Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Imbehe yubitswe kubakeshaga amaramuko kujya gusengera mu mazi ya Rusumo

Mu kiganiro cyaciye kuri Radio 10, muri iki gitondo cyo kuwa mbere 18/12, saa 7h30 havuzwe ko ahantu abantu bajyaga basengera ku mazi yo ku Rusumo, aho ni muri Gicumbi, ku muhanda wa kaburimbo uva I Kigali ugana I Gatuna, hatari kure yo mu Rukomo; habuzanyijwe kongera kuhasengera.

Nkuko ariko umunyamakuru yabivuze, guhagarika gusengera hariya ngo sicyo kibazo gusa, kuko ngo bamwe mu bahatuye ahubwo barimo kurira ayo kwarika, bitewe nuko aho hantu hari hamaze kubateza imbere, bitewe nuko abantu bajyaga baza kuhasengera babaguriraga ibintu, none ubu, ngo kuva bahafunze, ubukene butangiye kubasatira, ndetse bamwe ngo bubageze habi.

Mu bitekerezo rero abanyamakuru bakomeje gutanga kuri iki kibazo ,hari ibibazo bibazaga bikubiye kuri izi ngingo.

Umunyamakuru yatangiye yibaza ku mitekerereze y’umunyamabanga Nshingwa Bikorwa waba yahagaritse hariya hantu mu gihe hari harimo kuzamura abaturage be bagashobora kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Mugenzi we nawe yunze muri iryo, yongeraho ati”Ko abantu bajya I Maka, n’ahandi hantu hatandukanye ku si, hakaba harateye imbere, abantu babona ko umunyarwanda azazamurwa niki niba uko abonye aho ahahira bahafunga” yakomeje yibaza impamvu bafunga hariya kandi amazi ari ay’Imana, agira ati”Niba abantu bahasengera bakabona Imana, barahafungira iki, wabona kandi buriya ari ukwitwaza ngo habaga akajagari n’umutekano muke”

Bigeze aho mu kumusubiza, mugenzi we yavuze ko igisubizo cy’umutekano muke waba uri hariya hantu atari ukuhafunga, ko ahubwo ubuyobozi bwashaka ukuntu buhasigasira hagakorerwa umutekano, n’akajagari kakavaho, ariko inyungu zindi abaturage bahakuraga ntizinyongwe.

Ku byerekeye ko aho kuhafunga ubuyobozi bwari bukwiye kuhatunganya hakaba umutekano, hakava n’akajagari, ariko hakabyazwa umusaruro, umwe mu banyamakuru, yagize ati:” Wabona kandi hari nka Rwiyemezamirimo wavuganye na bariya bayobozi ba hariya akababwira ati’hariya muhafunge , mpakore neza ubundi tuhabyaze umusaruro’”

Ikiganiro cyarangiriye aha abanyamakuru bakomeza kuvuga ku zindi ngingo, ariko nanjye nagize icyo mbitekerezaho kidatandukanye n’icy’aba banyamakuru.

Nanjye naje kwibuka ko higeze kuvugwa umuntu wasengeraga hariya ku Rusumo, nyuma akaza kuhapfira (ubanza ngo amazi ariyo yamutwaye.), nibwiye ko ahari yenda ariyo mpamvu bahafunze, ariko ntekereza ko nubwo byaba ari uko bimeze, nta kindi gisubizo cyashakwa kitagize uruhande kibangamira. Nibaza niba ari ngombwa ko buri gihe hafatwa ibyemezo by’ikubagahu, nkuko bijya bigaragara hamwe na hamwe ku nzego z’ubuyobozi bwegereye umuturage. Ni byiza ko nk’uwo Munyamabanga nshingwa bikorwa yita ku mutekano w’abaturage , ariko ntekereza ko umutekano unaba muri ubwo burenganzira bwo gusenga, mu gihe nta cyo abantu babangamiye.,bakaba “ntacyo bimye Kayisari”, umutekano ukaba mu kwiteza imbere kw’abaturage nka bariya bahaboneraga amahahiro , bagatunga imiryango yabo bakabona mutuelle (Buriya ejo bundi bazaba bavuga ngo ikibazo cy’abantu batishakira imirimo, cyangwa badatanga mutuelle…) Kuvuga ko abantu bagomba gusengera gusa mu nsengero, haba harimo gukumira mu buryo bumwe uburenganzira bw’umuntu..Kuva na kera na kare, abakristo bajyaga gusengera ahantu hiherereye , hatari urusaku, bashaka Imana, Ibyo na Yesu ubwe ariwe bakurikira yarabikoraga.

