Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ibintu 5 abanyarwanda, abanyamadini n’abayoboke ba Angilikani bazibukira kuri Musenyeri Rwaje Onesphore.

Kuwa 17/01/2018 nibwo Musenyeri Rwaje Onesphore yasimbuwe ku mwanya wo kuyobora Itorero Anglikani mu Rwanda nyuma y’uko hari hamaze gutorwa Bishop Dr Laurent Mbanda. Aha, Musenyeri Rwaje Onesphore yari acyuye igihe kigenwa n’amategeko ndetse aninjira mu kiruhuko cy’iza bukuru akaba yaratangiye kuyobora iri Torero kuva mu mwaka wa 2011 ubwo yasimburaga Bishop Emmanuel Kolini wayoboye iri Torero nawe kuva mu mwaka wa 1998.

Muri iyi nkuru, tugiye kubagezaho ibintu 5 abanyamadini bo mu Rwanda bazibukira kuri Musenyeri Rwaje Onesphore:

1.Gukebura abanyamadini: Ni kenshi uyu mushumba yagiye agaragara mu nama zitandukanye ahugura, atesha kandi anacyaha abashumba bavangavanga ibyo ijambo ry’Imana risaba. Yagiye abibutsa ko umurimo w’Imana udakwiye kuvangwa na Bizinesi cyangwa se ngo abantu bawitwaze bawushakiramo amaronko n’ibindi.

2.Kutarya umunwa imbere y’abapolisi: Mu mwaka wa 2016 ubwo Polisi y’u Rwanda yakazaga umurego mu gufata ibyuma bisakuza mu nsengero ikabifungana n’abashumba bo mu matorero byabaga byafatiwemo kugeza nubwo abapolisi bari basigaye batinyuka kwinjira mu materaniro bagafata uyayoboye, ibi byarakaje uyu musaza maze rimwe mu nama yari yahuje Polisi n’abanyamadini ahagarara ku maguru yombi acyaha abakuru ba polisi bari muri iyo nama abasaba kutazongera gutinyuka icyo yise kubahuka inzu y’Imana. Icyo gihe abanyamadini basa nk’ababonye agahenge.

3.Gukangurira urubyiruko umurimo: Musenyeri Rwaje Onesphore azwiho kuba yaragiye agaragara mu mahuriro ndetse no mu nama zitandukanye z’urubyiruko arushishikariza kutaba abasongarere. Yagiye arusaba kuvana amaboko mu mifuka rugashaka icyo rwakora kugira ngo rutegure ejo harwo heza.

4.Yashishikarije abanyarwanda gukunda igihugu cyabo: Mu bihe bitandukanye, Musenyeri Rwaje yagiye yibutsa abanyarwanda gukunda igihugu cyabo binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko ubukungu bwa mbere abanyarwanda bafite ari “Ubunyarwanda”

5.Yanenzwe uburyo yasobanuye ikibazo cy’abatinganyi: Ubwo yasubizaga abanyamakuru ku kibazo cy’uburyo abatinganyi bakwiriye gufatwa muri sosiyeti by’umwihariko mu nzu y’Imana, Musenyeri Rwaje yasubije ko abatinganyi bakwiye gufatwa nk’abantu basanzwe ko nta muntu ukwiriye kubahutaza ngo ni uko baryamana bahuje ibitsina. Ibi byateye impaka zikomeye hirya no hino ku buryo bamwe bibajije impamvu anglikani idahagarara ngo ishire amanga nk’ayandi matorero ibamaganire kure.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

minani j.nepomcene - 13/02/2018 saa 08:49

Jewe. Ivyo bavuga sindavyumva. Buriwese akunde imana numutimawe wose. Nurukundo ruhorao iteka ryose ame. Ikibazo nfise? niki. Umutima wose utekreza ikivahe? Icoshaka nikimwe. Ndusangire. Hamwe. Umustma imboga. Kubwadata watwese ame. Shimwa mana yacu. Tujimbere manayau.mwami wacu. Muvyeyi wacu. Twumve.
Kanda hano umusubize

kamoso - 20/01/2018 saa 14:23

Ntabwo nemera ko insengero z'iki gihe bazita inzu z'imana.Kuko ibyo bazikoreramo,bitandukanye n'uko Yesu yadusabye.YESU yasize adusabye gukora umurimo w'imana KU BUNTU nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.None usanga insengero zarahindutse inzu zo kwishakira amafaranga binyuze ku cyacumi.Pastors nubwo biyita abakozi b'imana,usanga bose bibereye muli shuguri nka twe twese.Noneho ku wa 6 cyangwa ku cyumweru hagera,bakaza gutwara amafaranga mu nsengero,kandi bagahembwa buri kwezi.YESU yadusabye kumwigana.We n'Abigishwa be,bajyaga mu mihanda no mu ngo z'abantu bakabwiriza ku buntu.Bakirirwa bagenda imisozi. Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "gapfane n'ayo mafaranga yawe".Bisome muli ibyakozwe 8:18-20.Naho muli iki gihe,nta pastor numwe uzabona mu nzira abwiriza.Baba bibereye mu zindi shuguri.Abayehova nibo bonyine tubona mu nzira babwiriza,nkuko Yesu n'abigishwa be babigenzaga.Nta na rimwe basaba icyacumi mu nsengero zabo kandi ntibahembwa ku kwezi nkandi madini.
Kanda hano umusubize

- 23/01/2018 saa 09:44

Imana itabare abo yaremye niho impinduka zibihe byanyuma zotandukanye na mbere
Kanda hano umusubize

Gasagure - 20/01/2018 saa 05:45

Musenyeri arabuza Police kwinjira mu nzu y'imana.Kera koko,Urusengero rwa Yerusalemu rwitwaga "inzu y'imana".Ariko se insengero z'iki gihe,ni inzu z'imana koko??Igisubizo ni OYA.Mwibuke ko muli ISRAEL,iyo amasinagogi (synagogues) yakoraga ibyo imana itubuza,icyo gihe yitwaga "amasinagogi ya Satan (Ibyahishuwe 3:9).N'uyu munsi nuko.Nubwo insengero zitwa "inzu z'imana",usanga ahanini ziba zigamije kwishakira Icyacumi,gikiza aba Pastors na Families zabo.Mu gihe YESU yadusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Ikindi kandi,usanga abashinze izo nsengero,bashwana kubera ifaranga,amoko,etc...Bakivanga muli politike,mu ntambara z'isi,etc...Ntabwo gusenga uvuga imana bikugira umuntu imana yemera.Urugero,nubwo Abafarisayo bali bafite insengero nyinshi kandi bagasenga imana cyane,YESU yavuze ko imana yabo ari SATANI (Yohana 8:44).Kubera ko bakoraga ibyo imana itubuza.N'uyu munsi niko bimeze.Insengero zabaye Boutiques (shops) zo kwishakira icyacumi.Ntabwo ari inzu z'imana nkuko pastors bavuga.
Kanda hano umusubize

NSANZIMANA - 18/01/2018 saa 15:32

KUBAMAGANASICYOKIHUTIRWA,IKIHUTIRWANUKUBIGISHAKUKOBAYOBYE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X