Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Kubona iby’isi nk’ibibambwe bisobanura iki?

Gal.6:14, Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.

Iyi mvugo ikunda gukoreshwa cyane n’abakristu ariko benshi ntibazi icyo isobanura. Ubusanzwe mumuco wa kera w’abisirayeli, umuntu wabambwaga kumusaraba yabaga abaye ikivume mubantu, mbese kubambwa kumusaraba byasobanuraga ko uwo muntu ari umugome mubi ruharwa, mbese yabaga abaye ikivume. Yesu rero agiye kudupfira, yahisemo urupfu rubi ruruta izindi mfu zose rwo gupfa abambwe kumusaraba, kugirango abe ikitegererezo cy’abanyabyaha bose.

Muri make, Yesu yemeye igihano kiruta ibindi byose kugirango na babandi b’ibivume, ba rucibwa b’abagome nabo babone ubugingo. Ni ukuvuga ngo ibyaha waba warakoze byose, iyo wihannye urababarirwa, nubwo waba warishe abantu batagira ingano, nubwo waba warasambanye n’abagore/abagabo utazi umubare wabo…… iyo wihannye ukizire Yesu urababarirwa, kuko Yesu yishyizeho igihano kiruta ibindi byose.

Yesu yarabambwe: bisobanura ngo yabaye ikivume (umunyabyaha mubi wambere ubaho) kugirango akingurire irembo ry’ijuru buri wese ubishaka, hatitawe kubyaha yaba yarakoze byose. kandi ibyo byose Yesu yabikoze we ntacyaha yigeze akora, Intego Yesu yarafite ntayindi byari ukugirango njye nawe tubone ubugingo.

Kubona ibintu nk’ibibambwe rero: ni ukubibona nk’ibyavumwe, ukabireba ukabibona nk’ibitagira umumaro bitewe n’ibyo ubigereranyije nabyo. Pawulo yaravuze ati: njye sinkirata ikindi uretse umusaraba wa Kristo, ati: uwo musaraba wa Kristo wanteye kubona iby’isi byose nk’ibibambwe. Umusaraba usobanura kubambwa; kugera kumusaraba bisobanura kubambanwa na Kristo ukemera kwitwa ikivume nkuko Kristo yabyemeye. Iyo wakijijwe rero ab’isi bakubona nk’ubambwe (nk’ikivume), nk’umusazi, nk’uwabuze ubwenge,……

Pawulo ati: iby’isi bimbera nk’ibibambwe nanjye nkabibera nk’ubambwe, bisobanura ngo: iby’isi bimbona nk’ikivume nanjye nkabibona nk’ibyavumwe.

Iyo uri umukristo w’ukuri, uri muri Yesu neza, iby’isi n’ab’isi urabireba ukabibona nk’ibibambwe (nk’ibyavumwe), ariko nawe ab’isi bakureba bakakubona nk’uwabuze ubwenge, nk’ikiburaburyo,….. Kera abarokore babitaga abapene, abasazi,…… muri make barabarebaga bakababona nk’ababambwe (nk’ibivume).

Kuba ab’isi batureba bakatubona nk’ababambwe (nk’ibivume), ntibidutera isoni, ahubwo ako niko gaciro kacu nk’abakristu, kuko tuzi neza ko ibyo ab’isi bita umuvumo kuritwe, twe tuzi neza tudashidikanya ko ariwo mugisha n’amahirwe dufite imbere y’Imana, naho ibyo ab’isi bita umugisha niwo muvumo, kuko amaherezo yabyo ni urupfu no kurimbuka.

Ikibazo gikomeye kubakristu b’iki gihe, usanga benshi bafite umuhamagaro wa pilate: Nibutse abantu bashatse Yesu bakamubura kugeza ubwo bambuka inyanja bakajya kumureba hakurya, bamubonye bati: Mwami twiriwe tuguhiga twakubuze, wari wagiye he? Yesu ngo abitegereje arababwira ati: ndababwira ukuri ko atarinjye mwashakaga, ahubwo ni ya migati mwariye mugahaga ibagaruye.

Umuntu waje mugakiza aje kwishakira imigati aba ataragera kumusaraba, uwo ntabwo yareba imigati ngo ayibone nk’ibambwe, ahubwo yiruka ashaka Yesu amushakaho imigati gusa. Uwaje murusengero afite ibibazo by’ubukene, yakumva ko Yesu agira neza akaza murusengero yishakira amafaranga n’ubutunzi, uwo ntashobora kubona iby’iby’isi nk’ibibambwe, uwo ntiyabona amafaranga n’ubutunzi nk’ibibambwe (nk’ibyavumwe) ahubwo abibona nka zahabu y’igiciro cyinshi imbere ye.

