Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ibinyoma 7 bivugwa kuri Noheri n’ivuka rya Yesu.

Nubwo abantu benshi bemera ndetse bakanizihiza noheri ariko hari bamwe batayemera ndetse ntibanayizihize,gusa hari ibinyoma 7 bivugwa kuri Noheri n’ivuka rya Yesu.

Ikinyoma cya 1: Noheri yizihizwa kuri 25 Ukuboza, iri muri Bibiliya.

Ukuri: Nta munsi wihariye wizihirizwaho ivuka rya Yesu muri Bibiliya. Cyokora iryo vuka ryatangiye kujya ryizihizwa binyuze mu mihango y’abantu, ahagana mu myaka 250 nyuma y’ivuka rya Kristo. Mu gihe cy’umuhindo, n’ahagana mu myaka 325 nyuma ya Kristo mu kwezi kw’Ukuboza.

Ikinyoma cya 2: Itariki ya 25 Ukuboza ni isabukuru y’ivuka rya Yesu

Ukuri: 25 Ukuboza wari umunsi w’isabukuru ya Mithra, imana ya gipagani y’urumuri Mu mwaka 325 nyuma ya Kristo, nibwo Umwami w’Abami Konstantino yawuhinduye isabukuru y’ivuka rya Yesu.

Ikinyoma 3: Mariya yashakaga kurara mu icumbi, ariko nta” byumba bya hoteli” byari bisigaye kuko icumbi ryari ryuzuye

Ukuri: Nta mwanya wari uhari munzu yo hejuru mu nzu y’umuntu yihariye(privee), kuko hari indi miryango yari yahageze mbere.Ntiryari icumbi ry’abantu benshi home cyangwa se hoteli.

Ikinyoma 4: Mariya yakomeje kuba isugi kugeza apfuye.

Ukuri: Nubwo Yosefu atagiranye imibonano na Mariya mbere yuko abyara Yesu, nyuma yaho Mariya na Yosefu babyaranye abandi bana benshi.

“Mbese harya si we wa mwana w’umubaji, Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be nabo bose ntiduturanye…”Mat 13:55,56

Ikinyoma 5: Bari baraye munzu iri ukwayo ikora nk’ikiraro cy’amatungo (aho amatungo aba)

Ukuri:Nta mwanya wari usigaye mu nzu yo hejuru Niyo mpamvu baraye mu nzu yo hasi, aho amatungo yari ari.Amazu menshi yak era y’Abayuda yabaga afite aho amatungo yariraga akanarara nijoro, mu nzu yo hasi (rez de Chaussee), mu gihe abantu bararaga mu nzu yo hejuru.. niyo ikiraro cyabaga kiri ukwacyo, ariko cyabaga gifatanye n’inzu nkuru.

Ikinyoma 6: Inyenyeri y’I Betelehemu yari hejuru y’ikiraro umunsi Yesu avuka.

Ukuri:Baje I Yerusalemu ku munsi wa 33 Yesu amaze kuvuka, Mariya amaze gukora imihango yo kwiyeza, icyo gihe nibwo inyenyeri yatangiye kugenda buhoro imurikira kugeza aho igereye aho Yesu yari ari.Ntabwo rero inyenyeri yaje umunsi Yesu avukaho, nta nubwo yari iri hejuru y’ikirugu cyangwa ikiraro

“Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na Nyina Mariya, barapfukama baramuramya.Mat 2:11

Ikinyoma 7:Imana ishaka ko abakristo bibuka isabukuru y’ivuka rya Yesu, bakaryizihiza

Ukuri:Ibyanditswe ntibitubwira kwizihiza ivuka rya Yesu ahubwo ritubwira kwizihiza izuka rye, kandi si rimwe gusa kuri Pasika, ahubwo ni buri cyumweru, twibuka igaburo.

