Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Sobanukirwa: Ko abantu bose bakomotse kuri Adamu na Eva, kuki bamwe ari abazungu abandi ari abirabura?

Bibiliya ni igitabo abantu hafi ya bose by’umwihariko abakristu bemera ko ari igitabo cy’ijambo ry’Imana, ukuri kwa Bibiliya niko kuri kwemerwa cyane kurenza ibindi byose. Ibyo dusoma muri iki gitabo rero, bitubwira ko Imana yaremye umuntu umwe Adamu n’umugore we Eva, bakaba aribo abantu bose bakomokaho, ariko abantu benshi bibaza impamvu abantu bose baba barakomotse kumuntu umwe maze ntibase, bamwe bakaba abazungu abandi abirabura…..

Muri make kudasa kw’abantu kandi inkomoko yabo ari imwe, biterwa n’imiterere y’ikirere cy’ahantu abantu babakuriye (climats). Ubusanzwe ku bantu, ibara ry’uruhu riterwa n’ingano ndetse na kamere ya mélanine (pigment colorant) umuntu afite. Melanine niyo igena ibara ry’uruhu n’iry’imboni y’amaso. Usanga abantu bafite mélanine nyinshi bagira uruhu n’imboni bifite ibara ryirabura. Akamaro ka mélanine ni ukurinda uruhu imwe mu mirasire y’izuba (rayon ultra violets). Iyi mirasire y’izuba izwiho gusajisha uruhu no kongera amahirwe yo kurwara kanseri y’uruhu. Abantu bafite melanines nyinshi mumubiri nibo bagira uruhu rwirabura, Umubiri w’umuntu rero ukora melanines nyinshi cyangwa nkeya bitewe na climat y’ahantu umuntu aba.

Ukurikije uko isi iteye rero, usanga abantu begereye kuri equateur (umurongo ugabanyamo isi kabiri) aribo birabura cyane, kubera ko baba begereye izuba cyane; ni ukuvuga imibiri y’abahatuye igira melanine nyinshi ugereranyije n’abatuye kure ya equateur mu rwego rwo guhangana n’imirasire y’izuba, bigatuma baba abirabura gutyo.

Ushobora kwibaza uti: ese kuki iyo umuzungu abyariye nko mu Rwanda, kuki abana be bataba abirabura? cyangwa kuki nubwo umuzungu yasazira mu Rwanda adahinduka umwirabura? Cyangwa umunyarwanda ubyariye i burayi, kuki abana be bataba abazungu cyangwa ngo we niba ahabaye igihe kinini kuki adahinduka umuzungu?

Ubundi kubantu bize ibinyabuzima mu isomo rya genetique, umwana avuka akurikije amaraso y’ababyeyi be n’abandi ba hafi mumuryango w’ababyeyi be, ntabwo byashoboka rero ko umwirabura yahita abyara umuzungu uwo mwanya, ariko nk’umwirabura abyariye iburayi akagumayo n’imiryango ye, uko ibisekuru bigenda bihita haza ibindi, hari ikigenda gihinduka kumibiri yabo, bakagenda bacya gahoro gahoro, melanines zigenda zigabanyuka mumubiri, bityo bishobora kugera nko kubisekuru nk’ijana (100) babandi bakomotse kubirabura nabo barabaye abazungu. Uko kdi niko byanagendekera abazungu baramutse bakuriye muri Africa mugace k’abirabura.

Nguko rero uko abantu bamwe babaye abazungu abandi bakaba abirabura kandi bose barakomotse kuri Adamu na Eva!

