Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> 

Obama: Yahishyuye icyatunye Hillary Clinton atsindwa

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangaza makuru nyuma yo gusoza inama nkuru y’abayobozi ba APAC Perezida ucyuye igihe wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yavuze ko mu byatumye umukandida wari uhagarariye ishyaka ryabo ry’aba Democrate harimo kuba yariyamamaje ashingiye ku byiciro runaka kurenza uko yari bwiyamamaze ashyingiye ku banyamerika bose.

Obama abajijwe icyatumye Hillary Clinton atsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse yagize ati: "Zimwe mu mpamvu zatumye Madam Hillary Clinton atsindwa na Donald Trump byatewe n’uko ubwo yiyamamazaga yagiye yibanda ku byiciro runaka aho kwibanda ku baturage b’Amerika bose kuko n’iyo atorwa yagombaga kuyobora abanyamerika ntabwo yari kuba ahagarariye ibyiciro."

Mu ngero Obama yatanze z’uko Clinton yiyamamaje ashingiye ku byiciro zirimo kuba yaragiye yibanda ku bategarugori ndetse no ku bwoko bw’aba Latino aho yagaragazaga ko aribo bamushyigikiye kandi yaragombaga gushyigikirwa n’abanyamerika bose muri rusange.

Aha ni ho yavuze ko ibyo bitari bumugeze ku ntsinzi, kuko ishyaka ryabo ryari rikeneye intumwa zizewe.

Perezida mushya Donald Trump biteganyijwe ko azatangira imirimo ye nk’umukuru w’igihugu mushya mu mwaka utaha wa 2017 ubwo azaba amaze kurahirira kuyobora Amerika nk’ igihugu cy’igihangange ku isi.

Trump yari ahatanye na Hillary Clinton mu matora yabaye mu minsi mike ishize.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

maurice dushimimana - 27/11/2016 saa 13:13

Ntimukishinge amacenga ya politique trump yari gutorwa ntazindi mpamvu mbona batubwira
Kanda hano umusubize

mahoro - 22/11/2016 saa 16:17

jye rwose ntabwo numva impamvu ibi bibaraje ishinga ni mumbwire nka njye wicururiza inyanya hano mu cyaro nzahurirahe na trump cg clinton ? na Obama mperuka bamutora ubundi nkumva ngo ni umunyafurika ariko se hari icyo byampinduyeho niyororera inka za njye ngafumbira amashu n'inyanya ubundi bakaza kuzitwara bazikuye mu jurima ni junsobanurire mwe bwe mwasomye byinshi aho mpurira n'abo baherwe numva bavuga.
Kanda hano umusubize

kamana - 22/11/2016 saa 14:15

Uriyamudamu ntabwo mubyukuri arinpuhwe yarafitiye aba merica ngwabayobore bwaru buryo bwo kugundira ubutegetse nawese umugabowe yayoboye america imyaka munane ye nawe ashingwa u mwanya ukomeye wokuba sokereteri ushi nzwe ububanyinamahanga imyakine iba ibaye cuminibiri Murugo rumwe bategeka america usibye gushaka guhishira amakosa yubusahuzi nu bwicanyi bakoze mukarere ki biyagabigari harikindi urunva abanya merica bariku byemera nagende rwiza tuzi ibyo badukoreye
Kanda hano umusubize

MUSERUKA JEAN BAPTISTE - 22/11/2016 saa 09:14

Obama se ko yashimaga cliton ibyo abizanye ate? kuki se atamugiriye inama yuko yiyamamaza kandi yaramushyigikiye? genda politike uri umukino wamacenga!
Kanda hano umusubize

- 22/11/2016 saa 10:39

Ntabwo nyakubahwa Obama yari kubura gutunganya imirimo ashinzwe yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ngo yigire umujyanama w'umuturage wa USA wiyamamarizaga kumusimbura ngo n'uko bari mu ishyaka rimwe. Uwiyamamazaga yagombaga kugaragaza ubunararibonye bwe. Byaba ngombwa ko agirwa inama, akabikorerwa n'abo yaba yari yarabishinze. Gushishoza ni ngombwa.
Kanda hano umusubize

answer - 22/11/2016 saa 16:29

ko yabonye umwanya wo kwirirwa amwiruka inyuma,, ni nawe wamugiraga inama ahubwo wasanga ataranamushyigikiye bya nyabyo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X