Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Mbigenze nte? Umugore wanjye ampoza ku nkeke anziza ko ntabyara

Bagabo bagenzi banjye mungire inama. Mfite ikibazo kinkomereye. Hashize imyaka 15 nshatse ariko niturabona urubyaro njye n’umugore wanjye. Twagiye kwipimisha ahantu hatandukanye harimo kwa Nyirinkwaya CHUK na Fayisal hose basanga umugore wanjye nta kibazo afite ahubwo arinjye ufite ikibazo cy’intanga nke kandi nazo zitihuta.

Hashize imyaka 5 umugore wanjye antuka ko ntacyo maze kuko ntabyara. Rimwe anyuzamo akanga ko ngira icyo nkora mu buriri ubundi akanga kungaburira avuga ko nta mugabo undimo.

Hashize amezi abiri umugore wanjye yambwiye ko ngo kubyara uko byagenda kose ko atazemera ko bamuhambana ishyiga. Gusa ambwira ko ankunda cyane atatinyuka kunca inyuma ariyo mpamvu azemera tugatandukana akajya gushaka aho yabyara aho kugira ngo ance inyuma.

Nanjye ndamukunda cyane numva ntakwemera ko agenda. Ariko guhora ntotezwa birandambiye Ese mbigenze nte? Nemere agende cyangwa hari aho mwandangira bamfasha nkabona urubyaro? Mungire inama y’icyo nakora.

Murakoze cyane

JPEG - 61.5 kb
Akwiriye gufashwa kuko arahangayitse cyane

Igisubizo

Umuvandimwe wacu arababaye cyane kandi koko kubura urubyaro birahangayikisha. Nyamara ariko hari ibintu bishobora gutuma umugabo agira intanga zidakora neza, intanga nke cyangwa ntan’imwe afite bityo kubyara ntibibe bigishobotse. Ibitera iki kibazo bigenda bitandukana, kandi mu bibitera harimo ibijyanye n’uko umugabo yakuze mu bugimbi bwe ndetse n’uko yitwara mu buzima busanzwe.

Bimwe mu byatera umugabo kutabyara harimo indwara yagiye arwara mu buto bwe cyane cyane indwara y’iseru, amashamba, kuba yarigeze kubagwa, akazi uwo mugabo akora cyane cyane abakora akazi gatuma bahora ahantu hashyushye cyane, ahantu hari imirasire ihumanya, cyangwa iyindi myuka cyangwa ibitunganywa (produits) bihumanya. Ibindi bishobora gutera ubugumba ku bagabo harimo kunywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi.

Ubumuga bwo mu mutwe bwaba ari ubugaragara inyuma cyangwa se ubundi budapfa kuboneka urebeye umuntu inyuma (trouble psychologique) nabwo bushobora gutuma umugabo adashobora gukora imibonano mpuzabitsina neza ndetse rimwe na rimwe bikaba byamunanira burundu.

Kutagira imisemburo ngabo ihagije (testosterones) nabyo bishobora gutuma umugabo atabasha kubyara.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umugabo adafite imisemburo ihagije, harimo nko kutagira amoya ku mubiri, cyangwa kugira amatako arimo ibinure byinshi.

Iki kibazo kandi gikunze gutera ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina no kurangiza vuba bitewe ahanini na cholesterol nyinshi mu maraso. Ikindi gikunze gutuma abagabo baba ingumba ni ukugira intangangabo zitujuje ubuziranenge.

Kutabyara bitera ibibazo bikomeye mu miryango y’abashakanye. Rimwe na rimwe usanga imiyoboro imwe n’imwe y’intanga itari mizima, rimwe na rimwe udusabo tw’intanga ngabo ntitumanuke ngo tujye aho twagenewe kujya tukigumira hejuru cyangwa twamanuka aho tuvuye ntihifunge, tugahora tuzamuka ndetse ibyo bigatuma tudakura neza cyangwa ngo dukore intanga ngabo nzima.

Zimwe mu ndwara zishobora gufata intanga ngabo zigatuma umugabo atabyara

1.Azoospermie

Iyi ni indwara yo kutagira intanga ngabo mu masohoro. Kutagira intangangabo zihagije cyangwa uburwayi bwazo bituma abagabo batabasha kubyara.

2. Oligospermie

Umubare w’intanga ngabo uri munsi ya miliyoni 30/ml ; ubundi uyu ukaba ari wo mubare fatizo umugabo yagakwiye kugira.

3. Asthénospermie

Ni ukuba umugabo afite intanga ngabo zidafite umuvuduko uhagije

4. Teratospermie

Ibi ni ibijyanye no kuba intanga ngabo zifite imiterere itari yo, aho aba afite minini cyane. Iyo umugabo afite ibyo bimenyetso 3 bya nyuma icyarimwe, amahirwe ye yo kubyara aba ari macye cyane, n’ubwo rimwe na rimwe ashobora kubyara, ariko biba ari nk’impanuka.

Kugira ngo abagabo nk’aba babyare ni uko baba bagomba kwegera abaganga bavura bakoresheje imiti y’inyunganiramirire gusa. Iyo umugabo afite Azoospermie ntabwo aba ashobora kubyara mu buzima bwe. Kugira ngo abashe kubyara ni ugushaka abaganga bamuvura bakoresheje imiti iri mu rwego rw’inyunganiramirire ikora mu kuvura abagabo batabyara.

