Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Imigenzo 10 iteye impungenge mu nzu y’Imana, yatumye benshi bafata icyemezo cyo gusohoka mu nsengero.

Intumwa Paulo yatanze inyigisho ku byerekeye impano y’ubuhanuzi, yabonye gukira kw’indwara guhambaye, yagize ukwerekwa kudasanzwe kandi abwira abayobozi b’amatorero kutabuza abantu kuvuga mu ndimi. (reba 1Abakorinto14:39), Paulo yari intangarugero mubo twita abanyamwuka. Nyamara rero, ibyo tubona byose byitirirwa Mwuka Wera siko ari ibimenyetso byawo.

Intumwa Paulo yatanze inyigisho ku byerekeye impano y’ubuhanuzi, yabonye gukira kw’indwara guhambaye, yagize ukwerekwa kudasanzwe kandi abwira abayobozi b’amatorero kutabuza abantu kuvuga mu ndimi. (reba 1Abakorinto14:39), Paulo yari intangarugero mubo twita abanyamwuka. Nyamara rero, ibyo tubona byose byitirirwa Mwuka Wera siko ari ibimenyetso byawo.

Nko mu myaka 40 ishize, twe “Abanyamwuka” twihimbiye imigenzereze ifutamye, itatugaragaza gusa nk’ababuze ubwenge, ahubwo ituma n’ubutumwa dutanga butakirwa. Ntekereza ko twatangiye izi ngeso bitewe no kudakura mu mwuka kandi nshobora kubiseka kuko nanjye ubwanjye hari ibyo nagiye nkora muri ibyo! Ubu rero turi mu mwaka wa 2017, nkaba ntekereza ko Imana hari iyindi myitwarire idutezeho.

Ndabizi neza ko ibi mvuga bishobora gukomeretsa nk’uwaba hari imwe muri iyi migenzereze afite. Ariko ndagusaba: Sengera iyi lisiti ikurikira mbere yuko wanyamagana ngo ndanegurana.


1.Ukugwa hasi:

Hari igihe abantu bumva bazubaye cyangwa bacitse intege iyo Mwuka Wera abakozeho. Ibyo sinabitindaho. Ariko se, ntitwarekera aho guhirika abantu ngo bagwe hasi? Umukozi w’Imana wese ukubita, uhirika abantu ku ruhimbi aba ahindutse nk’igihaze, aba kandi yishingikirije ku buhangange bwe yerekana ko afite ububasha bwo gusinziriza abantu mu mwuka. Niba warasunitse umuntu ku bwawe ngo agwe hasi, wibeshyera Imana. Ibyo si ibyayo.

2.Ukugwa kwitiriwe kubaha(kugwa bya kinyabupfura):

Ahari twese twarabikoze! Abantu benshi bagwa iyo basengewe kuko biyumvisha ko ari byo bibereye umunyamwuka. Ariko nta na hamwe tubona mu Ijambo ry’Imana hatubwira ko tugomba kugwa iyo turambitsweho ibiganza. Twakira mu kwizera. Nta kinegu rwose, kuguma uhagaze wemye ni byo byiza byakurinda kuba waribatwa n’umuvundo!

3.Indirimbo itagira iherezo:

Nakundaga ikorasi igira iti “Let it rain” bivuga ngo ”Reka imvura igwe”. kugeza ubwo amatorero amwe yatumye irambirana bitewe no kuyicuranga bayisubizaho inshuro 159 zose! Ku nshuro ya 30, numvaga nasakuza mu mutima nti “ Muhindure”. Imana ntitwumva cyane bitewe nuko twasubiyemo kenshi. ni nkaho twabyiniraga imvura ngo Imana ikunde itwumve. Ni byiza kurangiza indirimbo hagatangira indi kuko Imana ntitwumva kubw’uko twabanje kwikebagura!

4.Itsinda ritwaye amabendera:

Ibitambaro n’amabendera byagezweho cyane mu kuramya muri za 1980, kandi ubundi bikozwe mu buryo byerekerwa abantu harimo umwanya uhagije, (hagati y’ababikora n’abareba)byaba byiza. Ariko se igitekerezo cyo kumva ko kuzunguza amabendera, inkoni n’ibindi bintu bityaye mu ntambwe ebyiri gusa z’amaso y’abantu, ari byiza, cyavuye he?

5.Uburyo bwo kwaka amaturo:

Nagiye mu materaniro aho ubwiriza yigishije iminota 25 ku byerekeranye no gutanga amaturo( Mbere y’inyigisho nkuru) nyuma yaho asaba buri wese mu bari aho kujya kuzenguruka imbere mu minota yindi nka 15. Yego guha Imana amafaranga ni uburyo bwo kuramya, ariko iyo igihe cyo gutura gifashe kuruta undi murimo wose ukorerwa mu iteraniro bituma nibaza niba tutaba twajyanywe mw’isiganwa (Irushanwa).


6.Ikibwirizwa kidahera:

Hari imvugo ikunze kurambirana mu iteraniro igira iti “Ngiye gusoza” Mu by’ukuri ntacyo mpfa n’ikibwirizwa kirekire, nanjye nagiye ndenza igihe nahawe, ariko ni ikinyoma urimo gukora niba urimo kubwira abakumva ko urangije kandi ugifite ikindi gice cya kane cy’isaha cyo kuvuga. Mu bo ubwira, hari abakorera ku masaha kandi bayubahiriza.

7.Amatsinda y’ababyinnyi:

Nkunda kubyina mu rusengero, kandi ni ibisanzwe mu matorero menshi njya nsura. Ariko ntinya ko twashyizeho ishyano igihe twashyigikiraga amatsinda y’ababyinnyi basimburanwa ku ruhimbi kandi hari imbyino zadutse muri iki gihe tutazi aho zikomoka. Ndatekereza ko ntaba ndi mu mubiri mu gihe nakwibaza niba ibi bitagaragra nk’ubupfu(Ibigayitse).

