Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Shampiyona y’u Rwanda yabaye isubitswe

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda yari igeze kure,kuri ubu yamaze gusubikwa ikazasubukurwa mu kwezi gutaha .

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gusubika imikino yose y’umunsi wa cyenda wa Azam Rwanda Premier League, itangaza ko isubukurwa mu kwezi gutaha kubera irushanwa rigomba kwitabirwa n’ikipe ya Isonga.

Bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere, shampiyona ntikibaye kuri uyu wa Gatatu n’ubwo byari byavuzwe ko izakomeza ku makipe adafite abakinnyi mu ikipe y’igihugu.

Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye amakipe yose kuri uyu wa Mbere, ivuga ko imikino yose y’umunsi wa cyenda itakibaye bitewe n’imikino ya CECAFA Amavubi azitabira ndetse n’ikipe y’Isonga igomba kwerekeza muri Cote d’Ivoire kuri uyu wa Kabiri.

Ferwafa yatangaje ko imikino y’umunsi wa 9 wa shampiyona izasubukurwatariki ya 8 Ukuboza 2017 ku makipe afite abakinnyi mu Isonga mu gihe iyindi izaba ubwo Amavubi azaba avuye muri Cecafa ku matariki azatangazwa nyuma.

Isonga irerekeza muri Cote d’Ivoire mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri n’abakinnyi 20, aho igiye kwitabira irushanwa ririmo amakipe y’abato rya Tournoi International du District Autonome d’Abidjan (TIDA) rigiye kuba ku nshuro ya kane kuva tariki ya 30 Ugushyingo kugeza kuya 6 Ukuboza 2017.

JPEG - 85.5 kb
Isonga irerekeza muri Cote d’Ivoire mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri

Iyi shampiyona ihagaze n’ubundi mu gihe ikipe ya Rayon Sports yari yahawe ikiruhuko nyuma yo guhura n’ibizazane birimo iby’ifungwa ry’umutoza wayo Karekezi Olivier ndetse n’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fiston - 24/12/2017 saa 01:45

nne mwagize ubushakashatsi musanga ni karekezi wamwushe?
Kanda hano umusubize

Makur - 28/11/2017 saa 15:19

None se ko nta bantu bakiza kureba!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X