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/04/2018 saa 13:04

Ugeragej Kwumviriza Muvyo Mwandika Harimwo Ububeshi Ariko Ntaco Kuko Ari Ubushakasgatsi Bwanyu Mugabo Ntawovuga Ko Abirabure Babonets Bituruts Kukuba Hafi Ya Equateur Ariko Nkuwavyandits Ndamubaz Mbega Equateur Ica Mubihugu Vya Africa Gusa? Yaraduhenze!
Kanda hano umusubize

indebakure - 31/03/2018 saa 08:10

kweli haracyariho umuntu wifata akandika ibintu nkibi abeshya abantu bene aka kageni gusa nizere ko atari umunyamakuru w'imirasire
Kanda hano umusubize

ONLINE - 27/02/2018 saa 13:39

ARIKO SE UYU MUSWA W'UMUNYAMAKURU NK'UBU IBI ABA YANDITSE ABA YABIKUYEHE KOKO? NUKWICARA UGAHIMBA IBINTU UGATURA AHO?? NONE SE EQUATEUR NINDE WAMUSHUTSE KO INYIRA MURI AFRICA GUSA? UBUSE ABAZUNGU BATUYE MURI AFRICA Y'EPFO KO BATARABA ABIRABURA KANDI BAHAMAZE IMYAKA N'IMYANIKO? ABENSHI BAHATUYE NA MBERE Y'ABIRABURA! UBUNDI SE NINDE WAMUBWIYE KO ADAMU NA EVA BARI ABAZUNGU??? UZASOME BIBILIYA NEZA UZASANGANA ADAMU NA EVA KIMWE N'ABANTU BOSE BA CYERA. AZASOME IVUKA RYA YAKOBO NA ESAWU AZAMENYA NEZA NIBA ISI YARI ITUWE N'ABIRABURA CG AABAZUNGU, BIBILOYA IRAVUGA NGO EZAWU YAVUTSE ATUKURA MURUMUNA WE YAKOBO AMUFASHE AGATSSITSINO!? NONE SE NIBA ABANTU BARI ABAZUNGU, ESAWU YAVUTSE ATUKURA ATE? IBYO NTIBARI KUBIVUGA KUKO NUBUNDI UMUZUNGU ABA ATUKURA! AHA BYANATANGAJE ABABYEYI CYANE NANDETSE NYINA NTIYAMUKUNDA KUKO BATASAGA ! MWIBUKE KO UMUHANUZI YARI YABABWIYE KO MUNDA ATWITSE HARIMO AMAHANGA ABIRI! IKINDI UZASANGA BIBLE IVUGA NGO UMWAMI DAWIDI NGO YARI UMUSORE MWIZA W'INZOBE ( AHA WAKWIBAZA NIBA S KO BARI ABAZUNGU; UMUZUNGU ABA INZOBE??)
Kanda hano umusubize

ivubi - 9/03/2018 saa 11:17

Utyo bambarize niba iyo Equateur igeze muri Afrika aribwo ibyara abirabura, yagera muri Asia bagahinduka ab'uruhu rw'umuhondo (Malysia), yagera muri amerika muri Bresil abirabura bakabura??!!!! Mutekereze kuri ibi ngiye kubabwira: Yaba Bible, yaba Cooran ibi bitabo bitagatifu mubyite uko mushaka njye mbona ikiza kirimo gusa ari uko bitigisha umuntu kugirira nabi mugenzi we...ibindi byose birimo ni ibihimbano. Ndabivuze ikibyimbye kimeneke. Ivubi ndadwinga.
Kanda hano umusubize

Twizerimana venuste - 14/04/2018 saa 10:31

Kbs Wowe tubyumva kimwe,! kuko Niba barasomye neza bible Handitseko Adam yabyaye Gahini n Abel Arko nyuma gahini akica Abel, Imana ikamuvuma Ikamwirukan akagenda agashaka umugore bakabyarana Henok ubwose uwomugore babyarany henok yamukuyeh?barangiza ngonijambo ry Imana,! Imana se yakandika ibintu bidasobanutse, Ushaka Gusobanukirwa nez azasome mw itangiriro Azabona ko babeshye bagitangira kwandik icyobise itangiriro , kandi nizerako tuzameny ukuri
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 17/02/2018 saa 14:14

