Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Indirimbo zihimbaza Imana zakunzwe kurusha izindi mu mwaka wa 2017

Mu mwaka wa 2017, abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoze ibihangano byakunzwe na benshi ndetse bimwe binahembwa mu marushanwa atandukanye.

Twifuje kubagezeho indirimo 10 z’abanyarwanda zo kuramya no guhimbaza Imana zasohotse muri 2017 zikaba zararushije izindi gukundwa ariko tubikora twifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Youtube dushingira ku mubare w’abantu bazirebye.

Dore uko urutonde rwifashe.

Sinzibagirwa ya Israel MBONYI: Iyo ndirimbo yararebwe n’abantu 847,481. Israel Mbonyi ni umwizera w’Itorero rya Restoration Church.
HUWA YUWAPI?:Iyi ndirimbo ni ya Ambassadors of Christ Choir yo mu itorero ry’abadiventisiti b’umiunsi wa 7, yararebwe n’abantu 670,354. Iyi ndirimbo yahinduwe mu rurimi rw’igiswahili ikuwe mu Kinyarwanda. Izina ryayo mu Kinyarwanda yitwa Iba iri he?
Carvaly ya Healing Worship Team.Iyi ndirimbo yararebwe n’abantu 459,562. Healing worship team ni iyo muri Restoration Church.
Ku marembo y’ijuru ya Israel MBONYI. Iyi yo yarebwe n’abantu 453,883.
Nguwe nezaya Healing Worship Team, iyi ndirimbo nay o yakunzwe n’abatari bake dore ko yararebwe n’abantu 411,366.
Hari ubuzima ya Israel MBONYI, iyi ndirimbo yarebwe n’abantu 277,634.
Tugufitiye Icyizereya Jehovah Jireh Choir, ni iya 7 mu kurebwa n’abantu benshi, yararebwe n’abantu 184,368. Iyi korali ni iyo mu itorero ADEPR ikaba inasanzwe ikora indirimbo zikunzwe na benshi.
Imvugo yiweya Bigizi Gentil, iyi yo yarebwe n’abantu 175,536, Uyu muhanzi aririmba mu buryo abantu benshi bakunda kandi akanagira ijwi ryiza.
Nta Jambo Imana Ivuga Ngo Rihire ya Mutuyimana Leonille, yararebwe n’abantu 130,293, Uyu muhanzi abarizwa mu itorero ADEPR, ibihangano bye bikaba bikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.
Ndaguhetse Ku Mugongoya Gisubizo Ministries Choir ni iya cumi kuri uru rutonde, yararebwe n’abantu 124,119.

Birashoboka ko hari indirimbo wakunze cyane itaje kuri uru rutonde kuko itarebwe na benshi kuri Youtube, ibi birajyana nuko abanyarwanda badakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

Ibi binagaragarira mu marushanwa asaba abantu gutora abahanzi hakoreshejwe ikoranabuhanga (Online voting), aho usanga abantu bitabira gutora abo bakunda ari bake cyane.

Israel Mbonyi yahize abandi kugira indirimbo yarebwe n’abantu benshi muri 2017 Ambassadors of Christ Choir ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Gisubizo Ministries iri mu matsinda y’abaririmbi bafite ibihangano bifasha benshi Jehova Jireh bishimirwa na benshi Bigizi Gentil ni umwe mu banzi nyarwanda bahimbaza Imana bakunzwe mu Rwanda Mutuyinama Leonile ni we muhanzikazi nyarwanda ufite indirimbo yaje mu 10 zarebwe cyane muri 2017. Healing Waship Team na yo ni rimwe mu matsinda akunzwe hano mu Rwanda.

Christian N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hasabintore Janvier - 8/01/2018 saa 13:39

Turashima cane rwose indirimbo zose kk ziratwigisha,ziratwubaka imitima kandi zikaturuhura imitwaro. Ni batere intambwe
Kanda hano umusubize

- 8/01/2018 saa 13:35

Ni vyiza cane kk izo ndirimbo zitanga impanuro nyinshi kandi zubaka imitima yacu.
Kanda hano umusubize

niyo - 7/01/2018 saa 11:16

ndabona Hitimana waba umucamanza nako umushinjacyaha mwiza. comment zanyu usanga zicira abantu imanza kandi uretse kugenda mu ngo no mu mihanda sindabona indi mirimo myiza mukora . Yesu yarabwirizaga ariko agakorera abantu imirimo myiza ikindi abantu nkamwe turabana ndabazi . ahubwo ni uko mutaraba benshi ngo amafuti yanyu agaragarire bose.
Kanda hano umusubize

semahoro timothy - 5/01/2018 saa 19:50

murakoze kutugezaho urworutonde mukomerezeho ndetse bibayebyiza mwazamutugezaho abakuzwe burigihebwe turabakunda cyane imana ibafashye murakoze murakarama.
Kanda hano umusubize

- 5/01/2018 saa 16:09

moi aussi j,aime trop ambassadars je suis en rdc
Kanda hano umusubize

HITIMANA - 5/01/2018 saa 08:13

Israel MBONYI agezweho.Ni byiza ko turirimbira imana.Ariko kuvuga imana gusa,ntabwo bihagije.Muli Matayo 15:8,imana iravuga ngo:Banyubahisha iminwa yabo gusa.Ariko umutima wabo uba uri kure yanjye.Bisobanura ko imana idakunda abantu bayivuga cyangwa bayiririmba,nyamara bakora ibyo itubuza.Niyo mpamvu Yohana 9:31 havuga ko imana itumva abantu bakora ibyo yanga.Urugero,nubwo Abafarisayo basengaga imana cyane,Yesu yababwiye ko imana yabo ari Satani,kubera ko bakoraga ibyo imana ibabuza.N'ubu niko bimeze.Nubwo abantu benshi baririmba kandi bagasenga imana,abenshi ntabwo ibumva,kuko bakora ibintu itubuza.Urugero,aba Stars benshi bahimba indirimbo z'imana.Nyamara bagakora ubusambanyi.Bible ivuga ko amasengesho yabo cyangwa indirimbo zabo imana ibyanga nkuko Imigani 28:9 havuga.
Kanda hano umusubize

Darius - 9/01/2018 saa 23:11

Hitiman ushatse kuvuga ko abaririmbyi arabanyabyaha ese ubwo wowe urumukiranutsi ?wapi habe nagato ijambo ry'lmana ritubuza gucira abandi imanza ikindi uzige kwandika ikinyarwanda neza ntago bavuga imana bavuga lmana ikindi uzareke iryo shyari ufite ababantu bagira indirimbo nziza zifasha imitima yabantu ese iyo wahimbye niyihe wowe ukiranuka ngo tuyumve
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X