Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ukiamka: Komite nyobozi ya ADEPR mu masengesho y’iminsi itatu

Bamwe mu bagize komite nyobozi ya ADEPR bagiye kwitabira amasengesho y’iminsi itatu azabera mu karere ka Rubavu kuva uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017 kugeza ku wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017.

JPEG - 41.6 kb
Rev Pastor Karurangwa Ephrem umuvugizi wa ADEPR

Ni amasengesho ategurwa n’umuryango w’ihuriro ry’amatorero ya gipentekote yo mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, akitabirwa n’abanyamasengesho bavuye muri ibyo bihugu.

Aya masengesho agiye kubera mu Rwanda mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yabereye mu gihugu cya Tanzaniya, ingingo isobanura ko aya masengesho aba kabiri mu mwaka.

Ni amasengesho kandi biteganijwe ko azitabirwa n’abanyamasengesho bavuye mu bihugu bya Tanzaniya, Uganda, Kenya, Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’igihugu cya Sudani y’epfo nkuko bitangazwa na Pasiteri Sematama Ruvugisha Innocent; uhagarariye iki gikorwa mu Rwanda.

Yagize ati: ” Abatanzaniya, abanyakenya, abanyasudani, abavugizi bose b’itorero ryacu bazaba bahari, biraryoshye cyane.”

ISANGE yagerageje kumenya icyo umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rev.Ephrem Karuranga avuga kuri aya masengesho maze adutangariza atya ati:

” Ni amasengesho y’umuryango UKIAMKA, umuryango uhuza amatorero ya gipenteko yo mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, agizwe cyane cyane ni amatorero ya Pentrekote ariko asa nkaho yabyawe na Suede. Asanzweho rero, aba kabiri mu mwaka ariko akabera muri buri gihugu akagenda asimburanwa. Ubu rero nitwe twari dutahiwe. Turahura tugasengera ibihugu byacu, ivugabutumwa ryacu n’akazi dukora.”

Rev.Ephrem Karuranga kandi yanakomoje ku cya mbere mu bizasengerwa muri aya masengesho.

Yagize ati: ” Dufite ibibazo by’umutekano mu cye mu karere, dufitemo ubuzima butoroshye bw’abaturage babyo, ahanini bigenda biterwa n’inzara, harimo ibibazo by’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ibyo byose ni ukugenda umuntu abisengera.

Aya masengesho azatangira ku munsi w’ejo, ntawuhejwe kuko ngo buri wese wumva ashaka gusenga ashobora kwitabira.

UKIAMKA’ ni ijambo ry’impine riri mu rurimi rw’igiswahili, mu magambo arambuye rikaba rivuga ngo: “Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekositi ya Afrika ya Mashariki na Kati; akaba ari umuryango w’amatorero ya gipentekote yashinzwe n’abamisiyoneri bo mu gihugu cya Swede, abarizwa mu duce tw’Afurika y’i Burasirazuba ndetse n’iyo hagati.

Amatorero ya gipentekote yo muri region d’AFRIQUE GRANDS LACS ahura kabiri mu mwaka agasengera za leta z’ibihugu bakoreramo umurimo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Habimana Zorobabel - 15/12/2017 saa 07:25

Twishimiye ayo masengesho ya UKIAMKA yenda haricyo Umwuka azakora
Kanda hano umusubize

NIYONAMBAZA Laurent - 14/12/2017 saa 06:58

Aya masengesho ni meza kandi ni byiza pe ,ariko barebe neza bakimara gutorwa uko batangiye uko bari gukora ubu, ese bo mu minsi iri imbere bizaba bimeze bite? Ndashimira iri hindura ry'abashumba b'uturere ryabaye kuko iyo batinze mu karere runaka batangira kwanduranya no kuba nk'ibishyitsi bidashyigurwa ,Ndasaba ubuyobozi bwa Adepr kuba maso kujya bamenya cyane byaba ngombwa bakagera kuri terrain bakareka kumva amabwire bari i kigali,aho umushumba wa paruwasi runaka akora amakosa mwamuvugaho mu mwereka amakosa ye ati"i kigali ndahazi nzigerera yo"ni byiza mugomba kwakira buri wese ariko kuri terrain ni ngombwa abarengana n'abarenganywa bakagaragara.Murakoze Uwiteka Imana abakomereze amaboko.
Kanda hano umusubize

Mutamba - 14/12/2017 saa 06:43

Nimubanze musabe imbabazi abakristo mumaze iminsi mwaka amafranga yo kwiba n'ibindi byaha nko kwangana kugambanirana,gusesagura umutungo w'itorero mubitari ngombwa muhere kuri izo modoka mugendamo mwijye guca bugufi nk'abakozi n'Imana bo muyandi matorero hanyuma musenge muzumvirwa naho ubundi ibikomere biracyavamo amaraso ntimurabyomora.
Kanda hano umusubize

gatera - 13/12/2017 saa 14:44

Ndagira inama Komite nyobozi ya ADEPR,kubanza kwihana (to repent), mbere yo gusenga iminsi 3.Kuva ADEPR yabaho,yagiye irangwa n'amatiku,irondabwoko,gusahura amafaranga,etc...Komite iherutse kuvaho,bayishinja kwiba 3 billions Frw.Muli Yohana 9:31,havuga ko imana itumva amasengesho y'abantu bakora ibyaha ntibihane. Abantu benshi bibeshya ko imana yumva abantu bose basenga. Ntabwo aribyo.Urugero,Abafarisayo barasengaga cyane kuturusha.Ariko kubera ko bakoraga ibyo imana itubuza,YESU yababwiye ko imana yabo ari Satani.N'amadini y'iki gihe nuko.Yibwira ko imana ibumva kandi itabumva kubera ko bakora ibintu byinshi imana yanga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X