Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Miss Rwanda2018: Hazatorwa ibisonga bibiri bya nyampinga aho kuba bine

Mu irushanwa rya Miss Rwanda,hari hamenyerewe ko nyampinga agaragirwa n’ibisonga bine.Kuri ubu rero habaye impinduka kuko mu mwaka wa 2018 azagaragirwa n’ibisonga bibiri gusa.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 riratangira kuri uyu wa Kane isasita z’ijoro rikazarangira taliki 24 Gashyantare 2018 ariko hanemejwe impinduka nshya hazatorwa Nyampinga n’ibisonga 2 aho kuba 4 nk’ubusanzwe nk’ubusanzwe

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu,ubuyobozi abashinzwe ibikorwa by’iri rushanwa bavuze ko riri butangire isasita z’ijoro ry’uyu wa Kane abakobwa bagatangira kwiyandikisha.

Taliki 13 irushanwa rizatangirira i Musanze bajonjora abakobwa bahize abandi,Taliki 14 rizakomereza i Rubavu,taliki 20 rizakomereza i Huye,taliki 21 Kayonza,taliki 27 Kigali,taliki 10 Ugushyingo pre selection,finale izaba taliki 24 Ugushyingo2018.

Abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bavuye kuri 25 bashyirwa kuri 30.Banyampinga batorwa bavuye kuri Miss n’ibisonga 4 ubu hazajya hatorwa Nyampinga n’ibisonga 2.

Nyuma y’iri jonjora ry’ibanze tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo hazatangazwa Nyampinga w’u Rwanda igikorwa kizabera muri Kigali Convention Center aho kuba Camp Kigali nk’uko benshi bari babimenyereye.

JPEG - 118.3 kb
Imodoka izahembwa miss Rwanda 2018


Mu gihe kuri final abakobwa bose batambagiraga hakemezwa 15 hemejwe ko ari abakobwa 10 gusa bazajya batoranywamo Nyampinga n’ibisonga 2.Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudone yashimangiye ko igikorwa cya Miss Rwanda 2018 ntakabuza kizagenda neza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmanuel Rugina - 13/12/2017 saa 19:03

Ibi bintu byo guharanira irushanwa ngo rya Nyampina mu Rwanda bikwiye g8cika burundu. Bitwara amafranga menshi yagombaye gutra tranywa agakoreshwa ibindi bikorwa bizamura igihugu nko kurwanya Inzara, guhemba abalimu, kunononsora ubushakashatsi bwatuman u Rwanda rutera imbere aho guhora ruteze amaso amahanga kandi wendaali ibyatunga abanyarwanda Imana yashyize mu gihugu cy'u Rwanda ubwacyo, aho kugirabngo abanyarwanda abahore bateze amaso amahanga cyane cyane y'abazungu! Cyane cyane ko n'ibyo bya Nyampinga, abo banyarwanda bigana ubusazi bw'abazungu kandi umunyarwanda kazi wese ali mwiza mu gihe aharanira kwubaka uruygo no kurerera u Rwanda.LERO NTA MUKOBWA URUSHA ABANDI UBWIZA MU RWANDA. BOSE NI BEZA, KUKO IMANA YABAREMYE BOSE ALI BEZA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X