Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Impamvu 7 abakristo bakwiye gushyigikira Abayuda n’igihugu cyabo Israyeri.

Impamvu 7 zo gushyigikira ubwoko bw’Abayuda, n’igihugu cyabo Israyeri.

Mu minsi ishize nibwo nanditse umwandiko nibazagamo niba umuntu yashyigikira igihugu cya Israeli, no mu gihe cyaba kiri mu makosa, umutima nama w’uwo muntu ubigenzura,ufite ukundi umubwira,. Muri uwo mwandiko nagaragaje ko nahitamo icyo umutima nama umbwira, ndagira ngo mvuge ko ibyo byari ibitekerezo byanjye n’imyumvire yanjye bwite, ntategeka umuntu gukurikira. Muri uyu mwandiko rero, mu rwego rwo gushyira imbere ukuri, no kugeza ku bantu amakuru nyuma bakihitiramo igikwiye, twiyemeje kubageza ho ibitekerezo by’umu Pasteri utanga impamvu umukristo agomba gushyigikira Abayuda, n’igihugu cyabo Israeli.

“Tubanze tuvuge muri make (ni make koko kuko hari byinshi byavugwa kuri iyi ngingo) ku rwango rwagiriwe Abayuda uko ibihe byagiye bisimburana arirwo rwiswe antisemitisme

Iri jambo ubundi ryatangijwe na Wilhelm Marr, wariho mu myaka ya nyuma y’ikinyejana cya19, , akaba afatwa nk’uwatangije urwango rw’Abayuda ayobora ishyirahamwe Antisemiten Liga (ihuriro ry’abarwanya Abayuda)r akaba ariko yaraje kwisubiraho akandika undi mwandiko yise Testament d’un anti-Semite (Ubuhamya bw’urwanya abayuda)agiye gupfa, anafite impungenge ku ngaruka z’urwo rwango yabonaga rurimo gukwirakwira, no gukura mu gihugu cy’Ubudage.

Marr rero ntiyibeshyaga kuko mu myaka 66 yakurikiyeho urwo rwango rwavuyemo ingaruka z’ukubaho kw’ibigo byo gutsemberamo Abayuda, no kugeza kuri Jenoside yabo yatsembye abagera kuri miliyoni 6

Ariko rero, ntabwo urwango rw’Abayuda rwatangiranye na Marr gusa cyangwa Abadage muri rusange, ahubwo ni ibintu byatangiye cyera , bishyigikiwe ndetse n’abakristo (bangiraga Abayuda kuba barishe Yesu, bakabita ibivume, bakaba baragiye bagirirwa nabi aho bari baratataniye kw’isi hose , bahezwa, bashyirwaho ibibi byose). Ndetse nubwo abantu bari babonye ibyo bakorewe na Hitler byasabye, ko mu itangira ry’ikinyejana cya 20, aribwo Abakristo, bihana urwango, n’iheza bagiye bagirira Abayuda,

Uburyo bwose bwo kurwanya Abayuda, buhabanye n’inyigisho za Yesu Kristo, kandi bugaragaza ubwigomeke ku byahishuwe n’ibyanditswe Byera.

Impamvu 7 umukristo agomba gushyigikira Abayuda na Israyeri.

1.”Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha,” itang 12;3

Imana yasezeranye ko izaha umugisha umuntu cyangwa igihugu kizaha umugisha ubwoko bwatoranyijwe. Amateka yerekanye kenshi ko ibihugu byabereye umugisha ubwoko bw’Abayuda, Imana nayo yagiye ibiha umugisha, kandi n’amahanga yavumye ubwoko bw’Abayuda, nayo yavumwe n’Imana.

2.Abakristo bafite ideni ryo gushimira Abayuda uruhare bagize mu kuza k’ukwemera kwa Gikristo “…Agakiza kava mu bayuda,” Yoh 4:22. Abayuda bagize uruhare ku bukristo biturutse ku byanditswe Byera banditse byo mu Isezerano rya Cyera, kandi ari abahanuzi, ari intumwa, ari abigishwa, ari abayobozi ba mbere b’itorero, ari Mariya na Yosefu ;bose bari Abayuda.Ntibishoboka rero ko wakwiyita umukristo ntukunde Abayuda.

3.Mu gihe hari abakristo bashaka guhakana isano riri hagati Y ayEsu w’I Nazareti n’Abayuda, Yesu we ntiyahakanye ubuyuda bwe.

Yavutse ari umuyuda, akebwa ku m unsi wa munani, akomeza amategeko ya Mose, yambaraga igishura cy’amasengesho kiranga umuyuda wese, yanapfiriye ku musaraba, wari wanditseho ngo”Dore Umwami w’abayuda”.Igihe yari ku isi, na nubu ari mu ijuru Yesu yakomeje gukunda Abayuda.

Hari umugisha wihariye ku bantu baha umugisha Israyeri, n’umugi wa Yerusalemu
“Nimusabire I Yerusalemu amahoro,abagukunda bagubwe neza” Zab 122:6

5.I Kapernawumu Yesu yinjiye ku musirikare w’umu nya Roma kuvura umugaragu we bitewe nuko abayuda bari bamubwiye ko”Birakwiye ko ubimukorera kuko akunda igihugu cyacu, akaba yaratwubakiye n’I Sinagogi”

Uriya munyamahanga yaheshejwe umugisha no kuba yarahaga umugisha ubwoko bw”abayuda, mu gihe yabubakiraga nisinagogi

6.Imana yahisemo inzu ya Korneliyo ngo abe iyambere mu banyamahanga yakira ubutumwa Bwiza,no kubatizwa mu Mwuka Wera, bitewe n’ibyiza yakoreraga ubwoko bw’abayuda, atanga impano, n’amafaranga.

7.Ibihugu byose byo ku isi byabayeho, (byashyizweho), n’ibikorwa by’abantu keretse, igihugu cya Israeli, cyagiyeho ku gikorwa cy’Imana.

Buriya butaka bwahawe Abrahamu, n’igisekuruza cye binyuze muri Isaka na Yakobo, mu isezerano rihoraho kandi ridasubirwaho(Itang 12:1,3;13:14-18;15:1-21;17:4-8;22:15-18; 26:1-5;, na Zab 89:28-37

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tity - 27/12/2017 saa 00:10

Ndebera umuntu uvanga Amasaka n’amasakaramentu. Jesus Christ’s mission lies not in changing political reform but changing the Heart.
Kanda hano umusubize

Tity - 27/12/2017 saa 00:09

Ndebera umuntu uvanga Amasaka n’amasakaramentu. Jesus Christ’s mission lies not in changing political reform but changing the Heart.
Kanda hano umusubize

KANAMUGIRE - 24/12/2017 saa 04:54

Maraya mu myemerere!!! Injiji gusa gusa!!!!!!! Erura wibere umuyuda,ugire n,imbaraga zo kwemera ko uri impumyi itazi iyo iva n,iyo ijya!!!
Kanda hano umusubize

Alexis - 25/12/2017 saa 19:58

Ndabaza Kanamugire, ese abo mudahuje imyemerere,ubita maraya ,injiji ushingiye kuki? Ninde waguhatiye gusoma inkuru yanditse? Ndunva watandukuriye birenze! Msg yatanze ifite banyirayo! Uri mumwijima ntacshobora kumenya ibibera mumucyo!
Kanda hano umusubize

- 27/12/2017 saa 06:32

ufite imwunvire yomugitabo BIBLIA YERA niwew'unva ibyubugingo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X