ESE IMANA YAREMYE BA ADAMU BENSHI ? Igice-4- N.B. mu gice-3- nagiye nandika ko ari KAYINI WAPFUYE, WISHWE, birumvikana ko atari byo: NI ABELI WISHWE nyuma y'imyaka hafi 130 Adamu aremwe. Ni ABELI WAPFUYE nyuma y'imyaka hafi 130 Adamu aremwe. *Reka dusoreze ku yindi ngingo idufasha kumva neza aya mateka y'urubyaro rwa Adamu. * ESE ABELI YISHE KAYINI BOMBI BAKIRI ABANA ? Hari abatekereza ko Abeli yapfuye akiri umwana, nyamara sibyo namba: YARI AKUZE. Ese tubibwirwa n'iki ? * Itang.4:4: «Na Abeli azana ku buriza BW'UMUKUMBI WE no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye» >> Abeli atura igitambo cyamuviriyemo intandaro yo kwicwa, itungo yarikuye MU MUKUMBI WE, ntabwo yarikuye mu mukumbi wa Se. Kubera iki ? Kuko yari mukuru, afite umutungo we bwite. * Ikindi cyerekana ko mu minsi ya Kayini ABAKOMOKA KURI ADAMU BARI BAMAZE KUBA BENSHI CYANE, ni amagambo dusoma mu itang.4:16-17: «Nuko Kayini ava mu maso y'Uwiteka atura mu gihugu cy'i Nodi, mu ruhande rw'iburasirazuba rwa Edeni. Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, YUBAKA UMUDUGUDU awitirira umwana we Henoki.» >> Ese yubatse umudugudu NTA BANTU BAHARI BO KUJYAMO ? >> ESE uwo mudugudu YAWUBATSE N'AMABOKO YE WENYINE, cga yakoresheje abantu yayoboraga ? * UMWANZURO: Ukuri kudahinduka ni uku: Ibyakozwe.17:26: «Kandi YAREMYE AMAHANGA YOSE Y'ABANTU BAKOMOKA KU MUNTU UMWE, ibakwiza mu isi yose.»
Kanda hano umusubize

- 18/02/2018 saa 04:32

N.B. Izi nyigisho nazanditse naniwe, nshyiramo amakosa menshi : Muri iki gice cya 4 , nanone hari aho nanditse ko ari Abeli wishe Kayini ! Buri wese arabona ko ari ukwibeshya : NI KAYINI WISHE ABELI.
Kanda hano umusubize

Twizerimana venuste - 14/04/2018 saa 10:58

Nusoma neza uzasanga Bavuga ko Kayini ariwe mwana wambere wavutse cg wabayeho, hagakurikirah abeli Kuko atariwe Mfura y adamu ntakunt baba baratarutse Abamubanjirije kuvuka Ngo abe ariwe N abel bavugwa gusa, nonese abo bandi bo tuvugeko bo ntacyo baribavuze?
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 17/02/2018 saa 13:19

ESE IMANA YAREMYE BA ADAMU BENSHI ? Igice-3- *ESE KAYINI YISHE ABELI ISI ITUWE N'ABANTU BANGANA IKI ? Ntiwasubiza iki kibazo utazi IGIHE KAYINI YICIWE. * Bibiliya itwereka ko Kayini yapfuye hashize HAFI IMYAKA 130 ADAMU AREMWE. >> Ibi tubibwirwa n'uko SETI YAVUTSE NYUMA GATO Y'UKO ABELI YICWA. (Nibyo dusoma mu Itang.4:25) Kandi SETI YAVUTSE Adamu AMAZE IMYAKA 130 aremwe. *Itang.5:3: «Kandi Adamu yamaze IMYAKA IJANA NA MIRONGO ITATU avutse, ABYARA umuhungu ufite ishusho ye, usa na we, amwita SETI.» >> ESE mu myaka 130 yose Adamu abyara, murumva atari amaze kubyara abana benshi cyane, afite N'UBUVIVI N'UBUVIVURE ? ( UWAVUGA ko muri iyo myaka 130 Adamu ATABYARAGA, yadusobanurira ONAPO Adamu yakoreshaga iyo ariyo, n'impamvu yangaga kubyara, kandi afite umugore, n'umubiri muzima, atanabuze naho atuza abo abyaye: Isi yose yari iye ! ) * Uhakana ko ku myaka 130 Adamu aremwe isi itari imaze kugeraho ABANTU BENSHI reka na none mubaze: >> Abasaza twumva BAFITE UBUVIVI, MBESE BABA BARENGEJE IMYAKA 130 Adamu yari afite Kayini yicwa ? * Nta mpamvu nimwe waheraho rero uhakana ko Adamu atari AFITE n'UBUVIVURE igihe cy'urupfu rwa Abeli. >> Abasobanura rero ko Kayini yari kwicwa n'abandi bantu Imana yaremye badakomoka kuri Adamu, SIBYO NAMBA, kuko KAYINI yica Abeli, isi yari imaze kugeraho abantu benshi cyane bakomoka kuri Adamu.
Kanda hano umusubize