src ; Info chretienne

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhire - 27/12/2017 saa 04:55

ibi bintu tujye tubyitondamo cyane kuko wowe uvuga icyumweru ngo ntahantu cyanditswe Sunday (sun+day) umunsi w'izuba, uzabanze umenye calendar uwayishizeho w'umuroma witwa Gregory kuko ntamunsi utarufite icyo usobanura, Saturday (saturne+day) abasengaga umubumbe witwa saturne. ibi mbivugiyeko iminsi tugenderaho ntaho ihuriye n'iminsi yiremwa Imana yakoreshaga, niba uri umuhanga uzadushakire itariki ukwezi n'umwaka Imana yatangiye kuremeraho? nubibona nibyo bizatwereka niba iyo mwita isabato (Saturday) barawubaze bakomereje ku minsi yagendeweho n'uwiteka amaze kurema, nuyibura kdi uzatubwira icyo wanshingiyeho ubara iminsi cyane ko hari izindi calendar zibivuga ukundi (Arabs calendar)_ Ikindi kera babaraga basubira inyuma, bityo gusenga nibyo bya mbere.
Kanda hano umusubize

emmanuel - 25/12/2017 saa 14:45

Uzasome luka 16:16 amategeko nubuhanuzi byarangiriye kuri Yohana ubwo,rero nisabato niho yarangiriye.Yesu abwira umugore ati nyizera ,igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo abasenga Data bamusenga mukuri no mu mwuka.Yesu akwihishurire uve mu idini
Kanda hano umusubize

