Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Inzira 6 Imana inyuzamo Umukristo kugira ngo ikuze kwizera kwe!

Wari uzi yuko Imana ikoresha uburyo bugaragara kugira ngo yubake umutima wawe? Jyewe nabyise inzira 6 zo kwizera. Umukristo udasobanukiwe izi nzira bimutera gucika intege igihe ibibazo bimuhagurukiye akibaza ati […]

Umukristo udasobanukiwe izi nzira bimutera gucika intege igihe ibibazo bimuhagurukiye akibaza ati “Kuki ibi bimbayeho?” Ariko iyo usobanukiwe izi ntambwe kandi ukamenya ibyo Imana irimo gukora—mu buzima bwawe no mu kwizera kwawe—ugwiza imbaraga nyinshi.

ESE KWIZERA NIKI ?

Imana yampishuriye ko Kwizera kuba muritwe gusa kumva ibivuzwe bizamura kwizera kawe muri wowe

KWIZERA NI UKUMENYA UKUYEMO GUSHIDIKANYA BIHWANA NIBYO WIZEYE

INZIRA YA # 1: INZOZI

Imana iguha inzozi: igitekerezo, intego cyangwa kwiyemeza. Ikintu cyose gikomeye umuntu ageraho gitangira ari inzozi ahawe n’Imana mu bwenge bwe. “Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo” Ef. 3:20.

INZIRA YA # 2: ICYEMEZO

Inzozi nta cyo zimaze, keretse igihe ufashe icyemezo cyo kugira icyo uzikoraho. Umuntu 1/10 bafite inzozi ni we wenyine ufata icyemezo. Iki ni igihe umuntu yiyemeza gutanga igihe cye, ubutunzi bwe, imbaraga ze, n’icyubahiro cye. Niba ushaka kugendesha ibirenge hejuru y’amazi, ugomba kuva mu bwato! “Ugomba kwizera ntushidikanye… kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu Nyanja kandi ye kwibwira ko hari icyo azahabwa n’Umwami Imana” Yak. 1:6 & 8.

INZIRA YA # 3: GUKERERWA

Buri gihe nta bwo ugira inzozi ngo zihite ziba impamo. Imana ikoresha iki gihe cyo gutegereza kugira ngo ikwigishe kuyiringira. Wibuke ko gutinda kw’Imana atari ukuguhakanira. Gukura ni ukumenya itandukaniro hagati ya “oya” na “yego”. Imana irakubwira iti “Ibyo nagambiriye ntibizahita bisohora. Buhoro buhoro amasezerano agenda akwegera, icyerekezo cyawe kikajya mu bikorwa. Nubona bitinze ntukajye wiheba, kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera!” Hab. 2:3.

INZIRA YA # 4: KUGERAGEZWA

Ahangaha ni ho ibibazo bitangira kukubana byinshi. Ibibazo 2 bikunze kubaho ni: amagambo n’ibihe. Humura! Byose biri mu mugambi w’Imana. “Ni cyo gituma mwishima, n’ubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi” 1 Pet. 1:6-7.

INZIRA YA # 5: GUSA N’IBIDASHOBOKA!

Ibyawe birenga gukomera bikagera aho bisa n’IBIDASHOBOKA! Wisanga umeze nk’ukingiraniwe mu mfuruka, kuko nta byiringiro uba ufite. Ubwo rero hita umenya ko Imana igiye gukora igitangaza. Yiringire! “Ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa, twibwira ko duciriweho iteka kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye” 2 Kor. 1:8-9.

INZIRA YA # 6: GUTABARWA!

Imana iguha igisubizo kivuye mu ijuru. Mu buryo bw’igitangaza, ibintu byijyanamo! Imana ikunda kuzura ibyapfuye kugira ngo abantu babone gukomera kwayo. “Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka mu isi y’ababaho.” Zab. 27:13.

Imana ibahe umugisha cyaneeee kandi Ntushidikanye guma mu kwizera iyasezeranije izasohoza

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 22/05/2018 saa 06:13

mbashimiye umwami Imana izaboshoboze mukwizera kwanyu
Kanda hano umusubize

Evangeliste - 8/04/2018 saa 02:07

Mwakoze kubwibitekerezo byiza mwagiye mwunganirana gusa sibyiza kuvuguruzanya ahubwo hajye habaho gusangizanya ibitekerezo kuko ukuri gufitwe nijambo ry'Imana gusa.Ufite iryo jambo niwe uvuga ukuri gusa.ninde?muraba;Bose?
Kanda hano umusubize

xxxxxxxxxxxxxxxxxxx - 7/03/2018 saa 07:32

kkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh jjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjj xxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxx
Kanda hano umusubize

