Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Ese kuzana ibishishi(ibiheri) mu maso ni indwara cyangwa ni ugukura nkuko babivuga?

Ibishishi ni ibiheri bifata utwenge ruhu, cyane cyane mu gice cyo mu maso. Bishobora kandi gufata ibitugu, mu ijosi, mu gituza, ndetse no ku bizigira by’amaboko.

Urubuga Medical News today ruraduha byinshi kuri iyi ndwara.Iyi ndwara y’ibishishi ikunda kugaragara cyane mu gihe cy’uburumbuke mu gihe imisemburo ya ‘sebasceous’ iba iri gukora cyane gusa bikunda guterwa n’imyaka runaka ugezemo. Ibishishi si bibi cyane kandi ntibyakwangiriza ubuzima, ariko bishobora gusiga inkovu ku mubiri wawe

Iyi ndwara y’uruhu ,ibibishishi, bigenda bishira buhoro buhoro uko imyaka igenda ihita, umuntu asatira ubukure cyeretse iyo hari ubundi burwayi runaka afite. Ku bagore bari mu mihango ibishishi bishobora kwiyongera mbere yuko uku kwezi kugera.
Abahanga mu by’uruhu bavuga ko iyi ndwara y’ibishishi iterwa no kwiyongera kwa ‘androgen’ bituma imisemburo y’amavuta ‘oil glands’iba mu ruhu izamuka.
Abahanga mu by’uruhu kandi bavuga ko uruhererekane rw’imiryango(genetics) ari kimwe mu bintu bikomeye bituma umuntu ashobora kurwa iyi ndwara y’ibishishi. Mu zindi mpamvu zituma umuntu arwara iyi ndwara ni nk’umunaniro mwinshi, ubwivumbagatanye by’imisemburo, ihindagurika rw’ikirere (climate change) amavuta twisiga n’ibindi.
Mu gihe urwaye iyi rwandwara y’ibishishi, biroroshye kuba wayirwanya. Kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngorora mubiri ni bimwe mu bintu ushobora gukora bikagufasha guhangana n’ibishishi. Si ibyo gusa kuko no kurya imirire ifasha igogora gukora neza ndetse no kunywa amazi meza nabyo bigufasha kwirinda no guhangana indwara y’ibishishi.
Mu gihe ariko ubonye urwaye ibishishi bikagera ku rugero rudasanzwe cyangwa ukabona biri kukogiraho ingaruka zitandukanye, ni byiza ko wegera abaganga b’uruhu bakagufasha.

Yanditswe na Niyirora Christian.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmy nakim. - 2/01/2018 saa 12:25

Murakoze hari abana bkunze kubigiraho ikibazo kd ataringombwa
Kanda hano umusubize

joselyne Christian - 30/12/2017 saa 03:43

murakoze kutugira inama kdi turabakunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X