Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Itandukaniro Hagati Yicyigeragezo Numusaruro Uva Mu Mbuto Twabibye

Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.

1 abakorinto 10:13

Mururu rujyendo rujya mw’ ijuru harimo ibigeragezo Imana yemera ko bitugeraho, nkuburwayi, kubura abana, ubukene… kubwintego yo kudukomeza no kudukuza, kugirango imirimo y’ Imana igaragarire muri twe.

Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.

Abagalatiya 6:7

Rimwe na rimwe abantu babiba imbuto mbi batangira gusarura umusaruro uturuka mubyo babibye, bakabyitiranya nibigeragezo, nubiba ibyiza uzasarura ibyiza, nubiba ibibi uzasarura ibibi.

Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano, Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by’ukuri.
Imigani 11:18

Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano, Inkoni y’uburakari bwe izavunika.
Imigani 22:8

Hari benshi babiba gukiranirwa nko kurya ruswa, kubeshya, ubusambanyi batangira gusarura umusaruro uva mubibi babibye, bakaza murusengero, bagatangira kwitotomber Imana ngo kuki yabyemeye… bibwira ko bari kugeragezwa, nyamara mugihe babikoraga uwabacyahaga yabaga umwanzi wabo.

Nshuti z’ Imana mureke tubibe imbuto nziza (gukiranuka) tuzabona igihembo by’ ukuri, kandi niyo twanyura mubigeragezo duhura nabyo Imana izaduha kwihangana no kunesha.

Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.
Abagalatiya 6:8

Niyo mpamvu nkuko twoga, twisiga, twambara neza kumubiri, abe ariko dukomeza no kwita kumuntu wacu w’ imbere, dusenga muburyo bwose bwo gusenga (abefeso 6:18), dusoma ijambo ry’ imana cyane(2timoteyo3:16), detse dushyira mubikorwa ibyo ijambo ry’ Imana ridusaba (yosuwa 1:8), nibwo ubwo umwami yesu azaza, azaduhoza amarira yose twarize, azatujyana mubwami bwe, aho tutazongera kurwara gupfusha, kubabara, ntabukene bubayo, abariyo baguwe neza.

Imana iduhane umugisha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rutebuka Jean Paul - 1/01/2018 saa 09:34

Ngukoze mu biganza pe! Ubisobanuye neza cyane!Hari abantu bataramenya gutandukanya ibigerazo n'ingaruka z'ibibi baba bijanditsemo.Ahubwo ugasanga barabeshyera Uwiteka ngo ni uko yabigennye.Ntibazi ko Imana yaduhaye umudendezo wo kuyikorera tunezerewe tudafite ubwoba.
Kanda hano umusubize

hitimana - 5/01/2018 saa 08:43

Wowe RUTEBUKA,ibyo uvuze nibyo.Millions z'abantu bagereka ibibazo byabo ku mana.Ndetse n'abavuga ko ari abakozi b'imana,bigisha ko iyo dupfuye tuba "twitabye imana".Nyamara nta hantu na hamwe Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ahubwo Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba tutumva (unconscious).Bisobanura ko tutakitaba imana kandi tutumva.Dore ingero zerekana neza ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana.Igihe Adamu yakoraga icyaha,imana yamubwiye ko napfa azajya mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ngo "nupfa uzanyitaba".Nanone igihe babwiraga Yakobo ko umwana we Yozefu yapfuye,yashubije ko napfa "azasanga umwana we mu kuzimu" (Itangiriro 37:34).Ntabwo yavuze ko azasanga umwana we mu ijuru.Nkuko imana ivuga muli 1 Yohana 4:1,tujye dushishoza aho gupfa kwemera ibyo abantu bavuze.
Kanda hano umusubize

Nzabihimana Eric - 30/12/2017 saa 08:59

ndifuza ibyigisho nk,ibi binyuze kuri email yanjye.Murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X