Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

ibyo abashakashatsi bavuga kubijyanye n’ inkomoko y’urukundo

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri kaminuza ya Syracuse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavumbuye ko urukundo rudaturuka ku mutima nk’uko bisanzwe. Bivugwa ahubwo ko ruva mu bice bimwe byo mu bwonko.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga ryari riyobowe na Stephanie Ortigue bwagaragaje ko iyo umuntu akunze hari ibice bigera kuri 12 byo mu bwonko biba birimo gukora.
Ibi bice ngo bisohora imisemburo ituma umuntu yishimira cyane uwo akunda. Iyi misemburo ngo ihita igira ingaruka ku myitwarire y’umuntu nk’uko abakoze ubu bushakashatsi bakomeza babivuga.
Ubu bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko umuntu ashobora gukunda mu gihe gito cyane kingana na kimwe cya gatanu cy’isegonda gusa.
Abajijwe niba urukundo ruva mu mutwe cyangwa mu bwonko, umushakashatsi Ortigue yasubije ati:
“Icyo ni ikibazo gikomeye, ariko navuga ko [urukundo] ruva mu mutwe n’ubwo umutima nawo ubifitemo uruhare. Urukundo burya ni ikintu kigoye gusobanura kuko ari uruhererekane rw’ibintu biva mu bwonko bikagera mu mutima ndetse n’ibiva mu mutima bikagera mu bwonko”.
Akomeza agira ati: “Hari ibimenyetso bimwe, cyane amarangamutima, dukeka ko bikomoka mu mutima nyamara biba byavuye mu bwonko”.
Aba bashakashatsi kandi bavumbuye ko iyo umuntu yatwawe n’urukundo ngo aba ameze nk’umuntu wanyoye ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’.

Iri tsinda rivuga ko buri bwoko bw’urukundo rufite igice cy’ubwonko cyihariye ruvamo. Nk’urugero batanga, ngo urukundo umubyeyi akunda umwana ntiruva hamwe n’urukundo rw’umusore n’inkumi cyangwa urw’abakirisitu
bakunda Imana. Ikinyamakuru ‘Journal of sey-xual Medecine’ cyanditse iby’ubu bushakashatsi cyemeza ko ubu bushakashatsi bufite agaciro kanini cyane mu bijyanye n’ibyubuvuzi bw’ubwonko, indwara zo mu mutwe ndetse n’ihungabana.
Ibi ngo bishobora kuzorohereza abaganga n’abahanga mu by’imibanire n’imitekerereze (Pshychologues) kuko bemeza ko ibibazo mu ngo nyinshi byaba biterwa n’ihungabana rikomoka ku rukundo. Ku bw’iki kinyamakuru, ngo bifashishije ubu bushakashatsi abavuzi bazajya babanza kureba igice cy’ubwonko cyateye urukundo kugira ngo bavure neza abarwayi bafite ibibazo batewe narwo. “Niba umuntu yabashije kumenya impamvu umuntu akunda n’ikimutera kubabara, bizoroha kumuha umuti”, ibi ni ibivugwa na Stephanie Ortigue. SRC” journal of sey-xual medicine”.
yanditswe na; NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bizimana Joseph - 26/04/2018 saa 17:53

Ndashaka umukobwa Twashinga Urugo Nim 0787884421
Kanda hano umusubize

GIRIMBABAZI - 23/04/2018 saa 21:33

umukobwa wemeye ko umuhungu asura umuryango we ntabwo aba akwanze
Kanda hano umusubize

NDATINYA INNOCENT P.FIRE - 16/05/2018 saa 13:48

biragoye kugirango umukobwa yemere ko ujya iwabo uri umuhungu ubwo ni ubutwari
Kanda hano umusubize

Nyampinga - 7/04/2018 saa 06:37

Ukundanye numuntu nyuma yigihe kinini ugasanga ari indaya kdi waramaze kunyishyiramo wabigenza gute ngo umwibagirwe
Kanda hano umusubize

uwase - 30/04/2018 saa 18:26

ugumba kumureka ugashaka und
Kanda hano umusubize

Nyampinga - 7/04/2018 saa 06:37

Ukundanye numuntu nyuma yigihe kinini ugasanga ari indaya kdi waramaze kunyishyiramo wabigenza gute ngo umwibagirwe
Kanda hano umusubize

Nyampinga - 7/04/2018 saa 06:34

Ese mwarakundanye numuntu ukabona nyuma yigihe kinini atangiye kubigabanya wowe bikakunanira kumwikuramo wabigenza gute ngowibagirwe ibihe byiza mwagiranye?
Kanda hano umusubize

- 27/04/2018 saa 06:41

Wikwihutira kubivamo ahubwo mwegere umubaze impamvu acika integer Wenda wasanga imvu at wowe ukaba wakwikosora urukundo rwanyu rugakomeza
Kanda hano umusubize

- 27/04/2018 saa 06:41

Wikwihutira kubivamo ahubwo mwegere umubaze impamvu acika integer Wenda wasanga imvu at wowe ukaba wakwikosora urukundo rwanyu rugakomeza
Kanda hano umusubize

Nyampinga - 7/04/2018 saa 06:33

Ese mwarakundanye numuntu ukabona nyuma yigihe kinini atangiye kubigabanya wowe bikakunanira kumwikuramo wabigenza gute ngowibagirwe ibihe byiza mwagiranye?
Kanda hano umusubize

Nyampinga - 7/04/2018 saa 06:33

Ese mwarakundanye numuntu ukabona nyuma yigihe kinini atangiye kubigabanya wowe bikakunanira kumwikuramo wabigenza gute ngowibagirwe ibihe byiza mwagiranye?
Kanda hano umusubize

Karisa - 17/03/2018 saa 09:50

Umufille mere niwe nkeneye ngo twurwubake ,akijijwe afite icyo akora whatsapp 0739735970.
Kanda hano umusubize

bizimana innocent - 28/03/2018 saa 06:13

mbeg kuki ushaka umufiy mere aho kuronder isugi!
Kanda hano umusubize

Jado - 14/03/2018 saa 04:53

Ndashaka umukobwa ukuze twakubakana urugo nta mikino Tel.0736620532 iri no kuri whatsapp na Fb
Kanda hano umusubize

Methode Nyamwigendaho - 12/03/2018 saa 11:00

Urukundo nyarwo urubonera mubikorwa,amagambo n'imyitwarire y'uwo mukundana cg ugukunda.
Kanda hano umusubize

vedaste - 9/03/2018 saa 15:32

nange ndashaka umukunzi ariko ndi miss sogoro uzabishaka azampama nare 0783563418
Kanda hano umusubize

- 26/04/2018 saa 10:27

Umukobwa mwiza urumva wabura umugabo? ese ubarizwahe?ukoricyi?
Kanda hano umusubize

Karisa - 8/03/2018 saa 07:22

UKENEYE UMUKUNZI Ndahari mfite 36 kdi nshaka umugore ukuze 28-35years Ibindi sura whatsapp 0739735970
Kanda hano umusubize

- 7/03/2018 saa 16:27

none se kugira umuntu abashe kumenya ko uwobakundana amukunda vyukuri yavyerekwa niki?
Kanda hano umusubize

Elysée - 13/04/2018 saa 06:49

Kugira umenye kwagukunda vyukuri woraba ukuntu akwitwararika mukumenya ubuzima bwawe bwakahise hamwe nubwakazoza mbere akitaho kumenya nivyo mumuryango wawe uvukamwo
Kanda hano umusubize

GIRIMBABAZI - 23/04/2018 saa 21:27

ibyo agukorera. icya 1: ntiyakwemera ko musohokana atagukunze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X