Bonavantur Bahizi - 1/01/2018 saa 17:13

Izina Noel Ryavuye Mubayahudi?
Kanda hano umusubize

Elie - 25/12/2017 saa 07:24

UMUNSI MUKURU WA #NOHELI WAKOMOTSE HE? NI MURI BIBILIYA? CYANGWA NI MU #BUPAGANI? CHRISTMAS Mbese koko umunsi mukuru wa Noheli ni wo munsi wo kuvuka kwa Yesu ? Mbese koko Yesu yavutse ku ya 25/12 ? None se Paulo n’izindi ntumwa za Yesu bizihije umunsi mukuru wa Noheli ? Bibiliya se hari icyo iwuvugaho ? Mureke tubitekerezho! Mbega uburyo ari ingume cyane, abasobanukiwe impamvu n’inkomoko y’imihango ikorwa mu madini barimo! Abantu benshi bibwira ko umunsi mu- kuru wa Noheli ari umwe mu minsi mikuru yemewe na Bibi- liya, bityo bakizera ibintu mu buryo bw’ubuhumyi, batiriwe bagira icyo babyibazaho. Bakibwira ko Yesu yavutse ku ya 25/12, kandi ko Bibiliya na yo ari ko ibivuga. Ibyo abantu batekereza kuri uwo munsi mukuru byo ni byinshi, ariko mureke tubaze Bibiliya n’amateka (histoire), ibyacu tubyirengagize, ni bwo turamenya ukuri. Umunsi mukuru wa Noheli, mu Cyongereza ni wo bita « Christmas ». Iryo jambo risobanura ngo « Umunsi mukuru wa Kristo ». Mu by’ukuri, uyu munsi mukuru kimwe n’indi myinshi abantu bizihiza, washyizweho na Kiliziya Gatolika y’i Roma. Biradusaba kumenya aho na bo bawukuye ! Uwo munsi mukuru kera wahoze wizihizwa n’ #abapagani. Bari basanzwe bwizihiza ku itariki ya 25/12, ari umunsi mukuru w’imana zuba (le dieu soleil). Soma Ezekieli 8:14-16; Yeremiya 14:15-19 Kubahiriza itariki ya 25/12 nk’umunsi wo kuvuka wa Yesu, ni kimwe mu binyoma byo mu minsi y’imperuka, nk’uko byahanuwe ngo « … kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma. » (2 Timoteyo 4:3-4) #soma umenye #ukuri Muri Luka 2:8 turabwirwa ngo « Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba bahindana kurinda umukumbi wabo. » Naho muri Luka 1:24-26 haratubwira ngo « … Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu … Mu kwezi kwa gatandatu, marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa i Nazareti... ». Mbese ko malaika yasanze Mariya akamubwira ngo azasama inda, ntiyamubwiye ngo « usamye inda », ngo wenda duhere ubwo tubara, kandi twemere ko Yesu yavukiye igihe kingana n’icy’abandi bana (amezi 9). Niba marayika Gaburiyeli yarasanze Mariya mu kwezi kwa 6, amadini akavuga ko yavutse mu kwa 12, babivanye he ? Na none muri Palestina bafite ibihe 4 by’umwaka ari byo: umuhindo (printemps), impeshyi –icyi (été), urugaryi (automne) n’itumba (hiver). Kandi dusoma mu gitabo cy’Ubusobanuro bwa Bibiliya (SDA Bible Commentary), vol.5, p.386 yuko mu Bisirayeli nta bashumba cyangwa amatungo byabaga bikiri mu misozi no mu rwuri mu kwezi kwa 10 n’ukwa 12, ukwa 1 n’ukwa 2, kuko ari igihe cy’ubukonje bukabije. Ubwo bukonje burangiye ni bwo Abisirayeli batangiraga ukwezi kwabo kwa mbere bitaga HABIBU. Nta kuntu rero Yesu yavutse mu kwa 12, kuko guhera mu kwa 9 cyabaga ari igihe cy’imvura n’ubukonje byinshi cyane. (Ezira 10:9, 12-13). None bigeze mu kwa 12, ari igihe cy’ubukonje, byo byari bibi kurutaho, kuko amatungo n’abantu byari kwicirwa n’ubukonje n’imvura mu misozi. None se koko niba bimeze bityo, ubwo murabona byashoboka bite ko abashumba bari kuba mu misozi kugeza icyo gihe. Dusubire muri Luka 2:8. Umunsi wo kuvuka kwa Yesu ntabwo uzwi. Iyaba Imana