Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Hatagize igihinduka ngo Unity sports y’i Gasogi itsinde Etoile De L’est Fc,umutoza ashobora kwirukanwa

Kakoza Charles bakunze kwita KNC, avuga ko ikipe ye ’Unity Sports n’iramuka yongeye gutsindwa mu mukino ugiye kuyihuza na Etoile De L’est Fc umutoza w’iyi kipe ashobora kwirukanwa dore ko ngo muri iyi minsi itarimo kwitwra neza.

Hari amakuru yizewe avuga ko umutoza w’ikipe ya Unity Sports ashobora gusezererwa nyuma yo gutoza mu mukino uzabahuza na Etoile De L’est Fc tariki ya 23 Ukuboza 2017.

JPEG - 54.9 kb
Umutoza wa Unity Sports

Nyuma y’uwo mukino uzabera mu Karere ka Ngoma, Namahoro Yves ashobora kutazongera gutoza iyi kipe, bikaba ari nyuma y’aho itakarije amanota 3 mu mpera z’icyumweru gishize itsinzwe na 2-0 ku kibuga cyayo.

Ku munsi wa gatatu kugeza kuwa kane wa shampiyona Unity yari iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ariko kugeza ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 9.

Hari amakuru avuga ko Unity nyuma yo gutsindwa na Pepiniere, ubuyobozi bwa Unity bwafashe icyemezo ko uyu mutoza asezererwa.

Biravugwa ko uyu mutoza umukino azatoza mu mpera z’iki cyumweru ari wo wa nyuma agahita yirukanwa.

Namahoro Yves ashobora gusimbuzwa Gatera Moussa wari usanzwe atoza ikipe y’Isonga yamaze gusezera muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mpira w’amaguru mu Rwanda.

Imikino iteganyijwe gukinwa ku munsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Itsinda rya mbere

Kuwa gatandatu
Gasabo United Fc V Akagera Fc
Gitikinyoni Fc V Rwamagana City Fc
Vision Fc V Aspor Fc
Etoile De L’est Fc V Unity Fc
Nyagatare Fc V Sorwathe Fc

Pepiniere Fc V Esperance Fc

Ku cyumweru
Gasabo United Fc V Akagera Fc
Itsinda rya kabiri

Kuwa gatandatu
Hope Fc V Vision J.Nouvelle
As Muhanga V Intare Fc
Heroes Fc V Rugende Fc

Ku cyumweru
Interforce Fc V Sec Fc
La Jeunesse Fc V Ur FC.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

habyarimana - 22/12/2017 saa 05:17

uwo mutoza nibeirukane kuko ndabonarikutubabaza kandikipe yacu turashakakizamuka mukucirocyambere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X