Teratospermie, Oligospermie na Asthénospermie, izi ndwara eshatu ubuvuzi busanzwe nazo ntiburabasha kuzivura. Cyakora ubuvuzi bw’abashinwa bukoresheje imiti yo mu rwego rwa food supplement bubasha kuzikiza.

Imiti ikoreshwa itanga ibisubizo mu kongera umubare wintanga, mu kongera ubwiza bw’intanga ndetse no kongera umuvuduko wazo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Aisha - 2/01/2018 saa 12:47

mugabo gerageza ujye kwamuganga bufashe kandi uzabyara urubyaro rutangwa n'imana .
Kanda hano umusubize

kamukama moses - 27/12/2017 saa 05:44

nitw kamukama ndashaka umukobwa mwiza ufite akazi akaba arinzobe akaba arimuremure akaba afite urukundo unva yujuje ibyobyose yahamagara 0725379063 tukabonana
Kanda hano umusubize

pak - 14/12/2017 saa 11:27

Niba ufite petit frere wizera uzamuhe agakombe yikinishe agushyiriremo intanga..noneho uzishyire mugitsina cya madame ari muburumbuke. Bityo ntazaba aguciye inyuma, azabona umwana yishime, kandi nawe umwana ntuzamwanga kuko ari amaraso yanyu.
Kanda hano umusubize

NIYONAMBAZA Laurent - 14/12/2017 saa 07:05

Gutandukana ntabwo ari byo ahubwo abanze bagere kuri uwo muganga bavuze haruguru kandi byagaragayeko hari n'ubuhamya abavuwe nawe bari gutanga
Kanda hano umusubize

muhoracyeye sarah - 14/12/2017 saa 05:05

nahamagare izo number bamufashe nange ngiye kumusengera kdi imana izamutabara
Kanda hano umusubize

Kanakuze Judith - 13/12/2017 saa 18:00

Nanjye umugabo wanjye yari yarabuze urubyaro tumaze imyaka 12. ubu hashize umwaka n'igice inshuti y'umugabo wanjye imurangiye umuganga ufite numero ya 0787150912. Uwo mugabo yaduhaye imiti yo mu rwego rwa food Supplement ikorwa n'abashinwa. ubu mfite uruhinja rw'amezi abiri. Ababishoboye muzamuhamagare abafashe kuri 0787150912
Kanda hano umusubize

Karinamaryo - 13/12/2017 saa 17:56

Nshuti bakunzi ba Imirasire.com ndabasuhuje. Nibyo rwose uwo mugabo arahangayitse cyane ndabizi birababaza nanjye byambayeho. Namaze imyaka 20 narabuze urubyaro nshakisha umwana hanze ndamubura. Mbere yo gushakana n'umugore wanjye we yari yarabyaye hanze. Yahoraga anyurira ko ntacyo nishoboreye ntabasha kubyara. Nagiraga nanone ikibazo cyo kurangiza vuba ndetse nkagira ubushake buke bw'imibonano mpuzabitsina. Nagiye kwipimisha kuri BMC bambwira ko mfite ikibazo cy'intanga nke kandi zitihuta. Nagiye kwivuza kuri CHUK no kwa Kanimba bampa imiti ntiyagira icyo imarira. Inshuti yanjye yaje kundangira umuvuzi ukoresha imiti yo mu rwego rwa food Supplement ikorwa n'abashinwa aza kumfasha ubu narakize meze neza. Maze imyaka 3 nkize ubwo burwayi nkaba maze kubyara abana 2. Uwo muganga numero ye ni + (250)787150912
Kanda hano umusubize

kamariza - 14/12/2017 saa 21:24

Hello ndabashimiye umuseke muri abantu nrabona uko mbashimira ! Umugabo wanjye rero numuntu wiyemera cyane sinamubwira ko afite ikibazo ngo azanyumve! Maze gusoma itinkuru ndabemeye pe ubusanzwe njye ntakibazo.mfite ndabizi neza! Kuko nigeze gutwita! Ariko nimungire inama umugabo wanjye asohora ibintu bifashe bimeze nkamavuta nanubu ntamwana kandi yiyemera kubi namubwira ko afite ikibazo ati wapi! Kandi biragaragara iyo tubikoze ahita arangiza bwambere bikagenda bikamatira mugitsina kuburyo kunshuro yakabiri yongeye guhaguruka numva bibangamye none byaranyobeye! Ikindi bigera mumubiri bikantera isesemi nagira icyo ndya iseseme ikazamuka ngahita ngura ikiziba kanwa mbese nibirebire uwaba yagira icyo ambwira yambwira uko nabyifatamwo thx!
Kanda hano umusubize

Claude - 19/12/2017 saa 07:28

Nitwa Claude. Icyo kibazo nanjye nigeze guhura nacyo uriya mugabo niwe wamfashije. Uzamuhamagare kuri 0787150912
Kanda hano umusubize

Aisha - 2/01/2018 saa 12:44

ihangane muvandimwe birababaza kugira ibintu bikubangamira muburiri !ariko rimwe muzagere muburi ubyihanganire umuhe neza ubyirengagize umuryohereze nimurangira umubwire ko ejo muzajya kwamuganga bakareba impamvu arira amasohoro afashe kandi bizakira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X