Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> 

Ese Perezida Kabila azaguma ku butegetsi kugeza ryari?

Umwuka mubi uracyari mwinshi, mu gihe italiki yari yateganyilijwe itora rya perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegereje. Impande zose ziremeranywa ko amatora atazaba uko byari biteganyijwe mu kwezi kwa 11, ariko ikibazo gisigarye ni: Kugeza ryari abaturage bazareka perezida Joseph Kabila akaguma ku butegetsi atongeye gutorwa?

Komisiyo y’igihugu y’amatora yigenga, CENI, yari yashyizeho igihe ntarengwa. Yavuze ko ikeneye kugeza mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2018 kugira ngo ibe yarangije kwandika abazatora bose, kandi itegurire igihugu gutora.

Nyamara, abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abadipolomate ba Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ab’Ububiligi bari basabye ko itora riba mu mwaka utaha wa 2017.

Ubu, Jason Stearns, umuyobozi w’ikigo gikora ubushakashatsi kuri Congo muri kaminuza ya New York, avuga ko igihe cy’imishyikirano kigeze.

Stearns agira ati: Biragaragara neza ko guverinema ya perezida Kabila, ishaka ko itora ritinda uko bishoboka kwose”.

Byagenda gute mu nzibacyuho? Manda ya kabiri ya Kabila izarangira ku italiki ya 19 y’ukwezi kwa 12 kandi abanyekongo barasa n’abacitsemo ibice hibazwa niba akwiye kuguma k’ubutegetsi kugeza amatora amaze gutegurwa.

Imishyikirano y’igihugu ishyigikiwe na Kabila, yaburujwemo n’amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi ntiyabashije gukemura iki kibazo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha lindsay - 12/10/2016 saa 07:40

Kugeza igihe uwamushyizeho azabishakira "nubona imbwa iri mugiti uzibaze uwayurije kuko ntambwa izi kurira"kabira nawe ubamwimitse ngo abe umugaragu wabo ninabo bazamwimura
Kanda hano umusubize

victor - 11/10/2016 saa 16:44

agamba kurekura ubutegetsi maguru mashya ataribyo umuriro ugiye kwaka, kuko nyuma yiriya tariki ntazaba akibazwe nka perezida w'igihugu cya Congo, tuzamurwanya kugeza akuweho nimbunda kuko yanze kuvaho kubwitegeko ry'igihugu. ahaa, uwanze kwumva ntiyanze nokubona
Kanda hano umusubize

Zunguzayi - 11/10/2016 saa 13:50

Bose ba K ukwari batatu tuzigihe bazaviraho kandi bazajyana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X