Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Muri Gaturika byayogayoze : Batangiye kumena amabanga y’ibikorwa biteye isoni

The National Catholic Reporter, ikinyamakuru L’express ndetse no mu nyandiko ya Byavuye mu Micheline Carrier,Des pretres qui violent des religieuses ibi bitangazamakuru byashyize amafuti akomeye akorwa n’abapadiri bayakorera ababikira ndetse n’ibyaha byo gukuramo inda bikorwa n’ababikira.

Mu bigo bibamo abihayimana bazwi kw’izina ry’Ababikira, haravugwa amarorerwa ahabera, aho bamwe muri bo bafatwa ku ngufu n’abapadiri, n’Abasenyeri, bakabategeka gukuramo inda, iyo batirukanywe mu bigo aho.

JPEG - 58.5 kb
Ibibazo by’ababikira byageze i Vatikani ariko ntacyo birakorwaho

Ibitangazamakuru bitandukanye biratangaza ko hari bamwe mu babikira yewe bagiye bakuramo bakuramo inda bakahasiga ubuzima.

Donohue umubikira akaba n’umuganga aratangaza ko yashegeshwe n’agahinda yatewe n’amahano akorerwa mu bigo bibamo ababikira, aho abo bakobwa bihaye Imana, bavuga ko bayihaye ubusugi bwabo bahemukirwa n’abakabafashije muri uwo mugambi wabo, aribo bitwa basaza babo mu by’umwuka, nabo basezeranye ubumanzi aribo bapadiri n’Abasenyeri; Aba akaba aribo babafata ku ngufu aba babikira.

Nyuma y’ibimaze kumenyerwaby’ifatwa ku ngufu ry’abana b’abahungu , rikorwa n’Abapadiri, bimaze kugaragara ko ririya ari nk’igice gito cy’ibuye kigaragara hejuru y’amazi, naho ubundi hari ibindi bikorwa bibera iyo mu Bapadiri n’Ababikira,bidakunda kujya ahagaragara, ariko birenze ubukana biriya bya mbere.

Muri ibyo harimo Ababikira bafatwa ku ngufu n’Abapadiri, n’Abasenyeri; ibyo bikamenyekana I Vatikani kwa Papa, ariko ntibikurikiranwe.

Micheline Carrier, avuga ko mu bihugu 3 byakozwemo amaperereza byagaragaye ko Ababikira benshi bagiye bafatwa ku ngufu, bikozwe n’Abapadiri, ndetse n’Abasenyeri, I Vatikani kwa Papa nabo bakabimenya, ariko bakicecekera.

Uko guceceka kw’I Roma niko kwateye ikinyamakuru cya Gatorika cyo muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, The National Catholic Reporter, kutabyihanganira, maze kiyemeza kubitangaza.

Ibi binyamakuru byatangaje ko ibi bikorwa byageze ku kigero kibi cyane cyo ku rwego rwo hejuru.

Bivuga ko ibyo bikorwa atari nka bya bindi bavugako umukobwa aba umwe agatukisha bose, iyo bashaka kugaragaza ko ibikorwa runaka byakozwe na bake.

Bivuga ko ibi bikorwa bikorwa ku rwego rwo hejuru, bikozwe ababigizemo uruhare n’ababikorewe bakaba benshi cyane cyane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, ariko hakaba hari n’ibyabonetse muri Amerika. Ostraliya, Ubutaliyani, Na Irlande.

JPEG - 66 kb
Ababikira bafashwe ku ngufu baterwa amada bamwe bajya kuyakuramo bahasiga ubuzima

Ibi ,Igitangaza makuru L’Express nacyo kirabihamya gishingiye kubyo ikinyamakuru cya Gatolika Golias cyatangaje. Iyo Golias yashyikirije I Roma igitabo gikubiyemo raporo igaragaza ibyo bikorwa byose byagiye bikorwa n’abihaye Imana, hirya no hino mu bigo by’Ababikira.

Umubikira(Soeur),akaba n’umuganga Odonohue, wavuzwe haruguru akaba , umuyobozi ushinzwe ibyerekeranye na Sida mu cyitwa, Fonds Catholique de Development Outre-Mer,umuryango ukorana na Caritas; yatangaje ko bitewe nuko hari Abapadiri bagiye bagaragaraho iyi ndwara ya Sida, byatumye bahitamo kujya mu babikira ngo kuko ari bo bizera ko batabanduza.”

Byageze aho Abapadiri basabye umuyobozi w’ikigo kimwe cy’Ababikira kujya abahuza n’Ababikira ashinzwe kugira ngo bakorane imibonano mpuza bitsina.”

Arongera akagira ati “ Muri Malawi Umubikira mukuru w’ikigo cy’ababikira yaregeye Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika bw’aho ngaho ko hari Ababikira 29 batewe inda n’Abapadiri, icyakurikiyeho nuko bamwirukanye ku kazi yakoraga”, ahandi naho Abihayimana 20 batewe inda, n’Abapadiri, birukanywe muri ibyo bigo.

Soeur Odonohue arangiza yerekana uburyarya bugaragara mu bihaye Imana aho abo babikira batewe inda akenshi usanga birukanwa, abandi bagategekwa gukuramo inda, abandi bakajya iwabo aho abaturage nabo babamagana, bakaba mu buzima bw’ikimwaro, ndetse bamwe bakajya kuba indaya, mu gihe abapadiri babateye inda bigaramiye, bo badakorwaho.

Arangiza avuga agahinda yatewe n’umubikira umwe watewe inda n’umupadiri, akaza gupfa agerageza kuyikuramo, abisabwe n’uriya mupadiri, nyuma uyu akaba ari nawe usoma misa yo kumusezeraho ashyingurwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nitwa-habana.jistin - 18/11/2017 saa 17:48

Ntukubakekumuntungonukoariwewatangiyembere. kukogutangiramberentabwobivuzekoarikokuri. (urugero) Q) -kuriaberinagahini- wibukeko gahiniariwewavutsembere aberiyavutseariuwakabiri bajagutamba igitambochagahinicharanzwe kandiniwewarimukuru !! igitambochaabericharemewekandiariwemuto. R// ahubwonukubakakukuriariweyesu. murakoze.
Kanda hano umusubize

mugabo albert - 16/11/2017 saa 17:21

ibi nibintu bigomba gukurikiranywa nubutabera kuko biteye agahinda kuko ndabona kiliziya gatolika idateze gutanga umwanzuro vuba kuricyi kibazo.
Kanda hano umusubize

JEAN - 22/12/2017 saa 12:02

Nagahumamunwa pee!
Kanda hano umusubize

pu - 15/11/2017 saa 04:01

Mwese mugane idini rya ki yehova
Kanda hano umusubize

MUTUYIMANA VINCENT - 9/03/2018 saa 11:23

reka reka idini ni umutima wu muntu idini siyo izatujyana mu ijuru.
Kanda hano umusubize

