Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Nkore iki?Umugabo wange asohora agitangira yankaresa igitsina nticyongere gufata umurego vuba

umukunzi wa Imirasire.co yanditse asaba inama ku kibazo afite cy’umugabo we ugitangira kumukaresa agahita asohora mu gihe yiswe ngo agiye gutera akabariro nyirizina igitsina cye kigatinda gufata umurego.

Banyita Maman Yvette ntuye ku Gisozi ariko sindibuvuge amazina yose ku bw’umutekano wanjye.Mfite umugabo tumaranye imyaka 2 tubana ariko ndumva ntangiye kutamwishimira mu gihe cyo gutera akabariro kubera impamvu zimwe na zimwe ngiye kubabwira.

Ubusanzwe umugabo wanjye ni Rwiyemezamirimo ,tujya kubana ntitwigeze dukora imibonano mpuzabitsina nkuko benshi bakunze kubikora muri iyi minsi ngirango namwe murabizi.

Kutabikora si uko nari isugi cyangwa ndi miseke igoroye kuko nagize inshuti twagiye dukundana tukabikora ariko sinari iciro ry’imigani kuko nariyubahaga kandi nubu no kuvuga ibi byose ni uko biba byandenze.

Uyu mugabo ku munsi wa mbere twabanye,twagiye mu buriri bwa mbere igihe cyo kugera ku ngingo kigeze atangira kunkorakora antegura mu gihe nari maze kwakira mu mutwe ko hagiye kubaho icyo gikorwa nahise numva yiruhukije asohoye.
Nkuko nari menyereye ko umugabo asohora ari uko igitsina cye kinjiye mu cy’umugore ,we siko byagenze.Gusa narongeye ndamufasha nanjye ndamutegura ngo ndebe ko yongera kugira ubushake igitsina kigafata umurego ndaheba.

Icyakora mu rukerera nibwo numvise yijajaye arampindukiza agize ngo arinjije hatarashira iminota ibiri numva ararangije.Nariturije ntekereza ko ari umunaniro udasanzwe afite ndatuza.

Umunsi wa kabiri,uwa gatatu,uwa kane,icyumweru ndetse n’ukwezi byakomeje kugenda uko ndushaho kumva uburibwe no gupfanirana nshaka kumuca inyuma ariko nihagararaho ndamwicaza turaganira.

Namubajije impamvu atanshimisha ngo nyurwe mu gihe cyo gutera akabariro,ambwira ko nawe ari ko ameze ngo yari abizi ko bitagenda neza ariko akihagararaho kuko nta bundi buryo afite.

Yageze ngo naho ajya ataha ngo ahite yirakaza yigire intare ngo mbure aho menera mubwira ikibazo mfite ariko mubana ibamba.Namubwiye ko kuba ntashaka gusenya ariyo mpamvu nshaka ko akosora ibitagenda neza byaba na ngombwa akitabaza abagabo bagenzi be.

Yaranyumvise aganira n’inshuti zimubwira ko agomba kujya afata inzoga zihagije maze akankosora.Niko yabigenje umunsi wa mbere bisa n’ibigenda neza amaze kuzimenyera dore ko atanazinywaga maze bisubira i rudubi ndushaho kubihirwa.
Umuntu yaturangiye imiti ya kinyarwanda w’ifu awunywa ubugira kabiri ahubwo aribwa mu gifu maze udusabo tw’intanga ntitwongera kuvubura.Ubu iyo twise ngo turaryamye akora ituru imwe imara iminota ibiri,igitsina kikongera gufata umurego nyuma y’amasaha nk’atatu.

None mwa bantu mwe mbiyambaje ngirango mumbwire icyo nakora dore njya mbona mugira abantu inama hano.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Safari - 6/01/2018 saa 16:19

Uzamamagare 0734750174 Ndikumupaka Wa Rusumo Ngire Icyonkufasha NIKALIBU
Kanda hano umusubize

