? Pawulo asobanura neza ko ANTIKRISTO YAGOMBAGA GUHISHURWA MBERE Y'UKO YESU AGARUKA. Nsubiremo : "MBERE." Nibyo dusoma muri 2Tes.2:1-3: «Turabinginga bene Data, ku bwo KUZAZA K'UMWAMII wacu Yesu Kristo no KUZAMUTERANIRIZWAHO kwacu, .... Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, KUKO UWO MUNSI UTAZAZA, kurya kwimura Imana KUTABANJE KUBAHO, kandi urya munyabugome ATARAHISHURWA ari we mwana wo kurimbuka.» >> Kuzaza k'Umwami wacu ngo atujyane iwe mu ijuru, NTIBIZABA wa mugome Antikristo ATABANJE GUHISHURWA. >> Antikristo yagombaga guhishurwa MBERE y'uko Umwami aza kujyana umugeni we. Ibi utabyemera, aba ateye ishoti ku mugaragaro ibisobanuro bya Pawulo. Twe nk'umugeni wa Kristo, TWAHISHURIWE rwose Antikristo uwo ari we. Ubu Antikristo yaraje, kandi arakora ku mugaragaro. Niba utazi Antikristo uwo ari we, ni igihamya simusiga ko utari umugeni wa Kristo. Ushaka kumenya uwo Antikristo ari we twabiganira binyuze kuri watsapp 0727222925
Kanda hano umusubize

Jean luc - 24/01/2018 saa 09:00

Ibyo nukuri peuh
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 23/01/2018 saa 08:53

ESE ANTIKRISTO YARAJE cga NTIYARI YAZA ? *Igice -1- Impamvu abantu bayoba byoroshye n'uko batazi ko ubu mu isi hari UMWANZI UKOMEYE wa Kristo, witwa ANTIKRISTO. Abantu ba mbere Antikristo YIGARURIYE ni ABAHANGA MURI TEWOLOJIYA. Abo banyatewolojiya rero bigisha ko ANTIKRISTO ATARI YAZA: Iki ni ikinyoma kinuka: Ukuri ni uku: ANTIKRISTO YARAJE cyera, amaze igihe kinini mu isi ayobya ubwoko bw'Imana. *Ikinyoma cyoroshye cyane kuvuguruza, ni ikivuga ko Antikristo AZAZA mu isi, ITORERO RIMAZE KUVA MU ISI. Ababivuga baba basobanuye nabi 2Tes.2:6-7: «Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo AZAHISHURWE mu gihe cye. Kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora, ariko NTAZAHISHURWA KERETSE UYABUZA ubu AKUWEHO.» >> Aha, abo banyatewolojiya basobanura ko ANTIKRISTO ATAZAKORA KU MUGARAGARO UMWUKA WERA UDAKUWE MU ISI, ujyanye n'itorero rizaba rizamutse. Nyamara ibi bisobanuro NI IKINYOMA giteye isoni, kivuguruza rwose ibyanditswe byera.
Kanda hano umusubize

Alphonse - 23/01/2018 saa 06:05

Ngo n,uko Yezu arabareba abona hameze nk'intama zitagira umushumba. Nibyo reka ibirura bijye byirumiraho kubyo baruhiye kuko batumvise ijwi ry'Umwami wacu Yezu.
Kanda hano umusubize

KARAKE - 23/01/2018 saa 03:01

Ibi byose biterwa nuko abantu batazi icyo Bible yigisha.Duhora twinginga abantu ngo twigane Bible ku buntu,ariko bakanga.Benshi bavuga ko nta mwanya babona.Noneho bakibeshya ko Pastor ashyirwaho n'imana kandi avugana n'imana.Ntabwo ushobora kuba "umukristu nyakuri",utunze Bible nyamara utazi ibirimo.Bible ntabwo ari "umutako" cyagwa "Talisman" (igitabo kikurinda ibyago kubera gusa ko ugitunze iwawe).Pastors ni abantu nka twe,baba bishakira amafaranga bitwaje Bible.Abo bashuka cyane ni Abagore.Mujya musoma pastors bateye inda abagore n'abakobwa bose bo mu nsengero zabo,bababeshya ko ari imana yabibategetse.UMUTI ni umwe gusa.Nuko abantu biga Bible neza,bakamenya ko umukristu nyakuri adasaba icyacumi kuko Yesu yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8),ko buri wese ashobora kwisengera kuko twese imana yaduhaye UMUNWA wo kuyibwira ibibazo dufite,aho kubwira Pastor ngo "nsengera",kwanga kwemera umuntu n'umwe ukubwira ngo "imana yamweretse",etc...Mujye mumenya ko bene aba Yesu yabise "IBIRURA byambara uruhu rw'intama" (wolves bearing sheep's cover).Soma Matayo 7:15.
Kanda hano umusubize

