Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Umwaka wa 2018 usanze umuhanzi Dj Khaled mu mugambi udasanzwe

Umwaka wa 2018,ni umwe mu myaka abahanzi n’ibindi byamamare bahize imihigo itandukanye mu kuzamura intera y’ibyo bakora.Muri iyo mihigo umuhanzi dj Khaled we yahisemo kugabanya ibiro akaba nk’abandi bahanzi bananutse.


Umuhanzi akaba na Producer(utungana umuziki) ukomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika DJ Khaled yamaze gusinyana amasezerano n’ikigo gifasha abantu kubona ibyo kurya bibagabanyiriza umubyibuho.

Ni ikigo cyitwa Weight Watchers gifite umwihariko wo gukurikirana abantu banini kikabafasha gutakaza ibiro ahanini kibafasha mu mirire iboneye.

JPEG - 42 kb
Dj Khaled arimo gufashwa kugabanya ibiro

DJ Khaled yamaze gutangaza ko yatangiranye urugendo nabo ndetse ko kunanuka ari imwe mu ntego zikomyeye za 2018, anahamya ko kugeza ubu amaze gutakaza ibiro bikabakaba 10.

DJ Khaled yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi cyane yagiye akorana n’abahanzi bakomeye harimo nka ’We Takin’ Over’ iri kuri album yise ’We The Best’ yo muri 2007 naho mu mwaka ushize wa 2017 akaba yarakoze album yitwa ’Grateful’ iriho indirimbo zakunzwe cyane nka ’I’m The One’ na ’Wild Thought’.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Andre Bkr - 4/01/2018 saa 09:59

Bien Sûr C'est Bn!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X