Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

"Umwepisikopi ni muntu ki tugendeye kuri bibiliya?"

Umwepisikopi ni umwigisha mu itorero rya Gikristo. Ijambo ry’Ikigiriki “episkapos” ryaje gusobanurwa mu Kinyarwanda nk’ “Umukuru w’itorero,” “ureberera itorero,” cyangwa se “umushumba.” Aya magambo yose akaba asobanura ikintu kimwe.

Mu matorero yabanje, abayobozi babitaga “Abakuru b’itorero.” Nk’urugero, mu byakozwe n’intumwa 20:17 dusoma ko, “Ari I Mileto atumira abakuru b’Itorero ryo muri Efeso.” Mu Abafilipi 1:1, Pawulo atangira ibaruwa avuga ati, “Mwebwe abera bo muri Kristo Yesu b’I Filipi, hamwe n’Abepisikopi n’Abadiyakoni.” Ikigaragara, ni uko hari imyanya ibiri y’ubuyobozi mu itorero: Abakuru b’itorero (Abepisikopi) ndetse n’Abadiyakoni.

Mu nyandiko za Pawulo, yagiye avuga kubisabwa kugirango umuntu abe umukuru w’itorero/ Umwepisikopi, abo yafataga nk’ Abepisikopi bakoreraga hamw kurenza uko umuntu yakora nk’umuyobozi ku giti cye.

Muri 1 Timoteyo 3:1–7 hagira hati, “Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo: Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza. Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe adakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mukubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha, uteri umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umurwaneza utarwana, uteri umukunzi w’impiya, utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose (Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rweyabasha ati kurinda utorero ry’Imana?).

Kandi ntakwiriye kuba uhindutse umukristo vuba kugirango atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka satani yaciriwe hO kandi akwiriye gushyimwa neza n’abo hanze, kugirango adahinyuka akagwa mu mutego wa satani”.

Duhereye kuri uru rutonde, hari byinshi twafataho umwanzuro. Icya mbere, kuba umwepisikopi ni umurimo mwiza. Icya kabiri, ni akazi kandi gafite umupaka kuko kagenewe abagabo gusa. Icya gatatu, ni ukuba inyangamugayo muri byose.

Icya kane agomba kuba afite ubwenge bwo kwigisha. (Inshingano z’abadiyakoni zigaragara mu mirongo ikurikiraho, ntabwo basabwa kugira ubwenge bwo kwigisha.) Tito 1:5–7 yagarutse kunshingano z’abakuru b’itorero, ariko yongeraho ko akwiye kuba afite ubwenge bwo guhugura abantu inyigisho nzima. Ubwo Petero yandikiraga abakuru b’itorero, nawe ubwe yiyise ko ari “Aru umukuru mugenzi wabo” (1 Petero 5:1).

Imirimo mu itorero yagiye yiyongera. Biza kugera aho, umwepisikopi yaje kuba uhagarariye amatorero menshi mu ntara bitewe n’imiterere y’itorero. Mu nama yabereye I Nicea muri 325 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristo umukuru w’itorero wa buri mugi cyangwa agace yahagarariraga akarere ke. Aba bayobozi bafatwaga nk’”Abepisikopi.” Amatorero menshi ya gikristo akaba yarakomeje uyu muco w’ubwepisikopi kugeza nanubu.

Bibiliya itubwira ko abakuru b’itorero n’abadiyakoni aribo bayobora amatorero mu duce aherereye mo. Umukuru w’itorero yari azwi kandi ku izina ry’umwepisikopi cyangwa se akaba ari umushumbwa wakoreshwaga bene ako kazi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 6/04/2018 saa 12:12

ESE ABAKOZI B'IMANA BO MU KINYEJANA CYA MBERE BOSE BAKORAGA IBITANGAZA ? Twibutse ko buri mukristu wese ari UMUKOZI W'IMANA. Buri wese akorera Imana MU BURYO BUHURA N'IMPANO YAHAWE. Nibyo Pawulo yigisha muri: * Rom.12:3-8 "...mwe KWIFATA UKO MUTARI, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko IMANA YAGEREYE umuntu wese kwizera. Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi INGINGO ZOSE ZIKABA ZIDAFITE UMURIMO UMWE, NATWE NI KO TURI, kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo,... Nuko KUKO DUFITE IMPANO ZITANDUKANYE nk'uko ubuntu twahawe buri: NIBA TWARAHAWE UBUHANUZI duhanure uko kwizera kwacu kungana..." *1Kor.12:29-30: "Mbese BOSE ni intumwa? BOSE ni abahanuzi? BOSE ni abigisha? BOSE BAKORA IBITANGAZA ? BOSE bafite impano zo GUKIZA INDWARA ? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi? » >> Igisubizo: SI BOSE AHUBWO NI BAMWE bahawe izo mpano. >> BOSE ntibavugaga izindi ndimi, BOSE ntibakizaga abarwayi, BOSE NTIBAKORAGA IBITANGAZA, ahubwo BYAKORWAGA NA BAMWE. (Ngiri Ijambo ry'Imana.)
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 6/04/2018 saa 03:52

