Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Kubwa Past. Emma Ntambara ngo amadini ya Islamu n’Abadivantiste yasigajwe inyuma n’amateka.

Mu nyigisho yatanzwe mu gitondo cya kare cyo kuri iki cyumweru 04/02/2018, ubwo Pasteri Emmanuel Ntambara yigishirizaga kuri imwe mu maradiyo ya hano mu Rwanda ; uyu mukozi w’Imana yerekanye uburyo amwe mu madini akurikiza inyigisho zitari iz’ukuri, ayo ni nk’idini rya Gatolika, irya Islamu, n’iry’Abadivantiste, aya abiri ya nyuma akavuga ko nayo yasigajwe inyuma n’amateka.

Urugero rw’ikirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe cyera

Mu nyigisho Emmanuel Ntambara yigishije , inyigisho usanga uyu mukozi w’Imana yagaragazagamo ishyaka no gutinyuka kugaragaza ukuri ataguciye iruhande, Pr Ntambara yerekanye ko amadini amwe akigendera mu myizerere yo hambere yabaye mu gihe cyayo icyo kikaba cyarahise nta mpamvu yo kukigarura.Yatanze urugero yerekana ko mu gihe cya Abrahamu, aribwo Imana yategetse Abayisilayeri gukebwa (gusiramurwa), mu gihe cya Mose akaba aribwo Imana yategetse Abayisilayeri kubahiriza isabato, ariko akavuga ko iki gihe kitakiri icyo gukebwa, no kubahiriza isabato, ahubwo iki ari igihe cyo kubatizwa mu mazi menshi no kubatizwa mu Mwuka Wera. Aha niho Ntambara ahera avuga ko ariya madini Islamu n’Abadivantiste basigajwe inyuma n’amateka, akanabigereranya na cya kirondwe gisigara ku ruhu inka yarariwe cyera.

« Bave muri Analoge (analogue) tujye muri Dijitare (Digital) »

Pr Ntambara rero yakomeje asaba abantu guhindukira bakihana biti ihi se, bakazabura ubwami bw’ijuru. Yakomeje anavuga kuri Gatolika yerekana ko nayo yagiye mu buyobe bwo kwambaza Bikira Mariya, avuga ko ari we kigirwamana Artemis cyambazwaga muri Efeso. Pr Ntambara yerekana ko imyizerere ya Gi pantekote ari iy’ukuri nubwo « hatabura igitotsi mu mata », nkuko abivuga. Yerekana rero ko ukwizera nyakuri kujyana no kwemera imikorere ya Mwuka Wera, akibaza impamvu nk’Abadivantiste batemera impano yo guhanura, ngo bemere ibitangaza, no kuvuga mu ndimi nshya. Aba bose rero Pasteri arabingingira kwihana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JB NGIRA - 13/02/2018 saa 17:54

Uvuga ko akunda Imana niyitondere amategeko yayo kandi niyo Sabato nayo irimo mu 10 yatangiye kumusozi Sinayi. Isabato yo yabayeho nyuma y'iremwa kugeza n'ubu. Azashake igihe yaviriyeho n'abayivanyeho kuko ntabwo ari Imana yashyizeho gusenga Dimanche asengeraho. Murakoze.
Kanda hano umusubize

Mfashwanayo Jonas - 17/02/2018 saa 06:01

Tukurinyuma wowe.
Kanda hano umusubize

JB NGIRA - 13/02/2018 saa 17:53

Uvuga ko akunda Imana niyitondere amategeko yayo kandi niyo Sabato nayo irimo mu 10 yatangiye kumusozi Sinayi. Isabato yo yabayeho nyuma y'iremwa kugeza n'ubu. Azashake igihe yaviriyeho n'abayivanyeho kuko ntabwo ari Imana yashyizeho gusenga Dimanche asengeraho. Murakoze.
Kanda hano umusubize

