Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Dore zimwe mu mpamvu zituma Imana ishobora kukwemerera gukora ibitajyanye nibyo ugenewe

Waruzi ko Imana ishobora kukubwira kurambagiza umukobwa cyangwa kwemera umusore runaka kandi atariwe muzabana? Waruzi ko Imana yakubwira gukora igikorwa runaka, wagikora ugahomba kandi ariyo yabivuze? Mbese byaba biterwa n’iki? dore impamvu ibitera:

Waruzi ko Imana ishobora kukubwira kurambagiza umukobwa cyangwa kwemera umusore runaka kandi atariwe muzabana? Waruzi ko Imana yakubwira gukora igikorwa runaka, wagikora ugahomba kandi ariyo yabivuze? Mbese byaba biterwa n’iki? dore impamvu ibitera:

Bibaho rwose ko Imana yakubwira kurambagiza umukobwa cyangwa kwemera umusore runaka kandi atariwe muzabana, icyo gihe haba hari isomo Imana iba ishaka kuguhera kuri uwo mukobwa/umusore, iyo isomo Imana yashakaga kukwigisha rirangiye ntihabura impamvu zituma mutandukana, ukumva Imana irakubwiye ngo: mwana wanjye mureke nzagushumbusha undi mwiza cyangwa ikakwihorera ikazakubwira impamvu mwaratandukanye kera, rimwe na rimwe waranashatse uri umugabo cyangwa umugore.

Imana rero nikubwira ngo jya kurambagiza kanaka cyangwa iti: uwo musore mwemere ni jye umwohereje, ntuzagende wibwira ko byanga bikunze ariwe muzabana ngo nuko ariyo yabivuze nubwo akenshi biba ariko biri. Iby’Imana biratangaje.

Urugero, soma Yer.35:1-19. Kuki Imana yabwiye Yeremiya ngo agende agaburire inzoga bene Rekabu kandi izi neza ko badashobora kuzinywa? Buriya Rero Yeremiya yagiye yibwira ngo: ubwo ari Imana ibimbwiye ndazibaha kandi barazinywa, ariko siko byari biri, ahubwo hari isomo Imana yashakaga kwigisha Yeremiya.

Si mu rukundo gusa kandi ahubwo ni mubyiciro byose by’ubuzima, birashoboka ko Imana yakubwira gukora ikintu kandi intego yicyo utekereza uzageraho binyuze muri icyo Imana yakubwiye ntikigerweho, ariko muby’ukuri intego y’Imana yo iba yagezweho! Ni byiza rero kwitondera ijwi ry’Imana ukamenya icyo ikubwiye, ejo Imana itazakubwira ngo jya kurambagiza kanaka cyangwa iti: uwo musore mwemere ninjye umwohereje, ejo byapfa ugatangira gukeka ko bishobora kuba byaratewe n’ibyaha cyangwa amakosa wakoze, n’ibindi…… ubundi uti: Imana irabeshya cyangwa uti siyo yavuze, nyamara uyibeshyera, kuko itigeze ikubwira ko ariwe muzabana byanga bikunze! Imana nikubwira iti: kora iki, ukagikora wibwira ko ariho ibanga ryo gukira riri, ejo ugahomba ukabona byakomeje kwanga,….. ntuzavuge ngo burya siyo yavuze, hari igihe aba ariyo yavuze ahubwo icyatumye ibikubwira ataricyo wowe wibwiraga mubwenge bwawe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kanyarwanda - 25/01/2018 saa 10:48

Nisabire imirasire.com : Kera mwacishagaho Ijambo ry'Imana mugashyiraho n'itorero ryabyanditse. None se iyi yanditswe nande ? Ese abarizwa murihe dini ? Ese mwagize isoni ryo gushyiraho uwabyanditse kuko birimo kuyobya no kuyoba ? Ese ubundi ntimugira abasuzuma inkuru no kumenya aho ziturutse ? Kera mwakoraga neza rwose umuntu yatekereza amakuru akagwisha ku imirasire.com. Aliko wasanga ari amavirus yabateye kuko ibintu bitagira signature ntimwagakwiye kureka ngo bijye hanze kandi naho mwabikora mwavuga muti ni umwanditsi utarashatse ko bagaragaza izina rye.
Kanda hano umusubize