Calvin Habiyambere. - 30/12/2017 saa 15:53

Ndi IBURUNDI,uwo mumaman afise ikibazo kitoroshe gusa igikuru nuko yokwegera umugabowiwe bakakiganirako,kandi amwumvishe ko abaganga bahari kandi bahari kugirango baducemurire ibibazo vyimibiriyacu mugihe vyatugoye.uwomugabo azokurikize impanuro abaganga bazomuha à1 00%.iyo bizomugirira akamaru kuruta ivyovyose mwakadondaguye.
Kanda hano umusubize

kigingi - 30/12/2017 saa 04:25

Umva mada. ntibakoshye njyewe uzansure ngukemurire ikibazo ureke abo bantu barimo gutanga publicite babeshya. njye nkora muri pharmacy hari utunini dutoya umuntu afata ubundi agakosora umudamme w'iwe.
Kanda hano umusubize

oxygène - 26/12/2017 saa 16:34

Umva ntuzigore ngo urashaka imiti yindi yabazungu cyangwa Gakondo ahubwo dore umuti kandi birakira burundu iyo ubigize ifunguro rihoraho kandi bitaruguhorera inzoga ♥-rya ubunyobwa bwinshi Nywa amazi menshi Nywa tangawuzi ihagije kdi burigihe Rya urusenda kdi rwinshi ariko rudakabije Rya wotameroni mbere yokujya mugikorwa Menyera kurya inyanya mbisi imineke avoka ndetse n'amagi Nibyanga uzambwire nkomeze nkubwire ibindi wakora ntawuriye utwawe kdi bikunda umbwira «sharifam182@gmail.com»
Kanda hano umusubize

Karine le - 25/12/2017 saa 10:34

Noheri nziza kuri mwese, mubyeyi inama nziza nuko mwaganira mukigira hamwe impamvu zitera ibyo, kuko habaho nyinshi ntarondora. Gusa reka nanakubwira icyo ya gerageza ni kunywa amazi yakazuyazi mu buri gitondo arimo 1/4 cyindimu. Cg gusimbuza amazi Tangawizi uzaza utubwira nyuma yukwezi uko byifashe. Umunsi mwiza kuri mwese
Kanda hano umusubize

Karine le - 25/12/2017 saa 10:33

Noheri nziza kuri mwese, mubyeyi inama nziza nuko mwaganira mukigira hamwe impamvu zitera ibyo, kuko habaho nyinshi ntarondora. Gusa reka nanakubwira icyo ya gerageza ni kunywa amazi yakazuyazi mu buri gitondo arimo 1/4 cyindimu. Cg gusimbuza amazi Tangawizi uzaza utubwira nyuma yukwezi uko byifashe. Umunsi mwiza kuri mwese
Kanda hano umusubize

- 26/12/2017 saa 12:25

umwakamushya kurimwe mwese kunama nziza mu tanga. inama nuko yajya kwamuganga bakamuha imiti ninama zuko yabigenza ,murakoze cyane
Kanda hano umusubize

roban - 24/12/2017 saa 23:52

azahamagare
Kanda hano umusubize

Bosco - 25/12/2017 saa 04:45

uzajye kwa muganga bazakuvura bishobora kuba yari kinishije akiri umusore kandi ntuzamuce inyuma sibyiza
Kanda hano umusubize

clapton. - 8/01/2018 saa 10:53

ntagushidikanya uwo Mugabo yikinishije kenshi gashoboka nicyo kibitera.ubwo kugirango ihaguruke bimusaba imbaraga nyinshi.Umuti rero ngenawumuha ariko nawo nibibazo nukwiha gahunda mumutwe nukuvugango urangiza bitinze PE numugore ashobora kurangiza nka 2 wowe utararangiza .gusa urangije nukwituriza ugatahirako uhatirije wanapfa.so mpamagara nkugirinama uzashimisha umugore wawe.0788416309
Kanda hano umusubize

Ni Theogene Bavugirije - 25/12/2017 saa 11:13

Inama Nakugira Uzicaze Umugabo Wawe Umugezeho Igitekerezo Cyo Kujya Kwamuganga ,Byanze Ushobora Kwitabaza Muganga Witwa Rutanga Rwamaboko Murakoze Nitheogene Winyamasheke.
Kanda hano umusubize

HABIMANA VENUSTE - 25/12/2017 saa 17:38

Nugushaka igisura ukagisiga mucyiziba cyinda icyindi ukacyinnyi
Kanda hano umusubize

- 26/12/2017 saa 16:59

Umugabo wawe azaje kwivuza mubagorozi cyane kwa Nzungu iMahiko mumurenge wa Nyakiriba akagali ka kanyefurwe umudugudu wa muhira
Kanda hano umusubize

- 26/12/2017 saa 16:59

Umugabo wawe azaje kwivuza mubagorozi cyane kwa Nzungu iMahiko mumurenge wa Nyakiriba akagali ka kanyefurwe umudugudu wa muhira
Kanda hano umusubize