- 10/11/2017 saa 13:38

AMADIN,AGEZE KWIHEREZO UMWIZERA YIZERE KUBWE ADASHINGIYE KWIDINI RUNAKA
Kanda hano umusubize

sheja - 28/10/2017 saa 05:17

tuvemubyamadiniduhangeamasokuri,YESU,ibyowizeranibyobizagutsindishiriza
Kanda hano umusubize

MUKUNZI.DARIUS - 10/11/2017 saa 16:25

MUJYEMUMPAGAHUNDAYAMASOMOYA..YA..BIBIRIYA
Kanda hano umusubize

MUTUYIMANA VINCENT - 9/03/2018 saa 11:21

IBYO NUKURI YESU NIWE TUGOMBA GUHANGA AMASO GUSA.kuko ariwe mucunguzi wacu.
Kanda hano umusubize

sheja - 28/10/2017 saa 05:09

UWITEKABAREBENEZAMWESE,ABATANZEIBITEKEREZO,GATORIKA,ISURABADUHAITANDUKANYE,NINYIGISHOBIGISHA
Kanda hano umusubize

JEAN - 22/12/2017 saa 12:05

Uwiteka aguhe amahoro,uwiteka akwishimire mu zina rya Yesu,Amen.!
Kanda hano umusubize

HUMURA - 16/10/2017 saa 06:02

Idini nemera ni rimwe rukumbi ni ADEPR andi madini n'inzaduka
Kanda hano umusubize

kay - 20/10/2017 saa 18:50

hahahah ryarindi ry'abanyoni bashiriye mu buroko kubera kwiba hahah yewe ntacyo wemera nta dini ibaho abaho amashyaka menshi naho idini nyayo ni umutima wawe n'ubwonko bwawe ibindi byose ni bule ibisahira nda gusa.
Kanda hano umusubize

xxx - 21/10/2017 saa 12:51

Ibyo nubigumamo uzasigara ku ruhu nk'ikirondwe kuko imisozi yose ni nyarusange muntu w'Imana. udasambanye anyereza ibya rubanda
Kanda hano umusubize

MUKUNZI.DARIUS - 10/11/2017 saa 16:53

NDASABAIMANANGOINSHOBOZEGUKORAUMURIMOWAYO.NGASHOBORAKWIGISHABENSHI.IBYIMANA.NAMWEMUBIFPASHEMO.DUHINDUREBENSHIBAGARUKEKUMANA.MURI.UGANDABACYIZWE.MURAKOZE
Kanda hano umusubize

Felicien - 17/12/2017 saa 08:04

ADPER se sha yaje ryari kuburyo uvugako andi madini ari inzaduka? kura amarangamutima aho.
Kanda hano umusubize

Natal - 1/10/2017 saa 02:22

Ndashaka contact y'uwitwa Chantal hano. Inbox mmeny3@gmail.com
Kanda hano umusubize

musemakweli - 26/09/2017 saa 07:14

et unam sanctam catholicam et appostolicam ecclesiam bivuga ngo Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika kandi ishingiye ku ntumwa abavuga muvuge abandika mwandike ntacyo mwayitwara cg ngo muyigabanureho ku buhangare Nyagasani yayihaye, mwebwe rero ba nsanzabaganwa (ndavuga ba nyiramunwa usongoye) muvugishwe ariko tubahaye zero
Kanda hano umusubize

Ignace BAHIZI - 2/10/2017 saa 10:56

nanj ndah ndagushigikiy,nomuntumwa zagendana na yezu abiyorobka bariyo satan ntahitab ishak benebary nyene.kubwivy muri ekleziy catholica,ntibinubwahubw basabwe guhinduk nayand madin birabarik ntibisakar kuk bemerew abagor. ntamwonguburisat rero, ibidahizwe.
Kanda hano umusubize

Rachel - 11/10/2017 saa 07:06

Musemakwel Harikint Wibeshyeho. 1 mwebge Abapadir Komuba Mwarihaye Imana. Kuberiki Muca Imana Inyuma Mukajya Gusambana. Mujye Muvugisha Ukuri. Niba Ubupadiri Bukunaniye. Ujye Uva Mu Gipadir Ujye Kurongora Umukobwa Wo Muza Bana Akaramata.
Kanda hano umusubize

irumva PLACUDE - 17/10/2017 saa 10:09

muva dintibaka tudeshego bihaye imana?ubudi bakora ikiki?mura koz
Kanda hano umusubize

- 4/11/2017 saa 08:51

Ukuri ni uko!
Kanda hano umusubize

marie - 15/10/2017 saa 07:32

hhhhhhh urakabije kuba imbata yidini muvandi!!!Imana ikugenderere pe.
Kanda hano umusubize

ANDRE - 20/10/2017 saa 09:52

ABAVUGA KILIZIYA CATOLIKA NABABWIRA IKI IRAKOMEYE INSHINGIYE KUNTUMWA NU URUTAEE BIBARYE
Kanda hano umusubize

- 27/10/2017 saa 02:23

Nta Dini Na Rimwe Ridafise Intumwa
Kanda hano umusubize

- 16/09/2017 saa 07:27

UBUNDIMANAYARAVUZEMUBYAREMWOROROKE NAHO IBYOKWIHIMANABABABATUBESHA IMANIRIHAGIJE
Kanda hano umusubize

Isac - 17/11/2017 saa 16:20

Ahh !!!!!! Bayihaye Ukutarikwo Nibayifpukamire Ibahindukize
Kanda hano umusubize

iganze - 13/09/2017 saa 15:59

Ari byo byaba bibabaje, Nyagasani atabare intore ze mu ntambara zirwana na sekibi. Atari byo nabwo byaba bibabaje, kuko haba hari abakina basebya abandi. Muri byose Nyagasani uzi ukuri kw'imitima y'abavuzwe muri iyi nkuru n'abayitunzwemo urutoki, arengere abana be mu rugendo rumugana muri ibi bihe tugezemo byuzuye amarari no kwamamaza ikibi ngo benshi borame kwa shitani nk'uko ababikora basa n'abananiwe kwigobotora iyo nzira y'irimbukiro, bagasa n'abahekenyera amenyo abatagenjeje nkabo. Uhoraho Mana Nyirimpuhwe ugirire amaraso y'ikinege cyawe yatambiwe bene muntu, maze urengere abarohama mu nyanja y'ibyaha n'ababishorwamo n'inyaryenge ziyobowe n'umwijima, ubu byiganje mu isi.Urakomange umutima wa buri wese, mu nzira zawe nyinshi ubonere icyanzu abo umubibyi w'urumamfu yigaruriye n'abo agera amajanja.
Kanda hano umusubize

uwizeye - 11/09/2017 saa 17:29

Niko nuko mwabonye inkuru,ndabona mwaciye urubanza rw'imperuka. None se ko mwavumbuye ibyaha bikorwa muri gatulika mukaba muyiciriye urubanza,iwanyu byifashe bite? Banegurana ari banege ba nenge itirora? Niba ubusambanyi mwemera ko ari icyaha,nabwo ndabona mwarateye intambwe.Mugerageze murebe hafi yanyu murabuhasanga.Keretse niba bwitwa ubwo iyo bukozwe n'uwihauimana abandi bakaba babyemerewe.
Kanda hano umusubize

