Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

GISOZI-K’umunsi wa mbere w’amavuna adasanzwe abasaga 80 bagarukiye umukiza-AMAFOTO

Itorero ry’abadivantisti b’umunsi wa 7 ni itorero rimaze kugira abayoboke batari bake mu gihugu cy’U Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda,iri torero nkuko bisanzwe bizwi ko rikora amavuna(amateraniro) ku isabato (kuwa6) gusa muri iyi minsi hakaba hagiye kujya haba amavuna buri munsi.

Aya mavuna adasanzwe azajya abera mu busitani bwiza bwitwa Green Park buherereye ku Kinamba ku muhanda wambuka ujya ku gisozi.

Biciye mu bufatanye bw’amakorari 3 yihurije hamwe ngo bakore umurimo w’Imana biruseho, ariyo ABABIMBUZI (Muhima), ABAKURIKIYE YESU (Kacyiru) na LIGHT FAMILY (Makoro-Gisenyi), nuko bagakora icyiswe UNIT GOSPEL FAMILY (Umuryango w’abihurije hamwe ku bw’ubutumwa bwiza), hateguwe amavuna yatangiye kuri iyi sabato taliki 17/2/2018 akazageza taliki 03/3/2018.

Aganira n’issabato.com, umwe mu bayabozi 3 b’aya makorari, ari nabo bateguye iki gikorwa, NZABANDORA Moïse yagize ati: “Guhuriza hamwe bizatuma bakora ivuna rifite imbaraga kuruta ayo bari basanzwe bakora.”

Mu busitani bwa Green Park bwari bwahindutse inzu y’Imana, abantu bari benshi cyane, kuburyo no kubona n’aho byibura uhagarara ngo wihere ijisho byari bigoye, ariko ku kazi gakomeye kakozwe n’aba JA ndetse na protocole, umutekano wari wose.

Amatorero nka Gisozi, Muhima na Kacyiru nibo bafite mu nshingano imigendekere myiza y’aya mavuna kandi uri gusanga babirimo by’umwihariko Itorero rya Gisozi. Agashya kandi kari muri aya mavuna nuko aya makorari 3 azajya aba ahari buri munsi kandi akenshi akazajya asusurutsa abari aho, ndetse n’andi makorari akomeye yo mu mujyi wa Kigali, azajya ahasimburana.

Mu ijambo rya Pasiteri w’Intara ya Muhima NDENGEYINKA Emmanuel ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komferanse y’Uburasirazuba bwo Hagati mu Rwanda Pasiteri NIYONAGIZE Jean Baptiste ari nawe wafunguye ku mugaragaro aya mavuna, bashishikarije andi makorari guhagurukira kuvuga ubutumwa.

Mu kibwirizwa cyatanzwe na RUSHENYI Patrice ari nawe uzayobora ya mavuna, yibukije abantu ko kuba Umuhanuzi Samweli yaravukiye mu muryango usenga, akajya kuba mu rusengero, akajya aryama hafi y’isanduku y’isezerano, bitabujije ko Imana yamuhamagaraga ntamenye ijwi ryayo, bityo ashishikariza abaraho kurenga ibyo bari byo mu itorero ahubwo bakamenya kumva ijwi ry’Imana ribahamagara.

Bigaragara ko ari ay’umwihariko kuko uko ateguye ubona ko babitekerejeho ndetse nkuko bagamije kuzana abantu k’umukiza,abagarukira Yesu nabo bari kuba ari benshi kuko ku ikubitiro hahise hihana abasaga 80.

Aya mavuna azajya atangira mu saa kumi n’imwe mu minsi isanzwe(imibyizi) naho muri weekend atangire saa cyenda.

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BYIFASHE K’UMUNSI WA MBERE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Yohana - 27/02/2018 saa 11:46

Ariko Mwabadvemwe Mwasobanuye Nezakoko UBUTUMWABWIZA MUGASOBANURIRA UMUNYABYAHA IKIBAZO AFITANYE NIMANA "UBUTURO BWERA Cg AMATEKA" Ubundi Mukarebako Bidahita Bisobanuka
Kanda hano umusubize

nshimyu - 23/02/2018 saa 11:42

Ikibabaje nuko abanyamadini bamwe baba bashaka kugwiza abantu bo kubatungisha.
Kanda hano umusubize

nshimyu - 23/02/2018 saa 11:37

Tutitaye kubyo amadini ;abakunda Imana tunezezwe nuko hariho abantu baziko hariho Imana.ikibabaje nuko abobasanga baba ntabyImana bibarimo'bagahita basubira inyuma.tubasengerekugirangababebe abana bImana koko.
Kanda hano umusubize

pasitoro - 23/02/2018 saa 07:36

Abasiramu ni uko batazi agaciro k'Idini ryabo; ni idini rifite gahunda intangaza: ku isi yose basenga inshuro 05 ku munsi kandi bagasengera ku masaha amwe: mu rukerera, izuba riri kumutwe, rigeze muri 3/4 rirenga na nijoro
Kanda hano umusubize

80 - 22/02/2018 saa 18:08

Hhhhhh...ngo 80! abazabigumamo c ni bangahe? baba batwawe namarangamutima kubera ukuntu ab'adve bagira akarimi karyoshye. ark iyo ubitinzemo ubona ko ari amanjwe nkandi yose! nukwirirwa bavuga kiliziya gusaaaa... ukagirango nta kosa bagira. Dr. Byiringiro birirwa bamuregera leta hhhhhh
Kanda hano umusubize