Icyonabunganira nuko nimusomaneza bible muzasanga ntaho bavugako yabyaye abakobwa kandi muziko umugabo yemererwaga abago
Kanda hano umusubize

Gaz - 20/05/2018 saa 11:00

wowe uravuga ibyo utazi nusoma Itangiriro 5:4 urahasanga aya magambo Amaze kubyara Seti, Adamu arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 17/02/2018 saa 11:42

ESE IMANA YAREMYE BA ADAMU BENSHI ? Igice-2- Abo benedata bigisha ko Imana yaremye ba Adamu benshi, bashingira ku gusobanukirwa nabi amagambo Kayini yavuze mu itang.4:14: «Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka,... nzaba igicamuke n'inzererezi mu isi, kandi UZAMBONA WESE AZANYICA.» >> Aba benedata basobanura ko ABARI KWICA KAYINI, ari ABANDI BANTU baremwe, BATAKOMOTSE KURI ADAMU, kuko bumva ko isi yariho abantu 4 gusa: Adamu, Eva, Abeli na Kayini. Ibi si byo namba. >> IBI BISOBANURO BIYOBYE, babiterwa no kudasobanukirwa ko Bibiliya yanditse MU MAGAMBO AHINNYE CYANE. Iyo dusomye amavanjili avuga ubuzima bwa Yesu, NTABWO BANDITSE BYOSE: banditse bike cyane. Ni nabyo tubwirwa muri Yoh.20:30: «HARIHO N'IBINDI bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y'abigishwa, BITANDITSWE MURI IKI GITABO.» >> Niko bimeze no ku MATEKA Y'ABANDI BANTU dusoma muri Bibiliya: HANDITSWE BIKE CYANE. * Iyo dusomye ko Adamu yabyaye KAYINI na ABELI, NTABWO ARI BO BONYINE yabyaye. >> Aba bavuzwe kubera AMATEKA YIHARIYE YABABAYEHO. * Iyo dusomye ko nyuma Adamu yabyaye SETI, ntibivuga ko ari we wenyine WABYAWE NA ADAMU. Impamvu Seti avugwa, nuko ari we WAKOMOTSWEHO NA NOWA, we twese abatuye isi uyu munsi dukomokaho, kuko abandi bose barimbuwe n'umwuzure. >> Abatekereza ko Adamu yabyaye abana 3 gusa: Sibyo namba: ADAMU YABYAYE ABANDI BANA BENSHI CYANE, kuko imyaka 930 adamu yaramye, ntiyaba yarabyaye abana 3 gusa. * Itang.5:4-5: «Amaze kubyara Seti, Adamu arongera amara imyaka magana inani, AYIBYARAMO ABAHUNGU N'ABAKOBWA. Iminsi yose Adamu yaramye ni IMYAKA MAGANA URWENDA NA MIRONGO ITATU.» >> Imyaka 930 Adamu yaramye, YABYAYEMO ABANDI BAHUNGU N'ABAKOBWA benshi batanditswe amazina n'umubare wabo muri Bibiliya.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 17/02/2018 saa 11:34