Claudine - 16/02/2018 saa 08:26

Bikiramariy Numuvyey Watwes rekakwicumuz
Kanda hano umusubize

lily - 13/02/2018 saa 06:03

ayiweeeeeee ubuse kko tuvugeko Bible ishaje dukeneye igezweho?? jye ndumva yajya abibwira abayoboke be gusa kko twe ibyo twizera turanabihamya plz ntimugakine nabo mutanganya imbaraga umwana yica akanyoni bangana na pastor ajye abwiriza abo banganya gusobanukirwa Bible
Kanda hano umusubize

emile k. - 12/02/2018 saa 08:21

niba uri pastor nukuri ndakwiasabiye wongere ufate akanya wige bibiliya , wegere nabandibagufashe kuko hari byishi ukeneye gusobanukurwa ukabona kubyigisha.
Kanda hano umusubize

mucyo pascal kevin - 11/02/2018 saa 23:38

Umva niba isabato yari iya baisirayeri ndumva no gukomeza amategeko ari ubusa.kuko yavuze iti muziririze isabato kandi iti ntimugasambane ntimukibe ntimukabeshye.none se iyo sabato ko ariyo Ntambara yikoma gusa.afite ibibazo ahubwo kuko ngo mu.insi y imperuka hazaza abigisha ibihwanye ni irari ryabo.
Kanda hano umusubize

Emile By Gakuba - 13/02/2018 saa 05:09

Akwiye Kwiga Bibira Nukuri Ntamugabo Utisubiragaho Nawe Niyubireho Kuko Yavuze
Kanda hano umusubize

kreb - 11/02/2018 saa 16:20

Ntambara iyo.nureba ibyo avuga mbona ari umusazi , ahubwo we idini yashinze harahandi ishingiye uretse kukinyoma? Mbona ariyompamvu abungana igifirimbi, arwanya na gahunda yo gukebwa. Gusenya abandi ntacyo bivuze kndi Imana yabyanditse muri bible ntabwo yari injiji. Ngo amategeko y'imana ntazigera avaho agace nagato. Imana imwiyereke.
Kanda hano umusubize

didier - 10/02/2018 saa 08:52

Uyu Mukafiri W'ingirwa Pasiteri Niba Yarabuze Umusiramura Njye Azaze Mukize Iyo Firimbi Y'umwanda Ahora Abungana
Kanda hano umusubize

Egide - 10/02/2018 saa 02:31

Harabantu rwose biyita ko bakaze kdi mbona baciriritse cyane. nkawe uvuga ngo turi muri Gigitali Imana ninde yakubeshye ko ihinduka?uko yariri Ejo nubu Niko Ikiri wamupasitoro we.Iyavuze ngo ntukice-ntugasambane-ntukifuze-ninayo yavuze ibyo wowe wita ko Arugusigazwa inyuma mumateka.
Kanda hano umusubize

Nzeyimana Simon - 8/02/2018 saa 16:42

Ubwuwomupasori ,aratahura Kwisabato Irimumategekocumi? Aramenyana Yesukoyayiruhuka Luka 4:16 Aramenya,konintumwaza Yesuzayiruhuka Yesuyaraduzemwijuru? Ivyakozwenintumwa13:42-44 Lemuvemumwijima Arekekuyovyabantu Isabato Niyera,
Kanda hano umusubize

Ephrenda - 7/02/2018 saa 15:15

hahahahaha, Pr rwose!! none se ko Imana ikimara kurema yaruhutse isabato(Kuva 2:1) nayo yari umuyahudi cg niyo Mose? Yesu bamubajije ibimenyetso byo kurimbuka kwa Yerusalemu ati"..... musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho....ku munsi w'isabato(Matayo 24). Ahubwo se ubu amategeko y'Imana yasigaye ari icyenda cg aracyari icumi ariko rimwe muri yo ari iryo kuzuza umubare gusa ritagomba kwitabwaho?????! Pr, ibinyoma mwigisha muzabibazwa, ariko n'ubundi abigisha b'ibinyoma nkamwe Yesu yabavuze mu bimenyetso bizaranga iminsi y'imperuka(Matayo 24)
Kanda hano umusubize

