Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> 

Ese koko Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ngo yaba isuzugurwa n’inteko ya EU ?

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iratangaza ko itazapfa yihanganiye agasuzuguro yagiriwe n’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’ibulayi aho yihaye inshingano zari zayizanye mu rugendo yarimo mu minsi ishize maze igakora raporo inyuranye n’ibyayizanye mu Rwanda.

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda batoye umwanzuro wo gusaba inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuvanaho icyemezo yafashe ku wa Kane ushize cyo gushinja ubuyobozi bw’u Rwanda gutoteza abatavuga rumwe nabwo.

Inteko y’u Burayi ivuga ko abayobozi ba Leta y’u Rwanda bihishe inyuma yo gucecekesha, guta muri yombi no kuburanisha mu buryo budafututse abagize amashyaka atavuga rumwe na leta, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abandi batavuga rumwe nayo.

Iyi nteko kandi yasabye ko Victoire Ingabire yongera kuburanishwa, kandi yarahamwe n’ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushinga imitwe igamije guteza umutekano muke mu gihugu agakatirwa gufungwa imyaka 15.

Ibi bibaye nyuma y’uruzinduko rw’abagize komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ishinzwe uburenganzira bw’abagore n’uburinganire, rwabaye mu kwezi gushize.

Iyo komite yaje ivuga ko ije gusangira ubunararibonye n’abadepite b’u Rwanda ku iterambere ry’abagore, ariko isubiyeyo biza kugaragara ko hari izindi mpamvu za politiki zari zayizanye.

Abagize inteko yo mu Rwanda basanga barasuzuguwe na bagenzi babo bo mu Burayi
Mu nteko yabahuje ejo, abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bavuze ko batunguwe kandi bakababazwa no gusanga bagenzi babo bo mu Burayi, bari bazanwe n’umupangu wa politiki, ugamije gusebya inzego z’igihugu.

Umwe muri bagiranye ibiganiro n’abo Banyaburayi, depite Kantengwa Julienne, avuga ko bahinduye ibiganiro bagiranye, maze mu cyegeranyo bagatanga ibintu bifutitse byo kuvuga nabi u Rwanda.

Ahamya ko umwanzuro wabo udakwiye gushyirwa mu bubiko bw’inteko yiyubashye nk’iy’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko u Rwanda rutazihanganira kugaraguzwa agati n’abazungu.

Ati “ Icyo tudashobora kwemera ni agasuzuguro cyangwa kwivanga, amakosa ya politiki n’amacenga yo kutavugisha ukuri, ugambiriye gushinyagurira Abanyarwanda ntabwo azaduhagarara imbere. Utazumva aho twavuye n’ejo hazaza ntazamenya ko hari umurongo adakwiye kurenga.”

Inteko y’u Rwanda yasabye iy’u Burayi kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, bagashyira ingufu mu gufata abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakidegembya kuri uwo mugabane aho kwirirwa basebya abayihagaritse. Umwanzuro w’Inteko y’u Rwanda watowe n’abadepite n’abasenateri bose.

Uzashyikirizwa inzego zose zigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, n’indi miryango mpuzamahanga irimo Loni n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gem - 12/10/2016 saa 13:46

Birababaje cyane kubona utazi abakoze jenoside n'abayihagaritse muri uru Rwanda.Bivuze ko utazi nabayikorewe ndetse ushobora no kuba utemera ko yabayeho.Imana igufashe uhindure imitekerereze.
Kanda hano umusubize

Gakuru - 12/10/2016 saa 06:36

Abanyarwanda twagiye dukundana, kwariko gukunda igihugu byukuri"inteko ivugira abanyagihugu ko bugarijwe ningorane,igasuzuguro karihe he?niba basabye kubahiriza ikiremwa muntu bitwayiki?gusubirishamo urubanza bitwaye iki? niba amategeko abyemera,mugarure urukundo turage abana bacu umudendezo
Kanda hano umusubize

gakuru - 11/10/2016 saa 14:55

ABAYIHAGARITSE NI BANDE? ABAYIKOZE NI BANDE ?
Kanda hano umusubize

GAKIZA - 12/10/2016 saa 09:41

Buriya Kadafi,Sadamu...iyo bavugisha ukuri,mu gusangira ibyiza byi gihugu cyabo,hari ibibazo urubyaro rwabo ruba rufite,tubyara abana twifuzako bazabaho neza mu gihe kizaza,bityo duharanire ukuri no ku rwanya akarengane kuri buri wese,tute kubyibustwa n'abandi batari n'abanyarwanda
Kanda hano umusubize

kamuhanda h bruxelle - 12/10/2016 saa 10:47

Abanyarwanda twibagirwa vuba. Aka kanya twibagiwe ama barieri yabaga hose mugihugu.turashaka izindi (rese pase) zo kuva muri comune ujya muyindi? AKA NI AKUMIRO.
Kanda hano umusubize

Semugera - 11/11/2016 saa 12:37

Nonese Kamuhanda we wabonye igihugu kirimuntambara kidashyirahoamategeko adasanzwe? Ikibazo nabari kuribariyeri nokutubahiriza amategeko.Ikindi nakwibariza mbereya 1/10/1990 hari za lese pase wabonye murwanda ntizajyanye nintambara yagejeje 1966?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X