Innocent - 24/12/2017 saa 14:31

Umva Mama Wavuze Ko Utuye Kugisozi Uzabaririze Umunyamakuru Witwa Vesitina Ukora Kuri Radio Siti Redio Ivugira Kuri 88.3 Kandi Akorera Aho Kugisozi Akarusho Akunda Gukora Ikiganiro Burimunsi Guhere Satatu Nigice Kuwagatanu Nibwo Byiza Ahera Sayine Udasobanukiwe Wahamagara 0722396193
Kanda hano umusubize

kadogo - 23/12/2017 saa 06:35

ububucuruzi burarambiranye muri iki kinyamakuru
Kanda hano umusubize

kadogo - 23/12/2017 saa 06:35

ububucuruzi burarambiranye muri iki kinyamakuru
Kanda hano umusubize

gasumuni - 23/12/2017 saa 05:22

Ntimukajye mubeshya abantu mwandika ibinyoma kugira ngo mukore publicité y'ubucuruzi bwanyu? Kuki mwandika inkuru zisa kandi abazivugwamo batandukanye? Ntimukabeshye.
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 22/12/2017 saa 14:21

Wagushije.ishano.mujanekwamuganga.wabashimwa.umutiuriho.nyabuna.ntimutanishwe.nibyo.uzampamagare.nguhe.umuti
Kanda hano umusubize

vedaste - 22/12/2017 saa 12:11

UYU MUMAMA N'UBWO ATATUBWIYE IMYAKA Y'UMUGABO WE,IKIBAZO CYE KIRUMVIKANA PE. GUSA NTIYIJANDIKE MU NZIRA Z'UBUSAMBANYI HATO ATAZISENYERA AHUBWO GANIRA N'UMUGABO WAWE WARANABITANGIYE UBUNDI AJYE KWA MUGANGA BAMUFASHE,BIDAKUNZE YAHAMAGARA KURI 0733780561 ,UYU MUGANGA AZAHITA ABIMUKEMURIRA KABISA KUKO NZI MUGENZI WACU WO KU KAZI YABIKEMURIYE BYARI BYARANZE.MUGIRE NOHELI NZIZA N'UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018
Kanda hano umusubize

nitwa salimu - 21/12/2017 saa 15:21

mwiriwee neza bavandimwe gusa nanjye bimbaho ark sicyane bikunze kumbahoo rimwe narimwe gusa birababaje rwose
Kanda hano umusubize

Ndagljlmana - 21/12/2017 saa 03:34

ibyobibaho kandiharumuti ubivura uzampamagare 0788759460 Uzabikore umugabowawe nukumuvura afite ibibazo bibiri tuzabikemura ariko umubwire ahagariki nzoga murakoze
Kanda hano umusubize

kobwa - 21/12/2017 saa 03:14

Mwashakaga gukora publicite. Murayikoze
Kanda hano umusubize

- 21/12/2017 saa 02:29

NIBA MUSENGA MUFITE UKWEMERA MUBITURE IMANA KUKQ BURYA URUBYARQ RUTANGWANI MANA NAHQ IBINDI NTIBYAKUNDA PEEE!
Kanda hano umusubize

he - 21/12/2017 saa 02:23

Abagabo benshi bakunze kugira Ikibazo cyo kurangiza vuba, gucika intege, kugira ubushake bucye bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse nabagore batagira ubushake cg ububobere nyamara ibi bibazo byose birakira uhamagaye 0781529672 cg Watsp 0726341424 bagufashe.
Kanda hano umusubize

Jado - 19/12/2017 saa 12:41

Uyu mugore ni koko afite ikibazo gikomeye!Gusa icyo namubwira agomba kwegera umugabo we bakaganira bakareba aho bipfira byaba ngombwa akanamushakira ibiribwa bitongera ibinure! akamuhata ibitunguru byinshi agakora siporo atibagiwe no kunywa amazi menshi.Gusa ibyo byanze yahamagara (+250 789463286) bakamuha imiti iri mubwoko bw'inyunganiramirire (ni sous forme y'utunini) nyuma y'icyumweru aba yamaze kubona impinduka kandi ibi mbabwira ni ukuri si byabindi byateye by'ubutekamitwe.Izi nyunganiramirire zifasha abagabo batagira ubushake mu gutera akabariro,ab'igitsina gitinda gufata umurego cg abasohora mu masegonda.Abo bakorera mu mugi wa Kigali muri gare ya Downtown.Abagore batagira amavangingo nabo bahabwa service nziza kandi bakanyurwa.
Kanda hano umusubize

claude - 24/12/2017 saa 01:45

uyu mu mama afite ikibazo cyumvikana gusa umugabo nawe arababaye kuko nawe buriya yifuza kunezeza umugore we inama namuha yagera kwa Muganga knd bashobora ku mufasha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X