Alphonse - 23/01/2018 saa 05:59

Ibi byose bigerwaho n'abayobye shitani ihora ikurubana ibajyana aho ishaka. Bikorerwa hanze ya Kiliziya umwe ntagatifu Gatolika kandi ishingiye ku ntumwa. Bajye bahora mu miriho bkururiye niba batagarukuye umubyeyi.
Kanda hano umusubize

habyarimana pascal - 23/01/2018 saa 14:24

Ibyuvuze nukuri
Kanda hano umusubize

iyakaremye Gaspard - 24/01/2018 saa 09:40

Bikiramaliya ikibeho yaratubwiyengo twisubireho dusizudusozi twicumushyikirâno n'imana duhindurimyifatire yacu bityo nayo izita kumigambi yacù twishamatwi ntitwamwumva mwabonyibyabaye nyuma yaho nidushake icyubaka umushyikirano n'imana duhindurimyifatire yacu ubukire ziterambere bizanwa noguhaguruka tuzakora naho za kanyarira murwubujurire murusesimanza nabandi ntarondiye n'imyumvire IMANa iba hose no muli byose mugirumwaka mushya muhire
Kanda hano umusubize

habyarimana pascal - 23/01/2018 saa 14:25

Ibyuvuze nukuri
Kanda hano umusubize

solar - 22/01/2018 saa 18:12

Iyi isi turimo aho igeze abatekamitwe babaye benshi, ikibabaje harimo abizeza abakiristo ibitangaza ureba nawe ko bidashoboka. Yewe rimwe ugasanga bashaka kwizeza abantu ibitangaza birenze ibyo yesu cg yezu yakoze!!! Imitwe gusa. Iminsi yabo irabaze nimubareke .
Kanda hano umusubize

providence - 22/01/2018 saa 11:49

In ibibazo bikomeye mu kiriziya ntibihaba
Kanda hano umusubize

007 - 27/01/2018 saa 04:30

Mubanze mumenye Imana ibindi bizaza
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 22/01/2018 saa 09:47

Ishyanga rya Kristu ryaravangiwe. Ryuzuyemo ABIGISHA B'IBINYOMA, bayobowe n'IMYUKA IYOBYA, IMYUKA YA ANTIKRISTU. Umugabo usenga afashe ku myanya y'ibanga y'umugore koko kuki abantu BAHUMA bigeze aho batabona ko n'ubwo yakora ibitangaza, aba ABIHAWE N'IMYUKA YA ANTIKRISTU ! (Nako BARABABESHYE ngo Antikristu ntaraza, KANDI YARAJE cyera, abo bigisha RUHARWA bose mubona ku mafoto, ari we ubaha imbaraga zo gukora ibitangaza) *Mat.24:24: «Kuko abiyita Kristo N'ABAHANUZI B'IBINYOMA bazaduka, BAKORA IBIMENYETSO BIKOMEYE N'IBITANGAZA, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka» *2Tes.2:9: «Kuza k'uwo mugome kuri mu BURYO BWO GUKORA kwA SATANI, gufite imbaraga zose, N'IBIMENYETSO N'IBITANGAZA by'ibinyoma» >> ABANTU MWIRUKA INYUMA Y'IBITANGAZA murabona ko MURI ABAKANDIDA BO KUYOBA. Yesu yagize muri Mat.22:29 ati:"mwarahabye KUKO MUTAMENYE IBYANDITSWE...» >> Umuntu utazi ibyanditswe YARAYOBYE, kandi ARACYAYOBA. Abo BANYABITANGAZA bya Antikristo bamuyobya ku buryo bworoshye cyane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X