yarashatse ko abantu bubahiriza umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu, ntiba yarawuduhishe! Na Yesu ubwe aba yarakoze iyo sabukuru yo kuvuka kwe, akajya awizihiza mu gihe yari akiri ku isi, ndetse natwe aba yarabidutegetse, none nta somo na rimwe rya Bibiliya riduhamiriza ibyo. Abakristo ba mbere hamwe n’intumwa za Yesu, ntibigeze na rimwe bubahiriza uwo munsi mukuru wa Noheli, ahubwo ni umunsi Kiliziya Gatolika yishyiriyeho, igihe iryo dini ryari rimaze kwihuza n’ubutegetsi bwa gipagani (ibyo kwihuza kwabo byabaye mu gihe cy’Umwami w’Abami Konstantini wa Roma Mpagani), kuko wari usanzwe ari umwe mu minsi mikuru ya gipagani. Mu gitabo Encyclopédie catholique, ku ngingo ivuga ngo « Christmas » (Noheli), dusangamo aya magambo : « Noheli si umwe mu minsi mikuru yashyizweho n’Itorero rya mbere, ahubwo ni umunsi mukuru ukomoka mu bapagani ». No mu gitabo « Encyclopédie britanique » baravuga ngo « Nta na rimwe Noheli yigeze iba umwe mu minsi mikuru yashyizweho n’itorero rya mbere kandi ntiyashyizweho na Kristo, ahubwo yakomotse mu bupagani ». Muri Encyclopédie ya Amerika, ho haravuga ngo « Noheli ntiyigeze yizihizwa n’abakristo ba mbere, kuko ubundi bari bafite umugenzo wo kwibuka umunsi wo gupfa kuruta uko bibuka uwo kuvuka ». Noheli rero yaseseye mu itorero mu kinyejana cya 4 (4ème siècle) nyuma ya Kristo, bigeze mu kinyejana cya 5 Gatolika itegeka ko uwo munsi ukwiriye kwitabwaho. (Byategetswe na Papa YULI wa 35: Wowe nkurikira N°15, Uruhererekane rw’Abapapa,p.11). Wari usanzwe ku ya 6/1. Mwibuke ko mu kinyejana cya 3 n’icya 4, isi yose yayoborwaga n’Abaroma, bari bacyitwa Roma Mpagani. Mbere y’icyo gihe Abakristo barenganijwe n’ubwo butegetsi bwa gipagani, bufatanije n’ubuyobozi bw’idini y’Abayuda (Ibyakozwe 26:10- 11; Matayo 26:57-68; 27:11-26; Yohana 18:12-14) Mu gihe cyo kwima k’Umwami w’Abami (Empéreur) CONSTANTIN, yifatanya n’abakristo gito. Abaturage bose binjira mu itorero hakoreshejwe imbaraga, binjirana n’imihango yabo ya gipagani. Ubwo bari basanganywe umunsi mukuru wo ku itariki ya 25/12, wari umunsi mukuru bakundaga cyane, kuko bawukoreragamo ibyo bifuza byose, kandi bagahana n’impano (cadeaux). Ni na bwo kandi ibyo kuruhuka umunsi wa mbere w’icyumweru (dimanche) byinjijwe mu itorero, kuko abapagani bari basanzwe bawuruhukaho basenga imana yabo (imana zuba), ari na yo mpamvu na n’ubu witwa umunsi w’izuba « sunday » mu Cyongereza. Bitewe n’uko abakristo n’abapagani bari bivanze, Yesu bamugereranya n’izuba, kuko n’ubundi ari we « Zuba ryo gukiranuka » (Malaki 3:20/4:2), maze umunsi mukuru w’izuba bawuhindura umunsi mukuru wo kuvuka k’Umwana w’Imana. #Abapagani bo bawukuye he ? Inkomoko yawo ni muri Babuloni ya mbere ya NIMURODI (Nimrod), wabayeho kera mu gihe cya- kurikiye umwuzure wo ku bwa Nowa. Nimurodi uwo ni mwene Kushi, Kushi na Hamu bakaba bene Nowa (Itangiriro 10:610). Uwo ni we watangije Babuloni, ari na wubakishije umunara w’i Babeli (Tour de Babel), ni yo yagiye irimbura amahanga ikanabohera abatuye isi mu bishuko no mu buyobe. Nimurodi ni we wa- tangije Niniwe n’indi midugudu. Ijambo Nimurodi mu Giheburayo rikomoka ku ijambo Marad, risobanura ngo “uwigometse”. Ni koko, Nimurodi yarwanyije Imana cyane (Itang.1:28). Imana iti “Mugwire