Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Dore ukuri kweruye ku cyaha cy’ubutinganyi

Bibiliya igaragaza ko ubutinganyi ari icyaha, kikaba ari ingaruka ikomeye iterwa no gusaya mu byaha ; ubutinganyi kandi buterwa no guhakana Imana no kuyigomekaho abantu bakabaho mu bizima bwo kwinangira imitima.

Bibiliya igaragaza ko ubutinganyi ari icyaha, kikaba ari ingaruka ikomeye iterwa no gusaya mu byaha ; ubutinganyi kandi buterwa no guhakana Imana no kuyigomekaho abantu bakabaho mu bizima bwo kwinangira imitima.

Imana ijya kurimbura Sodomu na Gomola nukubera ko yari yararundukiye mu byaha n’ingeso mbi ; aho abagabo bagabaga ibitero muzindi ngo ; byo gufata abandi bagabo kungufu.
” Nuko bahamagara Loti baramubaza bati : “Abagabo baje iwawe iri joro bari hehe ? Basohore tubasambanye.”
Intangiriro 19:5

Ubutinganyi n’ikizira ; Bibiliya irabitubuza kandi ikarwanya ubwo busambanyi bw’indenga kamere
”Ntugatinge abagabo, ni ikizira” Abalewi 18:22
Wagirango ubutinganyi nibwo bwakwaduka cyangwa ukagirango bibiliya ibubuza abo mu isezerano rya kera gusa ; hoya kuko mu nzandiko Pawulo intumwa yagiye yandika ; yagiye abihanangiriza kwirinda iyo ngeso ; kuko bigira n’izindi ngaruka nyinshi ku mibiri y’ababikora.

” Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo. ” Abaroma1:26-27

Kubana Imana yemera ; yishimira kandi yahaye umugisha ; Nu kubana k’umugabo n’umugore ; ibindi n’ibyaha n’amahano.

Kumva ngo umugabo n’undi mugabo ; abiyitirira ko ari abakozi b’Imana ngo babasezeranyije babaha umugisha ; bari aho twakwita ahera h’Imana ; koko biriya mutabibona cyangwa mubyumva mute ? Ese abo biyitirira gukorera Imana ; Imana bakorera n’iyihe ? ; Amayoberane no gukora ku mugaragaro kwa Anti Ksisto byasatiriye inzu y’Imana ; Mube maso Yesu araje.

Bibiliya niryo tabaza rimurikira ibirenge byacu, abatayoborwa nayo bagendera mu mwijima ; niyo mpamvu wumva izo ngaruka nayo mahano biri kuvugwa hirya no hino ku isi ; ariko nubwo bimeze gutyo imbabazi z’Imana zirahari ;wowe waguye cyangwa ukaba mwizo ngeso z’ubutinganyi ; Yesu aragukunda kandi dore agutegeye amaboko ; ese utegereje iki ? Ngwino kwa Yesu aragukunda kandi arakugirira imbabazi n’ibambe. Amen

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

irakoze.rosine - 19/01/2018 saa 11:24

birababaje
Kanda hano umusubize

NIYIZIBYOSE Emmanuel - 13/01/2018 saa 05:24

murakoze cyane kandi mukomeze gutandanga nizindi nama wenda abantu bakwihana.
Kanda hano umusubize

gatera - 12/01/2018 saa 06:50

Urakoze cyane kuduha imirongo ya Bible.Ariko wibagiwe kongeraho 1 Abakorinto 6:9,19 hafata kimwe Abatinganyi n'Abasambanyi,abajura,etc...Ntitukamagane gusa Abatinganyi ngo tureke abasambanyi,abicanyi,abantu barwana,abarya ruswa,abajura,abarya amafaranga y'abantu bitwaje Bible,etc...Abanyabyaha bose banga kwihana,imana izabica ku munsi w'imperuka nkuko Yeremiya 25:33 havuga.Hazarokoka abantu bake bumvira imana,bazatura muli paradizo.
Kanda hano umusubize

alba - 11/01/2018 saa 16:55

Amen and Amen, be blessed Mr Christian N ,You’re truly Christian. Thanks for sharing this great Word of God.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X