Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Itorero ry’Angilikani ryabonye umuyobozi mushya

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryabonyeundi muyobozimushya nyuma y’abatora yabaye ku gicamunsi cyokuri uyu wa Gatatu.

Dr Laurent Mbanda niwe kuri iki gicamunsi watorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda arasimbura Archbishop Onesphore Rwaje. Ni mu matora yabereye aho iri torero rikorera mu mugi wa Kigali mu Kiyovu.

JPEG - 82.3 kb
Dr Laurent Mbanda niwe watorewe kuba umuyobozi waangilikani

Byari byitezwe cyane ko uyu Bishop Dr Laurent Mbanda kugeza umwaka ushize wari umushumba wa Diyoseze ya Shyira (kuva 2010) ari we usimbura Onesphore Rwaje kuko umwaka ushize byagarutsweho mu itangazamakuru ko ari we uhabwa amahirwe.

Ni nyuma y’uko hari hatoranyijwe bamwe mu bakandida bo gusimbura Onesphore Rwaje mu bashumba banyuranye muri iri torero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Bishop Dr Mbanda ubu ugiye kwitwa Archbishop yakoze muri Compassion International kuva mu 1993 nk’umukozi na nyuma nk’umuyobozi wungirije, yabaye mu nama y’ubuyobozi y’icyahoze ari KIE (Kigalli Institute of Education) n’ibindi..

Rev. Dr MBANDA Laurent arubatse afite n’abana batatu. Yarangije kaminuza muri Kenya Highlands Bible College aho yize ibijyanye na Bibiliya.

Afite kandi impamyabumenyi (masters) ebyiri, imwe mu bijyanye na misiyoloji indi ni ibijyanye n’Uburere bwa Gikirisito(Christian Education) yakuye muri Denver Seminary. Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga yakuye Trinity International University muri Amerika.

Bishop Mbanda asimbuye Onesphore Rwaje wayoboraga Iterero ry’Abangilikani mu Rwanda kuva mu 2011 ubwo yasimburaga Bishop Emmanuel Kolini wayoboye iri torero kuva 1998 kugeza mu 2011.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rev.Biseruka Dieud. - 19/01/2018 saa 05:19

Ni byiza ko dushima Imana kubw'imirimo ikomeye yakoreye DIYOSEZE US SHYIRA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X