Gashaija emma - 9/02/2018 saa 23:50

mwenedata yesu niyaje gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyasohoza soma abakolosayi 2:16 uramenyako ibyo byari igicucu kibizaba naho umubiri wabyo ufitwe na yesu nuko umufite afite n' uburuhukiro bwa' iteka. kandi usome na abagalatia 3:24-25 uramenya ko amategeko yabaye umushorera wo kutegeza kuri yesu tumugezeho rero nitwaba tugishorerwa nayo.
Kanda hano umusubize

Ignace - 7/02/2018 saa 06:19

Pr. urakina n'Imana utazi uzasome amagambo aboneka mu1abami 13:11-30 aho umuhanuzi yishwe nintare bitewe nuko uwiyise umuhanuzi yamubeshye agakora ibyo Imana yari yamubujije,nawe rero uriha guhanura nyamara ndahamya ko urubanza rwabo wayobeje ruzakujya KU mutwe.Ngaho rero une ushaka avoka wo kuzakunganira wo muri digitor.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 7/02/2018 saa 03:33

Reka tuve mu magambo yo mu kirere, TUJYE KU NGINGO IHAMYE: *EMMA NTAMBARA , (nizere ko usoma iki Kinyamakuru) ESE WADUSOBANURIRA IMPAMVU GUKEBWA N'ISABATO BYACYUYE IGIHE ( Ku buryo ukibyigisha wowe ubwawe uvuga ko " yasigajwe inyuma n'amateka"), ARIKO UKIGISHA ICYACUMI N'AMATURO ? * ESE 1/10 n'amaturo BIRUTA ISABATO NO GUKEBWA ? * NIBA wemeza ko Isabato no Gukebwa byacyuye igihe, KUKI UVUGA KO 1/10 N'AMATURO BYO BITACYUYE IGIHE ? ( N'abandi bizera nka Ntambara mumufashe gusobanura ibi bintu BISA N'IBIVUGURUZANYA) MURAKOZE.
Kanda hano umusubize

Nsanzimana Leonidas - 7/02/2018 saa 03:31

Ibyo byose mujye mwibukako muri munsi yisumbabyose (Imana) . yobu 28:28 kubaha uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mubyaha niko kujijuka. Imana ibahe gusobanukirwa n'Ijambo ryayo. kandi pr ntambara Umwuka W 'Imana usobanura ibihishwe amugenderere amusobanurire.
Kanda hano umusubize

kahuro - 6/02/2018 saa 18:05

Pasiteri uraza gutandukanya amategeko y'Imana nayimihango? arafatagukebwa akabigereranya n'isabato ubu se arigisha iki ko bigaragarako ntacyo azi?
Kanda hano umusubize

- 8/02/2018 saa 17:12

niba ibyo yasobanuye ubihinyuza tanga u sobanura bwawe.
Kanda hano umusubize

- 11/02/2018 saa 07:23

ngiwe ndumva buriwese yajya amenya ibye kuko nawuzabazwa ibyabandi.
Kanda hano umusubize

kahuro - 6/02/2018 saa 18:05

Pasiteri uraza gutandukanya amategeko y'Imana nayimihango? arafatagukebwa akabigereranya n'isabato ubu se arigisha iki ko bigaragarako ntacyo azi?
Kanda hano umusubize

- 9/02/2018 saa 17:19

PASITAWAFEKE UKONUKWANDAGAZABAGENZIBAWEPEEE!!?
Kanda hano umusubize

Charles - 6/02/2018 saa 17:55

Ariko se nk'uyu we ntajya asoma muri Yohani 19:25-26, aho Yezu yadusigiye umubyeyi we duhagararuwe n'iyo ntumwa Yohani izindi zahunze? Ntajya se asoma uko amabonekerwa i Kibeho yabayeho ? Kuki abyirengagiza akemera ko undi wo mu idini rye ngo ariwe wakuzura "Mwuka Wera? Ubwo se abapentekote baje ejobundi muri za 1930 ko ubanza ariho batangiriye Pittsburgh, yumva kuva Yezu asubiye mu ijuru nta mukristu w'ukuri wabayeho? Ubwo se ayo mazina ahubwo benshi bitwa ngo babatizwa mu mazi menshi hari ahandi aboneka uretse mu bitabo by'abatagatifu byanditswe b'abagatolika? Mujye mumesa kamwe mbona mufata ibyo abandi mukabyubakiraho ibikabyo. Imana ijye ibafasha kuyimenya by'ukuri.
Kanda hano umusubize

