Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Nyuma y’imyaka isaga 30 ADEPR ivuga ubutumwa kuri Radio Rwanda, na yo yashinze Radio yayo

Ahagana muri za 80 ni bwo itorero ry’ivugabutumwa mu Rwanda, ADEPR ryatangiye kuvuga ubutumwa kuri Radio Rwanda, aho yanyuzagaho ikiganiro kitwaga Isoko y’Ubugingo cyari gikunzwe n’abayoboke biryo torero ndetse n’abakunda kumva ijambo ry’Imana.

Uko iryo torero ryakomeje kwaguka mu by’agakiza ni nako ryakomeje kwaguka mu by’iterambere, nk’aho ryagiye rishinga amashuri, ibitaro hirya no hino mu gihugu ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bigenda by’unganira ibya leta.

Kuri ubu iri torero rimaze kwaguka mu by’umwuka aho rifite amashami hirya no hino ku isi harimo nko mu Bubiligi n’ahandi muri EAC nko muri Uganda.

Mu bikorwa remezo kandi, ADEPR yiyubakiye hoteli biturutse ku kwitanga kw’abayoboke bayo, ariko by’umwihariko ubu barivuga imyato kubera Radio yitwa Life RADIO yumvikanira ku murongo wa 96 FM bashinze babikesha ibiganza byabo.

Bamwe mu bakirisitu ba ADEPR batangarije Imirasire.com ko bishimira ko na bo bashobora kwiyumvira ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana kuri Radio yabo.

Umwe yagize ati "Mu by’ukuri mbere twumvaga ubutumwa kuri Radio Rwanda binyuze mu kiganiro isoko y’ubugingo, tukacyumva rimwe mu cyumweru, ariko ubu turashima Imana kuba twumva ubutumwa bwiza iminsi yose yewe twarishimye ku buryo utabyumva.”

Ibyo kwishimira ububutumwa butambuka kuri Life Radio byanashimangiwe n’umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibiganiro na gahunda za Radio, Pasiteri Clement Muganza, aho yavuze ko nyuma y’igihe kirekire basenga Imana ubu babonye igisubizo kuko bafite Radiyo yabo.

Yagize ati "Mu by’ukuri turishimye kuko kuri ubu tubasha kugeza ubutumwa bw’ijambo ry’Imana bw’umwimerere wa ADEPR butavangiye.”

Ikindi Pasteur Clement yavuzenuko mu minsi iri mbere bagiye kujya babona Abashumba babo babwiriza imbonankubone kuri Televiziyo na yo igiye gutangira mu minsi itaha.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JMV - 9/02/2018 saa 06:13

Nibongere imbaraga yumvikane mugihugu cg bake indi misanzu
Kanda hano umusubize

Ndayizeye - 24/09/2017 saa 09:35

Nibyiza Adepr Yacu Nitere Imbere Ariko Bongere Iminara Bumvikane Hose Mugihugu
Kanda hano umusubize

NDARUMANGA GITOZI - 2/08/2017 saa 12:37

IRYO N'ITORERO TWEMERA CYANE KUKW'AMIGISHO YABO ARADUKOMEZ'UMUTIMA CYANE N'OKUDUHUGURA KUBYINSHI,IMAN'IBONGERIMIGISHA.
Kanda hano umusubize

Jean claude - 26/07/2017 saa 13:38

very good initiative. Gahunda nziza ziyikwiye kandi zinoze. no kuyongerera imbaraga
Kanda hano umusubize

Jean claude - 26/07/2017 saa 13:36

Birashimishije.ni igikorwa kiza kuri ADEPR.Ikineye imbaraga na gahunda ziyikwiye kandi zinoze.
Kanda hano umusubize

daniel - 23/07/2017 saa 13:15

nibabishyiremo neza n i KIGALI NTIYUUMVIKANA NEZA
Kanda hano umusubize

daniel - 23/07/2017 saa 13:14

nibabishyiremo neza n i KIGALI NTIYUUMVIKANA NEZA
Kanda hano umusubize

Kalisa - 23/07/2017 saa 12:01

Ni byiza cyane, ubutumwa bwiza nibukwire hose. ADEPR ndayikunda cyane.
Kanda hano umusubize

niyonsenga Esdras - 19/07/2017 saa 13:31

iyo radio natwe I Burera turashaka kuyumva,that's good.
Kanda hano umusubize

iyakaremye emmanuel - 19/07/2017 saa 05:14

NUKURI NATWE IRUBAVU NTABWOTUYUMVA MUDUFASHIJE TWAYUMVA MURAKOZE
Kanda hano umusubize

NDAHIMANA EMMANUEL - 18/07/2017 saa 16:41

NDABASUHUJE CYANE,ADEPR NI ITORERO DE REFERENCE MURI IKI GIHUGU MURI CHRISTIANISME IYO RADIO NIYUMVIKANE HOSE MUGIHUGU IMISANZU YARATANZWE KANDI NIBA ARI MIKE TWATANGA INDI ARIKO NYAMASHEKE TURAYIKENEYE IYO MUVUGA KO IVUGA KURI TWE TWUMVA DUFITE AMATSIKO KUKO DUKUNZE ITORERO RYACU.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X