ESE IMANA YAREMYE BA ADAMU BENSHI ? Igice-1- Mu madini ya gikristu harimo inyigisho nyinshi z'ubuyobe. Imwe muri zo ni IVUGA KO IMANA YAREMYE BA ADAMU BENSHI. ( Adamu w'umunyaburayi, Adamu w'Umwirabura, Adamu w'umushinwa...) >> Uyu MWENEDATA wiyise BGENGE , ari muri ayo madini, Kuko YAVUZE ATI: «Imana imaze kurema Adamu na Eva, NTIYAREKEYE AHO, AHUBWO YAKOMEJE KUREMA ABANDI BANTU, ibashyira hirya no hino ku isi, harimo Abirabura, Abanyaburayi, Abashinwa...» >> Iyi nyigisho ni IKINYOMA kinuka, kigomba kwamaganwa n'ijwi riranguruye. * Ibyanditswe byera bitubwira mu magambo yumvikana neza ko ABANTU BARI MU ISI BOSE BAKOMOTSE KU MUNTU UMWE. *Itang.9:18-19: «BENE NOWA basohotse mu nkuge ni Shemu na Hamu na Yafeti... Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye, ari BO BAKOMOTSWEHO N'ABAKWIRIYE MU ISI YOSE.» * Ibyakozwe.17:26: «Kandi yaremye AMAHANGA YOSE Y'ABANTU, BAKOMOKA KU MUNTU UMWE, ibakwiza mu isi yose...» >> UTEMERA KO ABANTU BOSE, BO MU MAHANGA YOSE, BAKOMOKA KU MUNTU UMWE: amenye neza ko yayobye: yagoretse ibyanditswe byera, kandi azabona ishyano.
Kanda hano umusubize

Bgenge - 16/02/2018 saa 13:07

Ubushakashatsi buri muri iyi nkuru ni faux faux faux, kuko hari imiryango y'abirabura imaze imyaka irenga 4000 ituye mu bulayi kandi na nubu baracyari abirabura pur. Rero, abazungu, abirabura, abanyaziya (biganjemo umuhondo nk'abashinwa n'abayapani), abanyamexique,... ibyo byose ni amoko atandukanye Imana yashyize mu isi. Ni koko Bibliya ivuga ko Imana yaremye Adam na Eva, ariko mwibuke ko igihe yirukana Kayini amaze kwica Abel, Kayini yabwiye Imana ati: "unyirukanye imbere y'amaso yawe uno munsi, ariko ningera hariya unyirukaniye, abantu nibambona bazanyica!" Ibyo bivuze ko, Imana imaze kurema Adam na Eva, ntiyahagarikiye aho, ahubwo yakomeje no kurema abandi bantu ibashyira hirya no hino mu isi, harimo abirabura, abanyaburayi, abashinwa,... Ku birebana no kuvuga ko hashize imyaka 6000 umuntu wa mbere abayeho, na byo si byo kuko na nubu haracyaboneka ibimenyetso (traces archeologiques) bya za Societe na za Empire z'abantu babayeho mu myaka ya za milioni amagana ishize babayeho ku isi, ibyo bimenyetso bikaba byiganjemo za villages zabo ndetse n'imijyi baturagamo n'ibikoresho bakoreshaga ndetse n'amagufka y'abo bantu b'icyo gihe, ibyo byose bikaba byarataburuwe mu nsi y'ubutaka aho bimaze imyaka za milioni birengewe n'inyanja z'icyo gihe na zo zagiye zivaho zigasimburwa n'izindi, bityo bityo.
Kanda hano umusubize

muganga - 16/02/2018 saa 12:36

nowa yavumye hamu yamurungurutse,hamu abyara kanani wumwirabura niho duhomoka.abazungu banaze igihe cyingana iki muri africa yepfo? ntibarahinduka tandukanya melanine namaraso!kandi abe umugore cg umugabo ubyaranye numuzungu wese abyara umuzungu!kera kwirabura byamenyakanishaga umujinya w ' Imana
Kanda hano umusubize

