Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> 

Abasirikare ba Erdogan bataye muri yombi umu kapiteni washatse guhirika ubutegetsi

Turukiya yavuze ko yataye muri yombi abasirikare bose bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi, uretse umwe gusa utarafatwa.

Ingabo zidasanzwe zataye muri yombi abandi basirikare 11 mu ijoro ryacyeye nyuma y’ibyumweru bibiri hafi ya Marmaris.

Mu ijoro ryo kugerageza guhirika ubutegetsi, Recep Tayyip Erdogan yari ari mu biruhuko mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Turukiya, ariko yahunze nyuma y’uko hoteli yari aimo iterwa. Amakuru avuga ko aba basirikare bari bahunze bari bihishe hafi y’ishyamba.

JPEG - 14.1 kb
Capt Mustafa Serdar Ozay atabwa muri yombi

Kuva ihirika ry’ubutegetsi ryaburizwamo, Bwana Erdogan yahize abaregwa kuba inyuma y’uyu mugambi.

Abantu babarirwa mu bihumbi batawe muri yombi cyangwa birukanwa ku kazi cyangwa bahagarikwa ku mirimo mu gisirikare, mu bucamanza, mu mirimo ya leta ndetse no mu burezi.

Mu mpera z’icyumweru Bwana Erdogan yatangaje impinduka zikomeye mu gisirikare cya Turukiya.

JPEG - 44.9 kb
Abanya Turukiya baba mu Budage bo baramukiye mu myigaragambyo kuko Perezida yanze kubagezaho ijambo

Turukiya yahamagaje uhagarariye Ubudage muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga i Ankara gusobanura impamvu Bwana Erdogan yangiwe kugeza ijambo ku bantu bamushyigikiye bigaragambirizaga i Cologne, akoresheje ikoranabuhanga rya video-link ku cyumweru.

Abantu bagera ku 30.000 bateraniye mu Budage bashyigikiye perezida wa Turukiya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X