mwuzure isi”; Nimurodi ati “Mureke twi- yubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende igere ku ijuru twe gutatanira gukwira mu isi yose.” (Itang.11:4). Nimurodi yari mubi bikabije, dore ibindi yakoze: yacyuye nyina Semiramis aba nyina n’umugore we. Nyuma yaje gupfa urumutunguye, wa mugore we akaba na nyina atangira kwamamaza inkuru z’ibinyo- ma avuga kko Nimurodi ariho mu buryo bw’Umwu- ka (en tant que être spiritual). Yerekana ishami ryash- ibutse ku gishyitsi cyumye avuga ko byabaye mu ijoro, kandi ko ari igihamya n’ikimenyetso yuko Ni- murodi ariho. Buri munsi mukuru wo kwibuka Ni- murodi ngo nyina we (umugore we) yazaga gusura icyo giti, maze bakahashyira amaturo, uko ni ko uwo mugore yabeshyaga. Bityo umunsi mukuru wo kwibuka Nimurodi bawushyira tariki ya 25/12 buri mwaka. Aho ni na ho Noheli yakomotse, ibya Nimurodi bihindura isura. Uko ni ko Noheli yinjiye mu bakristo ivuye mu bapagani. Twagombye kuyita irindi zina, ariko ntib- yayibuza kuba umunsi mukuru wa gipagani wo gus- enga imana-zuba, nta cyahindutse.K uretse izina gusa, “injangwe” mushobora kuyita “ingwe”, ariko ntib- yayibuza gukomeza kuba “injangwe”. Gusenga umwana na nyina byakomeje kuba akarande mu isi. Mu bihugu bitari bimwe n’indimi zitandukanye, icyo kigirwamana cy’umwana na nyina byagiye byitswa ISIS na OSIRIS. Muri Aziya bacyita CYBELE na DEOIUS. I Roma ya gipagani ni FORTUNE na JUPITERPUER. Mu kinyejana cya 4 n’icya 5 igihe abapagani b’i Roma binjiye mu bukristo bakomeje kugandira imi- hango ya gipagani, batibagiwe uwo kuramya uwo mwana na nyina. Buri gihe umwaka utashye muri iyi minsi dukunda kumva indirimbo yo kuri Noheli ivu- ga ngo “Oh! Ijoro ryiza, Oh! Ijoro ryera” “Umwana na nyina”. Nimurodi bamushushanya na “Yesu”, naho nyina wa Nimurodi bamuhindura “ #Mariya”. Ikindi kandi Bibiliya ntitubwira ko dukwiriye gusenga Mariya. In- tumwa n’abakristo ba mbere ntibigeze babikora, kan- di Bibiliya itubwira ko twubatse ku rufatiro rw’in- Ndetse ahubwo Bibiliya iduhamiriza ko mu babayeho ku isi bose, uretse Yesu, nta n’umwe muri bo uruta Yohana Umubatiza. (Matayo 11:11-14) Malayika yabwiye Mariya amuramutsa ati « Ni ama- horo uhiriwe! Umwami Imana iri kumwe nawe » (Luka 1:28, 42). Ariko mu bitabo by’Abagatalika iri somo barisobanuye batya ngo « Urahiriwe kuruta abandi ba- gore ». Icyakora koko yarahiriwe, ariko ntibisobanura yuko akwiriye gusengwa ngo ahindurwe nk’Imana kandi ari umuntu. We ubwe ntiyabidusabye, ahubwo araturangira umuhungu we ngo icyo adutegeka tugikore. (Yohana 2:5) Wabyemera wabyanga, kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli biracyari ukuramya imana zuba ( #NIMURODI). Ariko Uwiteka ategeka abakozi be babwiriza ubutumwa bwiza ati « Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo ». (Yesaya 58:1) Ibyo ni ubuhakanyi Satani yazanye mu isi kugira ngo yose ayiyobeshe uburiganya bwe. Ni yo mpamvu yihinduye nka marayika w’umucyo, kimwe n’abagaragu be bigira nk’abagabura iby’Imana (2 Korinto 11:12-15). Musomyi, Imana iguhishurire ubwiru bwayo kan- di iguhe gusobanukirwa neza uburiganya bwa Satani kugira ngo umuneshe ku bw’amaraso y’Um- wana wayo Yesu Kristo. Tubifurije ibihe byiza, mubane n’Imana Ihoraho. ukunze iyinyandiko kora share .
Kanda hano umusubize