CRITICAL THINKING - 16/02/2018 saa 11:01

IBI BINTU bigoye cyane gusobanura, kuko bisaba ko umuntu asobanukiwe byinshi mu mikorere y'utuntu duto twitwa GENES ( DNA), tuba mu turemangingo tw'ibinyabuzima.( CELLS) Ibi byigwa mu isomo bita GENETICS. ITANDUKANA ry'uruhu, indeshyo, iforomo y'amaso ( nk'ay'abashinwa), y'iminwa, amazuru,...byose biterwa n'imikorere yitwa MUTATION. MUTATION ni ihinduka rya GENES, rituma havuka IMITERERE MISHYA itari isanzwe. Iyo miterere mishya iyo iri DOMINANT ( IFITE UBWIGANZE), ihererekanywa mu binyabuzima byose bizabyarwa n'icyo kinyabuzima. Ushaka gusoma iyo nyigisho mu gifaransa wasoma hano http://mrsedansvt.com/wp-content/uploads/2015/08/LES-MUTATIONS-SOURCES-DE-DIVERSITE-GENETIQUES.pdf Mu cyongereza, wasoma hano http://learn.genetics.utah.edu/content/basics/mutation/
Kanda hano umusubize

;jkddfd - 16/02/2018 saa 03:57

kuva isi yaremwa hashize imyaka 6000 ukurikije iyhe karendari? mujye musobanuka muve mubujiji bibiriya ni ubuvanganzo ibyinshi ni ibimenyetso bifite ibindi bihagarariye kuki wumva ko umuntu yabayeho agahita atangira kubara ese imyaka yashyize umuntu ataramenya kubara yayimenya ate?
Kanda hano umusubize

Abdulkharim - 17/02/2018 saa 07:10

Hoya sinerwana namwe iyo ni Bibilia Qur'an nayo iravuga ngo Inna khalaknaakum min dhakari wanutha waja'alnaakum shu'uban wakabaaila lita'rafu... Allah mubyukuri twaremye ikiremwamuntu aricyo Adam na Eva tumukomora murubavu turangije tubaremamo imiryango myinshi namoko menshi namabara menshi namasura menshi ibyotubikora gusa tugamije kugirango mumenyane.nshyizeho akanjye njyewe mbona imana yarahaye abazungu ubwenge bwinshi abarabu ibaha ubukungu ubikire zahab daima peturor abirabura iduha ubutaka bwera thx
Kanda hano umusubize

ivubi - 9/03/2018 saa 11:02

IYO MWIRIRWA MUVUGA IBYO MUTABASHA GUSOBANURA NKA BA PADIRI N' ABAPASITORI BABONA BIBAYOBEYE NGO NI "AMAYOBERA" MURANSETSA. MWIYEMERERA KO IBYO BITABO BYANYU BYANDIKANYWE AMARENGA (AHA NDAVUGA BIBLE NA COORAN); BIVUZE RERO KO MWE UBWANYU MUTABASHA GUSOBANUKIRWA IBYANDITSWEMO. MUHERAHE MWIGISHA IBIRIMO KANDI MUTABYUMVA KOKO?? NTIMUBA MUBESHYA ABAYOBOKE BANYU KWELI ?!!! NJYE NARAKUZE BIHAGIJE NTAWE UZONGERA KUNDAGIRA UKO YISHAKIYE. ICYO MBAKUNDIRA GUSA NI UKO MU BUTUMWA MUTANGA HABAMO GUKUNDANA NO KOROHERANA, IBINDI MUZAJYE MURAGIRA IMPUMYI. ivubi ndadwinga
Kanda hano umusubize

