Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ubuhamya: Kwizera Yesu Kristo akabatizwa, byamukijije indwara y’abadayimoni bari baramugize imbata kuva mu buto bwe.


Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’igitabo ‘umurage mwiza’ ndetse n’agatabo ‘Ukuri mu Rukundo’ (agatabo k’umwirondoro abakundana bahana murwego rwo kumenyana bihagije, gakoreshwa mugihe cyo kurambagizanya), avuga ko ubwo yizeraga Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza, Imana yamukijije indwara y’abadayimoni yari yaramugize imbata kuva mubuto bwe. Mugitabo ‘umurage mwiza’ Munyeshyaka Jean Paul yanditse, yagarutse no kubuhamya bwe uko Imana yamukijije, agira ati:

Iyo umuntu yakiriye agakiza, Umwuka Wera yinjira muri we, akimura ubwami bwa satani n’ibye byose, Umwuka Wera akamutunganya akamuhindura mushya, maze akimika ubwami bw’Imana muri we; niyo mpamvu uwo muntu ahora anezerewe, kuko aba yarimitse umwami w’amahoro muri we.

Ibyo bituma ibintu byose bishobora kumubabaza no kumwihebesha birushwa imbaraga na bwa bwami bw’amahoro buri muri we, bityo ibibazo bikagaragara nk’ ibitariho imbere ye. Iyo umuntu yakiriye agakiza kandi: byanga bikunda hari ibibazo bishyirwaho iherezo, by’umwihariko ibyaterwaga n’imyuka mibi ya satani, kuko ubwami bwa satani buba bwajyanye n’ibye byose.

Nitanzeho urugero: Kuva mu bwana bwanjye, narwaraga indwara y’abadayimoni, iyo ndwara ikaba yaramfataga nsinziriye: nararyamaga nk’ibisanzwe, bwacya nkumva umutwe urimo kundya cyane kuburyo ntashoboraga no kweguka aho ndyamye cyangwa kunyeganyeza umutwe, mukanwa habaye ibisebe kuburyo ntakintu gikomeye cyangwa gishyushye nashoboraga kurya; ababonaga uko iyo ndwara yamfataga, bambwiye ko ari ibintu byazaga bikaniga maze urufuzi rukaza mukanwa, nkaryagagura nkirumagura ururimi no mukanwa, kandi iyo hatagiraga umuntu untabara nashoboraga no gupfa, gusa ibyo njye sinabimenyaga, ahubwo nisangaga narembye mu gitondo. Kandi mu gihe cyose nabaga nkirwaye, uko nsinziriye abo badayimoni barazaga bakaniga, kuburyo byasabaga ko undwaje atagomba gusinzira. Namara gukira nkatuzaho igihe gito, mu gihe ntazi babadayimoni bakazagaruka bantunguye nkongera nkarwara, gutyo gutyo ….

Iyo ndwara ikimfata bwa mbere, naricuye nsanga ndyamye hanze ku ibaraza ry’inzu, mbona abaturanyi baranshungeye, kuko bari bahurujwe bazi ko napfuye; ariko nyuma ababyeyi banjye bageze aho barabimenyera. Baramvuje biranga bageze aho barandeka, babona ko aribwo buzima bwanjye. Ibyo byanatumye mu mwaka wa 2000 nsindira kwiga amashuri yisumbuye, ariko sinajya kwiga ku kigo Leta yari yangeneye kwigaho, kubera ababyeyi batinyaga ko nshobora kujya kwiga kure yabo nkapfirayo, bituma niga mu ishuri ryigenga, aho nigaga ntaha murugo. Ariko nyuma yo kwakira agakiza, ntibyansabye kwivuza cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose kugirango nkire iyo ndwara:

kuva itariki ya 21/07/2001, ubwo nakizwaga nkabatizwaga mu mazi menshi, bwa burwayi nabwo bwagendeyeko nabugingo nubu; kuko nyuma yo kwizera Yesu Kristo, ubwami bwa satani bwajyanye n’ibyabwo byose. Iyo umuntu yakiriye agakiza rero, araryama agasinzira neza agahorana umutuzo; yego birashoboka ko yagira ibindi bibazo, ariko ibibazo biterwa no kwimika ubwami bwa satani, byose biba bishyizweho iherezo; n’ibidahita bigenda, bikurwaho no gusenga.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jeanette Mutagwabira - 19/01/2018 saa 07:54

Nawe ntacyo umurushije kuko uwize wese ntiyize kuvura n'amazina cg amoko y'indwara! kdi Ubu ibyo sibyo akeneye kumenya. Arahamya uwamukijije indwara yananiye aho yanyuze hose yivuza. Amashuri ubuhanga, ni ubumenyi ku mwami Yesu sibwo bukora! Kumwemerera gusa ko yinjira iwawe bikuraho imyaku, indwara,ubukene,.....! Amen warakoze Yesu gukiza umuvandimwe!
Kanda hano umusubize

Innocent - 18/01/2018 saa 13:35

Iyo ndwara yitwa epilepsy. Ntabwo ari abadayimoni, ni indwara isanzwe. Biratangaje kubona umuntu uri Ku rwego rwo kwiyandikira igitabo uyu munsi adashobora gusobanukirwa uburwayi bwe. Nakugira inama yo kuzajya ujya kwa muganga bakagusobanurira aho kuguma uyobya abanyarwanda nabanyamadini byumwihariko.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X