- 14/09/2017 saa 07:29

Ibintu iyo bigiye kumugaragaro bibabaza abantu. Ariko ukuri kuravugwa.nibyo ubusambanyi buri hose. Ariko urumva ko aho ho haba Mo gufata kungifu ni kibibi cyongera mukindi. Hakabaho no kwica Bakuyemo ayo Mada ndetse bamwe bakahasiga ubuzima kandi bitwa ngo bihaye Imana!!. Yesu abababarire.
Kanda hano umusubize

kamana - 14/09/2017 saa 12:07

sabantu babivugase ubwiwe niki ko aribyo ntugace urubanza uzarica arahari mubireke
Kanda hano umusubize

ukweli - 11/09/2017 saa 09:08

ni akumiro! gusa abanyabyaha bari hose! si uko catholic iri satanic. hahubwo catholic yishyizeho umutwaro WO gusezerana ubusugi n'ubumanzi.
Kanda hano umusubize

nzovuyase innocent - 8/09/2017 saa 01:30

Mubyo Luther yanenze Catholic ubusambanyi bwari Ku isonga,so ntabwo bitangaje rero,kuko nibyakera.
Kanda hano umusubize

anselme - 12/09/2017 saa 12:19

amadini yashinzwe na Luther se ntabusambanyi bubamo? abapasiteri se ntabusambanyi bakora uzi bafite bo nabagore bahemukira ? nguhe ingero ? iyinkuru yanditwe numukozi wa sekibi urwanya kiliziya. ashobora kuba ari muri ryadini ridashobora kurangiza isabati nako amateraniro batigishije kuri kiliziya na Bikiramariya. byakabaye byo se byatuma IMANA ITABA IMANA? byakabaye byo se byatuma ndeka kujya mumisa? njye sinakurikiye papa, padiri musenyeri ..... Ndumukristu nduwa YEZU kuko nasezeranye mbatizwa none ndakomeza kumwemera. NYAGASANI YANKOREYE IBIKOMEYE IZINA RYE NIRITAGATIFU.
Kanda hano umusubize

chantal - 18/09/2017 saa 10:30

Amen, Nyagasani asingizwe
Kanda hano umusubize

anselme - 12/09/2017 saa 12:54

amadini yashinzwe na Luther se ntabusambanyi bubamo? abapasiteri se ntabusambanyi bakora uzi bafite bo nabagore bahemukira ? nguhe ingero ? iyinkuru yanditwe numukozi wa sekibi urwanya kiliziya. ashobora kuba ari muri ryadini ridashobora kurangiza isabati nako amateraniro batigishije kuri kiliziya na Bikiramariya. byakabaye byo se byatuma IMANA ITABA IMANA? byakabaye byo se byatuma ndeka kujya mumisa? njye sinakurikiye papa, padiri musenyeri ..... Ndumukristu nduwa YEZU kuko nasezeranye mbatizwa none ndakomeza kumwemera. NYAGASANI YANKOREYE IBIKOMEYE IZINA RYE NIRITAGATIFU.
Kanda hano umusubize

jean marc - 14/09/2017 saa 15:29

''iyinkuru yanditwe numukozi wa sekibi urwanya kiliziya'' aka nakumiro mbandoga data ese iyo bavuze ibigoramye imihororo irarakaro iyo bavuze ibikorwa bikorwa nabo biyita ko bihebeye imana uvuga ko ari ukurwanya kiriziya gatorika? nta soni ugira,wumva inyungu arizihe zo kurwanya iyo mkiriziya uvuga, kuva isi yabaho kiriziya zgatorika yagiye yijandika mu marorerwa menshi ngaho muri za genoside, ubusambanyi, amarozi,ubujura nibindi umuntu atarondora....none ngo nukurwanya kiriziya yewe ndumiwe pe!!!!!!
Kanda hano umusubize

jean marc - 14/09/2017 saa 15:32

''iyinkuru yanditwe numukozi wa sekibi urwanya kiliziya'' aka nakumiro mbandoga data ese iyo bavuze ibigoramye imihororo irarakaro iyo bavuze ibikorwa bikorwa nabo biyita ko bihebeye imana uvuga ko ari ukurwanya kiriziya gatorika? nta soni ugira,wumva inyungu arizihe zo kurwanya iyo mkiriziya uvuga, kuva isi yabaho kiriziya zgatorika yagiye yijandika mu marorerwa menshi ngaho muri za genoside, ubusambanyi, amarozi,ubujura nibindi umuntu atarondora....none ngo nukurwanya kiriziya yewe ndumiwe pe!!!!!!
Kanda hano umusubize

nzovuyase innocent - 8/09/2017 saa 01:27

Amabi abera Ku isi yose,ntanahamwe usanga kiliziya idafitemo uruhare,ruziguye cg rutaziguye,njye mbona itarashinzwe n'Imana,ahubwo yarashinzwe na Sekibi! Reba nawe ,igezaho ishaka guhindura n'Ibyanditswe byera! Vatican ntabwo yahana abapadiri bakora amahano kuko na Vatican ubwaho ibihabera nakumiro!
Kanda hano umusubize

b - 28/10/2017 saa 14:47

kiliziya ntabwo ari amabuye, ni abantu. kandi umuntu ntabwo ari umumalayika, si n'umutagatifu. ahubwo i umuntu uri mu rugendo rwo kwitagatifuza. wowe ndabona nawe ubwawe utiyizi.
Kanda hano umusubize