MUKUNZIDARIUS - 4/02/2018 saa 14:32

IYINKURUIRANKOMEJECYANENKENEYEIZINDINYINSHINKIYIMURAKOZE
Kanda hano umusubize

- 10/02/2018 saa 09:29

Iyo nkuru ivuzwe ngo Imana uakubwira ngo rambagia uiyamukobwa niwe muzabana ukabikora mukabana nyuma mukananiranwa mugatandukana. Ngo iImana ikongea kongera ikagushumbusha undi. Ibyo bintu ntibibaho izo nyigiso mukwiza ni ubuyobe bwa satani ni ibya antikristo. Ikindi uyu yavuze byo kunywa inzoga. Bene izo nyigisho ziva kwa satani kuko zijyanye nirari ry iki gihe.
Kanda hano umusubize

Corneille - 19/02/2018 saa 05:57

Ariko Mwene Data Ibyo Bavuze Ntabwo Babeshe Uretse Wenda Ingero Zitahuza N'izawe Ariko Iby'Imana Ni Igitangaza Kandi Ijwi Ryayo Kurisobanukirwa Neza Bisaba Izindi Mbaraga Zayo.Kuko Haraho Ivugango Hahirwa Uwo Ibyanjye Bitazagusha.Murakoze.
Kanda hano umusubize

MUGIRE - 25/01/2018 saa 10:34

iyi nyigisho yawe bigaragara ko igendanye n'irari ry'uwayiteguye. dore ukuri ni uku: Yesu ubwe aravuga ngo: Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi n'umugore wahukana n'umugabo we agashyingirwa undi, aba asambanye.Mariko10:11-12.
Kanda hano umusubize

ruhanika - 24/01/2018 saa 08:53

Ibinyoma,ubuyobe gusa.menya ukuri ubohoke muvandimwe.aho kuvuga ubusa,waceceka.ukine na abantu,inyamaswa ariko Imana ujye uyireka.
Kanda hano umusubize

gatera - 23/01/2018 saa 14:02

Ariko mwa Banyamadini mwe,mwagiye murekeraho kuvuga ibyo mwishakiye?Ubu koko nta soni ufite zo kubwira abantu ko imana ituma abantu bahomba?Kuki iteka mugusha ku ifaranga?Kuki mwigereranya n'Abahanuzi b'imana,nka baliya ba YEREMIYA?? Kera koko,imana yavuganaga n'Abahanuzi bayo ku buryo abantu n'abandi bantu babibonaga.Hari byinshi byerekana ko mutari abakozi b'imana.Baliya bahanuzi,bakoreraga imana ku buntu,badasaba icyacumi nkamwe.Iyo bavugaga ubuhanuzi,bwarabaga nta kabuza kandi bwabaga ari ubuhanuzi nyabuhanuzi ureke ibi mugenda mukabwira abantu ngo "imana yanyeretse ko ugiye gukira cyangwa ugiye kubona umugore".Ibyo ni imitwe ntabwo ari ubuhanuzi.Babyita "Prosperity Gospel".Abahanuzi nka Yeremiya,Yesaya,Mika,etc...bahanuye ko Imijyi ya Yerusalemu,Bibiloni,etc...izasenyuka.Bahanura ko Yesu azaza ku isi,kabamwica hanyuma akazuka.Ngubwo ubuhanuzi ureke ibyo mugenda mubeshya abantu,mwiyita Abahanuzi.
Kanda hano umusubize