Gusengera ku misozi kandi n’ahandi hantu hiherereye, ntibikorwa mu Rwanda gusa, nkubu na Za Kampala hari umusozi abantu bajya gusengeraho

Ahantu kandi bavuga habonekera gukira indwara cyangwa kubonera ibisubizo by’ubuzima, ni henshi, nkubu ku babyemera bavuga ko amazi y’I Lourdes , avura, nkuko ubu bavuga ko ay’I Kibeho akiza.

Nonese niba abantu bagomba gusengera mu nsengero gusa, bizashoboka kubaka insengero ahantu hose habereye igitangaza?

Ese ko umuntu yanasengera mu mutima, Ubuyobozi buzabuza abantu no gutembera bareba ubwiza bw’U Rwanda, ko bashobora no kujya hariya ku Rusumo bigiriye muri Picnic , no kuryoshya?

Ese ubundi niba harabaye urupfu rw’umuntu hariya kuri ariya mazi, iyo ko ari impanuka, ishobora kuba n’ahandi hose, ibarurishamibare rivuga ko hamaze gupfa bangahe ku buryo hafungwa?

Ahubwo se, kuki abo bayobozi batabanza gushishoza mbere yo gufata ibyemezo bikakaye kuriya, bakareba inyungu abaturage bari bafite hariya , bakareba niba nta n’ikindi cyemezo cyafatwa , ntibihutire icyemezo cy’igihezanguni nka kiriya?, kenshi inzira yo hagati ntijya ibura mu gushaka ibisubizo.

Ku byerekeye iby’uko haba nka Rwiyemezamirimo waba abiri inyuma, byo byari ukwitekerereza (speculations),ntibabyemezaga, ntacyo nabivugaho rero, kuko bibaye aribyo ko, inyungu z’umuntu umwe zaruta iz’abaturage benshi batuye hariya, twaba turi mu kaga.

Mu gusoza reka ngire icyo nibwirira abantu bamwe

U Rwanda rufite ibibazo bitarworoheye, rw’abantu babuze akazi, n’ubukene bujyana nabyo.

Ahantu hose haboneka uburyo bwo kubaho ntabwo hagomba gupfushwa ubusa,

Sinzi ukuntu uzagira icyo ubwira umuntu mu gihe aho yahahiraga yanze kwiba ,uhamukuye.

Ndakeka ko ntawifuza ko abantu bacu bajya mu bucakara muri Libiya…

Umuco umwe w’umwihariko umuyobozi agomba kugira ni ukureba kure.

Hariya ku Rusumo ni ku muhanda wa kaburimbo, ni ku muhanda uduhuza na Uganda, hari agasantere, gakwiye gutera imbere. Ubukire bw’U Rwanda buzava ahantu hatandukanye si muri Peteroli, tutarabona. Nonese tuzakomeza turire ubukene n’uburyo (opportunites) Imana iduhaye, tuzipfusha ubusa?

Hariya hantu , kimwe n’ahandi nihubakirwe neza, ndetse hanashyirweho icyapa kihamamaza, hamenyekane, n’aba Mukerarugendo nibashaka bahagere , banahiyakirire, habyazwe umusaruro, kandi abantu basenge bafite umutekano.

Mubikoze mwaba mugiriye neza abo muyobora.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

k - 22/12/2017 saa 03:45

Mantal health NGO amazing yaho aravura blah blah blah mwabuze imikoro ubugoryi gusa
Kanda hano umusubize

rutavogerwa - 19/12/2017 saa 09:28

Muraho neza?biraoye gusobanura impamvu ubuyobozi bwafunze hariya hantu kuko usesenguye wasanga ntayo rwose.kuvuga ngo haguye umuntu iyo si impamvu kuko urebye ahari imigezi hose myinshi ahenshi yatwaye abantu kandi inzira zihaca nanubu ziracyari nyabagendwa.nibave mu matiku rero barekere abantu uburenganzira bwabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X