Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Sobanukirwa isano riri hagati y’Uburaguzi n’UbuhanuziIbitekerezo

Abanyarwanda cyangwa abakurambere bacu bahaga agaciro ndetse abandi baracyaha agaciro ibyavuzwe n’abapfumu n’abahanuzi. Kujya kuraguza kwari ukujya kureba umupfumu ukamugezaho gahunda zose uteganya nawe akakurebera ko bizagenda neza.

Abanyarwanda cyangwa abakurambere bacu bahaga agaciro ndetse abandi baracyaha agaciro ibyavuzwe n’abapfumu n’abahanuzi. Kujya kuraguza kwari ukujya kureba umupfumu ukamugezaho gahunda zose uteganya nawe akakurebera ko bizagenda neza.

Ni ibikorwa byakorwaga n’Abanyarwanda mbere yo kugira icyo bakora cyose ngo barebe niba bazagira intsinzi. Ntabwo byari ubujiji nk’uko bamwe babitekereza kwari ukwiyitaho ngo bamenye uko bahagaze.

Abapfumu baraguzwagaho babaga bazwi, uwabyiyitiriraga yarahanwaga bikomeye ndetse bikagera no ku gihano cy’urupfu.

No muri Bibiliya abakiririsito bemera usangamo abahanuzi b’ukuri nka Samuel, Yeremiya, Natani, Elisa n’abandi. Nk’uko no mu Rwanda habayeho abapfumu cyangwa abahanuzi bavuzwe nka Nyirabiyoro.

Iyo yasangaga harimo ikibazo yakubwiraga icyo ukora cyangwa se akakubuza gukora icyo kintu. Kuri ubu usanga nabwo biriho, mu nsengero nyinshi usanga abakirisitu bashidukira kwegera abo bazi ko bahanura cyangwa berekwa ngo bababwire uko babibona.

Igitabo ‘Imizi y’u Rwanda’ kigira kiti “ Abapfumu bo mu Rwanda rwo ha mbere bari abahanuzi b’icyo gihe.”

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu ati “ No kuri ubu usanga umukobwa cyangwa umusore ndetse abantu bose mu nsengero babanza kubaza abahanuzi babo berekwa , ngo none se bigende, tubanze dusengere ubukwe mbere y’uko bubaho n’ibindi n’ibindi.”

Akomeza avuga ko atemera abahanuzi bariho ubu kuko nta gishya bavuga.
Ati “Nubwo ariko biyita ariko nta bahanuzi bakibaho, abahanuzi ntabwo bavuga ibintu bisanzwe ngo mbonye Imana ikurinze impanuka, ngo ugiye kugura imodoka. Ibyo si ubuhanuzi kuko ubuhanuzi bwabaga bwerekeza ku gihugu n’ingaruka byagira k’umuryango mugari.”

Igitabo Imizi y’u Rwanda kigaragaza ko Abanyarwanda bari abahanga ndetse bemeraga Imana nubwo hari abatekereza ko ari ibintu bishya byazanywe n’abazungu.

Ibyo bakoraga babishyiragamo urukundo n’ukwemera gukomeye cyane ku buryo aribo bantu bakwiriye kwigiraho ugeranyije n’abakoloni baje batandukanya abanyarwanda ndetse bamwe bakavuga ko uwo mudahuje idini utamushyingira umugeni n’ibindi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X