Nibishaka Bonaventure - 7/09/2017 saa 18:03

Muraho neza !Kiliziya gatolika ni ntagatifu kandi ikomoka ku ntumwa. Kuvuga ko ari ntagatifu bivuga ko uwayishinze ari we Yezu ari intungane. Icyo yayishingiye ni ukugeza abantu ku butungane. Yayishinze ari imwe. N'ubwo ari ntagatifu ariko irimo abantu b'abanyantege nkeya nk'uko n'abandi bantu bose baremwe izo ntege nkeya bazifite. Ibyo biri muri kamere muntu, uwiyita intungane na cyo ubwacyo ni icyaha. Kiliziya rero ni umubyeyi. Umubyeyi ufite abana benshi harimo abumvira inama z'uwo mubyeyi bagakurikiza inzira Yezu yayihaye yo guharanira gukora icyiza, hakabamo n'abateshuka iyo nzira. Mu bubyeyi bwayo rero, igira imbabazi. Ni yo mpamvu yo n'Umuyobozi wayo ku isi yose, umusimbura wa Petero intumwa, irangwa n'ukwihangana, imbabazi, kudaca imanza ahubwo igasabira abayo batannye kugira ngo bagaruke... Umubyeyi nyawe arihangana. Yezu ati:Sinazanywe no gucira isi urubanza. Kiliziya rero nk'umubyeyi ntikosa, hakosa bamwe mu bana bayo ariko nk'uko n'umubyeyi iyo abyaye abana hari igihe bamwe bamunanira umwe cg babiri ariko hari n'abitwara neza. Abamunaniye si we uba yabatumye kandi ntabwo abaca. Uvuga ko Kiliziya yishe abantu we ibyo si byo. Kubera ko ntawe yatumye gukora nabi. Kandi yatakaje abana bayo benshi dore ko abayoboke bayo iteka n'igihe cyose batagira ingano. Icyaha ni gatozi. Umutima mubi ni uw'umuntu ku giti cye hatitawe ku nkomoko ye ,idini,... Impamvu usanga bamwe bayivuga cyane ni uko batazi icyo ari cyo, uko ikora, uko ikoze... Mujye musobanuza mbere y'uko muyisebya. Usanga muyituka ari na yo ababyeyi banyu babamo cg bakuriyemo ikabayobora. Kandi ugasanga murabashima. Iyo muyituka rero n'ababyeyi banyu ari bo bana bayo muba mubatuka. Ikindi kandi, muzarebe abayobozi bakomeye mu gihugu ko atari yo babarizwamo kuko bazi icyo ari cyo n'agaciro kayo. Eg. His Excellence our President, Ministres, ....Gusa bamwe hari igihe usanga batabona umwanya buri gihe kubera imirimo baba bafite bigatuma batagaragara mu bikorwa bya Kiliziya buri gihe ariko ari abakristu gatolika. Twirinde rero gusebanya.. Ntitukitirire ibibi bya bamwe Kiliziya. Kubera ko ifite abayoboke benshi ubwo mwaba mushatse kuvuga ko abantu b'inkozi z'ibibi ari bo benshi. Oya. Imana ibarinde.
Kanda hano umusubize

Maniragena - 13/09/2017 saa 03:39

Urakoze cyane Bona. ukuri kwa kiliziya gatolika nta muntu wo hanze yayo ushobora kukumva kereka uyibamo wigishijwe na yo. Abenshi mu basengera mu yandi madini banezezwa no gutanga inyigisho zisebanya aho kwereka abantu inzira y'umukiro. Ni umubyeyi utanga ubwisanzure ntireresha iterabwoba n'ubuhanuzi bw'ibinyoma buhahamura abantu cyangwa ngo yigishe igamije gusebanya no gusenya ba mukeba nk'ayandi madini. Abantu bakunda umutuzo nibo badashobora gutenguha kiliziya gatolika. Abanyamakosa bo ntaho bataba nkuko wabivuze kandi buri torero rizatanga umugeni. Abayisebya niyo mwashishikara gute ntacyo bizatanga kuko na afande mukuru Yezu Kristu ubwe yemeje ko n'ububasha bw'ikuzimu butazayinyeganyeza. Nimuhumure Kiliziya ni iya Yezu Kristu ntabwo ari iya satani Mugire amahoro
Kanda hano umusubize

Nzabonimpa Emmanuer - 8/11/2017 saa 19:25

Ese Niba ariyo Ifite Ayoboke Benci Kandibakomeye Bishatsekuvugako Ariyo Imana Yishimira Uramutse Ukurikije Ibyongo Abayobozi Bakomeyengo Nihobasengera Waba Urimubuyobe Ese Abopadiri Mwababwiyeb Agashaka Agore Mazenibabacyeneye Kurongora Bakajyababikorera Mumucyo Ahokujyirango Basambanye Nabobakobwa Bihaye Imana Kirrizia Isigaye Kumunwagusa Nibamwibeshyako Ariyo Imana Yatoranyijengo Iyihagararire Yamazeguhindura Ibyo Imana Yayitumye Ibyayo Biteye Urujijo
Kanda hano umusubize

Nzabonimpa Emmanuer - 8/11/2017 saa 19:26

Ese Niba ariyo Ifite Ayoboke Benci Kandibakomeye Bishatsekuvugako Ariyo Imana Yishimira Uramutse Ukurikije Ibyongo Abayobozi Bakomeyengo Nihobasengera Waba Urimubuyobe Ese Abopadiri Mwababwiyeb Agashaka Agore Mazenibabacyeneye Kurongora Bakajyababikorera Mumucyo Ahokujyirango Basambanye Nabobakobwa Bihaye Imana Kirrizia Isigaye Kumunwagusa Nibamwibeshyako Ariyo Imana Yatoranyijengo Iyihagararire Yamazeguhindura Ibyo Imana Yayitumye Ibyayo Biteye Urujijo
Kanda hano umusubize

Nzabonimpa Emmanuer - 8/11/2017 saa 19:27

Ese Niba ariyo Ifite Ayoboke Benci Kandibakomeye Bishatsekuvugako Ariyo Imana Yishimira Uramutse Ukurikije Ibyongo Abayobozi Bakomeyengo Nihobasengera Waba Urimubuyobe Ese Abopadiri Mwababwiyeb Agashaka Agore Mazenibabacyeneye Kurongora Bakajyababikorera Mumucyo Ahokujyirango Basambanye Nabobakobwa Bihaye Imana Kirrizia Isigaye Kumunwagusa Nibamwibeshyako Ariyo Imana Yatoranyijengo Iyihagararire Yamazeguhindura Ibyo Imana Yayitumye Ibyayo Biteye Urujijo
Kanda hano umusubize

Nzabonimpa Emmanuer - 8/11/2017 saa 19:27

Ese Niba ariyo Ifite Ayoboke Benci Kandibakomeye Bishatsekuvugako Ariyo Imana Yishimira Uramutse Ukurikije Ibyongo Abayobozi Bakomeyengo Nihobasengera Waba Urimubuyobe Ese Abopadiri Mwababwiyeb Agashaka Agore Mazenibabacyeneye Kurongora Bakajyababikorera Mumucyo Ahokujyirango Basambanye Nabobakobwa Bihaye Imana Kirrizia Isigaye Kumunwagusa Nibamwibeshyako Ariyo Imana Yatoranyijengo Iyihagararire Yamazeguhindura Ibyo Imana Yayitumye Ibyayo Biteye Urujijo
Kanda hano umusubize

Nzabonimpa Emmanuer - 8/11/2017 saa 19:28

Ese Niba ariyo Ifite Ayoboke Benci Kandibakomeye Bishatsekuvugako Ariyo Imana Yishimira Uramutse Ukurikije Ibyongo Abayobozi Bakomeyengo Nihobasengera Waba Urimubuyobe Ese Abopadiri Mwababwiyeb Agashaka Agore Mazenibabacyeneye Kurongora Bakajyababikorera Mumucyo Ahokujyirango Basambanye Nabobakobwa Bihaye Imana Kirrizia Isigaye Kumunwagusa Nibamwibeshyako Ariyo Imana Yatoranyijengo Iyihagararire Yamazeguhindura Ibyo Imana Yayitumye Ibyayo Biteye Urujijo
Kanda hano umusubize

