Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Akabyiniro ka Cadillac : Dore ubuhamya bwa Riziki chantal wasabye Imana ngo igatwike kandi ikamwumva

Hashize iminsi akabyiniro kitwa Kadirake kari kazwi,gakunzwe ndetse kanakomeye mu mujyi wa Kigali gahiye,gusa benshi ntibamenye impamvu yabyo,ubu ni ubuhamya bukmomeye bwa RIZIKI wasenze ngo Imana igatwike.

Riziki Chantal, umukirisitu wo mu itorero ADEPR avuga ko amasengesho ye ari yo yatumye Imana yohereza umuriro watwitse akabari ka Kadirake muri Gicurasi 2012 kagakongoka.

Ibi Riziki Chantal uvuka i Rubavu akaba asengera muri ADEPR Kiruhura muri Paruwase ya Muganza ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Muri ubu buhamya Riziki avuga uburyo Imana yamwigaragarije ikamukoresha nyuma y’igihe yumva atizera ko na we yavuga mu ndimi cyangwa se ngo ayoborwe n’umwuka wera.

Mu buhamya bwe agaruka ku rugendo rwe rw’ivugabutumwa rwanamugejeje ku gikorwa gihambaye cyo gutwika akabari kari kazwi cyane mu mujyi wa Kigali nka Kadirake (Cadillac), ahantu habarizwaga akabyiniro gahuriramo indaya n’abasinzi bagakesha ijoro.

Riziki yatubwiye uburyo yapanze kujya mu materaniro y’urubyiruko rwa Kiruhura, aho kugira ngo anyure inzira imwerekeza Kiruhura abona imbaraga idasanzwe imwerekeje inzira ijya i Nyamirambo atabizi ubwenge bwagiye.

Ageze i Nyamirambo ngo yageze imbere y’akabari (atatubwiye izina) yumva imbaraga imusaba kukinjiramo ndetse ngo yarwanye no gukura akaguru hasi ngo ahindure icyerekezo biranga maze yerekeje mu kabari biremera! Yinjiyemo bamwakira nk’umukiriya ageze kuri kontwari mu ijwi riranguruye atangira kuvuga ubutumwa.

Ibi yabitubwiye agira ati: “Narahageze ndarangurura ndavuga nti mwese nimwumve, nuko numva ijambo ryo muri Yeremiya 51:6 rinjemo maze ndaribasomera; hari ijambo rivuga ngo nimuhunge muve muri Babuloni ,buri wese akize amagara ye muticwa muhowe ibicumuro byaho kuko ari igihe cyo guhora k’Uwiteka ,agiye kuhitura ibihakwiriye.”

Riziki akomeza avuga ko akimara kuvuga ibyo yumvise amagambo amujemo agira ati: “yemwe mwa bagabo mwe, abagore banyu bararira amarira menshi, abana mwabyaye bishwe n’inzara, abana barwaye bwaki, ntibiga; Imana yabahaye umugisha muwuzana kwa maraya kuwusindira no kuwusambanisha kubw’ibyo Imana yo mu ijuru ibabanguriye inkota.”

Riziki yahise atangira kubwira n’abagore ati:” yemwe mwa bagore mwe mwasize abagabo banyu mubabeshye ko mugiye mu butumwa bw’akazi kandi muje kwinezeza no kwisambanira gusa Ku bw’ibyo….afata Bibiliya azamura ijwi hejuru ati Imana yo mu ijuru ibabanguriye inkota ije kubasya.”

Ubutumwa bwe ngo yabukomereje ku basore n’inkumi agira ati: “Yemwe mwa basore mwe namwe mwa bakobwa mwe, ababyeyi bababyaye bararira amarira menshi, igihugu cy’u Rwanda gifite isoni zo kubitirirwa ko muri abana bacyo, kubera ubusambanyi bwanyu, uburara bwanyu, kwiyandarika kwanyu kubw’ibyo Imana igiye kubahindurira intumbi ku misozi, mugiye kuribwa n’inyo n’inkongoro. “

Nyuma yo gutangaza ubu butumwa ngo abari bari muri aka kabari bamusohoye nabi ariko yari yamaze kuvuga ibyamugenzaga.