- 24/12/2017 saa 14:39

IBYO UVUZE NDABYEMERANYA NAMWE
Kanda hano umusubize

- 24/12/2017 saa 14:39

IBYO UVUZE NDABYEMERANYA NAMWE
Kanda hano umusubize

gilbert - 24/12/2017 saa 02:18

ibi wanditse ntakuri kurimo ahubwo ni imyemerere y'indini usengeramo
Kanda hano umusubize

umusaza - 23/12/2017 saa 14:21

Mujye mwandika Ibyo muzi neza, Ibyo wita ibinyoma ni ukuri kwambaye ubusa.
Kanda hano umusubize

Elie - 25/12/2017 saa 07:23

kaneza moses - 23/12/2017 saa 04:02

mujye mubanza musesengure neza ibyo mugiye kwandika. kuko muratubeshye pe! ntabwenge buri muriyinkuru.
Kanda hano umusubize

Habana - 8/01/2018 saa 07:18

ntakinyo ntakurikwambayeukurikubaho
Kanda hano umusubize

Vétérinaire Ndikumana Lionel - 22/12/2017 saa 08:29

Ivyondabihamya Iyotariki Ya 25/12 Burimwaka Sihoyezu Yavukiy Kuko Ahumumarayika Yabonekera Malia Harimukwezi Kwagatandatu Wunva Avutse Mukwicuminakabir Amezicenda Arakwiy?
Kanda hano umusubize

- 21/12/2017 saa 14:48

Esenkamwe Intego Yanyu Ubu Niyihe? Ahaaa ! Niho Isi Igeze
Kanda hano umusubize

Jean Cousin - 21/12/2017 saa 14:29

Wowe wanditse iyi nkuru ndabona ukwiye gusengerwa, ukiga kandi ukabatizwa, ukamenya ijambo ry'Imana icyo rivuga. Nabuze aho mpera ngusubiza kuko ibyo uvuga aribyo binyoma ahubwo.
Kanda hano umusubize