- 10/12/2017 saa 08:40

umvanaweuranyishepeeee!kukonadamuyacumuye ariwenyine arikotwese icyahacye cyaratwokamye!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

clement - 7/09/2017 saa 06:39

the roman catholic church is a satanic deception in every sense and direction. it is full of all lies and deception promising people heaven while directing people directly to hell so it is not a surprise for its imposters including the pope to bear fruits of flesh and darkness. be careful people on the sermon on the mount in matthew 7 verse 15 that we will know them by their fruits.please people Jesus christ and him alone is the only way to heaven(john 14 verse 6) and there is no other name to be saved under heaven except the name of Jesus christ(acts 4 verse 12)
Kanda hano umusubize

nana - 7/11/2017 saa 05:39

Ibyo uvuga ni ukuri,nta rindi zina ryo gukirizwamo uretse irya JESUS CHRIST GUSA.Ikiriho cyo nuko abakora ibyaha bagomba guhanwa.Iyo umuntu akosheje ntahanwe agirango ari mu burenganzira bwo naho ubundi yashingira ku ntumwa itayishingiraho iyi nkuru niba ari ukuri birababaje kd ntabwo ntekereza ko abanyamakuru babeshera abantu bitwa ab'Imana bigeze aha. Hanyuma rero bavandimwe,ntimugashingire ku idini iry'ariryo ryose.kk amadini ni aho wigira ibyiza no gukora ibyo Christ ashaka.Mufate Bible zanyu musome niba ariyo shingiro ryo kwizera kwanyu,hanyuma ibyo mutumva mupfukame musabe Roho w'Imana abasobanurire.KK nkuko Islael yabiririmbye ku gasambi k'isengesho niho ugutabarwa k'umuntu kuri.ntawe mbujije kujya mu idini.muyajyemo,ark munibuka ko mubyo umuntu arusha ibindi biremwa nuko Imana yamuhaye ubwenge no kubasha kwihitiramo.Duhitemo ibyiza,tujye kure y'ikitwa ikibi cyose kk turabishoboye. Christ abane namwe.
Kanda hano umusubize

clement - 7/09/2017 saa 06:38

the roman catholic church is a satanic deception in every sense and direction. it is full of all lies and deception promising people heaven while directing people directly to hell so it is not a surprise for its imposters including the pope to bear fruits of flesh and darkness. be careful people on the sermon on the mount in matthew 7 verse 15 that we will know them by their fruits.please people Jesus christ and him alone is the only way to heaven(john 14 verse 6) and there is no other name to be saved under heaven except the name of Jesus christ(acts 4 verse 12)
Kanda hano umusubize

Yezu yaratsinze - 7/09/2017 saa 03:38

Ariko rero nubwo bimeze bicyo kiliziya iracyari ntagatifu,kd byabaho bitabaho ,kiliziya izahoraho,none Wowe bite ko ucira abantu,imanza niba uri umukristu wo muri murindi dini.none ushaka gupangira kiliziya uko igomba gukora no kubaho,kiliziya Ni umubyeyi kandi umubyeyi wishingiwe na Kristu we bwite.naho abihaye Imana bambaye umubiri namaraso,ntakitashoboka
Kanda hano umusubize

- 7/09/2017 saa 06:16

ntabwo warukwiye gusubiza utyo muvandi , ibyobabyita gufana ahogusenga usaba Imana ngoniba byaranabaye ntibizongera kubaho ukundi mu dini ryabihaye Imana. ahubwo Imana ibe aharengeye bibe arinkuru ntibibe aribyanyabyo
Kanda hano umusubize

litto - 6/09/2017 saa 16:59

nukuri kiliziya yayobesheje benshi kbs niba yanga x ko abantu bashyingiranwa ngo nukugira bihe imana bakirengagiza icyo imana yategetse umugabo n'umugore?.nibyinshi yayobeje benshi pe rero ibyo ntibintunguye nahato
Kanda hano umusubize

ha - 27/09/2017 saa 07:31

nge ndumva bidakwiye ko umuntu asezerana ibyo adashoboye ahubwo ndumva bibayengombwa bajya basezera bakajya gishaka abagore . keretse niba batinya inshingano z' urugo.
Kanda hano umusubize

kjmv - 6/09/2017 saa 16:52

wowe ucimanza uribuka yezu bamuzaniye umugore wafashwe asambana yabigenje ate? none se wowe uri umubyeyi w'abana ntazi umubare umwe akaba umujura ruharwa undi umurozi lundi umusambanyi wabagenza ute? papa n'umubyeyi urebera kiliziya urumva? ca imanza wihereyeho
Kanda hano umusubize

GAKARA Thomas - 6/09/2017 saa 13:07

Maze gusoma inyandiko zitandukanye.Abagatolika bavuga ko Kiliziya itunganye ari imwe. Ngo ni Gatulika gusa!!YESU akiri ku isi,yavuze ko abakristu nyakuri uzababwirwa n'imbuto nziza bera.Dore gihamya simusiga yerekana ko Gatolika idakomoka ku mana.Muli 1994,abategetsi b'u Rwanda bose bali Abagatulika,nibuze 95%.Nyamara bose bakoze Genocide:President,Ministers,Governors,Military Officers,Mayors,Executives,etc...,bose bali Abagatulika.Iyo Abagatulika babuze icyo bavuga,babeshya abantu ko "ari umukobwa umwe utukisha bose"!! Muli 1959,Gatulika yayoborwaga na Musenyeri PERRAUDIN.Niwe washinze ishyaka Parmehutu ryishe abatutsi,abandi bagahunga.Yari afatanyije na President Kayibanda.Nyuma yaho,Gatulika yayobowe na Musenyeri Vincent Nsengiyumva.Niwe wafashije President Habyarimana gushinga ishyaka MRND ryakoze Genocide.Ntabwo Gatulika itunganye kandi ntabwo ikomoka ku ntumwa.Ituruka kuli SEKIBI.Ibyo muvuga,babyita "wishful thinking".Mujye mwemera amabi mwakoze hanyuma mwicecekere.Ku munsi w'imperuka,imana izababaza amabi menshi mwakoze.
Kanda hano umusubize

Fidèle Rugimbana - 7/09/2017 saa 11:06

Yezu ati sinazanywe n,abazima ahubwo abarwayi!!! Ubwo yasubizaga abafarizayi! Nonese muvandi wemerako umuntu wese azibarizwa ibye?? Amakosa arakorwa ariko hari nabatayakora Hari Abihaye lmana byukuri bazi icyo bivuze bamwese njya numva bahungishije impfumbyi,bamwese njya numva barokoye abantu bacye bari babashije guhisha muri zakuva urabazi?ujya ubumva? Eeeh nta muryango ubura ikigoryi.Reka tujye tubasabira lmana ibongerere imbaraga zogutsinda sekibi naho Abihaye lmana badufatiye runini kandi imbaraga nke za muntu ntaho zihurira n,abihaye lmana mbere y,uko baba Abihaye lmana babanza kuba abantu.Ese umugabo usambana,cg,umugore usambana kandi ari umunyarwanda twahita twemezako Abanyarwanda twese turi abasambanyi?? Muvandi nawe ubu niwireba urasanga haraho udatunganye kandi wifuza gutungana Dusabirane kugirango buri wese aho ahagaze aha hagarare neza uko bikwiye Abatuyobora mu myemerere batuyobore neza,abatuyobora muri politike batuyobore neza maze ayo mahano niyo mico mibi yagaragaye muburyo ubu cg buriya mu bana baba Nyarwanda ntazongere kuba ukundi.
Kanda hano umusubize