- 10/02/2018 saa 06:55

nta mukatorika yanditse bibiliya
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 6/02/2018 saa 17:51

Rom.2:21-22: dusoma ngo: «Mbese WIGISHA ABANDI NTIWIYIGISHA? Ko uhana kwiba, NAWE UKIBA ? Ko uvuga ngo"Ntugasambane", NAWE USAMBANA ?...» >> Ese ibyo uyu mugabo Emma Ntambara anegura abandi ngo " BAHEJEJWE INYUMA N'AMATEKA", kubera BIHAMBIRA KU BYACYUYE IGIHE MU ISEZERANO RYA KERA ( Gukebwa, Isabato) ayo madini ye arimo, yita ayagipantekoti, NTAKORA IBISA N'IBI? * Dusome Abaheb.10:5,9: «Ni cyo cyatumye ubwo YESU yazaga mu isi avuga ati: "IBITAMBO N'AMATURO NTIWABISHATSE , AHUBWO WANYITEGURIYE UMUBIRI. ... aherako aravuga ati"Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka." AKURIRAHO IBYA MBERE, gukomeza ibya kabiri.» >> "AKURIRAHO IBYA MBERE": Ni ibiki Yesu YAKUYEHO ? Pawulo aratubwira neza ko ari IBITAMBO N'AMATURO. >> UMUBIRI WA YESU WAKUYEHO IBITAMBO N'AMATURO. >> Ibi Pawulo arabisobanura mu magambo yumvikana neza. Niyo mpamvu PAWULO ATIGEZE YIGISHA NA RIMWE ICYACUMI N'AMATURO ,kuko byacyuye igihe, kuva Yesu yatanga UMUBIRI WE KU MUSARABA. >> Uwigisha GUKEBWA, ISABATO, ICYACUMI, AMATURO, aba bose ni kimwe: BOSE BAHEJEJWE INYUMA N'AMATEKA ( mu mvugo bwite ya E. Ntambara ) >> Ese E. Ntambara na bagenzi be BEMERA biriya byanditswe tumaze gusoma ( Abaheb.10:5-9) HAVUGA KO UMUBIRI WA YESU WAKUYEHO IBITAMBO N'AMATURO ? Kuki batabyemera KANDI BYANDITSE mu magambo yumvikana neza ?!
Kanda hano umusubize

Idriss - 6/02/2018 saa 17:18

Nta wiruka nk'uwayobye koko?ubu nawe arumva yigishije!!!!!!!!!!!!! najye mu ishuri le,ubu arashaka abamuha cya cumi,nawe siwe ni nda nini imuvugisha
Kanda hano umusubize

sano - 6/02/2018 saa 11:41

ntugace imanza
Kanda hano umusubize

Mukunzi Valens - 6/02/2018 saa 09:19

Ese uyu wigisha abantu ko gukebwa(gusiramurwa) ari bibi atekerezako kiriya gihu kiba ku gitsina cy'umugabo inyuma atari umwanda niba koko ari by'Abisiraheri? ikindi niba yavuze ku badvantiste iyo Sabato avuga ko ari iya Mose Yesu ntago yayivuzeho mu isezerano rishya?ikindi aravuga ngo Abadvantiste ntibemera ubuhanuzi n'umwuka wera ninde wabimubwiye ko batabwemera? ahubwo icyo batemera ko ari amanyanga bamwe bakoreshamo bashakamo inyungu nindonke n'amaramuko babeshya abantu ngo Imana yababwiye? ikindi kiriziya gatorika arayivuga ho iki? Bikiramariya ni Nuina wa Yezu ko basenga Imana basenga Bikiramariya? inyigisho zipfuye gusa yigishije nawe ngo ubu yibasiye bagenzi be ahubwo niyisubireho yige ubuhanuzi amenye ngo ayo madini yaje ate kuko bible yose iyavugaho yikwikirigita ngo aseka atera akaniyikiriza.Ni NTAMBARA KOKO Izina niryo muntu.
Kanda hano umusubize

