Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Mu mateka yabayeho ku isi intambara ya Harimagedoni ije gushyira iherezo ku isi

Isi yaciye mu bihe bikomeye by’uruhererekane rw’intambara zirimo iya Mbere n’iya Kabiri zayishegeshe bikomeye ndetse n’izindi zategujwe binyuze mu kanwa k’abahanuzi b’Imana mu myaka yo hambere zikaza no gusohora.

Mu mateka y’intambara zikomeye zibasiye isi, uburyo bwo kuvuga ibizaba hari aho bwafatwaga nk’iturufu y’iterabwoba hagati y’ibihugu aho wasangaga intasi ku mpande zombi zikwirakwiza ibihuha mu kugaragaza ko hacitse igikuba nyamara ari icengezamatwara.

Si n’igitangaza ariko kuba abantu basesengura uko ibintu byifashe mu gace runaka bahereye ku kirere cya politiki yako n’imibanire n’ibindi bihugu, ubukungu, iyobokamana n’ibindi, bagasuzuma bakaba bakwemeza ko hari umwuka w’intambara uhatutumba.

Ubusesenguzi nk’ubu nibwo bukunze kuvamo ingamba n’ubujyanama mu byo gukumira intambara n’amakimbirane kuko bitabayeho abantu bajya baryama, bakicura bumva urufaya rw’amasasu y’intwaro karabutaka rubariho.

Nyuma y’Intambara ya Mbere n’iya Kabiri y’Isi, iya ‘Harimagedoni’ iri mu zishobora kuzoreka umubumbe utuwe n’abantu mu myaka iri imbere.

Harimagedoni ni ijambo rifite inkomoko mu Giheburayo “Har-Magedone.” Rigizwe n’ibice bibiri, “Har” risobanura “Umusozi” na “Magedone” bivuga “Megiddo.”

Ibyanditswe byera bigaragaza ko Intambara ya Harimagedoni ihuzwa n’urugamba Imana izashyiraho iherezo ku bwami bw’isi bwimitswe na Anti-Kirisitu nkuko biri mu buhanuzi bwa Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe 16:16 na 20:1-3.

Mu Byahishuwe kandi harimo uko igikombe cyuzuye uburakari bw’Imana kizasukwa ku barwanya Kirisitu kandi abo batamwemera bagatsindwa uruhenu.

Ahazabera intambara ya Harimagedoni nta buye rizasigara rigeretse ku rindi

Ibijyanye n’intambara ya Harimagedoni byambutse imipaka y’imyizerere bishamikira muri politiki cyane iy’ibihugu bifite aho bihurira n’ibibera mu Karere k’Uburasirazuba bw’Isi, aho Israel ihanganye n’Abarabu.

Kuba intambara ya Harimagedoni ishobora kuzabaho, byakwitwa ibihuha cyangwa ubuhanuzi hari abo bihangayikisha kuko bikanga ibyago byashibuka mu guhangana kw’ingabo zifite intwaro karahabutaka ziturutse mu bice byose zifite intego imwe yo “Guhanagura ahari ikimenyetso cy’ukwizera gushingiye ku myemerere ya Yezu Kirisitu.”

Kurwanya ibyemeza ukuri kuri Yezu bivugwa ko byazaba ari ibintu bishobora gufata ku bice byose by’ubuzima bw’abaturage harimo no gusenya ibikorwaremezo bishingiye ku myemerere ya Gikirisitu.

Mu Ukuboza 2017, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje Yeruzalemu nk’Umurwa mukuru wa Israel, igikorwa kitavuzweho rumwe ndetse Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yagiteye utwatsi.

Perezida wa USA, Donald Trump, yari yashyize igitutu ku bihugu kugira ngo bishyigikire icyifuzo cye cyo kwemeza Yeruzalemu nk’Umurwa mukuru wa Isiraheli; anavuga ko ibitabigenza gutyo azabihagarikira inkunga

Ikinyamakuru Haaretz cyahise gisohora inkuru ifite umutwe “Niba ari na Harimagedoni nta kibazo tuzayirwana.”
Mu myemerere ya bamwe hari abavuga ko umusozi wa Harimagedoni utabaho kuko ngo utagaragara ku ikarita ya Israel y’ubu, hakaba n’abashimangira ko waba ari uruhererekane rw’imisozi iherereye ku bilometero bikabakaba 80 bizengurutse Megiddo.

Umuhanuzi uri mu bakomeye mu mateka ya Israel witwa Izayi (Yesaya) yagize icyo atangaza ku rugamba rwa Herimagedoni avuga ko ari intambara ikomeye itarigeze kubaho kuko ngo izazenguruka imipaka yose y’iki gihugu.

Harmagedoni bamwe bita ikibaya, abandi umusozi hari n’abasobanura ko ari igitekerezo cy’uko nta mwanzi wakwigabiza Israel ngo ayive mu nzara amahoro.

Bamwe babihera ku kuba ngo ahantu hazwi nk’ahari Harimagedoni harakunze kubera imirwano ikaze mu bihe bya kera nk’aho mu gitabo cy’Abacamanza 4.15, Baraki yahatsindiye ingabo z’Abanyakanani na Gideyoni ahakubitira Abamidiyani.

