Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> 

Miliyoni zisaga 300 mu bitaro bya Gahini zakubitiwe ahareba i Nzega

Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini, Dr Muvunyi Alphonse watawe muri yombi ,we na bagenzi be baracyekwaho kunyereza miliyoni zirenga 300.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gahini biherereye mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi hamwe na bagenzi be 3 aho bakurikiranweho guhimba inyandiko mpimbano.

Dr Muvunyi Alphonse umuyobozi w’ibitaro yatawe muri yombi hamwe n’uwari ushinzwe igenzura mu bitaro, kontabure w’ibitaro n’uwari ushinzwe kujyana ibikoresho mu bitaro,bakaba ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza.

JPEG - 71.1 kb
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gahini biherereye mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi hamwe na bagenzi be 3 aho bakurikiranweho guhimba inyandiko mpimbano

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Kayigi Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko aba bayobozi koko bakurikiranweho icyaha cy’impapuro mpimbano cyakorewe mu bitaro.

Yongeyeho ko bajyaga bategura inama mu kigo bakongera igihe yakagombye kumara, byongeye bagahimba amazina y’abantu bitabiriye inama bagamije kunyereza umutungo wa leta .

IP Kayigi yavuze ko byagaragajwe n’igenzura ryakozwe na minisiteri y’ubuzima n’iy’imari ko mubitaro bya Gahini habayeho kunyereza umutungo, aho amafaranga asaga miliyoni magana atatu yaburiwe irengero.

Nyamara mugihe umuyobozi w’ibitaro yari aherutse gutangaza ko ikibazo ibitaro bifite ari amafaranga arenga miliyoni 400 habariwemo na mituelle de santé.

Bityo Mituelle de Santé ikaba ari na kimwe mubibazo abivuriza kubitaro bahura nabyo ikaba ishobora kuba ifitanye isano n’imitangire ya serivisi idakwiye bahabwa ku bitaro.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kuki? - 16/11/2016 saa 07:53

Usoma iyi nkuru wese ntashobora kumenya ukuri kereka uwakoze mu nzego z'ibitaro! Iyo urebye abirirwa biruka inyuma y' abayobozi b'ibitaro ngo bariye amafaranga wibaza aho urwego rw'ubuzima rugana bikakuyobera ! Ubu inzego za ministeri y' imari , minisiteri y' ubuzima , ikigo cya RBC, bose birirwa bata umwanya (basesagura imisoro y'abaturage muri za Mission)biruka inyuma y' amafaranga y' abaterankunga yagombaga gusubizwayo kubera RBC(ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuvuzi) na MOH(minisiteri y' ubuzima) yabaga yananiwe gukoresha ku gihe (kubera byo byagiraga systeme ya "budget agence" ,ikayohereza mu bitaro "non budget agence". Kubera Minisante na RBC byakoreshaga systeme ya minecofin itarabyoroheraga kuyasohora ! Ayo nubwo bayoherezaga mu bitaro bazaga bayakurikiye kuburyo aribo bagenaga icyo agomba gukora ( urugero : iyo usomye amasezerano bagiranaga n'ibitaro wabonaga byose bireba RBC cg MOH), Ibitaro icyo byabamariraga ni ukuborohereza akazi gusa ! None aho guhindura iyo mikorere bamaze abayobozi b'ibitaro ibyakabajijwe MOH na RBC birikubazwa ibitaro! Kandi rwose ayo mafaranga ntiyigeze abarizwa mu mafaranga y'ibitaro! Iyo beneyo batayakoreshaga baragarukaga bakayatwara ! Mu rwego rwo kuyobya amarari RBC na MOH bahibye amayeri yo kubyegeka ku bitaro bayobya Polisi n'ubucamanza ! Polisi n'ubucamanza bashishoze bamenye ubazwa ayo mafaranga neza uwariwe batazagwa muri uwo mutego !(nako bawuguyemo). Wasobanura ute ukuntu ibitaro nk'ibya Gahini byatakaza miliyoni 300 ! Kandi nta miti n'abakozi bahembwa ibitaro byiyushye akuya !
Kanda hano umusubize

- 14/11/2016 saa 20:44

kuki abantu, bakomeye aribo bahombya,reta koko.nibabafunjye,miriyoni maganatatu koko?polic nigumye ibikurikirane.
Kanda hano umusubize

mironko patrice - 14/11/2016 saa 19:33

Dr Muvunyi nari nakuburiye undenganya ukanyimisha isoko nari natsindiye none ntubashije no kunezerwa muri ruswa wari watse.Mbese ubundi barafunga nde basige nde ko team bibanye ari nini kandi iyobowe na Admin na procurement members uko bakabaye uvanyemo umwe rukumbi w'umunyakuri.
Kanda hano umusubize

JHKJHUG - 14/11/2016 saa 16:43

BAZENGURUKE IBITARO BYOSE
Kanda hano umusubize

Ngabo - 15/11/2016 saa 05:30

Twakomeje kubivuga, mu Akarere ka KAMONYI, ikigo nderabuzima cya KAYENZI dukwiye gutabarwa. Kugera hose birakenewe. Nibagere no mubyaro .
Kanda hano umusubize

Joël - 15/11/2016 saa 05:58

Dukwiye kwemerako hari abantu bari hejuru y'amategeko Nzabahimana Elia uyobora Ikigo nderabuzima cya Kayenzi / Kamonyi niwe kinani bavuze . Nyamara ngo nta nduru ivugira ubusa. Ese koko bibaye no kumwikoma kuki byo bitasuzumwa? Ese usibye Microscope yanyerejwe n'ibindi bitarondoreka mu cs ya Kayenzi? Iby 'Abanyeshuri b'abakobwa bo mukigo cy'Ishuri rya secondaire rya ASPEKA rituranye na Centre de Santé bivugwa ko birukanywe biturutse kumikoranire idahwitse hagati ya Titulaire Elia n'abo bangavu b'abanyeshuri bigeze he? ko duheruka yitaba mubuyobozi? Ikibazo se cyashakujwe cyo muri serivisi ifasha ababana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA cyo kigeze he?
Kanda hano umusubize

Bob - 14/11/2016 saa 11:07

Ariko c ubu ntibibabaje koko ubwo ayo yari kugura imiti ingana iki ?!
Kanda hano umusubize

provide - 16/11/2016 saa 00:48

mbegambega umugabo ahemucyiyeabarwayigusa birabajepe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X