Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Igiterane "Turanyuzwe 2017 "cyagombaga kubera kuri Petit Stade i Remera mu mpera z’iki cyumweru kimuriwe amataliki

Minisiteri y’ivugabutumwa yitwa "Urufunguzo rw’amahoro "(KSPM:Key for Sustainable Peace Ministries ) yari yateguye igiterane gikomeye cyo gushima Imana banayisaba ko uburinzi bwayo bwakomeza kuba kubantu bayo no mu mwaka mushya wa 2018 ,iki giterane cyagombaga kuba kuwa gatanu w’iki cyumweru taliki ya 29 Ukuboza 2017 none ntikikibaye kw’iyi taliki ahubwo kimuriwe kuwa 24 Gashyantare 2018.

Ihinduka ry’italiki z’iki gitrane ngo ryatwe nuko muri Stade Amahoro mui iyi minsi hari kubera Expo y’abanya Egypte kandi bikazagera kuwagatanu umunsi iki giterane cyagombaga kubera itarasozwa kandi urusaku n’ukwisanzura kw’abagana Expo bitabona uko bihurizwa hamwe n’ki giterane .

JPEG - 99 kb
Iki giterane italiki cyagombaga kuberaho yimuwe

Israel Mbonyi ,Aline Gahongayire,Umukirigitananga Deo Munyakazi ,Umuramyi Bikorimana Emmanuel (Bikem ) hamwe n’amatsinda arimo Alarm Minisitries ,Glory of God Worship Team hamwe n’amakorali atandukanye n’abakozi b’Imana babwiriza ijambo ry’Imana ribohora imitima y’ababumva ni bamwe mu bari kwitabira iki giterane ariko nabo bakaba bamaze kwakira izi mpinduka .

Bishop Mukansigaye Maggie umuyobozi w’Urufunguzo rw’amahoro Ministries (KSPM: Key for Sustainable Peace Ministries ) mu kiganiro yagiranye na IMIRASIRE.COM yavuzeko impindka ziki giterane zatewe n’ibikorwa bindi biri kubera muri Stade maze asaba abantu kuzakira kuko ntakundi byagenda ati" Ahari kubera iki giterane kugeza ubu hari kuberamo Expo y’Abanya Egypte kuburyo urusaku rw’ibyuma bacuranga bigera cyane muri Petit Stade kuburyo bitoroshye ko hari ikindi gikorwa gifite urusaku cyabangikanwa nayo bityo twaganiriye n’ubuyobozi bw’iyi Expo ndetse n’abashinzwe kugenzura imikoresherezwe ya Stade duhitamo gusubika iki giterane tugishyira ku wagatandatu taliki ya 24 Gashyantare 2018 .

JPEG - 42 kb
Bishop Mukansigaye Maggie umuyobozi w’Urufunguzo rw’amahoro Ministries (KSPM: Key for Sustainable Peace Ministries ) arasaba abantu kwakira izi mpinduka

Uyu muyobozi yakomje avugako intego z’iki giterane zitazahinduka ko ahubwo haziyongeraho n’indi yuko muricyo hazaberamo igikorwa cyo kwakira urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye(Secondaire ) mu mwaka w’amashuri wa 2017.

Urufunguzo rw’amahoro Ministries((KSPM: Key for Sustainable Peace Ministries ) ikora ivugabutumwa yibanda cyane ku nkingi zirimo Urufunguzo rw’amahoro arambye mu biganza by’abagore b’abakristo,Gutegura urubyiruko nk’irerero ryiza ngo rukure rukundwa n’Imana n’abantu kandi bagategurwamo kuzavamo abayobozi beza b’itorero n’igihugu bubaha Imana hakaba n’inkingi ya gatatu y’imbaraga zo gushyira hamwe kw’abakozi b’Imana nk’inzira yo guca amakimbirane yo mu mitima .

Bishop Mukansigaye Maggie yakomeje avugako abanyarwanda bakwiye gushima Imana kuko tunyuzwe n’amahoro n’umutekano Imana yahaye u Rwanda byose bishingiye k’ubuyobozi bwiza dufite ati:"Umuntu wese uzirikana aho u Rwanda rwavuye akarugereranya naho rugeze ubu akwiye kuzaza kwifatanya natwe muri iki giterane igihe kizabera kuko azaba ari uburyo bwiza bwo kwereka Imana ko ikorera imirimo n’ibitangaza abantu batari indashima kandi tuzanasenga dusaba Imana ngo uko yabanye natwe mu myaka yatambutse abe ariko izanadufasha mu mwaka mushya w’i 2018 doreko kizaba mu mezi abiri ya mbere umwaka utaragira aho ujya.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X