Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ese waba uzi igisobanuro cy’umutako w’igiti cya noheri ( ikirugu ) n’ umuntu wagishyize mu nzu ye bwa mbere?

Mu bihugu bitandukanye by’isi abantu baritegura umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu ( Noheri ) . Biramenyerewe ko mu minsi nkiyi abantu baba bagura ibiti bihenze bagamije kubitaka mu mazu yabo , mu biro ndetse n’ahandi hose hahurirwa n’abantu benshi ariko kandi hari n’ababa badafite amikoro ahagije bahitamo gushaka aho katema ibiti bya sipure kugirango babyifashishe mu kubaka ikurugu ( Christmas Tree ).


Mu kinyejana cya 16 igiti cya sipure gitoshye cyamenyekanye nk’igiti cya Noheli, cyakoreshwaga mu kwizihiza icyarimwe imihango ya gikirisitu n’iya gipagani. Abakirisitu bagikoreshaga nk’ikimenyetso cy’ubuzima bw’iteka.

Gukoresha igiti cyakorewe mu ruganda cyangwa sipure hari ubusobanuro bifite ugomba kumenya kugirango wirinde gukora ibintu utazi ubusobanuro bwabyo nkuko wikipedia ibitangaza.

Martin Luther niwe wa mbere winjije igiti cya Noheli mu nzu.
Bivugwa ko ijoro ribanziriza Noheli, umudage Martin Luther yarimo agendagenda mu ishyamba abona inyenyeri zimurikira mu mashami y’ibiti . Avuga ko icyo gihe kuri we byari byiza ndetse ko byamwibukije Yesu wasize inyenyeri zo mu ijuru akaza mu isi.

Umutako w’igiti cya Noheri ubusanzwe watangiye gukoreshwa mu mazu y’abantu hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 15. Akaba aribwo abakristu batangiye gukoresha kiriya giti nk’umutako ufite ubusobanuro mu gihe hizihizwa umunsi w’ivuka rya Yezu.

Mu kinyejana cya 19 nibwo gukoresha kiriya giti byasakaye cyane kusi hose.

Mu Budage, ibiti bya mbere byatakishwagaho imigati minini, pome za zahabu, bombo, amaroza, impapuro z’amabara atandukanye n’ibindi.
Ubusanzwe kiriya giti kiba gishushyanya igiti cyo mu bwoko bwa sipure na pinusi kuko ari ibiti bihora bisa icyatsi haba ku zuba no mu mvura ndetse bikaba ari ibiti biba biteye neza amashami yabyo akaba akora umutako mwiza kubera uburyo kiba kigenda gisumbana kugeza ku gasongero kacyo.

Mu bijyanye na Noheri iki giti gisobanuye ubuzima nkuko ibara ry’icyatsi iyo rigaragara mu bimera biba bivuga ko hari ubuzima, kuko ibyatsi byose biba bitoshye bifite ubuzima.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko imigenzo yo gukoresha kiriya giti nk’umutako yahize mu migenzo ya gipagani yakorwaga mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Ubushinwa , Pologne n’ahandi aho wasangaga ku mpera z’umwaka bakoresha kiriya giti bakagitaka hafi y’imiryango yabo bavuga ko bari kwirukana imyuka mibi yo mu mwaka wabaga ugiye gukurikiraho.

Hari naho mu mico imwe n’imwe iki giti cyakoreshwaga nko kwibuka Paradizo ya Adam na Eva bagatakaho imbuto zisobanuye itunda bariye n’umugati usibanuye umubiri wa Yesu witangiye abanyabyaha.
Kuri ubu ku munsi wa Noheri iki giti gikoreshwa nk’umutako ahanini kiba kirimo urumuri. Usibye mu ngo z’abantu iki giti kiba kiri n’ahantu rusange kikaba ikimeyetso cyerekana ko ahantu hose baba biteguye umunsi mukuru wa Noheri.

Hari abafata uyu munsi mukuru wo kwizihiza ivuka rya Yesu ( Noheli ) nk’umunsi wo kwinezeza barya ndetse bakanywa , ariko umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis aherutse gusaba abatuye isi kwizihiza Noheli bibuka ababaye kandi babafasha uko bashoboye

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MAKUZA - 28/12/2017 saa 06:37

Nubwo bavuga ngo NOHELI ni ivuka rya YESU,ntabwo aribyo.Nta hantu na hamwe Bible ivuga itariki YESU yavukiyeho.Historians bose bahamya ko YESU atavutse le 25 December.Iyi tariki,kiliziya Gatolika yayikuye ku bapagani b’i Roma bizihizaga Ikigirwamana cyabo kitwaga Mythra.Bahimbye ko aribwo Yesu yavutse.Batangiye kwizihiza NOHELI le 25/12/354.Andi madini yaje kuza nyuma,arabakurikiza kugeza n’ubu.NOHELI yabaye umunsi wo KWISHIMISHA no GUCURUZA.Abashinwa n’Abahinde batemera YESU,nibo bagurisha Ibirugu n’amashusho ya Yesu.Kuli uwo munsi,abakristu nyamwinshi barishimisha,bagakora ibyo Yesu atubuza:gusesagura,gusinda,gusambana,etc...Niba koko NOHELI yibutsaga abantu ivuka rya Yesu,bahinduka,bakaba abantu beza.Ntabwo Noheli ibibutsa YESU.It is just "a day to have a good time".Birababaje.
Kanda hano umusubize

frannk - 27/12/2017 saa 18:37

Nibajije ko unomwanditsi atashishoje neza mugukurikirana ivyiki hiyo. Na Noel ubwayo yobs atazi inkomoko yayo. Ko Luteri yagwanya gatoriko vyagenze gute ngo na papa yemere ivyico giti
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X