Riziki yakomeje kugenda avuga ubutumwa bw’Imana mu tubari dutandukanye i Nyamirambo, ku buryo hari n’aho yageze ucunga umutekano amwitambitse amuramburaho ikiganza asaba Imana ko imugira impumyi maze ngo uwo musekirite ahita asinzira undi na we arinjira ajya kuvuga ubutumwa.

Avuye I Nyamirambo yerekeje mu mujyi ahazwi nko kwa Rubangura hari nijoro ahasanga polisi na pandagare,avuga ko yahise ababwira mu ijwi riranguruye ababwira ibyo yumvaga agomba kubabwira, agikata mu masangano y’imihanda (rond point) yumva yuzuye imbaraga nyinshi amanutse ku Kiriziya yitiriwe umuryango mutagatifu(sainte famille) ahahurira n’abasirikare aba arasimbutse amera nk’ugurutse nuko arababwira ati: “nimwumve uko Uwiteka avugana namwe” ababwira ibyo yagombaga kubabwira nuko barakomeza baragenda.

Akomeza avuga ko amaze kuvugisha abasirikare yumvise abaye munini cyane ahari kuruta inzu nini ku buryo yumvaga yatera ikofi rimwe etaje ikagwa hasi, mbese ngo yumvaga akamodoka yagashwanyuza rimwe.

Yahise amanuka sopetarade, agera mu kabari kari kazwi cyane ku izina rya Kadiraki, icyo gihe ngo hari nka saa saba z’ijoro ahasanga indaya nyinshi n’abasinzi,nuko atangira kubabwira ati: “mwese nimwumve ni mwumve!” atangira kubabwira ijambo ry’Imana.

Indaya n’abandi basinzi bari muri ako kabari ngo baramuzengurutse batangira kumumwaza bavuga ko ari indaya yabuze umugabo none ikaba ije guteka imitwe ngo iravuga ijambo ry’Imana.

Muri ako kanya ngo umugabo wari uparitse imodoka hafi aho yaraje abaza Riziki ati: “yewe sha, dore wavuze urwamo rwakurenze urabeshya ngo uri umuhanuzi, ngo uri za makozi z’Imana, wavuze icyaka cyakwishe; aka kanya tugende nkugurire ikese ya mitsingi nkwinjize no mu rubyiniro ariko ureka guteka imitwe ahongaho.”

Riziki yatubwiye uburyo acyumva ayo magambo yahise ajya mu mwuka agasenga. Ati: “Akivuga iryo jambo, muri jyewe ukuboko kw’iburyo kwahise kuzamuka muri ako kanya mpita nsenga isengesho ndavuga ngo ndagushimiye Mana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo, nzi ko ahantu hose nanyuze twari turi kumwe kandi n’aha hantu turi kumwe mbisenze gutyo nizeye mu izina rya Yesu Amen.”

Akivuga atyo, ngo yahise abona akabyiniro kabaye nkagaturitse, yumva ijwi ry’ikintu gisakuje, abona Kadirake iragurumanye, yarangije kuvuga ngo “mu izina rya Yesu Amen” umuriro wamaze kugera hejuru, Kadirake iba ifashwe n’inkongi y’umuriro nuko ba bandi bavugaga ngo ‘aramwaye yabuze umugabo’ batangira kuvuga ngo ‘wa mugore ni umuhanuzi, wa mugore ni umuhanuzi!’

Ako kanya ngo batangiye kumwegera, bamwe babyigana basohoka ngo badashya, abandi bataka bati: “ayiweeee turapfuye”. Uko abantu bahururaga baza kumureba, ni nabwo yumvise ijwi rimubwira riti “baragufunga”.

Riziki avuga ko nubwo iryo jwi ryari iry’umwanzi Satani, ngo ryaramuriganije afatwa n’ubwoba atega moto yerekeza Nyabugogo maze abamotari benshi baramukurikira bamusaba kubasabira umugisha, maze abaramburaho ibiganza abasabira umugisha.