Rwarakabije - 19/02/2018 saa 12:52

Gatare we? umuntu wese akurura yishyira! nonese nukuvugako abahamya ba Yehova aribo bazabona ijuru(cyangwa isimuvugako izaba paradizo?)
Kanda hano umusubize

jean Nepo - 19/02/2018 saa 09:04

Yesu ntiyaje gukuraho amategeko nibyahanuwe yaje kubikomeza Matayo 5:17-21kandi niwe twahaweho ikitegererezo
Kanda hano umusubize

jean Nepo - 19/02/2018 saa 08:57

Kuki abantu dusoma bibiliya igice kandi yo ubwayo yisobanuye abavugabutumwa bwiza batungwa nabwo 1abakorent 9:7-11
Kanda hano umusubize

GATARE - 19/02/2018 saa 04:03

Maze gusoma kuli Umuseke.com yuko amadini yanditse mu Rwanda arenga 2000.Mu gihe Bible idusaba ko Abakristu nyakuri batagomba gucikamo ibice (1 Abakorinto 1:10).Ikindi kimbabaza,nuko amadini adakora nkuko Yesu n'Abigishwa be bakoraga.Amadini abwira abayoboke bayo ngo baze mu nsengero ku cyumweru cyangwa ku wa 6 (Abadive),bakabacurangira,hanyuma bagatanga icyacumi bagataha.Mu gihe YESU yabwiye Abigishwa ati "Mugende" mubwirize abantu,mu ngo zabo,mu mihanda,mu masoko,etc...YESU yasabye Abakristu nyakuri bose kumwigana,bagakora UMURIMO wo Kubwiriza (Yohana 14:12).Aho gukora uwo murimo,bajya kurya Ukarisitiya cyangwa guha Pastor ICYACUMI.Nyamara YESU yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu,tudasaba amafaranga (Matayo 10:8).Abantu bonyine mbona bigana Yesu n'Abigishwa be,ni Abahamya ba Yehova.Bose bajya mu mihanda bakabwiriza kandi nta cyacumi basaba. Ni nabo bonyine ubona bativanga muli Politike,cyangwa bashwana.Kereka abadashaka kubyemera,naho ubundi amadini y'iki gihe ntabwo akorera imana,ahubwo akorera inda zabo nkuko Bible ivuga muli Abaroma 16:17.Birababaje.
Kanda hano umusubize

- 19/02/2018 saa 09:16

Reka ubuyobe,wibuke ko isabato iri mu mategeko y'Imana kuva 20:8 Ezekiel 20:20 .kandi umenye icyacumi nacyo Bibiliya itakirenza ingohi Malaki 3:8.Soma Bibiliya neza kandi usabe Mwuka kumvira ku murongo nyawo.
Kanda hano umusubize

Andrew s - 23/02/2018 saa 02:57

Ndingingisha Bene Data Baba Div Imbabazi z'Imana. rwose Numutima wange Uhana. ko Dusubira gusesengura Ibyanditsw Narasomye kandi ndasobanukirwa nsanga tugomba kwigisha Ineza Urukundo No gusobanurira Abatiye Is ibyaha byabo maze abashaka Imana. byukuri bakayi kurikira bagasohoka muri Babulon Yesu kristo Umwana w'Imana. yatubwiye 1:Urukundo 2:Ineza 3:Imbabazi 4:Abapfakazi Abatagir Ababyeyi 5:Abarwayi Munzu zimbohe mbese nabafite Ibibazo bose twitonde cyane Yesu atazavuga ngo mumve Imbere sinigeze mbamenya.
Kanda hano umusubize

Andrew s - 23/02/2018 saa 03:03

Ndingingisha Bene Data Baba Div Imbabazi z'Imana. rwose Numutima wange Uhana. ko Dusubira gusesengura Ibyanditsw Narasomye kandi ndasobanukirwa nsanga tugomba kwigisha Ineza Urukundo No gusobanurira Abatiye Is ibyaha byabo maze abashaka Imana. byukuri bakayi kurikira bagasohoka muri Babulon Yesu kristo Umwana w'Imana. yatubwiye 1:Urukundo 2:Ineza 3:Imbabazi 4:Abapfakazi Abatagir Ababyeyi 5:Abarwayi Munzu zimbohe mbese nabafite Ibibazo bose twitonde cyane Yesu atazavuga ngo mumve Imbere sinigeze mbamenya.
Kanda hano umusubize

Andrew s - 23/02/2018 saa 03:06

Ndingingisha Bene Data Baba Div Imbabazi z'Imana. rwose Numutima wange Uhana. ko Dusubira gusesengura Ibyanditsw Narasomye kandi ndasobanukirwa nsanga tugomba kwigisha Ineza Urukundo No gusobanurira Abatiye Is ibyaha byabo maze abashaka Imana. byukuri bakayi kurikira bagasohoka muri Babulon Yesu kristo Umwana w'Imana. yatubwiye 1:Urukundo 2:Ineza 3:Imbabazi 4:Abapfakazi Abatagir Ababyeyi 5:Abarwayi Munzu zimbohe mbese nabafite Ibibazo bose twitonde cyane Yesu atazavuga ngo mumve Imbere sinigeze mbamenya.
Kanda hano umusubize

KABERA ENOCK - 18/02/2018 saa 16:45

Igikorwa Bakoze Nicyiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X