Harimagedoni ni ho habereye ibara rikomeye mu mateka ya Israel kuko haguye bamwe mu bami bayo bari ibyamamare barimo Sawuli [1 Samuel 31: 8] n’Umwami Yosiya [2 Abami 23:29-30].

Abavuga ko Harimagedoni ari ijambo rikoreshwa n’abanyapolitiki mu nyungu zifitanye isano n’icengezamatwara ry’intambara Israel irwana mu isi ntibaba bari kure y’ukuri.

Abatemeranya n’ibikorwa bya Israel bitwa ko barwanya Yezu

Imibanire ya Israel na Palestine yiganjemo kurebana ay’ingwe bishingiye ku kuba iki gihugu cyitwa icy’Isezerano cyaragiye kigarurira ku ngufu ubutaka bwa bimwe mu bihugu by’Abarabu nko muri Syria, aho yafashe mu misozi miremire ya Golan guhera mu 1967.

Mu gihe Israel yumvise ko Abarabu bashaka kwisubiza uburenganzira bwabo ku butaka bwa ba sekuruza babo, ihita izana ibya Harimagedoni, aho ivuga ko Umujyi wa Yeruzalemu ari Umurwa Mukuru wa Israel utabashika kugabanywamo ibice ibyo ari byo byose, amagambo ashegesha Palestine na yo igaragaza ko ari umurwa mukuru wayo iteka ryose.

Mu Ugushyingo 2017, Misiri yatangiye imbanzirizamushinga y’amasezerano y’igisirikare cyayo n’u Burusiya aho ibi bihugu byombi biteganya gutizanya ibibuga bizagwaho cyangwa bigahagurukiraho indege zabyo z’intambara, igikorwa Misiri ikunda gukora iyo itegura intambara kuri Israel.

Haaretz itangaza ko iki ari kimwe mu bintu byongeye kugaragaza ko mu gihe Abarabu bakwinjira mu ntambara na Israel, u Burusiya nabwo bwazayinjiramo nk’uko busanzwe bubigenza muri Syria n’ahandi.

Kuba kandi aya masezerano n’imyiteguro yayo byarahagurukije Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergei Shoigu, akerekeza i Cairo kwiga uko yazaba ateye, biza byongera icyizere ko nta kabuza urugamba rwa Harimagedoni rushobora kuzarota.

Hari zimwe mu ntambara muzagezwaho mu nkuru zitaha aho Abarabu barwanye na Israel isi ikikanga ko ari Harimagedoni yadutse ariko zikaza guhosha zisenye byinshi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kamana - 8/01/2018 saa 04:26

Yewe, uyu na we KAMANAYO, icyo akoze ni ukuvuga amasomo menshi yego, ariko ntekereza ko ibi bintu bidasobanutse neza. Impamvu ni uko avuga ko Imana izarimbura ku isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira, uko gusa?!! Iryo jambo Armageddon (Harimagedon) ntabwo riboneka henshi muri Bibiliya, ndetse ahari riboneka mu Byahishuwe 16:16. Dore context bivugwamo (Ibyahishuwe 16:13-16) : Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe. 13. Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri, 14. kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose. 15. (Dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe.) 16. Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni. None nshuti urabona iryo shyirahamwe n'abarigize! Kugira ngo ubashe kuzarokoka keretse gusa ushoboye kumenya abarigize abo ari bo n'ibyo bigisha n'uko Imana idusaba kubyirinda no kubinesha. Naho ubundi byaba ari ukwivugira gusa kuvuga ko Imana izaba ije kurimbura abari ku isi. Dore icyo Bibiliya ivuga kuri iryo shyirahamwe (Ibyahishuwe 20:8-10): Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe. 8. Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja. 9. Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y’ingabo z’abera n’umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru, ubatwike, 10. kandi SATANI wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku, irimo ya NYAMASWA na wa MUHANUZI W'IBINYOMA. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose. Imana ibahe umugisha n'imyiteguro myiza
Kanda hano umusubize

mikel - 7/01/2018 saa 18:16

muri abayehova pe,abayehova,abadive mugira ubuhanuzi budasohora kuva mwabaho
Kanda hano umusubize

Kamanayo - 4/01/2018 saa 07:41

Nkuko Bible ibisobanura neza,ARMAGEDDON ni "intambara y'imana izaba igamije guhindura isi Paradizo".Iyo ntambara izaba ku munsi w'imperuka. Izaba iyobowe na YESU hamwe n'Abamarayika nkuko dusoma muli 2 Abatesalonike 1:7,8.Dore indi mirongo ya Bible ibisobanura.Kuli uwo munsi,imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo imana itubuza,isigaze abantu bayumvira (Imigani 2:21,22).Nubwo abayobozi b'amadini batinya kubivuga,imana izica abo bantu bose batayumvira.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Ndetse izica n'abayobozi batayumvira,ibagaburire ibisiga (birds).Nabyo bisome muli Ibyahishuwe 19:17,18.Abantu bumvira imana,nubwo aribo bake,bo ntacyo imana izabatwara,Bisome muli Zaburi 91:7.Iyo niyo Armageddon mujya mwumva.Nibirangira,isi izaba Paradizo,iyoborwe na Yesu (Ibyahishuwe 11:15),hamwe n'abantu bake bazajya kuba mu ijuru (Daniel 7:27).Ni ibintu byumvikana neza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X