- 7/09/2017 saa 12:59

Wazabanje ukamenya abo uvuga! Wize hé? Ntuzi no kwandika nibura Gatolika! Wize ikigoroba ariko?
Kanda hano umusubize

Munyazesa Yves - 6/09/2017 saa 12:50

Bavandimwe tureke gucira abandi imanza ahubwo tubasabire kuri Nyagasani iyi si igeze kumusozo. Nonese wowe uca urubanza uhagaze he Nyagasani aje yasanga witeguye reka ducunge amazamu yacu dusabire abafite intege nke. Mbifurije mwese amahoro y'Imana!
Kanda hano umusubize

SAM - 7/09/2017 saa 17:31

Umunt'utatiy'amahameyakatorika bamufatiraga,uguhemwanzuro.
Kanda hano umusubize

Gahinda - 6/09/2017 saa 12:30

AMADINI YOSE AKORERO MUKWAHA KWA ZA LETA ZIBIHUGU ,BOSE BAKORA IBIBI BYINSHI !URUGERO MUBIHUGU BYISHI ABAYOBOKE BAMADINI BAGERA KURI. 90% ARIKO USANGA ARIBO BARI MUNTAMBARA BICANA GATULIKA YICA GATURIKA NABO MUYANDI MADINI NUKO. HARI NABAKURU BAMADINI BASHYIGIKIRA IZO NTAMBARA BAKANASENGERA BAMWE NGO BATSEMBE ABANDI!!!
Kanda hano umusubize

- 6/09/2017 saa 05:18

Uzabaze neza barakubeshye.
Kanda hano umusubize

musafiri alexis - 6/09/2017 saa 11:37

Iyo ni intambara yamadini urimo
Kanda hano umusubize

- 6/09/2017 saa 13:32

ntasoni kivuga gutyo ngewe hari ho umupadiri hano murwanda wantanye nuwo nikundiraga nawe ngo uravuga ntanisoni kueli!
Kanda hano umusubize

fred - 6/09/2017 saa 04:38

wowe witwa hakiziman nkubyirengo urinjiji kweri napadirubwe yigishamisa akavugati nimwumvibyomvuga nsoma muribibiya nimukoribyonkora urumva neza hakizawe
Kanda hano umusubize

Baptiste - 6/09/2017 saa 02:09

Birababaje!!! Si catholic gusa iby'amatorero y'ubu ni agahoma munwa!!
Kanda hano umusubize

Ignace BAHIZI - 2/10/2017 saa 11:07

mbese nagahomamunwa ngoni buhorobuhoro!nah'Imana kukwisigeze habi.nonese kobitubako tudasib gusenga, iherezo nirihe? Mana niturek wikorere....
Kanda hano umusubize

Baptiste - 6/09/2017 saa 02:08

Birababaje!!! Si catholic gusa iby'amatorero y'ubu ni agahoma munwa!!
Kanda hano umusubize

Kuri john - 6/09/2017 saa 01:55

Je numva ivyo bidatangaje kuko si na bishasha,usangwa mwemera bibiliya!gucumura bose baracumura,hagowe uwuzobigana ngo na padiri cnk pastor akor'uku.duhamagariwe gusenga dusengera n'abo kugira bahinduke.hama umw'umwe azobazwa ivyo yakoze ntawuzohanwa mu kibanza c'umukozi w'Imana.
Kanda hano umusubize

revy - 5/09/2017 saa 17:43

Bishoboka ko ayo mahano abaho. Gusa yaba padili cg umubikira bose barakuze. Viol ni iki? Ese ni umubonano hagati y abantu bakuze, bafite ubwenge ndetse bazi ko gusambana ali icyaha? Ese gufata kungufu bigaragazwa n iki? Ese vatikani ifite ubuhe bushobozi bwo kubuza abantu bakuze bazi ibyo bikorera hagati yabo? Nimba ababikira bakorerwa viol, ninde wareze my nkiko mulibo? Goliath ibyo yandikaho kiliziya gatolika byose si ko biba alibyo. Kuki Goliath ifite dosiye za viols n ubwicanyi bubera hagati muli kiliziya itabujyana my nkiko?!! Ngirango raporo I vatikani irutwa n ikirego mu nkiko igihe habaye icyaha nkiko. Muzambalize kandi namwe mwilinde kuba imizindaro y ibidafatika.
Kanda hano umusubize

Akumiro - 5/09/2017 saa 16:09

Mbese ubundi aba bibwira ko basenga iyihe imana, batibeshye. Iyandikishije Biblia? Loin de là!
Kanda hano umusubize

tumwesige.rojasi - 5/09/2017 saa 13:43

nukobibereye.ntibimenya
Kanda hano umusubize

BIREKERAHO Damian - 5/09/2017 saa 09:13

Ikibabaje nuko PAPA yicecekera akaryumaho.Mulibuka Abapadiri ibihumbi byinshi ku isi bashinjwe gufata ku ngufu.Mu byukuri,ibintu abakuru b'amadini bakora,biteye ubwoba.Ejobundi hali Pastor witwa Timothy Dintwe wo muli South Africa uherutse gutera inda abakobwa n'abagore 30 basengeraga mu itorero rye.Police imufashe,yavuze ko ari umwuka wera wabimutegetse!!.Pastors,Abapadiri n'Ababikira,bavuga ko ari abakozi b'imana kandi ngo biyeguriye imana.Mujye mwibaza niba koko ibyo bavuga bihuye na Bible.Reka turebe YESU n'Abigishwa be uko babagaho.Abagatolika bavuga ko Petero ari PAPA wabo wa mbere.Nyamara Bible ivuga ko PETERO yali afite umugore n'abana!!! Mu gihe YESU n'Abigishwa be bose birirwaga mu mihanda no mu ngo z'abantu barimo KUBWIRIZA,Pastors,Abapadiri n'Ababikira nta na rimwe uzabona bali mu nzira babwiriza.Pastors baba bibereye muli shuguri zabo,ukababona ku cyumweru baje gutwara icyacumi.Abapadiri n'Ababikira,baba bibereye mu mazu yabo (couvents),bategereje Misa ngo bajye gutanga Ukarisitiya.Muli ayo mazu babamo,niho basambanira.Uretse ko Abapadiri benshi bafite Abagore n'abana hanze.Kandi bajya no gusambanya abagore b'abandi.Mulibuka Padiri Ildebrand wa Kabgayi bigeze gufotora aryamye mu buriri bw'ahantu yali yagiye gusambanya umugore w'abandi. Aba banyamadini,bakwiye kwigana YESU n'Abigishwa be,cyangwa Abahamya ba Yehova,bakajya nabo KUBWIRIZA mu mihanda kuko YESU yabisabye Abakristu Nyakuri bose (Yohana 14:12;Matayo 24:14).Naho ubundi nibareke kwiyita Abakozi b'imana cyangwa Abihaye imana,kuko mu byukuri nta murimo nyakuri w'imana bakora. Kwiha imana ntibivuga "kutarongorwa" cyangwa "Kutarongora". This is a Pharisaic Hypocrisy !!!
Kanda hano umusubize