Uwaje murusengo afite ikibazo cy’ubuzima yishakira umugore cyangwa umugabo, uwo ntashobora kubona iby’isi nk’ibibambwe. Muri make abo bose nubwo baba bitwa abakristu murusengero baranabatijwe ariko muby’ukuri baba batarakizwa. Gukizwa cyangwa kwakira agakiza: ni igihe umuntu afashe icyemezo cyo kuyoboka inzira y’agakiza, atabitewe n’indi mpamvu iyo ariyo yose, uretse guhunga urupfu rw’iteka ashaka ubugingo buhoraho, uwo niwe ushobora kubona iby’isi nk’ibibambwe, kuko hari ibindi by’igiciro cyinshi aba arangamiye bitari ibyo mu isi, bityo ibibazo n’imibabaro ahura nabyo mubuzima nabyo ntibimubuze gukomeza urugendo rugana mu ijuru, ndetse n’urupfu ubwarwo ntarutinya, kuko no kubaho muri ubu buzima bwo mu isi, nabyo ubwabyo arabireba akabibona nk’ibibambwe (nk’ibyavumwe), akishimira gusa kubaho mubuzima bwiza bw’iteka ryose mu ijuru.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Edmond Rubakare - 25/01/2018 saa 00:49

Murakoze Kubg'ubusonuro Bgiza Mutanze. Iman'ibahire.
Kanda hano umusubize

Alba - 23/01/2018 saa 13:11

Amen and blessed. And thanks for sharing this powerful message to us. This is why I will always like imirasire.com
Kanda hano umusubize

Dan kayihura - 23/01/2018 saa 06:21

biratangaje kumvako twabona ibyisi byose nkibyavumwe mwarangiza mukabidusaba ngo tubibahe mukore umurimo wimana cg ngo ntimwadusengere tutabahaye kumafaranga twakoreye iyimyumvire igombaguhinduka kbs murumvatwabaho dute twumva dutya
Kanda hano umusubize

KARAKE - 23/01/2018 saa 04:00

Nibyo koko,umukristu nyakuri ntagomba gutwarwa n'ibyisi.Kuko abantu bameze gutyo,batazabona ubuzima bw'iteka muli paradizo (1 Yohana 2:15-17).Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Ariko ikibabaje,nuko abanyamadini bamagana ibyisi,nyamara ugasanga nibo ba mbere bakunda ibyisi.Mu gihe Yesu na Pawulo basaba "abakristu nyakuri" gukora umurimo w'imana ku buntu (soma Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33),usanga abanyamadini bigisha cyane icyacumi.Bose bagahembwa ku kwezi,mu gihe iyo wahaga amafaranga abigishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "gapfane n'ayo mafaranga" (Ibyakozwe 8:18-20).Gukorera imana bisaba KWITANGA.Imana idusaba gukora tukitunga,aho kuremerera abandi (2 Tesalonike 3:8).Ibyo tukabifatanya no gukorera imana.Iyo witwa ko ukorera imana,nyamara ari uburyo bwo kwishakira icyacumi n'umushahara wa buri kwezi,ntabwo uba uri umukozi w'imana.Kuko uba ukora ibyo Yesu na Pawulo batubujije.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 22/01/2018 saa 08:29

Umwami Yesu aguhe umugisha Mwenedata: Iyi ni INYIGISHO NZIMA. Nyamara niba ushaka ABAYOBOKE BENSHI mu rusengero bo kukwihera 1/10 n'amaturo, iyi nyigisho ntiyatuma baba benshi namba: Dore IVANJIRI Y'IMITSIMA ikurura abantu urusengero rukuzura: Imana ikuvanye ku cyavu ikwicaranyije n'ibikomangoma. Ntuzaba umurizo, ahubwo uzaba umutwe. Gusubizwa (kubona imitsima) Imana ibahaye visa , buruse... Umwaka utaha mwese muzaba murangurira i Dubai. Ufite amadeni ya Banki naze tumusengere. Ushaka kuva mu bukode naze tumusengere. Hari icyo Imana igiye kugukorera mwenedata uri hano ! (igiye kuguha imitsima) Umukozi w'Imana ntiyagendera mu kamodoka ka feke ! Imana yansezeranyije ko nzagura indege... >> Ngiyo IVANJIRI Y'IMITSIMA, ikurura abantu urusengero rukuzura. * 2Tim.4:3: «kuko igihe kizaza BATAZIHANGANIRA INYIGISHO NZIMA, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya YIFUZA KUMVA IBIBANEZEZA, bazigwiriza abigisha BAHUJE N'IRARI RYABO.»
Kanda hano umusubize

Jean de la Paix - 7/02/2018 saa 19:26

Uvuze ukuri pe kandi Urakoze cyane rwose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X