Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Papa Francis yasabye abakristu kwizihiza Noheli bazirikana abimukira batorohewe

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yasabye abatuye Isi mu gihe bizihiza Noheli kuzirikana miliyoni z’abimukira ziri mu kaga ko gukurwa mu byabo n’abayobozi bashaka kumena amaraso y’inzirakarengane.

Yabigarutseho mu misa y’igitaramo cya Noheli yasomeye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, yitabiriwe n’abagera ku 10,000.

Papa Francis yagereranyije abimukira na Yozefu na Mariya, bavuye i Nazareti bakajya i Betelehemu ariko ntibabone aho barara, avuga ko ukwemera nyako gusaba Abakristu kwita ku banyamahanga.
BBC yatangaje ko, Papa Francis yakomeje avuga ko abimukira benshi bahunga abayobozi babo barwanira ubutegetsi no kongera ubukire bwabo batitaye ku maraso y’inzirakarengane amenekera muri ibyo bikorwa.

Yagize ati “Tubona imirongo ya miliyoni z’abantu baba batahisemo ubwabo guhunga ahubwo babiterwa n’abavandimwe babo.”

Yakomeje anenga abacuruza abantu abagereranya na ba Herodi b’uyu munsi bafite amaraso mu biganza byabo. Bibiliya ivuga ko Umwami Herodi, yategetse kwica abana bose b’abahungu b’i Betelehemu, kuko yatinyaga ko Yezu azamusimbura.

Papa Francis akunda kugaruka ku bibazo by’abimukira n’impunzi ubu zirenga miliyoni 22 ku Isi yose. Abarenga 14,000 bamaze gupfa bagerageza kwambuka inyanja ya Méditerranée bajya i Burayi mu myaka ine ishize gushakirayo ubuzima.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

makuza - 25/12/2017 saa 07:56

Nubwo bavuga ngo NOHELI ni ivuka rya YESU,ntabwo aribyo.Nta hantu na hamwe Bible ivuga itariki YESU yavukiyeho.Historians bose bahamya ko YESU atavutse le 25 December.Iyi tariki,kiliziya Gatolika yayikuye ku bapagani b'i Roma bizihizaga Ikigirwamana cyabo kitwaga Mythra.Bahimbye ko aribwo Yesu yavutse.Batangiye kwizihiza NOHELI le 25/12/354.Andi madini yaje kuza nyuma,arabakurikiza kugeza n'ubu.NOHELI yabaye umunsi wo KWISHIMISHA no GUCURUZA.Abashinwa n'Abahinde batemera YESU,nibo bagurisha Ibirugu n'amashusho ya Yesu.Kuli uwo munsi,abakristu nyamwinshi barishimisha,bagakora ibyo Yesu atubuza:gusesagura,gusinda,gusambana,etc...Niba koko NOHELI yibutsaga abantu ivuka rya Yesu,bahinduka,bakaba abantu beza.Ntabwo Noheli ibibutsa YESU.It is just "a day to have a good time".Birababaje.
Kanda hano umusubize

Gahakwa - 25/12/2017 saa 15:00

Urakoze cyane Makuza.Mythra yali ikigirwamana cy'izuba cyo muli Persia.Ubu ni muli IRAN.Gusenga Mythra byazanywe mu Burayi n'abasirikare ba Alexander-the Great mu kinyajana cya 4 mbere ya Yesu.Muli 307 nyuma ya Yesu,Umwami wa Roma witwaga Diocletian,yubakiye icyo kigirwamana Mythra,acyubakira Temple ku ruzi rwa Danube.Muli 376,nibwo Paapa Leo yasenye iyo Temple.Mu mwaka wa 530,Kiliziya Gatolika yemeje ko YESU yavutse le 25 December,nta hantu na hamwe ibikuye hemewe muli History.Paapa n'abapadiri b'iki gihe,bemera ko batazi igihe Yesu yavukiye.Imana itubuza gusenga mu buryo bw'ibihimbano bidahuye na Bible.Bible ivuga ko uba uta igihe,imana itakwemera (Matayo 15:9).Bible kandi idusaba kugenzura neza niba ibyo amadini yigisha biba bihuye n'ijambo ryayo,Bible (1 Yohana 4:1).Tugomba gushishoza aho gupfa gukora imihango tutazi aho yaturutse.Historians bavuga ko imihango ya Noheli,ifite inkomokp kuli Mythra (impano,ibiti bya Noheli,etc..).
Kanda hano umusubize

Kkigori - 25/12/2017 saa 17:01

Muvandi Ivy'uvuze Nukuri Je Vyantangaje Ubwo Nabona Uyumusi Uturwi Twabantu Bari Basinze Cane Aband Batukana Hamw Nibindi Biteye Isoni
Kanda hano umusubize

Daniel - 26/12/2017 saa 19:49

Nibyo koko pe weho urabizi neza cyane
Kanda hano umusubize

GASORE - 2/01/2018 saa 14:39

IBYUVUZE NIBYO
Kanda hano umusubize

Ndayizeye Justin - 25/12/2017 saa 07:33

Ese Yaba Bose Bazirikana Nka Papa Nibakomeze Badusabire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X