Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Igihugu kitariho umuryango wabaho ariko umuryango utariho igihugu nticyabaho-Pst. James Muyango

Iyi insangamatsiko igira iti ”Igihugu kitariho umuryango wabaho ariko umuryango utariho igihugu nticyabaho” yasobanuwe mu nyigisho za Senior Pastor wa Potter’s Hand Church, James Muyango ubwo yagiraga ati” Imana ivuga iki ku Muryango?”.

Ubwo yavugaga ko Imana ubwayo yiyita Data wa Twese, ndetse ikaba yarashinze umuryango nk’ urwego rwa mbere ,Pst. Muyango yashimangiye ko yahise ashimangira ko umuntu ashobora kugira umuryango atagira igihugu ariko atagira adafite umuryango.

Muri ibi byose , Pst. Muyango asanga indangagaciro zituruka ku Mana ari zo zikwiriye kugenga umuryango ndetse abantu bakirinda izindi ndangagaciro kuko ziratandukanye.

Akurikije Imigani 22:6 , aho ijambo ry’ Imana rigira riti” Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinde asaza… , Pst. Muyango yagize ati” Babyeyi tugomba kumenya ko abana dufite atari abacu ni ab’ Imana kuko ihitamo kubatunyuzamo kugirango izakore ubushake bwayo”.

Ati” Niyo mpamvu Imana yabwiye Yeremiya ko yamumenye akiri urusoro mu nda ya nyina …, ibyo rero bigomba gutuma duca bugufi() ababyeyi tukabaza Imana impamvu yaremye abana ikabaduha.

Kuri iyi ngingo ihangayikisha ababyeyi benshi, Pst. Muyango yagarutse ku babyeyi bahora bifuza ko abana babo baba iki n’ iki, biyibagiza ko bakagombye gufasha abana babo(facilitators) muri ibyo byiza babonamo bakiri bato.

Kuki abana bagomba gutozwa indangagaciro?

Abana batozwa indangagaciro kugirango bamenye ukuri ku by’ umwuka ndetse banirinde ingeso mbi zonona ubuzima bwabo.

1.Imyitwarire (character):Mu gihe bigaragara ko ubuzima bwakomeye n’ umwanya uba muke , usanga ababyeyi badaha abana babo umwanya wo kuganira ndetse no kubakurikiranira hafi.

Pst. Muyango ati: « Ubuzima bw’ i Kigali bwatumye Salons(uraganiriro) zacu zihinduka rond-points aho abantu bahurira banyuranamo bamwe bava mu byumba n’ ahandi ariko tumenya ko biri mu nshingano zacu kwigisa abana Imana yaduhaye ndetse kwigisha si amagambo ahubwo ni ibikorwa”.

2 .Guhanywa (discipline): Ibi bizaturuka ku myitwarire y’ umutima ukiranuka mu mibereho myiza y’ ababyeyi , Imigani 14:26.

Ati” Ubuzima bwo gukiranuka niyo mpano nziza waha uwo ukunda”.

3.Ubwumvikane(harmony):Amahoro, guseka nibyo bikenewe kubyamamaza ku magambo gusa ntacyo bimaze nk’ uko ijambo ribivuga mu Migani 15:16.

4. Impuguro(instruction): Umutima w’ ubwenge azitwa umunyabwenge kandi ururimi ruyoshya amagambo rungura inama.

5.Urukundo(Love): iyo umwana azi neza ko umukunda ibyo umubwiye abyakira neza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X