Nibyo rwose, Imirasire.com mwasomye neza Ibyanditswe byera: Mu itorero ryo mu gihe cya Pawulo habaga INZEGO EBYIRI GUSA mu buyobozi bw'itorero: .1.ABEPISKOPI (Abakuru b'itorero , Abashumba) .2. N'ABADIYAKONI. Izi nzego zari izo gufasha abakristo MU BY'UMWUKA, NO MU BY'UMUBIRI. *ABEPISKOPI bari bashinzwe UBUZIMA W'UMWUKA bw'abakristo bayoboye: Niyo mpamvu basabwaga kuba BASHOBOYE KWIGISHA. * ABADIYAKONI: Bari bashinzwe UBUZIMA BW'IBY'UMUBIRI mu itorero cyane cyane KWAKIRA, GUCUNGA NO GUTANGA INKUNGA YO GUFASHA ABAKENE. (Ibyakozwe.6:1-4) *Ubu ibintu byarivanze: .1.Hashyizweho inzego zimeze nk'amapeti ya gisirikare: Zigamije IBYUBAHIRO, biherekejwe N'UMUSHAHARA UTUBUTSE uko amapeti azamuka. .2. ABASHUMBA ( Abepiskopi) BAFATANYIJE gucunga ibyo umwuka n'iby'umubiri, Kandi ibi siko byari bimeze, kuko IBY'UMUBIRI BYACUNGWAGA n'Abadiyakoni. Abakuru b'itorero BAGASENGERA CYANE ITORERO, BAKABONA N'UMWANYA WO GUTEGURA INYIGISHO. (Ibyak. 6:4) ( Ubu umushumba ADACUNZE IFARANGA, mwaterana igipfunsi.) * Iyi mimerere tubona irasohoza ubu buhanuzi: *1Tim.6:5: «n'impaka z'abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, BIBWIRA YUKO KUBAHA IMANA ARI INZIRA YO KUBONA INDAMU.» Bazabona Ishyano.
Kanda hano umusubize

Habimana - 4/04/2018 saa 16:08

Ibyo uvuze nibyo.Ariko nubwo amadini ya gikristu menshi ashyiraho ba Episcopos aribo ba Musenyeri cyangwa Bishop,ntabwo bakora nka ba Episcopos bo mu kinyejana cya mbere (first century).Mu gihe bo birirwaga bagenda imisozi no mu mazu y'abantu babwiriza (ibyakozwe 20:20) kandi bakabikora ku buntu (ibyakozwe 20:33),Episcopos aribo Musenyeri cyangwa Bishop b'iki gihe usanga baba bishakira ifaranga n'ibyubahiro gusa.Nta numwe uzabona arimo kubwiriza mu mihanda nkuko Yesu n'Abigishwa be babigenzaga.Ikindi kandi,bivanga cyane muli politike kandi Yesu yarabitubujije. Aba kera,icyakubwiraga ko bashyizweho n'imana koko,nuko bagendaga bazura abantu cyangwa bakiza abantu baremaye.Naho muli iki gihe,ushatse wese yiyita Pastor,Bishop cyangwa Apotre.Mu Rwanda honyine dufite ba Apotres batabarika.Uzababwirwa nuko barushanwa kugura amamodoka ahenze cyane (V8,Range Rover,... )
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 6/04/2018 saa 11:23

HABIMANA (na bagenzi be ) nterwa agahinda kenshi n'ishyaka mugira, ARIKO RITAVA MU BWENGE. (Rom.10:2) >> Mwigisha ukuri kwinshi, N'IBINYOMA BYINSHI. (Ukuri nyako NTIKUGOMBA KUBA KUVANZEMO N'IBINYOMA.) * Mu binyoma byinshi cyane mwigisha, reka mvugemo ikinyoma kimwe. ( kubera umwanya muto) * HABIMANA ati: "Aba kera, ICYAKUBWIRAGA ko BASHYIZWEHO n’imana koko, nuko bagendaga BAZURA abantu cyangwa bakiza abantu baremaye." >> Biteye agahinda !! * Twibutse ko inkuru ya Imirasire.com yavugaga ABEPISKOPI. >> Ese HABIMA ! NI NDE WAKUBWIYE KO Ikiranga Umwepiskopi WASHYIZWEHO n'Imana ari uko "AZURA ABAPFUYE"?? * Ibi wabisomye he ? Ese mu bisabwa kugira ngo umuntu abe Umwepiskopi, (1Tim.3:1-7) wasomyemo hehe ko AGOMBA KUBA ASHOBOYE KUZURA N'ABAPFUYE ? >> Umuntu wigisha ijambo ry''Imana agomba kwitwararika, akavuga IBIHURA NEZA N'IJAMBO RY'IMANA. Uwivugira ibyo yiboneye, AFITE URUBANZA RUKOMEYE cyane. *Yakobo.3:1: "Bene Data, NTIHAKABE BENSHI muri mwe bashaka kuba ABIGISHA : muzi yuko TUZACIRWA URUBANZA RURUTA IZ'ABANDI." >> Urumva HABIMA ! >> Aho guhembwa kuko wirwaga wigisha mu muhanda, mu ngo, no mu binyamakuru, ahubwo UZAHANWA BIKOMEYE, niba upfa kwigisha ibyo wiboneye, BIDAHURA N'IBYANDITSWE BYERA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X