Riziki asoza avuga ko nyuma yo gushya kwa Kadirake yahise yerekeza mu gashyamba kari hagati ya Gatsata na Karuruma, ahasanga abagabo babiri b’abahanuzi, bafatanya gusenga, maze umwuka w’Imana aramubonekera aramubwira ati:

“Mwana wanjye ndi Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo, Imana wakoreye mwana wanjye, ntabwo wigeze urushya umwuka wera bituma nkwiyereka nk’uko niyeretse Eliya mu buryo bw’umuriro, guhera uyu munsi ibi bikubere ikimenyetso, ntuzongere gushidikanya ukundi uvuga ko utagira umwuka wera,….

…..ntuzongere gutinya abo nzagutumaho bose uzababwire, abakomeye n’aboroheje, abize n’abatarize, abazungu n’abirabura abagufi n’abarebare ,ibyiciro byose kuko nta mwana w’umuntu wabasha kukurya n’urwara rw’urutoki njyewe Uwiteka ntabyemeye, iti sibwo bwa mbere nkwiyeretse ibuka no ku Gisenyi mu masasu.”

Riziki Yararyamye bukeye abona abo babanaga bari gukurikirana kuri Televiziyo uko Kadirake yahiye ababajije icyayitwitse bamubwira ko ngo hari umuhanuzi w’Imana wahanyuze gusa batamenye uwo ari we.

Riziki ngo yamaze ibyumweru bibiri atavuga ubutumwa kubera ubwoba .Nuko Imana imutumaho umukecuru w’umuhanuzi w’i Cyangugu (Rusizi) iti “Shirika ubwoba utangire uvugishe ukuri ku byo wabonye, uzenguruke insengero, ntawe uzakurya urwara!”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kingfish - 17/01/2018 saa 10:01

Nagatangaye Atari umu ADPR bazi kucyatsa bavuga ngo "narabyeretswe" "narabihanuye" nyamara ntanumwe utanga ikimenyetsoko yabivuze mberey'uko biba, bose babivuga aruko hari ikibaye.
Kanda hano umusubize

kagi - 16/01/2018 saa 10:23

Hahhahahaaaaa, uwababwiye ko Imana yanga abishimisha ninde? Yajya ibanza gutwika izo nsengero musengeramo nibyaha byanyu muba mwishinja mukibagirwa ko Yesu yabipfiriye!!! Abo Bantu bimana muba mushaka ngo itwike izabibabaza kabisa. Ntimukivange mu buzima bwabandi mu gihe butabababongamiye. Niba umuntu agiye kwibyinira agataha akeye yumva yifitiye amahoro ntawe ashakurije Imana ibyanga he koko? Mwite ku bibareba mwo kabyara mwe!!! Murakoze
Kanda hano umusubize

egide - 16/01/2018 saa 04:56

Mwemera indagu za ba nyirabiyoro ariko igitangaza nka kiriya mugapinga Uwiteka ubwibone bwanyu bugeze kwiherezo ntagihe gisigaye niba nta matwi mufite ariko mufite amaso.
Kanda hano umusubize

egide - 16/01/2018 saa 04:54

Mwemera indagu za ba nyirabiyoro ariko igitangaza nka kiriya mugapinga Uwiteka ubwibone bwanyu bugeze kwiherezo ntagihe gisigaye niba nta matwi mufite ariko mufite amaso.
Kanda hano umusubize

egide - 16/01/2018 saa 04:54

Mwemera indagu za ba nyirabiyoro ariko igitangaza nka kiriya mugapinga Uwiteka ubwibone bwanyu bugeze kwiherezo ntagihe gisigaye niba nta matwi mufite ariko mufite amaso.
Kanda hano umusubize

egide - 16/01/2018 saa 04:53

Mwemera indagu za ba nyirabiyoro ariko igitangaza nka kiriya mugapinga Uwiteka ubwibone bwanyu bugeze kwiherezo ntagihe gisigaye niba nta matwi mufite ariko mufite amaso.
Kanda hano umusubize

kl - 15/01/2018 saa 13:10

Hhh Imana yaragowe .ibibaye byose ngo barayisabye? Ese kuki ntawe ujya avuga ko yayisabye ngo umwanzi we apfe agapfa?
Kanda hano umusubize

