Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Umugabo ugira izi ngeso ntiyuzura n,abagore

Mu rukundo cyane cyane mu iyubakwa ry’urugo hari imirimo n’imigenzereze buri umwe agomba gukorera undi kugirango urukundo rwa bombi rurusheho kuryoha no gushinga imizi by’akarusho. Ni yo mpamvu twahisemo kubereka udukosa dukorwa na bamwe kugirango mubashe kutwirinda no kudukosora kubatugwamo


Bagabo, Dore ibikorwa 5 muzirinda kuko bibabaza umugore wese aho ava akagera akumva yaniyahura

Abagore burya banezezwa n’utuntu duto cyane, nyamara nanone hakaba ibindi bintu abagabo bakunze kubakorera ntibatekerezeko bari kubatera intimba ibashengura.

Ibi bintu uzirinde kubikorera umugore wawe kuko byagusenyera gahorogahoro:

Kunanirwa kumushimira ku byiza yakoze

Mugabo, jya wibuka ko ari wowe muntu wa mbere muri iyi si umugore wawe aha agaciro gakomeye mu buzima bwe. Ni nayo mpamvu aba akeneye kumenya ko umwitaho muri byose kandi imirimo akora ukayiha agaciro.

Akenshi uzasanga akora uko ashoboye kose ngo akugaragarize ko hari icyo ashoboye kabone nubwo yaba arwaye. Gerageza kumushimira rero kubwitange aba yagaragaje kuko biri mubimukomeza akumva koko ko umwitayeho kandi umukunda.

Kuvuga neza abandi ukoresha amagambo meza utarakoresha kuri we
Iri kosa ni ribi cyane kandi abagabo benshi bakunda kurikora.

Si byiza na gato rwose gushimagiza no gutaka undi mugore ukoresha amagambo meza y’igikundiro utarigera na rimwe uyakoresha utaka umugore wawe. Icyo gihe azahita abonako umurutisha abandi cyangwa se ko unabitaho kumurusha.

Ushobora no kuba ibyo umuvugaho bifite ishingiro rwose, ariko burya bisenya byinshi mu mutima w’umugore wawe, uramenye byirinde niba ushaka kubaka rugakomera.

Kwanga kurya ibyo yagutekeye

Mu bintu bishobora kubabaza umugore ku rwego rwo hejuru burya no kwanga amafunguro yaguteguriye nabyo biza ku isonga. Ibi biramubabaza cyane kuburyo yumva ko yaruhiye ubusa abitegura akaba yanakeka ko utabyishimiye.

Mugabo rero jya wirinda kurya mu gasozi ngo ugere murugo iwawe uhaze kuburyo wanga kurya amafunguro wateguriwe n’umugore wawe kandi wibuke kumubwira ko aryoshye unamushimire.

Kwanga kumuhobera no kumusoma bikarenga ukabikorera abandi
Burya guhoberana no gusomana ni ibimenyetso bikomeye by’urukundo, iyo rero udasoma umugore wawe cyangwa se ngo ube wamuhobera nibura mumarane amasegonda 30 nyamara bikarenga ukabikorera abandi biramushengura cyane.

Ntukarare na rimwe udasomye umugore wawe cyangwa ngo umubwire ko umukunda kuko iyo ubimukoreye kuko umukunda koko biramwubaka kandi akumva ko umuha agaciro.

Guhugira muri terefoni yawe igihe akuganiriza

Abagabo benshi bakunze kugwa muri iri kosa kumpamvu zinyuranye zirimo no kubisuzugura bakumvako ntanicyo bitwaye. Nyamara rero burya biba byiza iyo uhaye umwanya umugore wawe mukaganira nta kindi kigihugije kuko ni ho yumva kandi akabonako umwitayeho. Nubigenza neza azakubwira yisanzuye kuko azaba azi nezako umuteze amatwi kandi akubwire akamuri ku mutima.

Nibura gerageza umushakire iminota itanu buri munsi akuganirize ntakindi muhugiyemo kuko byubaka urukundo rwanyu kandi bigatuma mumenya uko muhagaze ubwanyu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayishimiye Emmanuel - 23/01/2018 saa 17:36

Ukwo nukur komerezaho izi nama zirubaka.
Kanda hano umusubize

Kubahoniyesu Wilson Nanone - 15/01/2018 saa 15:42

Nibyo koko Uretse, IMana, Umugore Wawe Niwe Nshuti Yawe Kurusha, Izindi Kd Niwe Mujyanama Wawe Kurusha Abandi. Abaye Uwambere Muri Burimuntu Umufite Urugo Rwaburumwe, Rwakabaye Amahoro Nubwo Nyirumusore Iyonama Ndayitanze Asant Sana
Kanda hano umusubize

Danny ndikumana - 12/01/2018 saa 08:35

ahoniho rwose pe
Kanda hano umusubize

Danny ndikumana - 12/01/2018 saa 08:34

ahoniho kbsa!
Kanda hano umusubize

- 9/01/2018 saa 13:57

NUKURI IBIBINTU BIRANYUZE
Kanda hano umusubize

MUHAWENAYO.DANNY - 11/01/2018 saa 22:52

TUGUSHIMIYE.INAMA.UDUHAYE.NKA.BAGABO.UZONGEREHO.KO.MUGIHE.UFITE.AHO.WAGIYE.UKAGIRA.AKANTU.UZANA.UKAGAHA.ABANA.ATARIWE.UKANYUJIJEHO.NGWABARIWE.UGAHA.ABANA.BIRAMUBABAZA.ABONAKO.AHO.UBA.WAGIYE.UTIGEZE.UMUTEKEREZA.URAKOZE.NSHUTI
Kanda hano umusubize

- 9/01/2018 saa 11:46

nibyo rwose ndabakunda mutugerera naho tutagera bagabo mugandukire abagore banyu nicyo gihe?
Kanda hano umusubize

Kawesi Eric - 7/02/2018 saa 06:03

Muradufasha Cyane Kuko Mu Twigisha Kuko Haba Harimo N'ibyo Tutazi, Ndiyuganda Sawa Mugire Ibihe Byiza.
Kanda hano umusubize

Kawesi Eric - 7/02/2018 saa 06:04

Muradufasha Cyane Kuko Mu Twigisha Kuko Haba Harimo N'ibyo Tutazi, Ndiyuganda Sawa Mugire Ibihe Byiza.
Kanda hano umusubize

Peter - 6/01/2018 saa 08:48

Murakoze Ibinarimbikeneye Cyane.
Kanda hano umusubize

nyajingo flard - 8/01/2018 saa 12:02

Munyakyire mbemusyuti wanyukuru rubuganda kyariu syikyikuru ,rubuga
Kanda hano umusubize

Mahoro - 9/01/2018 saa 23:02

Eeee, uyu muntu yanditse uruhe rurimi?
Kanda hano umusubize

nitwa donatha - 5/03/2018 saa 16:37

yewe gewe biranyubatse cyane mukomeze muhatubere kd Uwiteka abahe umugisha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X