Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

ibintu wakora bigashimisha abitabiriye ibirori cyangwa ubukwe bwawe.

Ntibyoroshye gushimisha buri muntu wese witabiriye ubukwe ariko kandi ukwiriye
kugerageza uko ushoboye kugira ngo byibuze urebe ko abenshi muri bo bishima. biba byiza iyo wirinze gukora ibi bikurikira:

1. Gucuranga indirimbo mbi kandi zisakuza cyane.
Ukwiriye kwibuka ko ari ubukwe atari mu kabyiniro,Ukwiriye rero kwirinda gucuranga ibintu bisakuza mu bukwe.Ukwiriye kandi gucuranga indirimbo z’indobanure kandi zinogeye buri wese.

2.Ibiganiro byinshi
Ibiganiro ni ingenzi mu bukwe ariko ukwiriye kwirinda ko abafata ijambo baba benshi mu bukwe bwawe.Ukwiriye kugerageza nibura abateguwe akaba aribo bahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga kubera ko ubukwe Atari inama ngo umuntu wese atange igitekerezo.

3. Umwanya munini uri hagati yo gusezerana mu rusengero no kwiyakira.
Kumara umwanya munini abantu bavuye mu rusengero batarajya aho biyakirira bituma
abatumirwa benshi bataha kandi bakagenda batishimye.Ukwiriye rero gukora ku buryo
abantu bava mu rusengero berekeza aho bakirirwa.

4. Gutonda umurongo abantu bafata amafunguro.
Niba utegura ubukwe ukwiriye kumenya ko ufite abantu bahagije bazagufasha gushyikiriza abatumirwa icyo kurya.Ibi bizafasha abitabiriye ubukwe kuryoherwa n’amafunguro wabateguriye kabone nubwo yaba adahagije..

5. Gusaba Impano z’amafaranga.
Ni amakosa akomeye gusaba impano mu bukwe. Ukwiriye kureka abatumirwa akaba aribo bakugenera aho kubasba.

N. Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

keza lilian - 13/05/2018 saa 02:24

Ubusabaye nago ari bwiza kuko wa rwara sida
Kanda hano umusubize

innocent ndayiragije - 29/04/2018 saa 12:35

izonama zirashmishje
Kanda hano umusubize

Mugwaneza Mike - 21/04/2018 saa 19:15

izi nama zose nizo kdi nikwo kuri
Kanda hano umusubize

BEBE - 17/04/2018 saa 18:20

Nonese ubwo uwo mutwe wiyi nkuru ko wanditse nabi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X