Imana irashoboye - 15/01/2018 saa 05:28

Ndashima Imana cyane kuko nayimenye. Naraye Cadillac inshuro zitari nkeya ariko hari kwa Satani ndabarahiye. Ubusinzi, ubusambanyi n'ibindi bikorwa bya Satani byahaberaga ntago Imana yari kubyemera ko bikomeza! Abantu basambaniraga ku mugaragaro. Naragayo bucya ndeba nk'igihore imitungo yanjye niho yashiriye ubu ndari ayo kwarika ariko ndashima Imana ko ubu natangiye urugendo rujya mu ijuru. Abavuga ibyo kunywa inzoga baba bivugira kuko nta kiza cyazo nigeze nzibonama uretse ibihombo. Ntuzazinywe kuko yenda atari icyaha ahubwo yenda uzazireke kuko ari ikigusha, niyo Dayimoni zigutegera, nizo zisenya ingo,....
Kanda hano umusubize

Halima Alex - 15/01/2018 saa 01:11

Nonese KO atabivuze bitaraba!!?? Ngo ni ubuhanuzi!!! Niba aribyo Ntawe utari ubuhanuzi Iyo ni imitwe
Kanda hano umusubize

Abba - 14/01/2018 saa 13:15

None se inkongi zabaye henshi mu minsi cadillac yahiyemo harimo n'urusengero rwa ADEPR naho niwe watumye hashya??
Kanda hano umusubize

Abba - 14/01/2018 saa 13:15

None se inkongi zabaye henshi mu minsi cadillac yahiyemo harimo n'urusengero rwa ADEPR naho niwe watumye hashya??
Kanda hano umusubize

Kanamugire Sylvain - 14/01/2018 saa 10:25

Umva rero wowe wiyita Gihana nawe Bernard Mwirinde mudatuka umwuka w'Imana icyo utazi urabaza ntabwo uhinyura . Ni akanama nakugiraga Nge kwihana byarananiye ariko nziko Imana ibaho ikoresha abantu kandi igakorera mu bantu . Iyaba yangiriraga imbabazi nkongera nkikirizwa
Kanda hano umusubize

umusaza - 14/01/2018 saa 08:53

Abatekamitwe b'ubu we. Kuki yategereje imyaka 5 ngo abivuge?
Kanda hano umusubize

- 14/01/2018 saa 04:46

uzasengere utubyiniro twose twa kigali dushyant.gupta@nokia.com
Kanda hano umusubize

ubajohn - 14/01/2018 saa 01:45

mizero yego rata wowe abari bari guhakana nizere ko babonye ukuli
Kanda hano umusubize

helman - 13/01/2018 saa 17:10

ahaa! nabasengere bakizwe bose
Kanda hano umusubize

Passy - 13/01/2018 saa 14:52

Umuntu ashatse yakizwa akagarukira uwiteka, Mana ngusabye imbaraga nkiza Riziki.
Kanda hano umusubize

Bernard - 13/01/2018 saa 14:39

ariko koko ibi bintu muba mwandika .mwagiye mumunza mugatekereza.uwo muntu nuwahe ubeshya abanyarwanda
Kanda hano umusubize

fifi - 13/01/2018 saa 14:29

Muduhe nomero ye ya telefoni turamukeneye.
Kanda hano umusubize

mpore j paul - 13/01/2018 saa 12:10

Imana ikomeze kukwtaho.
Kanda hano umusubize

Pedro - 13/01/2018 saa 08:25

Ndafashijwe, ubuhamya nk'ubu turabukeneye. Wa munyamakuru we wanditse iyi nkuru. Imana iguhe Umugisha.
Kanda hano umusubize

amani - 13/01/2018 saa 07:58

Ndatangaye! Iyaba utubyiniro twose n'ahandi hakorerwa ibibi NGO bari kwishimisha hashyaga. Bijya bimbabaza cyane. Imana imuhe umugisha kuba yaremeye kuba igikoresho cyayo.
Kanda hano umusubize