Callixte Ntezeyombi - 6/02/2018 saa 07:49

Ururimi no inyama yigenga,gusa numva atari ngombwa ko atanga izo ngero kuko abaye we ari my kuri yababwiriza bakamuyoboka,none se ko ahindutse umucamanza kdi Imana ihari(Uhagaze yirinde atagwa.)Murakoze
Kanda hano umusubize

Gahakwa - 6/02/2018 saa 07:03

Nubwo ntemera Pastor Ntambara,ndemera ibyo avuga kuli Islam,Gatulika na Adventists.Bible yerekana neza ko ISABATO yali iy'Abayahudi gusa (Kuva 3:16,17).Yari igicucu cy'ibizaza (Abaheburayo 10:1).Niyo mpamvu Imana yitwa Yehova yabwiye Abayahudi banze kuyumvira ko batazinjira mu "BURUHUKIRO" bwayo,nukuvuga ko batari kwinjira mu Gihugu cy'isezerano (Promised Land).Isabato yashushanyaga icyo gihugu.Baje kugwa kandi bahambwa mu Butayu bwa SINAYI kuko banze kumvira imana.Bible ivuga ko "Hali ISABATO ibikiwe abakristu nyakuri".Nukuvuga Ubutegetsi bw'imyaka igihumbi (Abaheburayo 4:9).ISABATO y'abakristu ntabwo ari uriya munsi wo ku wa 6 Abadive bizihiza.Kubyerekeye ABAGATOLIKA,nibyo koko basenga MALIYA.Bamugize "Ikigirwamana" cyabo.Mulibuka muli 1990,ubwo PAAPA Yohani Paul wa 2 yazaga mu Rwanda.Ageze ku kibumbano bya MALIYA I Kabgayi,yarapfukamye aragisenga!! Aka ni akumiro.Ubwo ngo ni MALIYA yasengaga,nyamara ari ibumba basize irange.Ku byerekeye Pastor Ntambara,kimwe n'abandi ba Pastors,baba bajijisha abantu bishakira amafaranga.YESU yasize adusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Iyo wahaga amafaranga Abigishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "uragapfana n'ayo mafaranga yawe".Uretse abantu tutazi agenda akararuza mu byaro,akabaha amafaranga ngo babeshye ko bamugaye,Ntambara azatwereke umuntu yakijije ubumuga,cyangwa yazuye,twese tuzi hano I Kigali.Bage birira amafranga y'injiji baceceke.
Kanda hano umusubize

Imman - 7/02/2018 saa 08:59

Isabato si iya abayuda ni iya abantu, Imana yarabivuze irema kd koko ntiyaremye ABAYAHUDI ahubwo yaremye UMUNTU, naYesu yavuze ko itabereyeho ABAYAHUDI aahubwo yabereyeho ABANTU. Hanyuma se niba ari iya ABAYAHUDI, ubwo ABEFURAYIMU, ABADANI, ABAMANASE, ABALEWI,....... isabato ntibareba? Subiza? Mwese muravugishwa m amakipe mufana, ntabwo muvugishwa no gukunda IMANA
Kanda hano umusubize