Hakizimana T. - 5/09/2017 saa 09:03

Erega mumenye ko Catholic Church ari indiri y'ibibi byose. Uwibeshya ko hari aho bahuriye niby'Imana niwe ubabaje gusa Yesu yaravuze ngo impumye iyo iyobye zindi mpumyi bose baragend bakagwa murwobo rumwe. Ibyo kwitwaza ngo abo babikora kugiti cyabo muribeshya cyane uwo mwuka uri kuri Papa mwese ubasesekaraho muve muri Babylone muhunge ikicyaro cya Sekibi.
Kanda hano umusubize

dd - 5/09/2017 saa 12:58

Bazabona ishyano abiha gucira imanza abandi....
Kanda hano umusubize

Rugano - 5/09/2017 saa 14:09

Ariko mwagiye mureka guca imanza uko mwiboneye: 1. Uwanditse yavuze ko ari iperereza ryakozwe bivuga ko bitafatwa nkukuri ntarubanza rubayeho. 2. Kuki uvuga NGO Kiliziya ni ndiri y'ibibi ntanakimwe kibi ikora uvuga. Nyamara mujye mureka guca imanza uko mwiboneye! Njye nsengera muri Kiliziya kandi ndayemera cyane dore ko ariyo yonyine itunganye kandi ikomoka Ku ntumwa. Abayo duhorana kwihangana kandi ntiducika intege. Bihayimana murusheho kuduha ubutumwa bwiza ibivugwa byo ntibizabura.
Kanda hano umusubize

James - 5/09/2017 saa 14:38

@HAKIZIMANA T. Ngo Kiliziya Gatolika nta ho ihuriye n'iby'Imana? Ubwo se uzi amateka ya Kiliziya? None se ubwo ni irihe dini rihuye n'iby'Imana? Kiliziya yubatse ku Rutare, n'imbaraga z'ikuzimu ntizayihirika. Gusa ugomba kumenya ko Kiliziya nk'umubyei, igira abana beza n'ababi. Ni irihe dini ritagira abeza n'ababi, ku buryo wibasira Kiliziya? Ngaho mpa urugero.
Kanda hano umusubize

Hakizimana T. - 15/09/2017 saa 06:37

James urantangaje hamwe n'abandi munyibasie? Ngo mvuge ibibi bya Kiliziya gATOLIKA? Uretse ko ntashinzwe kuyirega ngo njye mumwanya wa Sekibi mujye mumenya ko nyiri urugo yapfuye ukabivuga siwowe ba umwishe? Niba mwarsomye uzashake ibitabo bya Histoire de l'Eglise urebe ibyo Gatolika yakoze muri Guerres de Croisades, hanyuma se ibihumbi bitagir ingano byabana bagiye bafatwa kungufu bakigishwa ubusambanyi naapadiri ndetse naba Cardinale kandi Kiliziya ikaba ibyemera murabyirengagije, ndetse ntimujye na kure muhere hano mu Rwanda ubaze uwitwa musenyeriVincent Nsengiyumva. Ese niba Catholic Church iri muby'Imana wambwira icyo yiciye abakiristo amamiliyoni baari bafite kwemera nkukwayo muri 14-15 Siecle. Uzabaze abayisilamu yishe...uko niko gukorera Imana se? Gusa mumenye ko amdini menshi afite imigambi itagira aho ihuriye n'ibyi'Imana namwe murumva uwo akorera. Ku'isi hari itorero rimwe gusa ryizera nkuko ibyanditswe byera bivuga, rigasenga Imana imwe rukumbi, rifite umubatizo umwe no kwizera kumwe niryo ryonyine rizatwrwa na Yesu Kristo nagaruka. Ese wambwira ibyakorewe muri concile de Nice muri 325 Apres Jesus Christ hanyuma unsobanurire aho umubatizo w'ubutatu wavuye? wigeze ubona umuntu numwe abatizwa mwizina rya data, umwana n'umwuka wera. Uzabishake nubona n'umwe wabatijwe ko nzaguhemba. Hari ingingo nyinshi zerekana imikorere myinshi za Sekibi mumadini kandi mumenye ko Satani ari umsenzi muri mwe mwese ntawe umusumbya gusenga afite amadini yiyubakiye hano mwisi ntimugakangwe no kumva umuntu wese avuga iby'Imana. Unyihanganire uko niko kuri ko abantu benshi basenga Satani batabizi. Ntibiduteranye iyo niyo realite iri hano ku isi.
Kanda hano umusubize

Sheja - 5/09/2017 saa 14:39

Gatorika sindiri yibibi, kuko ibyo bavuga ntaho bitaba, ahubwo abantu muri rusange turi indiri yibibi, hahirwa abatari indiri yibibi niba babaho.
Kanda hano umusubize

Fransiscus - 5/09/2017 saa 18:28

yewe nawe ntacy'ubarushije kuko ndabona ubaciriye urubanza abagatorika bose
Kanda hano umusubize

kjmv - 6/09/2017 saa 16:42

iyo ubyaye abana witwa umubyeyi abana bose ubyaye siko baguhira nonese umwe abbaye umujura ruharwa lundi akajya ababuza amahoro mu rugo nk'umubyeyi ubabyara wa bakorera iki? wabica wa kwiyahura wakoriki nk'umubyeyi wabo? papa ni umubyeyi ureberera kiliziya igihe yezu bamuzaniraga umugore wafashwe asambana yabigenje ate ? byibuke? subiza wowe urimo guca imanza
Kanda hano umusubize

charles - 5/09/2017 saa 19:04

Papa ni umusimbura wa Petero kandi ni Yezu ubwe wasize ashinze Kiliziya. Yezu yavuze ko yubatse ku rutare kandi imihengeri y'ikuzimu ntiteze kuzayihungabanya. Yezu ntabwo yigeze avuga ko iyo mihengeri itazabaho ariko ntacyo izayitwara. None se ko uvuga ngo tuveyo uragira ngo twegere noneho shitani bitaturuhije ? Genda weho wahabye. Yezu yaravuze ngo niba bagenjereje batyo igiti kibisi, icyumye bazakigenzereza bate?.Harya wasomye ubuhamya bwa Pasteur Antoine Rutayisire ku bitwa "Abakozi b'Imana na illuminati. Buri wese azabazwa uko yihanganiye ibigeragezo bimuvana mu rukundo rw'Umusumbabyose. Abo bapadiri bakora ubusambanyi n'ubwicanyi bazabibazwa ariko ntibivuze ko Kiliziya bazayisenya. N'iyo hasigara umukatolika umwe azabaho, kuko byanditswe ngo "hahamagarwa benshi hagatorwa bake" , n'abiyita abarokore benshi bazakorwa n'ikimwaro.
Kanda hano umusubize

