Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> 

Rubavu :Kwiyegereza abafite aho bahuriye n’akarere si ugusabiriza

Ibi ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu mu gihe buri guteganya gushyiraho ihuriro ry’abavuka muri aka karere, abahakorera n’abafite aho bahuriye nako bose.

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yagiranye n’imirasire.com, yavuze ko bagamije kumenya abavuka Rubavu bose baba bakorera ahandi, abahafite ibikorwa n’inshuti z’abanyarubavu zose kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’akarere.

Agira ati « ntabwo gushyiraho iri huriro ari ugusaba abarigize amafaranga yo guteza imbere akarere, ahubwo ni ukugira ngo tumenyane bityo n’umusanzu w’ibitekerezo byabo wubake akarere muri rusange, icyo twifuza kandi ni ukugira ngo bajye badufasha mu kwereka abashoramari amahirwe y’ishoramari ari mu karere ka Rubavu bityo bahashore imari»

JPEG - 71.4 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu SINAMENYE Jeremie asanga guhuza abafite aho bahuriye n’akarere atari ugusabiriza

Umuyobozi w’akarere kandi yongeraho ko bifuza ko ubumenyi bw’abafite aho bahuriye n’akarere ka Rubavu buzafasha akarere mu iterambere, na cyane ko hari ubwo abafite aho bahuriye n’aka karere bigeze gushyira hamwe bubaka urwibutso rwa komine ruje, icyakora ngo icyo gihe ntibigeze bafata imyirondoro yabo bose.

Imirasire imubajije niba hari ibibazo akarere kahuraga nabyo kuba iri huriro ritari ririho, yasubije ko nta bibazo byihariye byabagaho.

Ati « Ni muri gahunda yo guhanga udushya nk’uko n’umukuru w’igihugu abidusaba, gusa sinabura kuvuga ko hari ibyo tutageragaho kubera tutabifashishaga kandi ni no gushimangira gahunda yo kugira ngo abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa kandi bizongerera imbaraga akarere»

Avuga kandi ko bafite icyizere ko ibi bizagerwaho bitewe n’uko nibagira imyirondoro yabo, bazajya babahamagara umunsi ku munsi bakaganira kuri gahunda z’akarere nta we basize inyuma,kandi ntabwo bazibagirwa no gutumira abahanzi bavuka muri aka karere kugira ngo bajye babafasha muri gahunda zitandukanye.

Ihuriro ry’abafite aho bahuriye n’akarere ka Rubavu biteganijwe rizashyirwaho mu nama izabahuza tariki 19 z’uku kwezi kwa cumi na kumwe mu mujyi wa Kigali.

Cypridion HABIMANA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X