Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ngoma:Bishop Ukekwaho Gutera Umwana Inda Bari Mu Cyumba Cy’amasengesho Yatawe Muri Yombi.

Bishop Nkusi Félicien uyobora Itorero rya AEBR (Association des Eglises Baptiste au Rwanda) mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma yatawe muri yombi na Polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda amufatiye iwe mu cyumba cy’amasengesho.

Umukobwa utangaza ko yasambanyijwe na Bishop Nkusi w’imyaka 44 y’amavuko avuga ko babyaranye umwana kuri ubu akaba agize imyaka itatu y’amavuko.

Bishop Nkusi Félicien uyobora Itorero rya AEBR riherereye mu Mudugudu wa Makoma, Akagari ka Ruhembe, mu Murenge wa Zaza ho mu Karere ka Ngoma akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude, yatangarije IGIHE ko Bishop Nkusi yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama 2018.

Yagize ati “Nkusi yemera ko uwo mwana w’umukobwa yamuteye inda afite imyaka 17 mu mwaka wa 2014 ubwo yazaga iwe mu rugo ngo amusengere, ubwo umugore we ngo yabaga aziko barimo gusenga. Uyu mukobwa nawe atuye mu Kagari ka Ruhembe.”

Yakomeje agira ati “Yanatubwiye ko yajyaga afasha uyu mukobwa akishyurira umwana babyaranye ubwisungane mu kwivuza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald yatangarije IGIHE ko Bishop Nkusi Félicien afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Zaza.

Yagize ati “Nibyo koko uwo mu pasiteri yatawe muri yombi arakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 17. Icyaha aracyemera ku bijyanye no kuba yaramusambanyirije mu cyumba cy’amasengesho turacyabikoraho iperereza.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko icyaha cyo gusambanya umwana nikiramuka gihamye Bishop Nkusi, azahanishwa ingingo ya 190 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose, hanyuma ingingo ya 191 yo ikavuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Imibare yakusanyijwe n’Impuzamashyirahamwe y’Imiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO) igaragaza ko mu Karere ka Ngoma habarurwa abagabo basaga 100 bacyekwaho gutera abana inda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kgd - 18/02/2018 saa 16:00

Nihatari gusa mwirinde
Kanda hano umusubize

Tukutuku - 27/01/2018 saa 02:28

Na Nambaje arazibatera nkanswe😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😆😅😅
Kanda hano umusubize

Rwakahondongo - 24/01/2018 saa 03:23

ariko Islam nubwo ikora amakosa yo gushyigikira ibyihebe, hari inyingisho nziza igira: kirazira kikaziririzwa ko umugabo umwe yicara n'umugore utari uwe ahantu hiherereye; bavuga ko shetani aba ari uwagatatu iyo ari babiri. kandi nibyo koko. umugabo wese wicaranye n'umugore ahita ategekereza ko yamuha. apfa gutinyuka gusaba gusa, iyo undi yemeye ahita abikora
Kanda hano umusubize

- 24/01/2018 saa 14:37

Hhhhhhh nibyo kbs
Kanda hano umusubize

KARANGWA Charles - 25/01/2018 saa 11:17

Aho uratubeshye cyane. N'ubwo se uwo muhango w'idini bawubahiriza, bibuza abagabo b'abayisiramu kugira abagore benshi? Ni nde musore urusha umusore w'umuyisiramu gusambana? Ni nde mukobwa urusha umukobwa w'umuyisiramukazi gusambana?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X