Sylvester - 6/09/2017 saa 08:41

wowe urebakure kd Imana Ikubehafi amen
Kanda hano umusubize

Umutoni Wase Dinah - 5/09/2017 saa 19:06

Turi mubihe byanyuma nukuri, abantu basigaye bashaka gukora ibyaha bakihisha mubyimana?, kndi batabirimo?, baribeshya uwiteka niwe urondora imitima azajya abakoza isoni.
Kanda hano umusubize

Umutoni Wase Dinah - 5/09/2017 saa 19:06

Turi mubihe byanyuma nukuri, abantu basigaye bashaka gukora ibyaha bakihisha mubyimana?, kndi batabirimo?, baribeshya uwiteka niwe urondora imitima azajya abakoza isoni.
Kanda hano umusubize

Umutoni Wase Dinah - 5/09/2017 saa 19:07

Turi mubihe byanyuma nukuri, abantu basigaye bashaka gukora ibyaha bakihisha mubyimana?, kndi batabirimo?, baribeshya uwiteka niwe urondora imitima azajya abakoza isoni.
Kanda hano umusubize

john - 6/09/2017 saa 02:42

niba ari ndiri yibibi Imana yakemera abantu bAyo baba aba shitani. Ese wowe ntacyaha ugirara. Uburya icyibazo nukwi bwirako ntacyaha ugira.Niba ukurikira neza misa zabo bahera kwicuza ibyaha nonese Imana ntibabarira. Ese ahusengera- ntabakuramo inda barimo cyagwa bazitwara, ni musenge kandi buri wese azabazwa ibye.Kandi mwibukeko gusebanya bibaho. burya iyo uvuye mwitorero runaka ntushobora kurivuga neza.
Kanda hano umusubize

CQ - 6/09/2017 saa 04:27

Wowe usengera murihe dini/itorero mbe Hakizima? ndumva urimo gusa n'aho ushaka kugaragaza icyerecyezo cyaho abantu bagomba guhitamo.....Ariko niba witegereza ibirimo kubera mu matorero cg amadini (muri rusange) abakristu, abarokore, abayisilam, abahamya, abakozi b'imana, abahanuzi, apotre, Padiri, Pastors, ....... nibindi nk'uko bagenda biyita mu mazina y'inzaduka n'ayahozeho kuva kera. Urasanga uwo imana ikeneye ari ufite ubukristu ku mutima we gusa, akagaragarira ku bikorwa akora muri sosiyete abana nayo. kandi mwene uwo nawe kumubona ntibyoroshye. Umwanzuro: Buri wese akwiye kwimenya agafura umutima we ku giti cye yirinda ibibangamira cg bibabaza abo abana nabo, afasha abakeneye ubufasha mu byo ashoboye n'ibindi abanyarwanda twita "kugira ubumuntu" Niba abantu bose bagufata nk'umugiraneza , nk'inyangamugayo, ndetse n'ubwo wapfa abantu bakazasigara bavuga ngo " Kanaka yari Nta makemwa" Ni wowe mpamya ko imana yemera
Kanda hano umusubize

- 6/09/2017 saa 04:41

Imana ikubabarire
Kanda hano umusubize

ATANAZI - 12/09/2017 saa 15:38

NIBANJYEBASENGA MAZEBARWANYE UMWANZI
Kanda hano umusubize

M.Ntwali - 6/09/2017 saa 05:13

Ndumva mugeze kure mu isebanyabuhanga. ibi byakorwa na buri wese hatitawekuwo ariwe. no muyandi madini mukora ibibi birenze ibya abagatolika. ahubwo burya iyo uhawe umwanya nuruvugiro uvuga ibyo ubonye byose nibyo utazi. abenshi muri twe tuba inkomamashyi twogeza ibyo tutazi tutanafitiye gihamya. tujye twitondera guca imanza. buri wese agira umutima nama we.
Kanda hano umusubize

CQ - 6/09/2017 saa 05:26

Wowe usengera murihe dini/itorero mbe Hakizima? ndumva urimo gusa n'aho ushaka kugaragaza icyerecyezo cyaho abantu bagomba guhitamo.....Ariko niba witegereza ibirimo kubera mu matorero cg amadini (muri rusange) abakristu, abarokore, abayisilam, abahamya, abakozi b'imana, abahanuzi, apotre, Padiri, Pastors, ....... nibindi nk'uko bagenda biyita mu mazina y'inzaduka n'ayahozeho kuva kera. Urasanga uwo imana ikeneye ari ufite ubukristu ku mutima we gusa, akagaragarira ku bikorwa akora muri sosiyete abana nayo. kandi mwene uwo nawe kumubona ntibyoroshye. Umwanzuro: Buri wese akwiye kwimenya agafura umutima we ku giti cye yirinda ibibangamira cg bibabaza abo abana nabo, afasha abakeneye ubufasha mu byo ashoboye n'ibindi abanyarwanda twita "kugira ubumuntu" Niba abantu bose bagufata nk'umugiraneza , nk'inyangamugayo, ndetse n'ubwo wapfa abantu bakazasigara bavuga ngo " Kanaka yari Nta makemwa" Ni wowe mpamya ko imana yemera
Kanda hano umusubize

Fabiono - 7/09/2017 saa 18:02

Amadiniturayavamo Dukurikire Inzirayumutima Nikushatsekuvuga.
Kanda hano umusubize

pacifique - 6/09/2017 saa 23:15

hey muvandi ESE wowe urintungane iki gitekerezo cyawe kigaragaza ukwikunda no kwishyira aheza nakugira inama yo gukurikira yezu mubikorwa no mumivugire
Kanda hano umusubize

marina - 7/09/2017 saa 04:26

Hakizimana wowe ufite ikibazo gikomeye mu mutwe wawe! subira neza mu byo wanditse usome hanyuma wowe udakorera sekibi wumve niba uri mu kuri!! urababaje ahubwo... Niba ushaka gusobamukirwa ukwemera eglise catholique igenderaho uzafashe hasi iyo ngengabitekerezo y'idini uzasobanukirwa
Kanda hano umusubize

kiduki@yahoo.fr - 8/09/2017 saa 04:59

UBU WOWE UMAZE GUCUMURA KESNHI UTUKANA, URI INDIRI Y'IKIBI
Kanda hano umusubize

emmy - 8/09/2017 saa 10:01

bjr bavandimwe, ikibazo tugira ni kimwe gusa; umuntu yumva ngo mugenzi we ni Padiri, pasteur, bishop n' andi ma termes akibwira ko atakiri umuntu agashaka no kumunganyisha n' Imana, kuba uri pasteeur, padiri , bishop, umubikira nibindi ntibikubuza gushyukwa,igihari ni uko ahubwo abantu bamesa kamwe niba bikunaniye vamo ujye mu buzima busanzwe. gusa nabyo ntibyoroha kuko benshi niho bakura amaramuko. Reka rero buri muntu akore uko ubwenge bwe bungana. niba umuntu arwaye mu mutwe akavanamo ipantaro mu isoko ryuzuye abantu akanyara, ndumva nta kibazo wagira kuko arakora ibijyanye n'imitekerereze ye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X