8.Ibyuma bimena amatwi:

Itorero rya mbere ryajyaga risenga, inzu igatigita. Muri iki gihe, ubu inzu zitigiswa n’urusaku rw’ibyuma(bya muzika). Ubibwirwa nuko abakristo bipfutse mu matwi cyangwa se rimwe na rimwe bakisohokera mu gihe cyo kuramya. Iby’umwuka ntibivuga urusaku no kuba umunyamwuka ntibipimirwa ku bipimo by’urusaku rw’amajwi.

9.Uburyo bwo kuvuga mu ndimi:

Ntawe nakwiseguraho ku byerekeye impano y’indimi. Ndayemera. Nemera ko ari impano ihebuje buri mukristo ashobora gutunga. Ariko sinzi uwazanye igitekerezo cyuko abantu bakwiye gusubiramo amagambo runaka baba barumvanye umuntu uvuga indimi aho usanga bamwigana! Gusubiramo interuro z’amagambo y’indimi zidasobanutse wumvanye abandi sibyo bivuze ko abantu babona ko wegereye Imana. Wiyobora Mwuka wera, kuko we akora uko ashaka. Intumwa Paulo mu gihe yatanganga imirongo ngenderwaho ku byerekeye impano za Mwuka, yabwiye Abakorinto ati:”Maze kuba umugabo, naretse iby’ubwana.”(I Kor 13:11) Mu gihe twakiriye Mwuka Wera , reka tumwemerere atugeze ku kigero gishyitse cyo gukura kugira ngo tudakerensa cyangwa tugapfusha ubusa imbaraga ze bitewe n’ubugoryi.

10.Gusigwa amavuta no guhabwa amazi :

Sinkerensa imbaraga zishobora kuba ziri mu mavuta. Gusa, dukwiriye kwiga gutandukanya amavuta ya Mwuka wera ndetse n’amavuta akorerwa mu nganda. Birashoboka ko aya mavuta yasengerwa koko akagira umumaro. Ariko se amavuta yose dusukwaho niko aba afite imbaraga zituruka kuri Mwuka? None se amazi bugezi duhabwa n’abapasiteri yo twakwizezwa n’iki niba ashobora kudukururira umuvumo cyangwa umugisha? Ayavuye muri Israeli se yo twakomeza kuyizera kurusha ukwizera Umwami Yesu? Niba warasutse ku bantu bene aya mavuta ubizi neza ko ari ku bwawe kugira ngo abantu babone ko uri uw’igitangaza, uzasabe Imana Imbabazi. Niba kandi warabeshye abantu ubaha amazi bugezi ku bwende bwawe utabitegetswe na Mwuka wera, Saba Imana imbabazi ndetse n’abo wabeshye bose.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

baptista - 6/01/2018 saa 22:33

reka njye haribyo ntemeranywa nawe kuko amadini yose ntarimo ubuyobe nkubwo
Kanda hano umusubize

Niringiyimana jandodiye - 5/01/2018 saa 03:47

Kurubu-Usanga-Akagali-Karimo-Amadini-50-Aha.Tujyeze-Mubihe-Byanyuma,pe.ah ??
Kanda hano umusubize

mark - 31/12/2017 saa 02:29

ukuri nuko ntakurinzi kwibyahise nibizaza sinzi imana ariko nemera ibyo ikora ifite ububasha bwo kurimbura ibitagenda neza kubwibyo nemera iibije mbona biyerekeyeho nguko uko abantu banze kwemera yesu kiristo mana umpitiremo ibyiza ibibi bijye kure yange kuko ntazi ukuri
Kanda hano umusubize

Aug.barenga - 28/12/2017 saa 14:36

Mwene data ibi uvuze nukuri rwose kutavangiye. Har 'abantu bihimbira ibintu bitaboneka mubyanditwe byera, bakabyumvisha abantu nkaho Ari ukuri.
Kanda hano umusubize

Ernest Rusanganwa - 1/01/2018 saa 02:53

Murakoze ukuri bakwirengagiza bakuzi.ese ugira ngo amadini dufite mu RDA arenga 1000 ari amanyakuri?benshi n'abishakira indamu nabanyamitwe .kandi namadini make twemeraga yaravangiwe
Kanda hano umusubize

Nkundumukiza - 28/12/2017 saa 05:59

Urakoze cyane rwose, Imana idufashe kugendera kwijambo ryayo! Tumenye ibikwiye gukorerwa mu nzu yayo.
Kanda hano umusubize

james - 27/12/2017 saa 12:09

rwose uvuze ukuri peee usanga umupastor avuga iringara cyangwa ibindi birimo utamenya akabeshyako arururimo rwijuru cyangwa ugasanga pastor arahagurutse amaze iminota 30 yigisha kumaturo nimureke tuyoborwe na bible tureke kwizera umwana wumuntu
Kanda hano umusubize

- 27/12/2017 saa 02:44

Imana iguhe umugisha mu iizina RYA Yesu kristo
Kanda hano umusubize

cyubahiro John - 26/12/2017 saa 09:29

rwose ibyo wigishishije ndemeranya nawe Imana iguhe umugisha.
Kanda hano umusubize

mu - 28/12/2017 saa 11:35

nuwumva umupasiteri ahubwo b
Kanda hano umusubize

mu - 28/12/2017 saa 11:35

nuwumva umupasiteri ahubwo b
Kanda hano umusubize

mu - 28/12/2017 saa 11:35

nuwumva umupasiteri ahubwo b
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X