GIHANA - 13/01/2018 saa 07:37

Bene aba biyita ABAHANUZI ni benshi cyane.Ubyumvise,wagirango nibo koko.Abenshi babyemera kubera kutamenya Bible.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko kunywa inzoga ari icyaha,ahubwo Bible isaba Abakristu babishaka,kunywa INZOGA nkeya kugirango badasinda.Byisomere muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8.Imana yategetse Timote "kunywa Vino nkeya".Bisome muli 1 Timote 5:23.Ntabwo yabimubwiye kubera inda yamunaniye nkuko abiyita Abarokore bavuga.Ahubwo yabimutegetse "kugirango adakomeza kunywa amazi" kandi arwara igifu.Muli Bible,dusoma ahantu henshi imana yahaye abantu inzoga: Gutegeka 14:26;Yesaya 25:6;Yeremiya 35:2.YESU aje ku isi,nawe yanywaga inzoga,ku buryo Abafarisayo bamwise umunyabyaha (Matayo 11:18,19).Iyo unyweye VINO nyinshi,iragukobana.Imana itubuza GUSINDA (Abefeso 5:18).Aba bigisha ko kunywa VINO ari icyaha,nibo banyabyaha,kuko "babeshyera imana".Bible ivuga ko "bafite ishusho yo kwera".Niyo mpamvu imana idusaba kwibitondera (Matayo 7:15).Mujye mwiga neza Bible kugirango batababeshya.
Kanda hano umusubize

uwayo - 14/01/2018 saa 03:01

ninde wakubwiye ko akabyiniro ari akabari gusa uretse ko unashatse imirongo muri bibiliya ibuza ibisindisha wayibona nyine nuko uba ushaka kwivugira gusa naho ubundi uretse shitani ntawundi wavuga ko kadirake itari ikibazo ku Mana ikibigaragaza nuko umuyobozi wayo ubu yabyihannye keretse niba utamenya amakuru niba uwayiyoboraga ariwe nyirayo yiyemerera ko yakoreraga Satani ubwo nta soni bigutera
Kanda hano umusubize

uwayo - 14/01/2018 saa 03:01

ninde wakubwiye ko akabyiniro ari akabari gusa uretse ko unashatse imirongo muri bibiliya ibuza ibisindisha wayibona nyine nuko uba ushaka kwivugira gusa naho ubundi uretse shitani ntawundi wavuga ko kadirake itari ikibazo ku Mana ikibigaragaza nuko umuyobozi wayo ubu yabyihannye keretse niba utamenya amakuru niba uwayiyoboraga ariwe nyirayo yiyemerera ko yakoreraga Satani ubwo nta soni bigutera
Kanda hano umusubize

higoza - 14/01/2018 saa 11:27

Abarizi nabo bashobora kuvuga ko kuroga nta cyaha kirimi koko in umwuga wabo. Uwananiwe gukizwa no integr se nkeya ariko byose. Byarumviswe. Gisibda se in iiki.? Akayoga game ni akangana iki? Imana iturengerebnra kindi
Kanda hano umusubize

JEAN AIME - 14/01/2018 saa 15:34

Komeza utwigishe uvuze ukuri. Wongeremo n'Ibyo bible ivuga kuri bamwe muri ba maraya bakijije igihugu cya Abraham cyatewe n'abanyamahanga.
Kanda hano umusubize

niyo - 15/01/2018 saa 01:13

Urakoze urumuhanga koko muri bibiriya
Kanda hano umusubize

rukato - 15/01/2018 saa 07:38

Gihana ibyo avuga nibyo ariko muvandimwe Gihana,uragosorera mu rucaca!Abantu benshi ntabwo bashaka kwemera ibyo Imana ivuga ..baha agaciro ibyo babwirwa n'impuguke bihaye.😁
Kanda hano umusubize