MUGIRE - 13/02/2018 saa 11:15

ISABATO YABEREYEHO ABANTU. IRI JAMBO NI YESU WARIVUZE ASHAKA KUVUGA KO WE UBWE ARIHO NK'ISABATO K'UBW'ABANTU. ISABATO IVUGA IKIRUHUKO, KDI IBUKA IJAMBO YESU YAVUZE MATAYO 11:28 NGO MWESE ABARUSHYE MUZE MUNSANGE NDABARUHURA. IYO ABANTU BABA BARABONYE IKIRUHUKO CYUZUYE KU ISABATO NK'UMUNSI, YESU NTIYARI KUBAHAMAGARIRA KURUHUKIRA MURI WE. UMUSABE MWUKA WERA AJYE ABASOBANURIRA KUKO IJAMBO RY'IMANA NTIRISOBANUZWA UBWENGE BW'ABANTU, NIYO MPAMVU IMANA IBIVUGA YERUYE NGO IBYAHISHWE ABANYABWENGE BYAHISHURIWE ABASWA.
Kanda hano umusubize

Charles - 7/02/2018 saa 11:54

@Gahakwa: Papa ntabwo yapfukamye asenga ishusho, yapfukamye asingiza (autrement avuga ibigwi ) 'Umutoni w'Imana. None wowe niba wanga uwo Imana yahisemo uyibeshya ko uyikunda ute? None se niyo itazi guhitamo ku buryo yari kuvukira mu bwandu bwa muntu? Mu by'ukuri uretse na Nyina w'Imana, n'umubyeyi w'umutegetsi w'ubuyobozi mu isi ahabwa icyubahiro kiruse icyo umubyeyi wundi isanzwe. Rero sinjya numva icyo wangira Bikira Maria kandi uvuga ko ukunda uwo yabyaye. Ariko ujya usoma muri Yohani 18:25-26?
Kanda hano umusubize

DANIEL MUHIRE - 11/02/2018 saa 16:00

imana ihireimirimozanyu ibyomukora
Kanda hano umusubize

jonathan - 6/02/2018 saa 06:13

ntangazwa n'uwo mupasteri koko ni umudigital! tekereza nawe umuntu uvuga ko ibiri muri bible ari analogue. cyakora koko azi kwigisha yibanda ku kubwira abantu ko bagiye kubona ibitangaza,amazu meza amamodoka,abagabo kubatabafite, abagore. ariko se pastor ibyo nibyo Imana yagutumye? igisha abantu kuva mubyaha. naho ibitangazs no kwititiza n'abamagiciens barabikora kd wibuke ko urutoki rwanditse amategeko icumi ari urw'Imana ntabwo ari icyenda. igisha bibiliya ureke amadini
Kanda hano umusubize

joe - 6/02/2018 saa 05:59

Pastor rwose vana ibintu byo gushaka critical thinking mu bantu.
Kanda hano umusubize

- 6/02/2018 saa 04:55

None se ko Yesu yabatijwe mu mazi menshi byamubuzaga kubahiriza Isabato? Ahubwo we yashatse gushoza itiku!
Kanda hano umusubize

- 6/02/2018 saa 04:55

None se ko Yesu yabatijwe mu mazi menshi byamubuzaga kubahiriza Isabato? Ahubwo we yashatse gushoza itiku!
Kanda hano umusubize

Rudasingwa Joseph - 11/02/2018 saa 05:47

Abana b'Imana ayobya ayo maraso yabo azayabazwa kumunsi w'amateka mbese amategeko y'Imana yasigaye ari icyenda? nabandi nkawe bayobya abantu b'Imana urubanza rurabarindiye.
Kanda hano umusubize

Rudasingwa Joseph - 11/02/2018 saa 05:56

Amategeko y'Imana ntazigera ahinduka yemwe habe n'agace k'inyuguti bityo rero urubanza rwo kuyobya abantu b'Imana azabibazwa n'abandi banyabinyoma.
Kanda hano umusubize

Rudasingwa Joseph - 11/02/2018 saa 05:56

Amategeko y'Imana ntazigera ahinduka yemwe habe n'agace k'inyuguti bityo rero urubanza rwo kuyobya abantu b'Imana azabibazwa n'abandi banyabinyoma.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X