Abdulkharim - 17/02/2018 saa 07:12

Hoya sinerwana namwe iyo ni Bibilia Qur'an nayo iravuga ngo Inna khalaknaakum min dhakari wanutha waja'alnaakum shu'uban wakabaaila lita'rafu... Allah mubyukuri twaremye ikiremwamuntu aricyo Adam na Eva tumukomora murubavu turangije tubaremamo imiryango myinshi namoko menshi namabara menshi namasura menshi ibyotubikora gusa tugamije kugirango mumenyane.nshyizeho akanjye njyewe mbona imana yarahaye abazungu ubwenge bwinshi abarabu ibaha ubukungu ubikire zahab daima peturor abirabura iduha ubutaka bwera thx
Kanda hano umusubize

nyilingondo Abdulkharim - 17/02/2018 saa 07:16

Hoya sinerwana namwe iyo ni Bibilia Qur'an nayo iravuga ngo Inna khalaknaakum min dhakari wanutha waja'alnaakum shu'uban wakabaaila lita'rafu... Allah mubyukuri twaremye ikiremwamuntu aricyo Adam na Eva tumukomora murubavu turangije tubaremamo imiryango myinshi namoko menshi namabara menshi namasura menshi ibyotubikora gusa tugamije kugirango mumenyane.nshyizeho akanjye njyewe mbona imana yarahaye abazungu ubwenge bwinshi abarabu ibaha ubukungu ubikire zahab daima peturor abirabura iduha ubutaka bwera thx
Kanda hano umusubize

MUSEMAKWERI - 26/02/2018 saa 09:00

Uri umuswa bikabije, kandi wigira umunyabwenge. Abantu se bamenye kubara ryari?????????????????
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Théophile - 16/02/2018 saa 02:14

Njye ndashima uyu munyamakuru kubera ko yagerageje mu mushakashatsi bwe !!! None se mwe mumupinga ko mutagaragaje uko mubibona ??? Mwe murabona abazungu n'abirabura barabayeho gute batandukanye kandi baturuka kubabyeyi bamwe (Adamu na Eva ?) Njye mbona rero abirabura bakomoka kuri wa muhungu wa Nowa yavumye kubera ko yarebye ubwambure bwa se (Nowa) Uwo muhungu yitwa Hamu !
Kanda hano umusubize

abcd - 16/02/2018 saa 07:34

uwo muhungu nyine yaje muri Africa meranine zigenda ziyongera kubera izuba nkuko umunyamakuru yabivuze nibyo bita adaptation and evolution ,niyo umuntu aterura ibimurusha ibiro bigeraho akabyimba akagira ingufu akajya abishobora ibyo twita kurya tize. naho iby' imyaka 6000 sibyo kuko ababivuga banavugako umuntu wa mbere wabayeho yabonywe muri africa
Kanda hano umusubize

abcd - 16/02/2018 saa 07:34

uwo muhungu nyine yaje muri Africa meranine zigenda ziyongera kubera izuba nkuko umunyamakuru yabivuze nibyo bita adaptation and evolution ,niyo umuntu aterura ibimurusha ibiro bigeraho akabyimba akagira ingufu akajya abishobora ibyo twita kurya tize. naho iby' imyaka 6000 sibyo kuko ababivuga banavugako umuntu wa mbere wabayeho yabonywe muri africa
Kanda hano umusubize

- 16/02/2018 saa 12:26

ubundi kera kubwa Nowa iyo waturaga igitabo umwotsi ukaza wirabura byabaga atari byiza nukuvuga ko ibara ryumukara ryabaga nkikimenyetso cyumujinya w Imana so igihe Nowa abana be bamurunguruka yasinze nibwo yavumye Hamu umwe mubahungu be,ntiyahise yirabura aliko mumuryango wa Hamu niho havuyemo umwirabu witwaga kanani ariwe twese abirabura dukomokaho nibaza rero ko melanine namaraso ntaho bihuriye!mwibuke imyaka ishize abaZungu bari muri africa yepfo nanubu ntibarahinduka,ikindi abe umugore cg umugabo ubyaranye numuzungu wese aza ari umuzungu,mujye mumenya ukuri.
Kanda hano umusubize