Ephrem - 15/01/2018 saa 08:35

Yesu ashimwe ncuti mwenedata . mubyo mwanditse harimo ukuri gukeko ntahantu nahamwe Bibiliya itwereka ko inzoga ari icyaha. Mfasha dusome muri YESAYA 5:11 bazabona ishyani abazindurwa no kuvumba ibisindisha..... Yesaya 5: 22 haravuga ngo bazabona ishyano abigira intwari so kunywa inzoga bakagira imbaraga so guturira ibisindisha.. IMIGANI 23: 29 aho urahasanga byinshi Ku nzoga wita ko atari icyaha. Imigani 20 yego koko vino numukobanyi nkuko wabivuze gusa hasi baratubwirango kandi ushukwa nabyo ntagira ubwenge kandi yobu 28:28 adusobanurira neza Ku ubwenge bihwanye no KUBAHA UWITEKA. Yesu yaravuze ngo hahirwa uwo ibyange bitazagusha kandi ngo abo mu minsi iyi dusohoyemo bakunda inyigisho zinogeye amatwi yabo. Amahitamo nayawe naho aho uhera uvugako ari zabahanuzi so mpazi kuko Yesu yatubwiye ko tumwizeye byonyine tuzabasha no gukora ibirenze ibyo yakoze gusa sitwe tuba tubikoze ahubwo niwe nubundi uba abikoreye muri twe. Imana iguhishurire ukuri nyako Amen
Kanda hano umusubize

Ephrem - 15/01/2018 saa 08:35

Yesu ashimwe ncuti mwenedata . mubyo mwanditse harimo ukuri gukeko ntahantu nahamwe Bibiliya itwereka ko inzoga ari icyaha. Mfasha dusome muri YESAYA 5:11 bazabona ishyani abazindurwa no kuvumba ibisindisha..... Yesaya 5: 22 haravuga ngo bazabona ishyano abigira intwari so kunywa inzoga bakagira imbaraga so guturira ibisindisha.. IMIGANI 23: 29 aho urahasanga byinshi Ku nzoga wita ko atari icyaha. Imigani 20 yego koko vino numukobanyi nkuko wabivuze gusa hasi baratubwirango kandi ushukwa nabyo ntagira ubwenge kandi yobu 28:28 adusobanurira neza Ku ubwenge bihwanye no KUBAHA UWITEKA. Yesu yaravuze ngo hahirwa uwo ibyange bitazagusha kandi ngo abo mu minsi iyi dusohoyemo bakunda inyigisho zinogeye amatwi yabo. Amahitamo nayawe naho aho uhera uvugako ari zabahanuzi so mpazi kuko Yesu yatubwiye ko tumwizeye byonyine tuzabasha no gukora ibirenze ibyo yakoze gusa sitwe tuba tubikoze ahubwo niwe nubundi uba abikoreye muri twe. Imana iguhishurire ukuri nyako Amen
Kanda hano umusubize

JEAN AIME - 15/01/2018 saa 16:18

Ukuri kwanyu ndakwemera. Na ba Maraya hari ibyiza bibiliya ibavugaho. Mudukorere ubushakashatsi bwabyo muri bibiliya. Ibisubizo byanyu ni ingirakamaro.
Kanda hano umusubize

Hafashimana Janvier - 15/01/2018 saa 16:50

Gihana weee usome Itangiriro 19:30-38 wumve ibyo inzoga yakoze.
Kanda hano umusubize

Nsengimana Adrien - 12/01/2018 saa 16:53

Murakoze kutugezaho ububuhamya kuko buradufashije. Turabatumye mumutubwirire Asengere Akabari kitwa Akabyiniro Ni muri Nyakarambi muri Kirehe Iburasirazuba naho bakizwe. Murakoze
Kanda hano umusubize

umuturanyi - 13/01/2018 saa 17:49

Urakoze rwose! Ako kabari katuraza tudasinziriye kubera urusaku. Ikindi biravugwa ko gacuruza n'abana b'abakobwa. Ababishinzwe muri Kirehe mubirebe mutabare abana ndetse n'umutekano w'abahaturiye wubahirizwe.
Kanda hano umusubize

Mizero nedved - 12/01/2018 saa 11:26

Uyu mudamu ntabeshya nanjy si muzi arko muri 2012 cadillac itarashya ya nyuzeho agenda abwiriza ndi mubo yasanze kwa rubangura.
Kanda hano umusubize

dalius - 13/01/2018 saa 11:42

Wampa number yiwe please
Kanda hano umusubize

nkaka justin - 14/01/2018 saa 13:27

ariko se miliyoni yishwe yabagahe iyo itwika ababishe koko
Kanda hano umusubize

DISON - 14/01/2018 saa 07:01

Urakoze! Nkunda ubuhamya ufite gihamya!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X