Pastor Edisoni - 7/03/2018 saa 07:15

Inzira 6 Imana inyuzamo Umukristo kugira ngo ikuze kwizera kwe!?????????????? Ntakintu na kimwe gihuye no kwizera wavuze byose nibijyanye n'irari rya Kamere muntu gusa. Dore igikuza kwizera k'UMUKIRISITO NI IKI: 1Petero2:1-5 ( ...Mumere nk'Impinja zivutse vuba mwifuze amata y'Umwuka ADAFUNGUYE KUGIRA NGO ABAKUZE ABAGEZE KU GAKIZA niba mwarasogongeye mukamenya neza y'uko Umwami wacu agira neza.........) Gusabana n'Imana usoma ijambo ryayo ukaryumvira ukora ibyaryo ( YOHANA 8:31-47....... ATI: Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri namwe muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura......) no Gusenga ibi nibyo byakongerera ukwizera gusa ntakindi. IBYAKOZWENINTUMWA 2:42-47 ...BAHORAGA BASHISHIKARIYE IBYO INTUMWA ZIGISHAGA, BAGSANGIRA IBYABO NO KUMANYAGURA UMUTSIMA NO GUSENGA...............BAHIMBAZA IMANA BASHIMWA N'ABANTU BOSE KAND UKO BUKEYE UMWAMI IMANA IKABONGERERA ABAKIZWA.
Kanda hano umusubize

- 13/04/2018 saa 10:41

UKO NIKOKURI IGIKUZA UMUNTU NI IJAMBO RY'IMANA
Kanda hano umusubize

Belancille - 5/03/2018 saa 13:04

Mana We Imana Iguhe Umugisha Unsaniye Umutima
Kanda hano umusubize

rukundo naphtal - 27/02/2018 saa 05:13

nukuri imana ibongerere izinzira zinyongereye ukwizera
Kanda hano umusubize

Clementine - 24/02/2018 saa 20:55

Amena,urakoze cyane nkubu iri jambo rindemye bundi bushya
Kanda hano umusubize

P,ter Nsabimana Emanuel - 24/02/2018 saa 11:28

Imana Kulema Isinijulu Yavagahehe?
Kanda hano umusubize

KAMERE - 24/02/2018 saa 07:55

Byose urabyishe.Wabanje utubeshya ko "imana yaguhishuriye" icyo KWIZERA bivuga. Aho kutubeshya,soma muli Abaheburayo 11:1 wumve uko imana isobanura KWIZERA (Faith).Ngo ni "ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza,ufite ibimenyetso simusiga by'uko ibintu wizera ari ukuri,nubwo biba bitagaragara".Urumva uko usobanura KWIZERA,bitandukanye n'ibyo Bible ivuga.Dore ingero zo KWIZERA:Abakristu nyakuri,bizera badashidikanya ko hazabaho UMUZUKO ku Munsi w'Imperuka,imana ikabaha Ubuzima bw'Iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Impamvu babyizera,nuko ari YESU ubwe wabivuze.Yerekanye ko KUZUKA bishoboka,igihe yazuraga abantu 3,barimo LAZARO.Ibyo byahamijwe n'abantu benshi yabikoze bari kumwe,barabyandika muli Bible.Urundi rugero,Bible ivuga ko Imana izarimbura abantu babi bose ku Munsi w'Imperuka,igasiga abantu bayumvira gusa (Imigani 2:21,22).Ikibihamya,nuko n'ubundi ku gihe cya NOWA,imana yigeze kurimbura abantu bose bari batuye isi,harokoka abantu 8 gusa bayumviraga.Ni YESU ubwe wabihamije muli Matayo 24:37-39.Urugero rwa 3,Abakristu nyakuri,bemera ko Bible aricyo gitabo cyonyine cyandikishijwe n'imana. Babyemera kubera impamvu nyinshi zifatika.Urugero,Abahanuzi benshi bahanuye ko YESU azaza ku isi,agapfa,akazuka.Hashize imyaka myinshi,ibyo bahanuye byaje kuba byose.Niyo mpamvu twizera tudashidikanya ko n'Ubuhanuzi bwerekeye imyaka mike iri imbere,buzaba nta kabuza:KUZUKA,Ubuzima bw'iteka,Imperuka,Isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,etc...
Kanda hano umusubize

Viateur KIMENYI - 25/02/2018 saa 12:36

Nibyiza ndanezerewe cyane kuko binyongeyemo intege kd bizamuye kwizera kwanjye.
Kanda hano umusubize

gatete - 1/03/2018 saa 05:02

yes kbsa kwizera nikinu gikomeye kumuchristo
Kanda hano umusubize

- 29/03/2018 saa 12:31

kwizera ntufata ikintu kitagaragara kikavamo ikigaragara
Kanda hano umusubize

Mugwaneza Mike - 21/04/2018 saa 19:33

yego lata urakoze kdi ngushimiyeko uba wasomye kdi ugasobanukirwa.yesu akuganze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X