Oreste - 27/12/2017 saa 03:24

Ibyo iyi nkuru ivuga nibyo twose, ahubwo ni mutekereze ukuntu bizwi n'abantu bake cyane , ubundi abantu ntidushaka kwisomera ibyanditswe byera ahubwo ngo dutegereje ba padiri, Pasteur ngo nibo bagomba Ku dusomera ibyo batugejejeho tukabitwara uko byaba birimo amakosa! Nuko nyine ,ariko dukwiriye kumenya ukuri nyako akaba ariko dukurikiza , ntahandi kwava ni muri Bible gusa ,ikitarimo ntigikwiye gukorwa
Kanda hano umusubize

Christian - 21/12/2017 saa 05:41

Source info Chretienne ,bikaba byashyizwe mu kinyarwanda nande ?
Kanda hano umusubize

uwayo - 21/12/2017 saa 00:51

umurongo watanze uvuga ko Yesu afite bashiki be ndawushidikanyaho kuko wavuzwe n'abatamwemera niba ubishyigikiye wanyemeza ko Yosefu ari se wa Yesu kandi ukongera uti"ntabwo yaryamanye na Mariya mbere yo kubyara Yesu,ibindi watanze nabyo ni ibyo wibwira ntahantu wanyereka byanditse officially bikaba byigishwa nk'ihame mu idini naho kuzana uko wumvaga ibintu nabi ukabyitirira abandi ni ugukosa cyane
Kanda hano umusubize

Jimmy - 20/12/2017 saa 19:25

amagambo meza rwose. komeza utuzanire nizindi
Kanda hano umusubize

mutama - 20/12/2017 saa 17:43

*AMASOMO 87 AVUGA KO ISABATO ARI UMUNSI WA KARINDWI* 1Itangiriro2:1-3 Nehemiya 9:14 Luka 6:6-9 Kuva 12:1631 Nehemiya 13:15-22 Luka 13:10 Kuva 16:22-28 Yesaya 56:2-4 Luka 13:14-16 Kuva 16:28-30 Yesaya 56:6-7 Luka 14:1-5 Kuva 20:8-11 Yesaya 58:13-14 Luka 23:5 Kuva 31:12-15 Yesaya 66:23 Luka 23:56 Kuva 31:16-18 Yeremiya 17:21 Yohana 5:9-11 Kuva 34:21 Yeremiya 17:24 Yohana5:16 Kuva 35:2-3 Yeremiya 17:27 Yohana 5:18 Abalewi 16:31 Ezekiyel 20:12-16 Yohana 7:22 Abalewi 19:3 Ezekiyel 20:19-20 Yohana 7:23 Abalewi 23:1-3 Ezekiyel 20:21 Yohana 9:1-3 Abalewi 23:15 Ezekiyel 20:24 Yohana 9:1 Abalewi 23:21 Matayo 12:1-2 Yohana 19:31 Abalewi 23:30 Matayo 12:5 Ibyakozwe 1:12 Abalewi 23:3246 Matayo 12:8-12 Ibyakozwe 13:14-15 Abalewi 23:3847 Matayo 20:1 Ibyakozwe 13:27 Abalewi 26:10-35 Matayo 24:20 Ibyakozwe 13:42 Kubara 15:26-32 Matayo 28:1 Ibyakozwe 13:44 Kubara 28:9-10 Mariko 2:23 Ibyakozwe 15:21 Kubara 28:2551 Mariko 2:24 Ibyakozwe 16:13 Gutegeka 5:12-15 Mariko 2:27 Ibyakozwe 17:2 Gutegeka 9:9-11 Mariko 2:28 Ibyakozwe 18:4 Gutegeka 16:8-11 Mariko 3:1-3 Ibyakozwe 18:11 1Ngoma 9:32 Mariko 3:4 Abaheburayo 4:4 1Ngoma 23:31 Mariko 6:1-2 Abaheburayo 4:8-9 2Ngoma 36:21 Mariko 15:42 Ibyahishuwe 1:102 Abamakabe 6:6 Mariko 16:1-2 Yakobo 2:10-12 2Abamakabe 6:10-11 Luka 4:162 Nifashishije Bibiliya Yera yo mu mwaka w’1993 nsanga igizwe n’imirongo 30,835. Muri yo, imirongo 87 ivuga ko isabato ari itegeko ry’Imana, ikimenyetso cyayo gitandukanya abayumvira n’abatayumvira, kandi ikaba urwibutso rwo kuremwa no gucungurwa kwacu. Nk’uko bigaragazwa neza n’aya masomo yose, Isabato ngaruka cyumweru ni wo munsi Imana yategetse abantu bose bari ku isi yose, mu mahanga yose, amoko yose, imiryango yose, amadini yose n’indimi zose ngo bajye bayiruhuka, ibibutse ko Imana ari yo Muremyi, Umucunguzi n’Umwami wabo bwite We wongera kuturemera imitima mishya binyuze mu kwizera igitambo cy’i Kalvari. Ntabwo Isabato ari iy’Abisirayeli gusa cyangwa ubundi bwoko cyangwa idini imwe, ni itegeko ku baremwe bose b’ahantu hose kandi b’ibihe byose. Tubwizanye ukuri kandi twirinde gufana idini twavukiyemo, twajyanywemo n’inyigisho twumvise, cyangwa ikindi cyose cyaba cyaratujyanyemo tube tucyirengagije: Koko ufashe Bibiliya ugasoma neza aya masomo tubonye haruguru, urabonamo Icyumweru cyangwa urabonamo Isabato iba ku munsi wa Karindwi ngaruka cyumweru, aho bise kuwa gatandatu? Ese ari mu isezerano rya kera gusa nka gahunda yagengaga Abisirayeli cyangwa no mu isezerano rishya uyasangamo nk’ihame ridahindurwa n’ibihe? Ese hari isomo nibura rimwe wabona rivuga ko Imana yasimbuje itegeko ry’Isabato Icyumweru? Iyo wifashisha uyu murongo uti: “Imana yongera gutoranya undi munsi”. Abaheburayo 4:7, uba usobanukiwe uwo munsi uwo ari wo? Uyu munsi ni kuwa kangahe? Ese iyo wumvise mu idini yawe bavuga ko isabato yari iy’Abisirayeli gusa, wibuka kubabaza impamvu Imana yayihaye Adamu ngo nawe ayiruhukane n’Imana? (Itang.2:2,3). Ese wibuka kubaza impamvu tuzayiruhuka tugeze mu ijuru? Ese iyo usomye kandi ukiga neza amategeko cumi y’Imana nk’uko yanditswe mu gitabo cyo Kuva (Kuva 20:3-17), ubona iryo tegeko ry’Isabato ritagaragaramo? Ese iyo ukurikiranye neza ibya Kristo Umwami wawe wemera kandi wayobotse, ubona atarubahirizaga isabato nk’uko ibyanditswe bibivuga? (Luka 4:16).
Kanda hano umusubize

