Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ese gusenga byaba bifitanye isano no kubandwa, Guterekera no kwiyambaza abatagatifu ?

  • Hari imigenzo imwe n’imwe ikorwa n’amadini n’amatorero yo muri iki gihe witegereza neza ukabona ifitanye isano n’ibyakorwaga hambere, uretse gusa ko byitwa amazina atandukanye, bigakorwa no mu buryo twakwita ko buvuguruye.

Muri iyo, twavuga kubandwa no gusenga, ubupfumu no guhanura, guterekera no kwiyambaza abatagatifuza n’ibindi. Mu kugaragaza ayo masano twifashishije igitabo cyitwa ‘Imizi y’u Rwanda’ cy’Umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu.

Kubandwa no Gusenga

Kubandwa ko mu Rwanda rwo hambere ni kimwe no gusenga k’ubu.
Kubandwa Imana bikomoka ku nshinga kubanda ariho hava amazina nka Kabanda, Kayibanda bisobanuye komatana cyangwa kuba hamwe n’Imana. Gusetsa Imana ni ukujya mu materaniro ahantu hamwe ni kimwe no kujya mu nsengero muri iyi minsi.

Kwatuza umuntu winjiye mu idini bwa mbere twabigereranya no kubatiza kuko imandwa zarateranaga zikaba zifite amarwa adasembuye avugirwaho amagambo batongereraga uwabaga agiye kubandwa.

Iyo babandishaga umuntu (kumwinjiza mu idini ya Ryangombe) yagira umubyara mu mandwa, yabaga ari nk’umubyeyi wa batisimu uko bimeze mu madini amwe na mwe ya gikirisitu. Uwabanzwe bamwita ‘Uruzingo’ ni nk’umukristo naho utarabanzwe yitwaga ‘inzigo’ ni nk’umupagani w’iki gihe.

Uko imandwa zahura babaga isekurume bakayotsa, bafite n’umutsima witwa umunayo hamwe n’amarwa y’isugi (adasembuye) bakarya kandi bakanywa , ibyo bikaba bisa n’ibyo abakirisitu bakora by’ifunguro ryera uretse ko bo batarya inyama kuko muri iki gihe mu ifunguro ryera hakoreshwa divayi n’imigati ikozwe mu ifarini. Abagaragu b’imandwa, twavuga ko muri iki ari nk’abapadiri n’abapasiteri.

Guterekera no kwiyambaza abatagatifu
Kubandwa byakorwaga rimwe, ukaba winjiye mu idini. Guterekera byahoraga bikorwa nk’uko abemera Imana bahora bagira amateraniro yo gusenga.

Guterekera : Kwari ukwiyambaza abakurambere b’ibihangange babayeho ngo babavuganire ku Mana kuko bemeraga ko nta gihangange cyangwa imfura zipfa, ahubwo ko bagira ahantu bajya nk’ibihangange bagiriye umumaro sosiye.

Batekerezaga ko bajya mu birunga kuko hahoraga haka umurimo cyangwa ahandi hihariye.
Ibyo rero bikagereranywa n’abanyamadini bagira igihe cyo kwiyambaza abatagatifu, kuko nabo ni abantu bapfuye ariko bafite urugero ruhanitse rwo kwemera Imana no kuyikorera.
Abo banyamadini hari abemera ko abo bantu hari ahandi bajya hatari mu ruvange aho bise muri puligatori ( ahantu hajya abantu bafite ibyaha bike).

Guterekera byakorwaga kenshi nk’uko amadini asaba abayoboke bayo gusenga iteka.
Uwaterekeraga yamurikiraga (yaragiza) abakurambere ibiri mu rugo rwe byose nk’amatungo, umugore, abana n’ibindi byose atunze. Kimwe n’abasenga biragiza Imana badasize ibyo batunze n’ibyo Imana yabahaye byose nk’uko bwanditswe n’igihe.

Hari imigenzo imwe n’imwe ikorwa n’amadini n’amatorero yo muri iki gihe witegereza neza ukabona ifitanye isano n’ibyakorwaga hambere, uretse gusa ko byitwa amazina atandukanye, bigakorwa no mu buryo twakwita ko buvuguruye.

Muri iyo, twavuga kubandwa no gusenga, ubupfumu no guhanura, guterekera no kwiyambaza abatagatifuza n’ibindi. Mu kugaragaza ayo masano twifashishije igitabo cyitwa ‘Imizi y’u Rwanda’ cy’Umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu.

Kubandwa no Gusenga
Kubandwa ko mu Rwanda rwo hambere ni kimwe no gusenga k’ubu.
Kubandwa Imana bikomoka ku nshinga kubanda ariho hava amazina nka Kabanda, Kayibanda bisobanuye komatana cyangwa kuba hamwe n’Imana. Gusetsa Imana ni ukujya mu materaniro ahantu hamwe ni kimwe no kujya mu nsengero muri iyi minsi.

Kwatuza umuntu winjiye mu idini bwa mbere twabigereranya no kubatiza kuko imandwa zarateranaga zikaba zifite amarwa adasembuye avugirwaho amagambo batongereraga uwabaga agiye kubandwa.

Iyo babandishaga umuntu (kumwinjiza mu idini ya Ryangombe) yagira umubyara mu mandwa, yabaga ari nk’umubyeyi wa batisimu uko bimeze mu madini amwe na mwe ya gikirisitu. Uwabanzwe bamwita ‘Uruzingo’ ni nk’umukristo naho utarabanzwe yitwaga ‘inzigo’ ni nk’umupagani w’iki gihe.

Uko imandwa zahura babaga isekurume bakayotsa, bafite n’umutsima witwa umunayo hamwe n’amarwa y’isugi (adasembuye) bakarya kandi bakanywa , ibyo bikaba bisa n’ibyo abakirisitu bakora by’ifunguro ryera uretse ko bo batarya inyama kuko muri iki gihe mu ifunguro ryera hakoreshwa divayi n’imigati ikozwe mu ifarini. Abagaragu b’imandwa, twavuga ko muri iki ari nk’abapadiri n’abapasiteri.

Guterekera no kwiyambaza abatagatifu

Kubandwa byakorwaga rimwe, ukaba winjiye mu idini. Guterekera byahoraga bikorwa nk’uko abemera Imana bahora bagira amateraniro yo gusenga.

Guterekera : Kwari ukwiyambaza abakurambere b’ibihangange babayeho ngo babavuganire ku Mana kuko bemeraga ko nta gihangange cyangwa imfura zipfa, ahubwo ko bagira ahantu bajya nk’ibihangange bagiriye umumaro sosiye.

Batekerezaga ko bajya mu birunga kuko hahoraga haka umurimo cyangwa ahandi hihariye.
Ibyo rero bikagereranywa n’abanyamadini bagira igihe cyo kwiyambaza abatagatifu, kuko nabo ni abantu bapfuye ariko bafite urugero ruhanitse rwo kwemera Imana no kuyikorera.
Abo banyamadini hari abemera ko abo bantu hari ahandi bajya hatari mu ruvange aho bise muri puligatori ( ahantu hajya abantu bafite ibyaha bike).

Guterekera byakorwaga kenshi nk’uko amadini asaba abayoboke bayo gusenga iteka. Uwaterekeraga yamurikiraga (yaragiza) abakurambere ibiri mu rugo rwe byose nk’amatungo, umugore, abana n’ibindi byose atunze. Kimwe n’abasenga biragiza Imana badasize ibyo batunze n’ibyo Imana yabahaye byose nk’uko bwanditswe n’igihe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X