MUGIRE - 24/01/2018 saa 10:17

Niko muvandi, Imana irahinduka? Kera yavugiraga mu bahanuzi none yaracecetse? Ndagira ngo nkumenyeshe ko Yehova adahinduka , uko yari ejo nubu niko iri, kdi uko yakoraga kera nubu niko igikora. niba kera yaravuganaga n'abantu iciye mu abahanuzi, nubu iracyavugana nabo iciye mu abahanuzi n'ibyanditswe byera.
Kanda hano umusubize

KARAKE - 25/01/2018 saa 07:46

Ndasubiza uwitwa MUGIRE.Kera Abahanuzi n'Abigishwa ba YESU bagendaga bazura abantu benshi bapfuye?Kandi bagakiza abantu baremaye benshi,kandi ku buntu.Ngaho mbwira umuntu umwe nibuze twese tuzi mwazuye cyangwa uwaremaye mwakijije?Uzi neza ko Kigali yuzuyemo ba Kajoliti,abantu bahumye n'abapfa buri munsi.Kuki nta numwe mukiza??? Harya ngo mukiza abantu batazwi muli Kigali gusa??Ntimukigerereranye n'Abahanuzi ba kera.Ubu ni imitwe muteka gusa mwishakira ifaranga.
Kanda hano umusubize

Charles - 23/01/2018 saa 13:23

Ko mbona iyi nyigisho ishimwe ishingiye ku buyobe? Mu isakramentu ryo gushyingirwa baravuga ngo "none rero icyo Imana yafatanyije umuntu ntakagitandukanye" none wowe ngo Imana yakubwira ngo "rongora uyu" izi ngo muzatabdukana? Ubundi ibyo bibi ni shitani ibikora kuko ingaruka zo gutandukana ni mbi nta somo abana n'Imana bakuramo. Ariko Imana ko mwayitinyutse bikabije kugeza muyizanye ku kigero cyanyu cya muntu?
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 23/01/2018 saa 11:30

Aha uribeshya cyane Mwenedata. (Buri wese ashobora kwibeshya). GUSHYINGIRWA ni ikintu Imana yahaye AGACIRO GAKOMEYE CYANE, utagereranya n'urugero watanze rwo kunywa inzoga. Muri Mariko.10:9 Yesu yagize ati:«Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu NTAKAGITANDUKANYE » >> Iyo umugabo n'umugore BAHUJE UMUBIRI ,BABA BABAYE UMUBIRI UMWE. Kuva baba umwe, NTAWE UGOMBA KUBATANDUKANYA. Ibyo bisobanuro utanze, byayobeje abantu bamwe. Hari ahantu nzi, abantu bagiye gusenga, ngo Imana ivugira mu muhanuzi ko ABO BASHAKANYE ATARI BO IMANA YABAGENEYE. Maze imana (ivugiye muri uwo muhanuzi), igenda yereka buri wese UWO YAMUGENEYE. Barangiza amasengesho buri wese atahana n'umugore wundi. Birababaje cyane. Ubwo buyobe buterwa no kudasobanukirwa neza ibyanditswe. Umwuka UTANDUKANYA ABASHAKANYE, si umwuka wera AHUBWO NI UMWUKA WA ANTIKRISTO wuzuye mu madini, mu byumba by'amasengesho, mu butayu... MWITONDE RWOSE. >> UMWUKA UVUGURUZA IBYANDITSWE, Umwuka UTANDUKANYA ABASHAKANYE, ntabwo ari umwuka wera, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, abenshi mwitiranya n'umwuka wera.
Kanda hano umusubize

Mpamyukuri - 24/01/2018 saa 06:03

Bavandimwe nkunda, Ijambo ry'Imana ntacyo ryadize inyuma. Twabwiwe ko mu minsi y'imperuks hazaduka abigisha b'ibinyoma bazaba bashaka kwirehereza ho abantu kandi bagaragaza ishusho yo kwera bahakana imbaraga zako. Iyi nyandiko nayo ivuye ku meuka uyobya, ariwo mwuka waw satani. Mwitonde kandi mube maso.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X