Habana - 8/01/2018 saa 07:21

uzigenezabibiriya ibyosibyo
Kanda hano umusubize

Habana - 8/01/2018 saa 07:22

uzigenezabibiriya ibyosibyo
Kanda hano umusubize

mutama - 20/12/2017 saa 17:42

ikinyoma c'umunani bibiriya itubwira kwizihiza lsabato ntabwo ari icumweru cizuka haba namba kuko yesu yazutse kuwambere w'imisi indwi tanga isomo ryemeza kwizihiza uwambere. *AMASOMO 87 AVUGA KO ISABATO ARI UMUNSI WA KARINDWI* 1Itangiriro2:1-3 Nehemiya 9:14 Luka 6:6-9 Kuva 12:1631 Nehemiya 13:15-22 Luka 13:10 Kuva 16:22-28 Yesaya 56:2-4 Luka 13:14-16 Kuva 16:28-30 Yesaya 56:6-7 Luka 14:1-5 Kuva 20:8-11 Yesaya 58:13-14 Luka 23:5 Kuva 31:12-15 Yesaya 66:23 Luka 23:56 Kuva 31:16-18 Yeremiya 17:21 Yohana 5:9-11 Kuva 34:21 Yeremiya 17:24 Yohana5:16 Kuva 35:2-3 Yeremiya 17:27 Yohana 5:18 Abalewi 16:31 Ezekiyel 20:12-16 Yohana 7:22 Abalewi 19:3 Ezekiyel 20:19-20 Yohana 7:23 Abalewi 23:1-3 Ezekiyel 20:21 Yohana 9:1-3 Abalewi 23:15 Ezekiyel 20:24 Yohana 9:1 Abalewi 23:21 Matayo 12:1-2 Yohana 19:31 Abalewi 23:30 Matayo 12:5 Ibyakozwe 1:12 Abalewi 23:3246 Matayo 12:8-12 Ibyakozwe 13:14-15 Abalewi 23:3847 Matayo 20:1 Ibyakozwe 13:27 Abalewi 26:10-35 Matayo 24:20 Ibyakozwe 13:42 Kubara 15:26-32 Matayo 28:1 Ibyakozwe 13:44 Kubara 28:9-10 Mariko 2:23 Ibyakozwe 15:21 Kubara 28:2551 Mariko 2:24 Ibyakozwe 16:13 Gutegeka 5:12-15 Mariko 2:27 Ibyakozwe 17:2 Gutegeka 9:9-11 Mariko 2:28 Ibyakozwe 18:4 Gutegeka 16:8-11 Mariko 3:1-3 Ibyakozwe 18:11 1Ngoma 9:32 Mariko 3:4 Abaheburayo 4:4 1Ngoma 23:31 Mariko 6:1-2 Abaheburayo 4:8-9 2Ngoma 36:21 Mariko 15:42 Ibyahishuwe 1:102 Abamakabe 6:6 Mariko 16:1-2 Yakobo 2:10-12 2Abamakabe 6:10-11 Luka 4:162 Nifashishije Bibiliya Yera yo mu mwaka w’1993 nsanga igizwe n’imirongo 30,835. Muri yo, imirongo 87 ivuga ko isabato ari itegeko ry’Imana, ikimenyetso cyayo gitandukanya abayumvira n’abatayumvira, kandi ikaba urwibutso rwo kuremwa no gucungurwa kwacu. Nk’uko bigaragazwa neza n’aya masomo yose, Isabato ngaruka cyumweru ni wo munsi Imana yategetse abantu bose bari ku isi yose, mu mahanga yose, amoko yose, imiryango yose, amadini yose n’indimi zose ngo bajye bayiruhuka, ibibutse ko Imana ari yo Muremyi, Umucunguzi n’Umwami wabo bwite We wongera kuturemera imitima mishya binyuze mu kwizera igitambo cy’i Kalvari. Ntabwo Isabato ari iy’Abisirayeli gusa cyangwa ubundi bwoko cyangwa idini imwe, ni itegeko ku baremwe bose b’ahantu hose kandi b’ibihe byose. Tubwizanye ukuri kandi twirinde gufana idini twavukiyemo, twajyanywemo n’inyigisho twumvise, cyangwa ikindi cyose cyaba cyaratujyanyemo tube tucyirengagije: Koko ufashe Bibiliya ugasoma neza aya masomo tubonye haruguru, urabonamo Icyumweru cyangwa urabonamo Isabato iba ku munsi wa Karindwi ngaruka cyumweru, aho bise kuwa gatandatu? Ese ari mu isezerano rya kera gusa nka gahunda yagengaga Abisirayeli cyangwa no mu isezerano rishya uyasangamo nk’ihame ridahindurwa n’ibihe? Ese hari isomo nibura rimwe wabona rivuga ko Imana yasimbuje itegeko ry’Isabato Icyumweru? Iyo wifashisha uyu murongo uti: “Imana yongera gutoranya undi munsi”. Abaheburayo 4:7, uba usobanukiwe uwo munsi uwo ari wo? Uyu munsi ni kuwa kangahe? Ese iyo wumvise mu idini yawe bavuga ko isabato yari iy’Abisirayeli gusa, wibuka kubabaza impamvu Imana yayihaye Adamu ngo nawe ayiruhukane n’Imana? (Itang.2:2,3). Ese wibuka kubaza impamvu tuzayiruhuka tugeze mu ijuru? Ese iyo usomye kandi ukiga neza amategeko cumi y’Imana nk’uko yanditswe mu gitabo cyo Kuva (Kuva 20:3-17), ubona iryo tegeko ry’Isabato ritagaragaramo? Ese iyo ukurikiranye neza ibya Kristo Umwami wawe wemera kandi wayobotse, ubona atarubahirizaga isabato nk’uko ibyanditswe bibivuga? (Luka 4:16).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X