Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Mugabo,niba usohora vuba mu gihe cyo gutera akabariro umenye ko ufite ubu burwayi!Bibaye byiza wakurikiza izi nama

Gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya (semen ) ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi arekurwa n’utundi duce tugize imyanya myibarukiro y’ umugabo (accessory glands fluids ) byose bigahurira mu muyoboro w’ inkari ( urethra)

Nyuma y’uko ingo nyinshi zugarijwe n’ibibazo bikomeye by’isenyuka rya hato na hato ahanini bishingiye kukutubahiriza inshingano z’abashakanye neza,Gutera akabariro) twakoze ubushakashatsi ku bishobora gutuma umugabo atagatera neza bitewe no kurangiza vuba mu gihe umugore we atarageza ibyishimo bye ku ndunduro.

Ni byiza ko muri iyi minsi abantu bigaragara ko bihugiyeho,tugomba kubasobanurira uko ingo zubakwa binyuza ahantu henshi hatandukanye kugirango turusheho kubaka sosiyete nyarwanda bityo ibyo twibaza tubibonere ibisubizo.

Muri rusange bavuga “GUSOHORA VUBA “ iyo umuntu ( umugabo cg umusore ) asohoye atigeze abona umwanya uhagije wo gutegurwa ku byerekeranye n’ imibonano mpuzabitsina ndetse bikanaba bimutunguye atigeze yumva ashatse imibonano bihagije (minimal sexual stimulation & desire ).

Bishobora kuba iby’ ibihe byose (life-long or primary ) cg se byaraje nyuma ( secondary ) bitewe n’ impamvu runaka; nko
Kubagwa ,
Gukomereka ,

Indwara zo mu mutwe ,… Akenshi impamvu yabyo iba itazwi ariko muri rusange usanga ari
Uruhurirane rw’ indwara z’ ubwonko( imitekerereze ) n’ iz’ imiterere y’ umubiri w’ umuntu (psychological and physical conditions).
Kujya gukora imibonano utiyizeye ko uri buze gushimisha umukunzi wawe (underestimation ) nabyo biri mu bishobora gutuma utinda cg ukarangiza vuba.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo benshi bashakanye n’ abagore babarusha imyaka basohora vuba kurusha abashakanye n’ abo bari mu kigero kimwe.
ICYO WAKORA KUGIRANGO WONGERE IGIHE CYO GUSOHORA :
Gufata imiti irwanya ubwoba uburakari no kwiheba (anxiolytic & anti-depressant medications)
Gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje mbere yo gukora imibonano.

Kwirinda kurakaranya n’umukunzi wawe mbere y’ imibonano
Kwigirira ikizere ko ushoboye

Gukorera imibonano ahantu hatanga umutuzo utikanga ko hari uri bubabone .
umwihariko ( situational delayed ejaculation ) : iyi bitewe n’ uwo mwakoranye imibonano uburyo mwabyinjiye mo .

Impamvu zishobora gutera gutinda gusohora twazikubira mu byiciri bibili ari byo :
Imitekerereze (psychological causes )
Imimerere y’ umubiri (physical causes )

Hamwe n’ibyo byose twavuze haruguru, igihe ubona ufite ubwo burwayi kandi warakoze ibyo twavuze haruguru ngo ukire wakwegera muganga akagufasha kuko biravurwa kandi bigakira cyane cyane ukwiye guhera ukora igenzura kwa muganga ngo urebe ko umubiri wawe uhagaze kuko hari igihe ubona bigenda neza nyamara bitifashe neza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Najye - 19/05/2018 saa 02:40

Mugore washatseho cg wabyayeho ngwino twubake urwacu 0739735970
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X