muganga - 16/02/2018 saa 12:30

ubundi kera kubwa Nowa iyo waturaga igitabo umwotsi ukaza wirabura byabaga atari byiza nukuvuga ko ibara ryumukara ryabaga nkikimenyetso cyumujinya w Imana so igihe Nowa abana be bamurunguruka yasinze nibwo yavumye Hamu umwe mubahungu be,ntiyahise yirabura aliko mumuryango wa Hamu niho havuyemo umwirabu witwaga kanani ariwe twese abirabura dukomokaho nibaza rero ko melanine namaraso ntaho bihuriye!mwibuke imyaka ishize abaZungu bari muri africa yepfo nanubu ntibarahinduka,ikindi abe umugore cg umugabo ubyaranye numuzungu wese aza ari umuzungu,mujye mumenya ukuri.
Kanda hano umusubize

Christian - 15/02/2018 saa 15:44

Sha rwose uzafate ibitabo usome,nkunze yuko unavuzemo bible unegere abababashije kuyisoma bagusobanurire maze ugaruke hano ku rubuga usobanure ibintu bifatika .
Kanda hano umusubize

- 15/02/2018 saa 14:37

Damn! Hashize ibisekuruza bingahe abirabura bazanwe kubutaka bwa America, ko ntawe uraba umuzungu? Count from when they were brought for slavery!
Kanda hano umusubize

haahaaa - 15/02/2018 saa 13:42

Haaahhass, Nonese equateur ikora kuri Africa gusa? Ntikora kuri asie? Ntikora kuri América? Ubone niyo utubwira ibya kamu!!!
Kanda hano umusubize

haahaaa - 15/02/2018 saa 13:42

Haaahhass, Nonese equateur ikora kuri Africa gusa? Ntikora kuri asie? Ntikora kuri América? Ubone niyo utubwira ibya kamu!!!
Kanda hano umusubize

Gatera Joseph - 15/02/2018 saa 09:07

Ntabwo nemera ibyo iyi nkuru ivuga.Iyo ubaye muli Amerika cyangwa Europe igihe kinini,ushobora koko kuba INZOBE (brown).Ariko ntushobora kuba umuzungu.Niyo wamara imyaka 1000.Mwibuke ko kuva umuntu wa mbere yaremwa,hashize imyaka 6000,dukurikije Bible Chronology,hamwe n'ibikorwa n'inyandiko za muntu.Nta na kimwe kirengeje imyaka 6000.Biriya bavuga ngo dukomoka ku Ngagi (gorilla),ngo hashize imyaka billions,ni ikinyoma cyambaye ubusa.Bible kimwe na Sciences zerekana ko "inyamaswa zikomoka kuli same species,uzibwirwa nuko zibyarana". Kuki se tutabyarana n'Ingagi?Nuko imana yaremye buri nyamaswa muli Species yayo (Intangiriro/Genesis 1:25).Kuba Umuzungu,Umwirabura,Umushinwa badasa,byatewe na factors nyinshi,zimwe tutazi neza.Niba byari ibara ry'uruhu gusa,Umuzungu yasa n'Umushinwa.Nyamara ntibasa.Mwibuke ko hagiye habaho Changes nyinshi,zimwe ntabwo tuzizi.Urugero,hashize imyaka 4300 habaye UMWUZURE wahinduye ibintu byinshi. Climate gusa ntabwo yagira UMUZUNGU Umwirabura.
Kanda hano umusubize

M. v - 16/02/2018 saa 13:08

kuba umuntu yaba umwirabura undi akaba umuzungu ntabwo biterwa na climat ahubwo niko Imana yabigennye ,ubwo Isaka umuhungu
Kanda hano umusubize

M. v - 16/02/2018 saa 13:24

kuba umuntu yaba umwirabura undi akaba umuzungu ntabwo biterwa na climat ahubwo niko Imana yabigennye ,ubwo Isaka yasabaga Imana urubyaro, nibwo Rebecca umugore we yasamaga inda y'impanga Esawu na Yakobo (Itangiriro 25 :21-26) nyuma uko abisirayeli bagiye babyarana N'abo bible ivuga ko bari abanyamahanga (ku bisirayeli) niko hagiye havuka n'abantu batandukanye.Murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X